itabi n’ inzoga ni bimwe mu biyobwangenge (drugs) bikoreshwa cyane ku isi, bigira ingaruka mbi...
TRANSCRIPT
Itabi n’ inzoga ni bimwe mu biyobwangenge (drugs)
bikoreshwa cyane ku isi, bigira ingaruka mbi zitandukanye mu
buzima bw’ abatuye isi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ igihugu cya Canada bwerekana ko miliyali 11 z’ itabi (cigarettes), zikorwa buri munsi ku
isi (=itabi 127 314 buri segonda).Berekana kandi ko umwotsi w’ itabi
rimwe uhumanya kimwe n’ amamodoka icumi akoresha diesel (essence) mu gihe cy’ iminota 30.
Raporo y’ ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), yerekana ko abanywi b’ itabi bakabakaba miliyali 1.1 ku isi iriho abaturage miliyali 7.
Mu Rwanda, ubushakashatsi bwerekanye ko kugeza mu mwaka wa 2010, abagabo
banywa itabi banganaga na 14% (=1,400,000), naho
abagore bari 4%(400,000).
Nubwo mu ibihugu byinshi, kunywa inzoga n’ itabi bidafatwa nk’ icyaha, bemeza ko ari byiza kubyirinda kuko
byangiza ubuzima. Usanga leta nyinshi zibuzanya kunywa
inzoga mu masaha ya akazi kandi zigasaba ko
ku mapaki y’ itabi atandukanye bandikaho ko itabi ryica ubuzima.
Leta nyinshi zitandukanye zagiye zifata ingamba zo
gushyiraho amategeko arebana n’ ikoreshwa ry’ itabi n’ inzoga, ngo zigabanye nibura ingaruka
zikomoka ku ikoreshwa rya byo, ariko bigaragara ko ingaruka
zigenda zirushaho kwiyongera.
MU RWANDA Kunywera itabi mu ruhame ni icyaha
gihanwa n’ amategeko ahana y’ u Rwanda, mu ngingo yayo ya 428:
igena ko unywera itabi mu ruhame n’ ahandi hantu hateranira abantu
benshi, ahanishwa ihazabu y’ amafaranga y’ u Rwanda kuva ku
bihumbi icumi kugeza ku bihumbi 50.
GUSINDA KU MUGARAGARO Ingingo ya 599: igena ko umuntu wese
usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’
imikino cyangwa ahandi hose hateranirwa, ahanishwa igifungo kuva ku
minsi 8 kugeza ku mezi 2 n’ ihazabu y’ amafaranga y’ u Rwanda kuva ku bihumbi
20 kugeza ku bihumbi ijana, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ayo mategeko n’ andi aba agamije kurinda ubuzima bw’ abantu,
No gutuma bihesha agaciro muri sociyete babamo.
Kugeza ubu ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ritangaza ko umuntu umwe mu bantu bakuru icumi ku isi bapfa azira ingaruka z’ itabi. Ibyo bigatuma itabi riza ku mwanya wa kabiri mu kwica abantu.
Ubushakashatsi bwerekana ko abagera kuri miliyoni 6 ku isi bapfa buri mwaka bazize ingaruka z’ itabi, muri bo abagera ku bihumbi 600 (biganjemo abana n’ abagore), batanywa itabi ahubwo bazira umwotsi waryo ku bwo guhura cyangwa kubana n’ abarinywa.
Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ritangaza ko hatagize igikorwa, mu mwaka wa 2015 hazaba hapfa abagera kuri miliyoni 8 bazira ingaruka mbi z’ itabi.
Canseri ishobora gufata ibice by’ imbere bigize
umubiri (ibihaha, amara, …),
cyangwa igafata ibice by’ inyuma (umunwa, ijosi,
intoki, …).
Kuvamo kw’ inda, kubyara abana badashyitse cyangwa bafite ubumuga, n’ uburwayi bitewe
no gukoresha itabi n’ inzoga utwite, ...
Uko bukeye n’ uko bwije niko ibyaha
birushaho kwiyongera mw’ isi
ndetse na Leta zimwe ziragenda zihindura
amategeko ngo ibyari ibyaha bye kwitwa
ibyaha.Urugero: Gukuramo inda, Ubutinganyi, …
Si itabi gusa ahubwo inzoga n’ ibindi biyobyabwenge nabyo birahitana abatagira ingano, ingaruka zabyo
ziraboneka ahantu hose.
Kwiyongera kw’ ubwicanyi, ihohoterwa rishingiye ku
gitsina, n’ ibindi bikorwa by’ ubunyamaswa bitandukanye
birimo no gufata abana ku ngufu, ababyeyi bagasambanya impinja bibyariye, Gusambana
n’ inyamaswa, …
Gusubira inyuma k’ ubukungu bw’ ibihugu:
Leta z’ ibihugu zirakoresha ama faranga menshi ngo zite ku barwayi barimo aba
Canseri, Igituntu, SIDA, Diyabete n’ izindi nyinshi akenshi ziterwa n’
ikoreshwa ry’ itabi, inzoga, n’ ibindi biyobyabwenge, bituma umuntu atabasha kwirinda no kwitegeka.
Muri USA: abagera kuri miliyoni 29 babaswe n’ inzoga (Children of alchoolics), muri bo hafi miliyoni 7 bari munsi y’ imyaka 18.
Charles R.Carroll, Drugs in Modern Society,5th ed.(The McGraw-Hill Companies, Inc, 2000),102.
Umubyeyi utwite agomba kwirinda cyane itabi kuko rimwangiza ariko
cyane cyane rikangiza umwana atwite.
Kubera uburozi buba mw’ itabi (nicotine), biragorana kureka itabi, ariko icy’ ingenzi n’ ukubanza kumvisha ubwenge bwawe ko itabi ari uburozi bwica, ukumva ko nta kiza na kimwe kiririmo, nibwo kurireka bizagushobokera kubwo gufashwa n’ imbaraga z’ Imana.
Kureka inzoga bizagufasha kwirinda indwara nyinshi zirimo iz’ imitsi (goutte, …), izo mu
mwanya w’ ubuhumekero, Diyabete, umutima, … Bizakurinda gusaza imburagihe, no gukora
ibyo utatekerejeho,…
Irinde kunywa inzoga mu gihe ugiye gutwara
imodoka kuko bishobora kukuviramo impanuka zikuviramo n’ urupfu.
Mu mwanya w’ inzoga koresha amazi meza, bizagufasha kwirinda indwara
nyinshi no kugira ubuzima buzira umuze.
Ufite ibibazo by’ imitsi (goutte, …), cyangwa ubundi
burwayi wagana aho bakorera MASSAGE
cyangwa REFLEXOLOGY , no mu yandi mavuriro
abifitiye ubushobozi
bakagufasha.
YESAYA 24:4-5
Igihugu kirarira kandi kibaye umuhonge, isi icitse intege, ibaye umuhonge, abanyacyubahiro b'isi
bacitse intege.Kandi isi ihumanijwe n‘ abaturage bayo, kuko bacumuye amategeko, bagahindura ibyategetswe, bakica
isezerano ridakuka.
5:15. Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’ abatagira
ubwenge, ahubwo mugende nk’ abanyabwenge,
5:16. mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi.
5:17. Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami
wacu ashaka._____________________