polisi y’u rwanda umutekano...umubano no guteza imbere ubufatanye bw’izi nzego z’umutekano ....

32
@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] Polisi y’u Rwanda N° 37 2017 UMUYOBOZI MUKURU WA POLISI Y’U BUTALIYANI N’UWA UGANDA BASUYE POLISI Y’U RWANDA

Upload: others

Post on 28-Jan-2021

5 views

Category:

Documents


0 download

TRANSCRIPT

  • UMUTEKANO 1

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    Polisi y’u Rwanda

    UMUTEKANON° 37 2017

    UMUYOBOZI MUKURU WA POLISI Y’U BUTALIYANI N’UWA UGANDA

    BASUYE POLISI Y’U RWANDA

  • UMUTEKANO 2

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

  • UMUTEKANO 3

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    ISHAKIROGushimangira umubano n’ubufatanye: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Butaliyani yasuye Polisi y’u Rwanda

    Page 5

    Page 24

    Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro

    rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi

    Ikipe za Polisi y’u Rwanda ziri kwitwara neza muri Shampiyona zirimo

    Page 31

  • UMUTEKANO 4

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    Abagize ubwanditsi bw’ ikinyamakuru

    Ubuyobozi BukuruPolisi y’u Rwanda

    Inama y’UbwanditsiACP Theos Badege

    ACP Celestin TwahirwaCSP Lynder Nkuranga

    Umwanditsi mukuruACP Theos Badege

    Umunyamabanga w’UbwanditsiIP JMV Nzayisenga

    AbanyamakuruIP Francois MugaboIP JMV Nzayisenga

    Kamana Laurent

    Photographer AIPJackson Umunezero

    AIP Moses Ngarambe

    CPL Munyemanzi PatrickPC Nzirorera JMV

    Graphic Designer Babirye Joy

    Copyright 2016Polisi y’u Rwanda

    Ijambo ry’ibanze

    Abanyarwanda bakwiye kumva no kumenya ibisobanuro by’ijambo “umwana”, kuko kutabimenya bituma abantu benshi bashora abana mu mirimo ivunanye. Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda, ingingo ya 217 itanga ibisobanuro bw’ijambo”umwana”, aho ivuga ko Umwana ari umuntu wese utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko, uretse mu gihe andi mategeko abiteganya ukundi.

    Bityo rero umuntu wese utarageza kuri iyo myaka agomba kurindwa ikintu cyose cyahungabanya ubuzima bwe, cyane cyane kumukoresha imirimo ivunanye. Haba mu Rwanda ndetse no ku isi hose, amategeko yo kurinda umwana gukoreshwa imirimo mibi ariho.

    Uretse gukoresha umwana imirimo ivunanye, gutoteza cyangwa kujujubya umwana nabyo amategeko arabihanira. Ibyo tubisanga mu ngingo ya 218 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda aho iyo ngingo igira iti” Umuntu wese ubabaza umwana bikabije, umujujubya cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa se bitesha agaciro, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).”

    Ariko n’ubwo mu Rwanda ayo mategeko yose ariho arengera umwana, hakaba kandi hari byinshi bimaze gukorwa mu kurinda ko abana bakoreshwa imirimo inyuranye n’amategeko, haracyari abana bagikoreshwa iyo mirimo amategeko atemera.

    Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baba mu Rwanda bakwiye kumenya uburenganzira bw’ibanze bw’umwana, bakamenya ko umwana afite uburenganzira bwo kwiga, uburenganzira bwo kurindwa, uburenganzira bwo kwidagadura, uburenganzira ku mutungo. Akaba ari muri urwo rwego rwo guhabwa uburenganzira, umwana wese agomba no kurindwa gukoreshwa imirimo mibi ivunanye.

    Imirimo mibi ikoreshwa abana kandi igaragara mu Rwanda, harimo gukora mu birombe by’amatafari, iby’amategura, imicanga n’ibisimu by’amabuye y’agaciro, kurindishwa imiceri, imirimo yo mu ngo nk’ububoyi n’ubuyaya n’indi.

    Mu Rwanda, gukoresha abana imirimo mibi, ahanini biterwa n’ubujiji bw’ababyeyi, aho baba nabo ubwabo badasobanukiwe n’akamaro ko kohereza umwana ku ishuri, ubukene bw’imiryango imwe n’imwe, imiterere y’aho umwana akuriye kuko akenshi iyo akuriye nk’ahacukurwa amabuye y’agaciro usanga agira ibishuko byo kujya mu bisimu gucukura, gutotezwa mu muryango, ubupfubyi, amakimbirane yo mu ngo, aho umwana akura yumva yanze kuba mu muryango ndetse hari n’aho biterwa n’intege nke z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturanyi, aho umuyobozi abona umwana akoreshwa imirimo mibi ntatange amakuru ngo bihagurukirwe.

    Polisi y’u Rwanda irasaba rero inzego zinyuranye guhagurukira kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana batarageza ku myaka 18, buri wese iki kibazo akakigira icye.

    Polisi y’u Rwanda kandi, irasaba ubukangurambaga mu nzego zose mu gushyira imbere gahunda y’ijisho ry’umuturanyi, mu gutangira amakuru ku gihe kugira ngo hirindwe ndetse hanakumirwe imirimo mibi ikoreshwa abana, bityo mu gihe kizaza ikibazo cy’abana bakoreshwa imirimo ivunanye kizabe amateka.

    Buri mwana agomba kurindwa imirimo ivunanye

  • 5

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu cy’u Butaliyani (Carabinieri) , Lt. Gen. Tullio Del Sette, ku itariki 24 Gashyantare yasuye Polisi y’u Rwanda mu rwego rwo gushimangira umubano no guteza imbere ubufatanye bw’izi nzego z’umutekano .

    Ibiganiro Lt. Gen Tullio Del Sette yagiranye na mugenzi we w’u Rwanda, Emmanuel K. Gasana byabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

    Mu bitabiriye ibyo biganiro harimo; Abayobozi Bakuru ba Polisi y’u Rwanda bungirije ; ni ukuvuga, ushinzwe ibikorwa byayo, DIGP Dan Munyuza n’ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, Uhagarariye u Butaliyani mu Rwanda, Domenico Fornara, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, n’Uhagarariye u Rwanda mu Butaliyani,Enrico Lalia Morra.

    Nyuma yo guha ikaze Lt. Gen. Tullio Del Sette n’abari bamuherekeje , IGP Gasana yagize ati," Ubushake mwagize bwo gusura Polisi y’u Rwanda bushimangira amasezerano y’ubufatanye twasinye mu minsi ishize. Uyu mubano ni

    Gushimangira umubano n’ubufatanye: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Butaliyani yasuye Polisi y'u Rwanda

    inkingi ya mwamba y’ubufatanye burambye bwa Polisi z’ibihugu byacu byombi."

    Yakomeje agira ati,"Impuguke ku mpande zombi zizakomeza kujya ziganira ku ngingo zikubiye mu masezerano twasinye; zibanda ku kubaka ubushobozi binyuze mu mahugurwa."IGP Gasana yabwiye kandi

    mugenzi we w’u Butaliyani ko Polisi y’u Rwanda yanejejwe n’uruzinduko Ambasaderi Domenico Fornara yagiriye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi

    y’u Rwanda mu minsi ishize; aho baganiriye ku ngingo zitandukanye z’ubufatanye.

    Yongeyeho ko, umubano wa Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani ari inkingi ya mwamba mu gusangira ubunararibonye no kubaka ubushobozi mu nyungu z'impande zombi.

    Mu ijambo rye, Lt. Gen Tullio Del Sette yagize ati,"U Rwanda ni igihugu cy’icyitegererezo mu nzego zitandukanye. Urwego rugezeho uyu munsi rubikesha icyerekezo cyiza, kandi gihamye cy’Ubuyobozi bwacyo. Ni muri urwo rwego twishimiye gufatanya na Polisi yacyo mu nzego zitandukanye."

    Yakomeje avuga ko isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Carabinieri n’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru

    ba Polisi mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba (EAPCCO) ari indi ntera nziza mu gushimangira ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka.Umuyobozi wa Polisi

    y’igihugu cy’u Butaliyani yashoje ijambo rye agira ati,"Haragahoraho umubano mwiza hagati ya Carabinieri na Polisi y’u Rwanda."

    Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani yasinyiwe i Roma mu kwezi gushize ubwo IGP Gasana yasuraga iki gihugu mu rwego rw'akazi.Usibye Inama yagiranye

    n’Abayobozi batandukanye , Lt Gen. Tullio Del Sette yanasuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali; aho yunamiye imibiri ihashyinguwe.

    Umuyobozi wa Polisi y’igihugu cy’u Butaliyani yashoje ijambo rye agira ati,”Haragahoraho umubano mwiza hagati ya Carabinieri na Polisi y’u Rwanda.”

  • UMUTEKANO 6

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    Impuguke mu kurwanya iterabwoba zaturutse muri Polisi zo mu karere ndetse no mu miryango mpuzamahanga zahuriye mu nama y’iminsi ibiri yabereye i Kigali igamije gufatira hamwe ingamba zo gukoma imbere ibihungabanya umutekano muri iki gihe.

    Nibura ibihugu icumi byo mu muryango uhuriweho n’abayobozi ba Polisi zo muri Afurika y’Iburasirazuba(EAPCCO) ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga irimo Interpol na Institute of Security Studies (ISS) bahagarariwe muri iyo nama yatangiye ku italiki ya 21 Gashyantare.

    Iyi nama ya gatatu ya EAPCCO ku kurwanya iterabwoba yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti:” Guhamya

    ubufatanye bw’akarere mu kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni” kandi ihuriza hamwe abafatanyabikorwa b’uyu muryango aribo Ibiro by’ubugenzacyaha mu bihugu by’Ubudage na Canada.

    Ku murongo w’ibyigwa , hari ugukomeza ubufatanye bw’amashami ashinzwe kurwanya iterabwoba mu bihugu bigize EAPCCO , amahugurwa n’imyitozo, kurebera hamwe uko iterabwoba n’ubutagondwa bihagaze mu karere, gushyiraho ingamba zo kubirwanya ndetse no gusangira ibyagezweho n’ibihugu bimwe mu kurwanya iterabwoba n’ibikorwa byaryo n’ibindi,..

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubujyobozi n’abakozi,

    DIGP Juvénal Marizamunda ari nawe wari umushyitsi mukuru , atangiza iyi nama ku mugaragaro, yavuze ko amahuriro nk’aya ari ayo gufatira hamwe ingamba zo kurwanya iterabwoba mu karere no hanze yako.

    DIGP Marizamunda yagize ati:” Kuba imbaraga zikoreshwa mu kurwanya iterabwoba zatanga umusaruro byaterwa n’umuhate ndetse n’ibikorwa bya buri gihugu.”

    Yongeyeho ko kubigeraho bisaba gukoresha uburyo budashingiye gusa ku ngamba zo kurwanya iterabwoba ahubwo bunashingiye ku bikorwa byo kurikumira bituma hatabaho ababona inyigisho z’ubutagondwa ngo binjire mu mitwe y’iterabwoba.

    Abahanga bavuga ko iterabwoba ndetse n’ibikorwa byaryo byakomeje kwiyongera mu karere guhera mu myaka yashize ; imibare iva mu kigo cyitwa European Institute for Security Studies, ivuga ko, mu mwaka wa 2015, abarenga 11,000 baguye muri ibyo bikorwa muri Somaliya, Kenya, Sudani, Sudani y’Epfo na Etiyopiya.

    Imwe mu mitwe ikorera mu karere ni Al-Shabab ,ADF Naru na FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenoside y’Abatutsi mu 1994, hari kandi ISIS na Al-Qaeda .

    Yagize kandi ati:” Ibihugu bigize EAPCCO byakomeje gukorana bya hafi hagati yabyo cyangwa n’ibindi mu gukumira no kurwanya iterabwoba. Ni inshingano

    Impuguke mu karere zateraniye i Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa ibikorwa by’iterabwoba

  • UMUTEKANO 7

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    yacu yo kurinda akarere kacu kuba indiri y’ibikorwa by’iterabwoba ahubwo kakaba akarangwamo umutekano .”

    Francis Muhoro , uyobora komite mpuzabikorwa ihoraho yab EAPCCO , yavuze ko hari ibikorwa mu karere, byaba iby’igihugu kimwe cyangwa bihuriweho mu kurwanya ubutagondwa no kubuza ababwigisha aho bakura abo babwinjizamo.

    Muhoro yagize ati:” EAPCCO yashoboye kuzamura ku rwego rwiza uburyo irwanyamo iterabwoba , iha imbaraga n’ubushobozi amashami y’ubugenzacyaha n’arwanya iterabwoba , kandi iteza imbere uburyo burwanya ubuhezanguni ndetse inashyiraho ibigo by’icyitegererezo mu kurwanya iterabwoba.”

    Kugeza ubu, muri Kenya hari ikigo cy’akarere cy’icyitegererezo mu kurwanya iterabwoba n’ikigo cya Interpol gifasha ibihugu bya EAPCCO mu mahugurwa yibanda cyane cyane ku kurwanya iterabwoba , ibyaha byo mu ikoranabuhanga ndetse n’ibyaha bizanwa n’iterambere ryihuta.

    Aha Muhoro akaba yagize ati:” Iterabwoba nta muka uzwi rigira, kwibwira ko rireba ibihugu birangwamo umutekano muke cyangwa intambara byaba ari amakosa akomeye; ibikorwa byaryo biragutse kandi nta mupaka bifite, niyo mpamvu tugomba

    kuba maso kandi tukigisha abaturage bacu gutanga amakuru kuri ryo.”

    Uhagarariye Canada mu Rwanda, Yannick Hingorani, yavize ko, Canada nk’igihugu cyakomeje gufasha ibikorwa birwanya iterabwoba mu karere, itazahwema gushyigikira ibyo bikorwa.

    Naho Willem Els wavuye mu kigo ISS,

    yagize ati:” Nta mahitamo tugifite,..tugomba kugira ubufatanye kuko imwe muri iyo mitwe y’iterabwoba irusha ingufu ibihugu bimwe na bimwe ukwabyo.”

    Iyi nama ya gatatu ya EAPCCO ku iterabwoba ikaba ikurikira izindi zirimo iyabereye muri Seyisheli muri Gashyantare 2014 n’indi yabereye Naivasha muri Kenya muri Werurwe umwaka ushize.

  • UMUTEKANO 8

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K Gasana yakiriye mugenzi we wo muri Uganda, Gen. Kale Kayihura n’itsinda yari ayoboye baje mu nama yahuje impande zombi ku italiki ya 23 Gashyantare , ikaba yari iyo kurebera hamwe aho ubufatanye bugeze mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro n’inama yabereye i Mbarara mu Kwakira k’umwaka ushize ndetse no kongerera imbaraga ibikorwa birwanya ibyaha ndengamipaka.

    Izi nama zisanzwe ziba buri gihembwe ziga ku mutekano w’imipaka ihuriweho n’ibi bihugu byombi ndetse no gukemura ikibazo cy’ibyaha bigezweho.

    Mu ijambo rye, IGP Gasana yagize ati: ”U Rwanda rwishimiye ubuvandimwe n’ubufatanye burangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda.Si uko duturanye gusa ahubwo dusangiye n’indangagaciro.”

    Polisi zombi , hashize igihe zifitanye ubufatanye bushingiye ku bintu byinshi bifitiye akamaro abaturage b’ibihugu byacu.

    Inama ya Mbarara yari yashyizeho imyanzuro 13

    yari yubakiye ku ihanahana ry’amakuru ryasabwe by’umwihariko n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda.

    Agaragaza ibyagezweho kuva inama ya Mbarara yaba, IGP Gasana yagize ati: ” Twagize ihererekanyamakuru hagati yacu, twafatanyije guhugura abapolisi bacu, twigishije abaturiye imipaka yacu kurwanya ibyaha, twacunze umutekano w’umuhora wa ruguru, abanyabyaha bahungiye ku mpande zombi barafashwe kandi dukomeje guha ingufu ubufatanye bwacu mu murongo wo gushyigikira umuhora wa ruguru washyizweho.”

    Avuga ku byaha byibasiye isi, IGP Gasana yagize ati:” Isi yahindutse nk’umudugudu , ubu bishobokera abanyabyaha gukora icyo bashaka kandi mu gace bifuza ko ku isi n’ubwo hariho imipaka hagati y’ibihugu. Uburyo itumanaho n’ikoranabuhanga byateye imbere, byatumye habaho n’ibyaha bishya ku isi yose, binatuma bigorana ko igihugu cyakwifasha kubirwanya cyonyine.”

    IGP Gasana yavuze ko

    ubwiyongere bw’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura bw’imodoka, ibyaha by’iyezandonke n’ibifitanye isano n’ikoranabuhanga n’icuruzwa ry’abantu byatumye habaho ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

    General Kayihura mu ijambo rye, yavuze ko inama nk’iyi igaragaza ubushake ku bihugu byombi bwo gutuma ubufatanye busanzwe hagati yabyo buha abaturage babyo umutekano.

    Gen. Kayihura yagize ati:” Muri rusange, umutekano wateye imbere mu karere n’ubwo hari ibyo tukigendamo buhoro bijyanye n’ibyaha byambukiranya imipaka; tugomba gukora cyane ngo bigabanuke.”

    Yagaragaje ubushake Polisi zombi zifite mu gusenya bidasubirwaho udutsiko tw’abanyabyaha hashyirwaho uburyo bwo kubakumira kuko bitwikira urujya n’uruza rw’abaturage mu bihugu byombi bwemewe.

    Umuyobozi wa Polisi ya Uganda yagize ati:” Mu kwita

    ku kubaka ubushobozi, tugomba kwigiranaho kandi tugaha imbaraga ubumenyi bwacu mu kurwanya ibyaha byo mu ikoranabuhanga.”

    Mu gusoza inama, aba bayobozi bemeranyije gushimangira ubufatanye no gushyiraho ingamba zo kurwanya ibyaha ndengamipaka biboneka kuri buri ruhande.

    By’umwihariko bashimangiye ubushake bwabo mu gufatanya kurwanya ibyaha mpuzamahanga byiganjemo gucuruza ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti itemewe no guhana amakuru ku gihe kandi hakajya habaho ibyegeranyo by’uko ishyirwa mu bikorwa ry’ibiba byemeranyijweho ririmo kugenda ndetse hakabaho ibikorwa n’amahugurwa bihuriweho mu kurwanya biriya byaha.

    Inama yashimye kandi ifatwa n’ihererekanywa ry’abanyabyaha baba bahungiye kuri buri ruhande maze isaba ko , hakomeza uburyo bwashyizweho mu kubafata ndetse n’ibiba byibwe hamwe bikajyanwa ahandi.

    Polisi z’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

    Gen. Kayihura yagize ati:” Muri rusange, umutekano wateye imbere mu karere n’ubwo hari ibyo tukigendamo buhoro bijyanye n’ibyaha byambukiranya imipaka; tugomba gukora cyane ngo bigabanuke.”

    ”U Rwanda rwishimiye ubuvandimwe n’ubufatanye burangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda.Si uko duturanye gusa ahubwo dusangiye n’indangagaciro.”

  • UMUTEKANO 9

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    Madamu Salma Ansari akaba n’umugore wa Visi Perezida w’igihugu cy’Ubuhinde , yashimye uburyo bwakoreshejwe n’u Rwanda mu gushyiraho ibigo bya Isange One Stop Centre muri gahunda yo gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

    Yabivuze ubwo yasuraga iki kigo kiri ku bitaro by’akarere biri ku Kacyiru taliki ya 20 Gashyantare nyuma yo gusobanurirwa birambuye serivisi zitangirwa kuri Isange, aho yanavuze ko n’ubwo Ubuhinde bufite ibigo nk’ibi ariko hari byinshi byakwigirwa ku buryo u Rwanda rwakoresheje.

    Madamu Ansari akaba yari ari mu Rwanda aherekeje umugabo we akaba na Visi Perezida w’Ubuhinde , Shri M Hamid Ansari, yari ari mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda.

    Madamu Ansari mu ijambo yahavugiye yagize ati:” Dufite ibigo nk’ibi mu Buhinde ariko buri gihe biba byiza guhora twiga ibyiza twabona ahandi tukabyongera ku byacu,..ibishya byatugirira akamaro. ”

    Yongeyeho ati:” Isange One Stop Centre, ni ikigo cy’ibikorwa by’indashyikirwa ; aho

    abagore babonera ubufasha mu bihe bibi cyane kuri bo,…kandi bigakurikiranwa mu buryo bwimbitse, ubwabyo ni ikintu gikomeye.”

    Yongeyeho ko uburyo uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa irikorerwa abana aba ababaye haba mu mutwe, mu marangamutima ndetse rimwe na rimwe no ku mubiri , anyura mu bihe bikeneye uburyo buboneye bwo kumusubiza icyizere no mu buzima busanzwe kandi iki kigo kikaba cyibishoboye; ari nacyo kintu gikomeye cyagezeho buri wese akwiye kukigiraho.

    Isange yatangiye mu mwaka wa 2009 nk’umushinga w’icyitegererezo, itanga ubujyanama ku ihungabana, isanamitima , ubuvuzi n’ubwunganizi mu mategeko ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana kandi ku buntu.

    Kugeza ubu, Isange imaze kugezwa mu bitaro 28 mu gihugu mu rwego rwo kwagura gahunda zayo mu bitaro by’uturere n’ibigo nderabuzima mu gihugu hose.

    Superintendent Shafiga Murebwayire, umuhuzabikorwa w’iki kigo we yagize ati:” Dutanga serivisi nyinshi kugirango uwahohotewe abone ibyo akeneye byose. Tubaha ubuvuzi ari nabwo tuboneramo ibimenyetso byifashishwa n’ubugenzacyaha mu gukurikirana ukekwa , tukanatanga ubujyanama bufasha uwahohotewe gusubira mu buzima busanzwe kandi akabona n’ubutabera.”

    Ikigo Isange cyashyizweho na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri z’Ubutabera, iy’Uburinganire no guteza imbere Umuryango, ku nkunga y’ikigo Imbuto Fundation n’abandi bafatanyabikorwa.

    Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange One Stop Centre

    Madamu Salma Ansari ubwo yasuraga ikigo cya Isange One Stop Centre.

  • UMUTEKANO 10

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

  • UMUTEKANO 11

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    Polisi y’u Rwanda na Uganda bakoranye inama yo gukomeza ubufatanye

  • UMUTEKANO 12

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    Uhagarariye igihugu cy’u Butaliyani mu Rwanda; ufite icyicaro muri Uganda, Ambasaderi Domenico Fornara, taliki ya 24 Mutarama 2017 yasuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro cyayo gikuru ku Kacyiru, akaba yarakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP), Emmanuel K. Gasana.

    Ambasaderi Domenico mu ruzinduko rwe, yari aherekejwe n’usanzwe ahagarariye u Rwanda muri Uganda Ambasaderi Frank Mugambage.

    Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’ibiganiro bye n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda, yavuze ko umubano mwiza usanzwe uri hagati y’u Rwanda n’u Butaliyani ugaragarira mu bikorwa bitandukanye birimo n’umutekano uzakomeza gutera imbere.

    Yagize ati;” Biba ari ibyishimo kuri

    jyewe iyo ndi i Kigali. Ni byiza cyane kuba naroherejwe guhagararira igihugu cyanjye mu gihugu cyiza nk’iki. Nakiriwe neza cyane kandi ndizera ko ubu imiryango ikinguye y’imikoranire myiza y’inzego z’ubuyobozi bw’ibihugu byombi”.

    Yakomeje agira ati:” nahuye n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda nyuma y’inama ebyiri yari yaragiranye n’umuyobozi wa Polisi y’u Butaliyani; tukaba twarebeye hamwe uko ibyerekeranye n’ubufatanye mu by’umutekano byakomeza gutera imbere. Ibi kandi ni nabyo binakubiye mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, aho harimo ingingo nyinshi z’imikoranire myiza.

    Ambasaderi Domenico yakomeje kandi agira ati:” mu biganiro byacu kandi twarebeye hamwe icyakorwa mu gushyira mu bikorwa ayo masezerano y’ubufatanye, yashyizweho umukono n’impande zombi. Ibi byose rero

    Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda yasuye Polisi

    y’u Rwanda

    ” Mu biganiro byacu kandi twarebeye hamwe icyakorwa mu gushyira mu bikorwa ayo masezerano y’ubufatanye, yashyizweho umukono n’impande zombi. Ibi byose rero bikubiye mu mubano mwiza dufitanye ku buryo mu gihe

    kigera ku mezi 18 maze mpagarariye igihugu cyanjye hano mu Rwanda naba umuhamya wabyo”.

    bikubiye mu mubano mwiza dufitanye ku buryo mu gihe kigera ku mezi 18 maze mpagarariye igihugu cyanjye hano mu Rwanda naba umuhamya wabyo”.

    Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani mu mezi ashize, basinye amasezerano y’ubufatanye, aho ibiyakubiyemo byibanda cyane ku kungurana ubumenyi bw’ibyiza buri ruhande rwagezeho ndetse no kubaka ubushobozi bwa buri rwego.Aya masezerano kandi arebana n’ubufatanye mu kurwanya iterabwoba, umutekano wo mu muhanda, guhosha imyigaragambyo, ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi, umutekano mu by’indege n’ikirere, ubugenzacyaha ku byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, n’ibindi.Aya masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano niyo ya mbere yashyizweho umukono n’impande zombi.

  • UMUTEKANO 13

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    Polisi y’u Rwanda yashyikirije uhagarariye Uganda mu Rwanda ,Ambasaderi Richard Kabonero imodoka ebyiri na moto byafatiwe mu Rwanda mu mwaka ushize.

    Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ku itariki 24 Mutarama 2017

    Ambasaderi Kabonero yashyikirijwe ibyo binyabiziga na Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda no kugarura ituze, CP Emmanuel Butera; akaba yari hamwe n’Umuyobozi w’ Ishami rya Polisi y’u Rwanda rihuza ibikorwa bya Polisi Mpuzamahanga, Assistant Commissioner of Police (ACP) Peter Karake.

    Imodoka yashyikirijwe ni iyo mu bwoko bwa SUV Land Cruiser ifite nimero ziyiranga UAS 966W n’iyo mu

    bwoko bwa Mercedes Benz ifite nimero ziyiranga LWASA4, na moto yo mu bwoko bwa BMW ifite nimero ziyiranga UEM072P.

    Ibi binyabiziga byafatiwe ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda biturutse ku Ikoranabuhanga rya I-24/7.

    Iyo mu bwoko bwa Land Cruiser yafashwe ku wa 30 Ukuboza, iyo mu bwoko bwa Mercedes Benz yafashwe ku itariki 19 Gicurasi , naho moto yafashwe ku ya 01 Ugushyingo.

    Avugana n’itangazamakuru ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Ambasaderi Kabonero yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bufatanye ikomeje mu gukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka. Yagize ati: ”Abanyabyaha iteka bahoraho ariko icyangombwa ni uburyo

    Polisi y’u Rwanda yashyikirije Ambasaderi Kabonero imodoka zafatiwe mu Rwanda

    inzego zishinzwe kubarwanya zihana amakuru; ubu bufatanye butuma bigora abanyabyaha gukorera mu karere k’ibihugu byacu.”

    CP Butera yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishishikajwe no gukorera hamwe n’inzego zishinzwe umutekano, zaba izo mu karere ndetse no mu bindi bihugu muri gahunda zo gukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka birimo n’ubu bujura bw’imodoka.

    Aha yongeyeho ati:” Polisi zo mu karere na Polisi Mpuzamahanga ziterana mu buryo buhoraho mu gufatira ingamba hamwe kuri ibi byaha.”

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda, ACP Peter Karake avugana n’itangazamakuru yagize ati:” Iriya Land Cruiser yibwe mu Buyapani, Mercedes Benz yibwa muri Afurika y’Epfo naho moto BMW yibiwe mu Bwongereza. Tuzishyikirije abayobozi muri Uganda ngo bakomeze iperereza bamenye bene zo b’ukuri.”

    Abanyabyaha ite-ka bahoraho ariko icyangombwa ni uburyo inzego zishinzwe kubar-wanya zihana amakuru; ubu bufatanye butuma bigora abanyab-yaha gukorera mu karere k’ibihugu byacu.”

  • UMUTEKANO 14

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    Nyabugogo: Abakoraga ubujura butandukanye bashyizeho ihuriro ryo gukumira ibyaha

    Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure abandi”.

    Bizinde Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamabuye mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo yagize ati:” Mu mwaka wa 2012 kari agace k’umutekano muke kubera ibikorwa by’ubujura. Abakoraga ibi bikorwa bibi ni bamwe mu rubyiruko baje mu Mujyi wa Kigali baraturutse mu duce dutandukanye tw’igihugu; aho bibwiraga ko mu Mujyi bahabona ubuzima bwiza. Barangwaga rero no gushikuza abagore amaterefone, amasakoshi n’ibindi; hanyuma bagahita birukira mu gishanga cya Nyabugogo ku buryo kubakurikirana bitabaga byoroshye”.

    Yakomeje avuga ko kugeza ubu, ako gace karimo umutekano usesuye. Yabivuze muri aya magambo:” Mu mwaka wa 2014, inama y’umutekano y’umurenge wa Gatsata yarateranye, maze ifata ingamba zirimo guha imbaraga irondo ry’umwuga, no gufata ingamba zihamye z’aho hantu havugwaga ibikorwa by’ubujura. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamabuye yagize ati:” icyo gihe habayeho igitekerezo cyo guhamagara bamwe mu bakoraga ibyo bikorwa bibi by’ubujura biyitaga “abamarine” ndetse tubagira inama yo kubireka”

    Umwe mu baretse ubwo bujura witwa Uwihaye Pierrot ukomoka mu karere ka Rulindo yagize ati:” ubusanzwe harimo ibyiciro byinshi by’ubwo bujura mu mirenge ya Gatsata, Kimisagara na Muhima. Hari abitwa abakanguzi bafungura imodoka badakoresheje imfunguzo zayo ahubwo bakoresha insinga n’ibindi byuma; harimo kandi abarigisi batwaza abagenzi imizigo hanyuma bakayibiba, abatobora amazu, abambura abantu ibyabo n’ibindi bikorwa bibi. ”Yakomeje agira ati:” nyuma twagize amahirwe ubuyobozi buraduhamagara

    buduhuriza hamwe turabireka, ubu dusigaye tujya aho abandi bari nko mu nama, mu muganda n’ahandi”.

    Kubera kugirwa inama no kuba ubuyobozi butuba hafi, iyo duketse ko hari umuntu wibwe, duhita duhamagara abanyamuryango bacu biyemeje kureka ubujura, hanyuma tugafatanya twese tukamenya aho ubujura bwabereye, tugakora urutonde rw’abanze kubireka dukurikije icyiciro cy’ubujura, tukabimenyesha Polisi y’u Rwanda noneho ukekwaho ubwo bujura uwo ariwe wese agafatwa kugera tugeze ku mujura wibye ndetse n’ibyibwe tukabigaruza. Natanga ingero; twagaruje telefone igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 360, za mudasobwa 5 n’ibindi .

    Niyonzima Jean Damascene ukomoka mu karere ka Nyaruguru, nawe wahoze ari muri ibyo bikorwa bibi by’ubujura. Yagize ati:” nyuma yo kunywa ibiyobyabwenge birimo alukoro, essence, urumogi

    n’ibindi; twapandaga imodoka, tugakata imifuka, tukambura abagore amaterefone n’amasakosi tukajya mu mazi bakatubura. Nakomeje muri ubwo buzima bubi ariko ku bw’amahirwe, ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsata, na Polisi y’u Rwanda batugiriye inama maze niyemeza kubireka. Nta kintu cyiza nakuyemo uretse gukubitwa, gufungwa, uburwayi, kurara hanze n’ibindi”.

    Aba, kimwe na bagenzi babo bahoze bakora ibikorwa by’ubujura bwavuzwe hejuru no gukoresha ibiyobyabwenge, basabye abakiri muri ubwo bujura kubureka bakaza gufatanya kubaka igihugu. Cyakora basabye ko inzego z’ibanze ko zakomeza kubaba hafi zigakomeza kubagira inama no kubafasha mu mishinga yo kwiteza imbere bazigejejeho irimo kububakira ikinamba cyo koza imodoka, ikibuga cyo kubumbiramo amatafari ya sima yo kubakisha n’ibindi.

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga yavuzeko uru rubyiruko rwaretse ibi bikorwa bibi by’ubujura kubera ibiganiro bagiye bahabwa byabasabaga kureka ibyo bikorwa bibi. Yakomeje avuga ko kuba Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze zarakomeje kubegera no kubagira inama,byatanze umusaruro ugaragara kuko ubwabo batanga umusanzu wo kwerekana abagikora ubujura bityo bagafatwa n’ibyibwe bikagaruzwa. ACP Rutikanga yahamagariye abagikora ubujura kubureka bakibumbira mu mashyirahamwe yo kwiteza imbere kuko inzego zitandukanye ziteguye kubafasha, ariko aburira abanze kureka ubwo bujura ko Polisi y’u Rwanda izabafata, kugira ngo bagarurwe mu murongo mwiza.

    ”Yakomeje agira ati:” nyuma twagize amahirwe ubuyobozi buraduhamagara buduhuriza hamwe turabireka, ubu dusigaye tujya aho abandi bari nko mu nama, mu muganda n’ahandi”.

  • UMUTEKANO 15

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    Umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba Kazayire Judith ari kumwe n’uwa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana, ku itariki ya 2 Gashyantare 2017 batashye ku mugaragaro inyubako nshya 10 za sitasiyo za Polisi mu karere ka Gatsibo harimo n’icyicaro cya Polisi y’u Rwanda ihakorera.

    Izi nyubako zose zubatswe n’abaturage ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu karere ka Gatsibo. Zifite amacumbi y’abapolisi, ibiro, aho bafatira amafunguro ndetse n’aho bafungira abagore n’abagabo.

    Izo nyubako zose hamwe zuzuye zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 87.

    Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iki gikorwa mu murenge wa Nyagihanga hanatashwe imwe muri sitasiyo za Polisi y’u Rwanda, umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba, yashimye abaturage kubera uruhare runini bagize mu kubaka sitasiyo ya Polisi. Yakomeje avuga ko kwegereza abaturage Sitasiyo ya Polisi bitanga umusaruro mwiza mu gukumira ibyaha kuko abaturage babigiramo uruhare.

    Yagize ati: ”ibi bituma tugera ku iterambere, kuko iyo nta mutekano uriho iterambere ntirishoboka. Niyo mpamvu ibyo dukora byose tubifatanya n’abaturage kandi tukaba hafi yabo; ku buryo habaho no kubungabunga umutekano wabo”.

    Sitasiyo ya Polisi ya Nyagihanga mbere y’uko yubakwa, ndetse n’izindi; abaturage bakoraga urugendo rurerure bajya kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngarama mu gihe babaga bafite ibibazo bifuzaga ko Polisi yabakemurira. Ibi rero byaberaga imbogamizi bamwe batashoboraga gukora urugendo rurerure bityo bikaba byatuma ibyaha bimwe na bimwe bidahanwa.

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda nawe yashimye abaturage agira ati:” ibi ni bimwe mu by’umwihariko

    w’u Rwanda, aho abaturage bumva neza akamaro k’umutekano ndetse n’uruhare rwabo mu kuwusigasira. Turashima ubufatanye n’uruhare mwagize mu kubaka iyi sitasiyo ya Polisi.

    Yakomeje avuga ko kwibungabungira umutekano bigerwaho iyo habayeho ubufatanye n’abaturage. Aha yagize ati:” mureke twubake ubufatanye bukomeye bushingiye cyane cyane ku guhanahana amakuru kandi duharanire ko uyu murenge uba icyitegererezo muri aka gace mu kugira umutekano usesuye. Umutekano utangirira ku kwirindira umutekano kuri wowe ubwawe, hagakurikiraho kumva ko nawe urindiwe umutekano hanyuma ukarinda na bagenzi bawe b’abaturanyi”.

    Umwe mu baturage witwa Mpagazehe Hussein wagize uruhare mu iyubakwa rya sitasiyo ya Polisi ya Nyagihanga yagize ati:” ubwo habagaho igitekerezo cyo kubaka iyi sitasiyo, nk’abaturage twacyakiriye neza cyane. Mu gutangira twabumbye amatafari ibihumbi 44, dushaka imodoka izadufasha mu mirimo y’ubwubatsi, dukusanya imifuka 30 ya sima , n’ibindi n’ibindi.

    Yongeyeho ko uretse no gushaka ibyo bikoresho, abaturage ubwabo bagize n’uruhare mu kubaka iyo

    Umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba n’uwa Polisi y’u Rwanda batashye ku mugaragaro sitasiyo za Polisi 10 mu karere ka Gatsibo

    ”Ibi bituma tugera ku iterambere, kuko iyo nta mutekano uriho iterambere ntirishoboka. Niyo mpamvu ibyo dukora byose tubifatanya n’abaturage kandi tukaba hafi yabo; ku buryo habaho no kubungabunga umutekano wabo”.

    sitasiyo ya Polisi binyuze mu muganda w’abaturage kugera yuzuye.

    Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yavuze ko mu mirenge 14 igize aka karere, 10 niyo ifite sitasiyo za Polisi. Yagize ati:” intego yacu ni uko buri murenge wose ugomba kugira sitasiyo ya Polisi ndetse n’amacumbi y’abapolisi mbere y’uko uyu mwaka urangira”.

    Yakomeje agira ati:” kuba ibyaha byaragabanyutse cyane mu mwaka ushize ; turasanga byaraturutse kuri izi sitasiyo za Polisi zegereye abaturage”.

  • Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bakora mu Ishami ryayo ry’ubuvuzi ryapimye ku buntu agakoko gatera SIDA abapolisi n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano bo mu karere ka Karongi.Iki gikorwa cyatangiye ku itariki 10

    z’uku Kwezi. Biteganyijwe ko kizamara iminsi icumi.

    Iyi serivisi yahawe abagize Komite zo kubungabunga umutekano, abagize Urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO), Inkeragutabara , Abajyanama b’ubuzima, n’imiryango y’abagize ibi byiciro.

    Usibye kubapima agakoko gatera SIDA; iri tsinda riyobowe na Chief Inspector of Police (CIP) Dr Justin Mucyo ryateye mu nzu zabo umuti wica imibu itera Malariya, ibiheri, n’ibindi bishobora gutera uburwayi butandukanye.

    Mu kiganiro na CIP Dr Mucyo yavuze ko bahereye mu murenge wa Rubengera; aho basuzumye 40, ku munsi ukurikira basuzuma 36 bo

    mu murenge wa Bwishyura; naho ku munsi wa gatatu; ni ukuvuga ku itariki bahaye iyi serivisi abo mu murenge wa Mubuga bagera ku 100.Yavuze ko mbere yo kubasuzuma

    babanzaga kubaganiriza ku bitera ubwandu bw’agakoko gatera SIDA; aho bababwira ko mu bigatera harimo imibonano mpuza bitsina idakingiye; hanyuma bakabagira inama yo gukoresha agakingirizo; kandi yongeraho ko babigisha uburyo bwiza bwo kugakoresha.

    Iki gikorwa cyatewe inkunga na Minisiteri y’ubuzima; ibinyujije mu mushinga wayo witwa Single Project Implementation Unit (SPIU).

    CIP Dr Mucyo yagize ati," Hari ababa bacyeka ko banduye agakoko gatera SIDA. Igikorwa nk’iki gituma bamenya uko ubuzima bwabo buhagaze; bityo bafata ingamba. Iyi gahunda igamije kandi gufatanya n’izindi nzego kurwanya Malariya."

    Yavuze ko ibikorwa by’isuzuma n’ubujyanama bigenda neza nk’uko byateganjijwe. Yongeyeho ko

    Polisi y’u Rwanda yapimye SIDA Abapolisi n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano bo muri Karongi

    abapimwe bahabwa udukingirizo; aho mu karere ka Karongi bateganya gutanga utugera ku 10,000.

    Mu mwaka ushize, Ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’ubuvuzi ryahaye iyi serivisi abagera ku 12,000 bo mu turere tw’Intara y’Amajyepfo; bakaba barahawe idukingirizo tugera ku 149,000.

    " Hari ababa bacyeka ko banduye agakoko gatera SIDA. Igikorwa nk’iki gituma bamenya uko ubuzima bwabo buhagaze; bityo bafata ingamba. Iyi gahunda igamije kandi gufatanya n’izindi nzego kurwanya Malariya."

    UMUTEKANO

  • UMUTEKANO

    IBIKORWA BY’INGENZI BYA POLISI Y’U RWANDA

    MU MWAKA WA 2016

    2016

  • UMUTEKANO 18

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    Mu mwaka wa 2016, Polisi y’u Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye bijyanye n’inshingano zayo zo kubungabunga no gusigasira umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo; ibyo bikaba byaragize uruhare runini mu guteza imbere ibikorwa by’ishoramari ndetse n’iterambere muri rusange. Yabigezeho kubera gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje gukora mu mwaka wa 2016; hakiyongeraho imikoranire myiza n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa

    bayo mu gukumira ibyaha. Ibindi byatumye bigerwaho; harimo ubufatanye n’imikoranire myiza n’izindi nzego z’umutekano zo muri aka karere; ndetse no ku rwego mpuzamahanga mu kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka. Ibyagezweho byose bishingiye ku byo Polisi y’u Rwanda yibanzeho mu mwaka ushize birimo kongera ubushobozi, gukumira ibyaha n’impanuka zo mu muhanda, ubutwererane

    mpuzamahanga, kurwanya ruswa, gutanga serivisi nziza hifashishijwe ikoranabunga, no guteza imbere ibikorwa remezo. Muri iki gihe, kimwe no mu myaka yashize, Polisi y’u Rwanda yakomeje kwiyubaka ku buryo butandukanye ndetse no kongera ubushobozi mu bijyanye n’amahugurwa n’ibikoresho bigezweho byifashishwa n’amashami yayo mu kazi kanyuranye; ku buryo bituma buri muturarwanda agira umutekano usesuye.

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame aganira n’abagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda.

    IBIKORWA BY’INGENZI BYA POLISI Y’U RWANDA MU MWAKA WA 2016

  • UMUTEKANO 19

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]@Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    Ubukangurambaga bugamije kurwanya no gukumira ibyaha birimo itundwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana bwakozwe mu gihugu hose. Habaye kandi ubukangurambaga bwo kwibutsa abakoresha inzira nyabagendwa kubahiriza amategeko hagamijwe gukumira impanuka zo mu muhanda. Ubwo bukangurambaga bwatumye ibyaha bigabanuka; kandi abaturage babigiramo uruhare. Mu hantu bwakozwe; harimo ibigo by’amashuri n’inkambi z’impunzi. Mu mwaka ushize habaye kandi ihuriro rya kabiri ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha (RYVCP); abanyamuryango baryo bakaba bariyongereye; kuko bavuye ku bihumbi 14 bagera ku bihumbi birenga 55. Abaryitabiriye bigishijwe ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha

    hagamijwe kwicungira umutekano no kuwusigasira; guharanira imibereho myiza y’abaturarwanda n’umutekano w’ibintu byabo. Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u RwandaMu mwaka wa 2016, abahagarariye inzego nkuru za Leta, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta, abanyeshuri, abanyacyubahiro batandukanye n’abaturage muri rusange bifatanyije na Polisi y’u Rwanda kwizihiza isabukuru yayo y’imyaka 16. Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyizihirijwe mu gihugu hose cyasojwe ku

    Ku isabukuru y’imyaka 16 ya Polisi y’u Rwan-da; abana bagaragaje uruhare rwabo mu gu-haranira uburenganzira bwabo.

    Minisitiri w’umutungo kamere, Dr. Vincent Biruta ashyikiriza imodoka Umurenge wa Remera, wabaye uwa mbere mu bukangurambaga bw’ isuku n’umutekano.

    itariki ya 16 Kamena; gisozwa n’ibirori byo kwizihiza imyaka 16 Polisi y’u Rwanda imaze ibayeho; dore ko yashinzwe ku itariki nk’iyi, mu mwaka wa 2000. Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:”Duhaguruke turengere umwana.”Cyahuriranye no kwizihiza umunsi wahariwe umwana w’Umunyafurika; ukaba wizihizwa hibukwa by’umwihariko abana

  • @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    b’abirabura bo mu gace ka Soweto muri Afurika y’epfo bishwe mu mwaka wa 1976 ubwo bari mu myigaragambyo bagaragaza akarengane n’ivanguramoko bakorerwaga muri icyo gihe. Ibikorwa by’iki cyumweru bikaba byaribanze ku bukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, kwirinda impanuka no kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

    Mu mwaka ushize habaye icyiciro cya gatandatu cy’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano. Nk’uko bisanzwe, iki gikorwa Polisi y’u Rwanda yagifatanyije n’Umujyi wa Kigali. Ubu bukangurambaga bwatumye umutekano urushaho kubungabungwa no gusigasirwa mu Mujyi wa Kigali;

    ndetse urushaho kurangwamo n’isuku.

    KUBAKA UBUSHOBOZI Kubaka ubushobozi harimo guhugura no kongerera ubumenyi abapolisi b’u Rwanda mu byiciro bitandukanye. Mu byo bahuguwemo mu mwaka ushize harimo gukoresha ibikoresho bitandukanye

    Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi atangiza ku muga-ragaro Ikigo cy’icyitegererezo muri aka karere gishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iriko-rerwa abagore n'abana

    Icyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda kiri ku Kacyiru cyatashywe ku mugaragaro na

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

    UMUTEKANO UGUSHYINGO

    Inama ngarukamwaka y’Abapolisikazi Icyiciro cya karindwi cy’Inama ngarukamwaka y’abapolisikazi yateranye mu mwaka ushize muri Gashyantare yahuje abagera kuri 700. Yasuzumiwemo ingingo zitandukanye zirimo iterambere ry’abapolisikazi no kwimakaza ihame ry’uburinganire. Iyi nama ni urubuga rwiza rwo kungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye hagati y’abapolisikazi, kurebera hamwe imbogamizi bahura na zo mu mirimo; hanyuma bakagirwa inama y’uburyo bwo kuzishakira umuti urambye.

  • UMUTEKANO 21

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    by’ikoranabuhanga mu mirimo yabo ya buri munsi; ibyo bikaba bigamije kugira ngo barusheho kuba abanyamwuga. Ni muri urwo rwego, abapolisi basaga 6000; barimo 100 baturuka mu bihugu 12 byo muri aka karere ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange bahuguriwe mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda (National Police College - NPC) riherereye mu karere ka Musanze, Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishali (PTS), riherereye mu karere ka Rwamagana; abandi bahugurirwa mu Kigo cya Polisi y’u Rwanda gitangirwamo inyigisho zijyanye no kurwanya ibyaha by’iterabwoba (CTTC);kikaba cyo giherereye mu karere ka Bugesera.Mu mahugurwa yakozwe mu mwaka wa 2016, harimo ay’aba Ofisiye bato 429 basoje icyiciro cya munani; bakaba barimo 14 baturuka mu bihugu byo muri aka karere birimo Uganda, Sudani y’Epfo na Namibia; ayo mahugurwa arimo kandi icyiciro cya 12 cy’abapolisi bato; ndetse n’abahuguwe kugira ngo bahugure abandi kurinda abayobozi bakuru. Habaye kandi amahugurwa ajyanye no kubungabunga umutekano wo mu

    muhanda, kugarura ituze n’amahoro, ndetse n’ubugenzacyaha.

    Mu mwaka wa 2016 habaye kandi andi amahugurwa arimo ibyiciro bibiri by’abapolisi bo mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’ubugenzacyaha, amahugurwa y’Abayobozi ba Sitasiyo za Polisi, ay’abagize Umutwe ushinzwe gutabara aho rukomeye, n’amahugurwa y’abashinzwe guherekeza no kurinda abayobozi bakuru. Na none mu mwaka ushize habaye amahugurwa yo kurwanya ibyaha by’iterabwoba, kubungabunga umutekano ku Bibuga by’indege, amahugurwa ajyanye no gusuzuma muri Laboratware ibimenyetso byegeranyijwe ahabereye icyaha, amahugurwa ku mategeko, ndetse n’andi atandukanye yerekeranye n’inshingano za buri munsi za Polisi. Mu mahugurwa yo ku rwego ruhanitse yabaye mu mwaka wa 2016 harimo icyiciro cya gatatu cy’aba Ofisiye bakuru ba Polisi bahuguwe mu bijyanye n’Ubuyobozi mu bya gipolisi; hakiyongeraho ayo gusana intwaro ntoya, ndetse n’amahugurwa yahawe abitegura kujya mu butumwa

    bw’amahoro. Amashuri ya Polisi y’u Rwanda ntashinzwe gusa guteza imbere ubumenyi bw’abapolisi; ahubwo ashinzwe no guteza imbere imikoranire n’ubufatanye n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ibyaha, ndetse no kubaka ubushobozi bushingiye ku bumenyi; akaba ari muri urwo rwego mu mwaka ushize hahuguwe abagera ku 1250 barimo abagize Urwego rwunganira uturere mu kubungabunga umutekano (DASSO) n’abamotari bashinzwe kugenzura imyitwarire ya bagenzi babo.Umutekano wo mu muhanda mu mwaka wa 2016 Impanuka zo mu muhanda zagabanutse ku kigereranyo cya 37%. Iri gabanuka ryatewe n’ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira impanuka zo mu muhanda ; kandi zishyirwa mu bikorwa. Umubare w’imodoka zinjizwa mu gihugu ugenda wiyongera umunsi ku munsi; ibyo bikaba bijyana n’umubare munini w’abiyandikisha mu bizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga. Imibare ituruka

    Isozwa ry’amahugurwa y’aba Ofisiye bato.

    Abaturage bifatanyije na Polisi y’u Rwanda n’Ubuyo-bozi bw’Umujyi wa Kigali mu bukangurambaga ku isuku n’umutekano.

  • UMUTEKANO 22

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) yerekana ko mu myaka itanu ishize imodoka zaguzwe hanze zikazanwa mu gihugu ari 85,223; ni ukuvuga ko buri kwezi hinjizwa nibura izigera ku 1420. Abanyarwanda 132,850 ni bo biyandikishije, ndetse banakora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga mu mwaka wa 2016. Imodoka 700 zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zashyizwemo utugabanyamuvuduko; naho izirenga ibihumbi 120 zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge. Na none kandi imodoka irimo ibikoresho bipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga yagiye mu bice bitandukanye by’igihugu inshuro 15; aho yasuzumye imodoka zigera ku

    5600. Mu Kigo cya Polisi y’u Rwanda gisuzuma ubuziranenge bw’imodoka (MIC) giherereye i Remera mu karere ka Gasabo hiyongereye imirongo ibiri ku yari isanzwe yifashishwa kugira ngo serivisi zihatangirwa zirusheho kwihutishwa. Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano wo mu muhanda; imodoka zirenga 40 na moto 86 zongewe ku zari zisanzwe zikora ibikorwa byo gukurikirana uko umutekano wo mu muhanda wifashe hirya no hino mu gihugu. Hatangijwe kandi uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bufasha Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda gukurikirana no kugenzura umunsi ku wundi ibikorwa by’abatwaye ibinyabiziga ndetse no guhana abishe amategeko

    y’umuhanda.

    Ubu buryo bwo gukurikirana abica amategeko y’umuhanda bukoresha icyuma cyitwa Hand-Held Terminal (HHT) kizasimbura agatabo karimo impapuro bandikagaho ikosa basanganye utwara ikinyabiziga mu muhanda zizwi nka contravention. Iri Koranabuhanga rije kugabanya umurongo w’abashakaga serivisi zitangwa n’Ikigo kigenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga; kandi rizihutisha uburyo bwo gukorera no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga. Hakoreshejwe ubu buryo bushya, abapolisi ntibashobora guhisha impapuro zerekana ikosa ryabaye mu muhanda ndetse n’uwarikoze. Iki cyuma kizajya kinyuzwamo uruhushya rw’uwakoze ikosa, maze nyirarwo ahite abona ubutumwa bumumenyesha ikosa ndetse n’ihazabu ijyanye na ryo; akaba yayishyura (ihazabu) akeresheje uburyo bw’ikoranabuhanga ry’amabanki cyangwa akoresheje VISA Card. Abafite ibinyabiziga bashaka ko bikorerwa isuzuma ry’ubuziranenge bazajya biyandikisha bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga rigezweho rya murandasi; hanyuma bohererezwe ubutumwa bubamenyesha igihe imodoka zabo zizasuzumwa. Iri koranabuhanga rishya rifite kandi uburyo bwitwa Automated Number Plate Recognition (ANPR) butuma ribasha gufotora ibiranga imodoka ku buryo bigaragara niba iyo modoka iri ku rutonde rw’izishakishwa. Ubwo buryo bugaragaza kandi ko iyo modoka idafite ubwishingizi, cyangwa ko itakorewe isuzuma ry’ubuziranenge.

    Umunyamabanga Mukuru wa Polisi Mpuzamahanga, Jürgen Stock ashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Ikigo cy’icyitegererezo muri aka karere mu kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga; akaba yari kumwe na IGP Emmanuel K Gasana

    2016IBI NI BIMWE MU BIKORWA BYARANZEMinisitiri Johnston Busingye atangiza ku mugaragaro Ikoranabuhanga rikoreshwa n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

  • UMUTEKANO 23

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    Inama y’iminsi ibiri yari ihuje impuguke ku kurwanya iterabwoba zaturutse muri Polisi zo mu bihugu byo mu karere ndetse no mu miryango mpuzamahanga yarangiye taliki 22 Gashyantare. Hemejwe ko ibihugu bishyira imbaraga mu kurandura ibikorwa by’ubutagondwa.

    Hemejwe ko, buri gihugu, gikwiye kwigisha no gukangurira abayobozi b’ibanze bacyo , imiryango itegamiye kuri Leta by’umwihariko, impuguke n’abandi bafatanyabikorwa mu kurwanya iterabwoba, mu gufatanya ubukangurambaga n’ibindi bikorwa birirwanya.Indi myanzuro irimo ko, buri gihugu

    gisabwa gutegura no gushyigikira amahugurwa y’abazigisha abandi

    Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

    ibijyanye n’imyitozo yo kurwanya iterabwoba n’uburyo mpuzamahanga bugezweho mu kongera ubushobozi mu bashinzwe umutekano; gushyiraho imitwe yihariye yo gutahura no kuburizamo ibisasu ndetse no gushyiraho ingamba zihamye mu guhanahana amakuru afite aho ahuriye n’iterabwoba.

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza asoza iyi nama yagize ati:” Imwe mu mbogamizi ikomeye mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba ni ukumenya igihe, ahantu n’ubushobozi abakora iterabwoba bafite iyo bashaka kugira aho bagaba ibitero byabo.”

    DIGP Dan Munyuza asoza iyo namaDIGP Munyuza yakomeje avuga ati,"Iyi

    myitozo igamije kongera ubumenyi no kwihugura mu bijyanye no gukumira no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba nk’imwe mu ngamba zafashwe n’ibihugu byo muri aka karere."

    Yakomeje avuga ko aka karere gatewe inkeke n’iterabwoba; kandi ko hadafashwe ingamba zihamye zo kurikumira umutekano wako ushobora guhungabana.

    Yongeyeho ko kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bisaba ubufatanye mu kubitahura, kubigenza no guhanahana amakuru ku gihe atuma bikumirwa no gufata abafite imigambi yo kubikora.

    Iyi nama ku kurwanya iterabwoba yari ihuje impuguke zavuye mu bihugu icumi byo muri aka karere. Yari ifite insanganyamatsiko igira iti:"Gushimangira ubufatanye mu kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni.

  • UMUTEKANO 24

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    Ku itariki 21 Gashyantare, Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) ribarizwa mu murenge wa Gishari, ho mu karere ka Rwamagana ryahaye Impamyabumenyi imfura zaryo 161 zarangije amasomo.

    Abahawe Impamyabumenyi harimo Abapolisi b’u Rwanda 90 n’Abasivili 71. Iri Shuri ryatangiye ku wa 28 Ukuboza 2013 biturutse ku masezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyingiro (WDA).

    Mu basoje amasomo harimo abize Ubwubatsi, gukora no gushyira

    amashanyarazi mu nyubako, no gushyira amazi mu mazu. Muri iri Shuri hatangirwa kandi amasomo y’igihe gito ajyanye no kuhira imyaka, kuyobora amazi mu mirima, kuzimya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga.

    Uwo muhango wo guha Impamyabumenyi abarangije kwiga muri iri shuri witabiriwe n’Abanyacyubahiro batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya , Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, Umuyobozi w’Intara

    Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi

    y’i Burasirazuba, Judith Kazayire, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imyuga n’Ubumenyingiro, John Bonds Bideri.

    Mu ijambo rye, Rwamukwaya yabwiye abitabiriye uwo muhango; barimo Ababyeyi b’abahawe Impamyabumenyi ati,"Turishimira ko urubyiruko , ndetse n’Ababyeyi benshi bamaze kumenya akamaro ko kwiga imyuga n’ubumenyingiro. Ibi bigaragazwa n’umubare munini w’abakomeje kwitabira kubyiga; uretse ko na none umubare w’igitsinagore ukiri muto ugereranije n’igitsinagabo."Yongeyeho ati,"Turifuza ko ubwiyongere bw’abitabira

    kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bujyana n’ubwiyongere bw’ireme ry’uburezi butangirwa mu mashuri yigisha ayo masomo, ndetse no kwigisha ibikenewe ku isoko ry’umurimo. Ni yo mpamvu nsaba amashuri yose y’imyuga n’ubumenyingiro gushyira mu bikorwa imfashanyigisho zishingiye ku bushobozi zatangiye gukurikizwa muri uyu mwaka wa 2017."

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yabwiye abasoje amasomo ati,"Ibirori by’uyu munsi si ikamba ry’urugendo murangije rw’amasomo

  • UMUTEKANO 25

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    gusa; ahubwo ni itangiriro ry’imitekerereze mishya iganisha ku kubyaza umusaruro ubumenyi muvanye muri iri shuri; bityo mwiteze imbere, muteze imbere imiryango yanyu, ndetse mugire uruhare mu iterambere ry’igihugu."

    Mu butumwa bwe, Bideri yashimye Ubuyobozi bw’iri shuri ku ruhare rwaryo mu guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro mu gihugu; kandi abusaba gukomeza gutanga ubumenyi bufite icyo bumariye ababuhabwa.

    Yabwiye abari aho ati,"Ikigo cy’Igihugu cy’Imyuga n’Ubumenyingiro kizakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo Ibigo byigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bitange ubumenyi bufite

    ireme, hagamijwe kugira ngo abayize babashe guhangana ku isoko ry’umurimo, ndetse babashe kwihangira imirimo, aho gutegereza kuyihabwa."Yashimye Polisi y’u Rwanda ku ruhare rwayo mu ishyirwaho ry’iri shuri, ndetse n’inkunga idasiba kuritera .

    Umuyobozi w’Agateganyo w’iri shuri, Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare yakomoje ku kamaro karyo agira ati,"Intego y’iri shuri ni uguteza imbere imyuga n’ubumenyingiro mu gihugu, ribyigisha Abapolisi n’Abasivili.Umuhango w’uyu munsi ugaragaza imbuto zaryo."

    Yahamirije abari aho ko abahawe Impamyabumenyi (161) bafite ubumenyi buhagije butuma bashobora guhangana

    ku isoko ry’umurimo; haba mu gihugu, ndetse no muri aka karere.

    Mu izina rya bagenzi be, umwe mu basoje amasomo, Karemera Richard yagize ati,"Abo turi bo uyu munsi tubikesha Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari, Ababyeyi n’Inshuti bacu. Ubufasha bwanyu, inama zanyu , ndetse n’amasengesho yanyu ntibyapfuye ubusa; ahubwo byatugiriye akamaro; kandi tuzahora tubizirikana."

    Yabwiye abitabiriye uwo muhango ko bagiye guhanga udushya tuzatuma biteza imbere, ndetse banateze imbere imiryango yabo, kandi bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.

    Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi

    "Abo turi bo uyu munsi tubikesha

    Ishuri Rikuru ry’Imyuga

    n’Ubumenyingiro rya Gishari,

    Ababyeyi n’Inshuti bacu.

    Ubufasha bwanyu, inama zanyu , ndetse

    n’amasengesho yanyu

    ntibyapfuye ubusa; ahubwo

    byatugiriye akamaro;

    kandi tuzahora tubizirikana."

    “Ibirori by’uyu munsi si ikamba ry’urugendo murangije rw’amasomo gusa; ahubwo ni itangiriro ry’imite-

    kerereze mishya iganisha ku kubyaza umusaruro ubumenyi muvanye muri iri shuri; bityo mwiteze imbere, mu-teze imbere imiryango yanyu, ndetse

    mugire uruhare mu iterambere ry’igihugu.”

  • UMUTEKANO 26

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    Inzego z’Umutekano mu Karere ka Kicukiro zasabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha hagamijwe kurushaho kubungabunga no gusigasira umutekano w’abantu n’ibyabo.

    Ubu butumwa bwatanzwe ku itariki 3 Gashyantare, butangwa n’Umuyobozi w’aka karere Dr Nyirahabimana Jeanne ubwo yatangizaga ku mugaragaro umwiherero w’iminsi ibiri w’abagize Inzego z’umutekano muri aka karere ubera mu kagari ka Kabeza, ho mu murenge wa Kanombe.

    Itangizwa ryawo ryitabiriwe na Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’ituze rya rubanda, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera; akaba yari ahagarariye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CGP Emmanuel K. Gasana.

    Uwo mwiherero wateguwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro. Mu bawitabiriye harimo Polisi y’u Rwanda, Ingabo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize aka Karere, Inkeragutabara, Abahuzabikorwa b’Urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO), n’Abahuzabikorwa b’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu kubungabunga umutekano.

    Awutangiza ku mugaragaro, Dr Nyirahabimana yabwiye abawitabiriye bagera kuri 78 ati,"Kubungabunga umutekano bisaba ubwuzuzanye hagati y’inzego z’ubuyobozi n’ubufatanye n’abaturage. Ikigamijwe muri uko kunganirana ni ugukumira icyo ari cyo cyose gishobora guhungabanya ituze rya rubanda."

    Yakomeje agira ati,"Inzego z’ubuyobozi zisenyera umugozi umwe, kuko zose zigamije iterambere n’umutekano birambye by’Abaturarwanda. Umwiherero nk’uyu ni umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo no gufata ingamba zirambye zo gusigasira ibyo tumaze kugeraho no kwihutisha iterambere."

    Dr Nyirahabimana yasabye abawitabiriye gukurikira neza ibiganiro bazahabwa agira ati," Reka ubumenyi muzungukira muri uyu mwiherero ndetse n’imyanzuro izayifatirwamo bizabere buri wese wawitabiriye umusingi wo kunoza ibyo ashinzwe."

    Mu ijambo rye, CP Butera yasabye abitabiriye uwo mwiherero w’iminsi ibiri gushyira imbaraga mu gukumira no kurwanya ibyaha birimo icuruzwa ry’abantu,

    ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorewa abana.

    Yagize ati, "Kubungabunga umutekano ntibivuga gusa gukumira ibyaha. Ibyo bigomba kujyana no gufata ingamba zo kuburizamo no gushakira umuti ibindi bishobora guhungabanya ituze rya rubanda birimo gutura mu manegeka, ubwubatsi n’ubucuruzi bw’akajagari, n’ibindi. Ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’imikoranire yazo n’abaturage ni inkingi ya mwamba y’ituze, umutekano n’iterambere birambye."

    Mu byo abitabiriye uwo nwiherero bahugurwamo harimo : Gusesengura ibitera ibyaha no kubifatira ingamba, Uburyo bwo kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha, Imiburanishirize y’Imanza mu Nkiko no kurinda Abatangabuhamya, Gutanga Serivisi nziza, Kurengera Ibidukikije no Kurwanya ruswa.

    Harimo kandi Ubukangurambaga ku Isuku n’Umutekano, Imikoranire n’akamaro k’Irondo ry’umwuga, Kurwanya no gukumira ibyaha birimo Icuruzwa ry’Abantu, Ikoreshwa n’Icuruzwa ry’ Ibiyobyabwenge n’Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Uburyo bwo gukora no gutanga Raporo , Uruhare rw’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira ibyaha, Kurwanya no gukumira inkongi z’imiriro, Kurwanya Ingengabitekerezo

    Inzego z’Umutekano mu Karere ka Kicukiro zasabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

    y’Ubutagondwa n’Ubuhezanguni, Guteza imbere Imiyoborere myiza, n’Uruhare rw’Abaturage mu gukumira ibyaha.

    “Kubungabunga umutekano ntibivuga gusa gukumira ibyaha. Ibyo bigomba kujyana no gufata ingamba zo kuburizamo no gushakira umuti ibindi bishobora guhungabanya ituze rya rubanda birimo gutura mu manegeka, ubwubatsi n’ubucuruzi bw’akajagari, n’ibindi. Ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’imikoranire yazo n’abaturage ni inkingi ya mwamba y’ituze, umutekano n’iterambere birambye.”

  • UMUTEKANO 27

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    Polisi y’u Rwanda n’abahanzi nyarwanda bibumbiye mu ihuriro ryabo ryo kuba ba Ambasaderi mu gukumira ibyaha basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga umutekano w’abaturage no kugira uruhare muri gahunda za Leta z’iterambere ry’abaturage.

    Aya masezerano ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda yashyizweho umukono na Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa ushinzwe ishami rya Polisi rishinzwe imikoranire myiza n’ubufatanye n’abaturage n’izindi nzego; mu gihe ku ruhande rw’ihuriro ry’abahanzi yasinywe na Ally Hussein Muganga, umuhuzabikorwa waryo.

    Uyu muhango wabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ku itariki ya 3 Gashyantare, uyoborwa n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP, Emmanuel K. Gasana.

    Mu bitabiriye uyu muhango hari Mufuruke Fred, umuyobozi mukuru ushinzwe ubuyobozi n’imikorere y’inzego z’ibanze muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ndetse na bamwe mu bakuriye amashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda.

    Hari kandi na Gatabazi Jean Marie Vianney, intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko; aho asanzwe ashyigikira ibikorwa by’iterambere by’ubuhanzi mu bijyanye no gutunganya imiziki n’indirimbo, itangazamakuru, amashusho, amakinamico n’ibindi.

    Aya masezerano akubiyemo ko impande zombi ziyemeje gufatanya mu bikorwa

    byo gukumira ibyaha n’ubukangurambaga bwo kurwanya; ibiyobyabwenge,icuruzwa ry’abantu, ibikorwa bibi bishingiye ku myemerere n’ubuhezanguni, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana n’ibindi.

    Hakubiyemo kandi ko impande zombi zigomba kujya zihererekanya amakuru ku bijyanye no gufatanya gukumira no kurwanya ibyaha, kuba ijisho ry’umuturanyi, kurengera ibidukikije, kurengera no guteza imbere uburenganzira bw’abaturage, kugira uruhare mu bikorwa bya Leta bigamije imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko kuba u Rwanda rufite umutekano usesuye biterwa n’ubwo bufatanye ndetse no guhererekanya amakuru ku gukumira ibyaha.

    Yagize ati:”buri wese afite uruhare mu gukumira ibyaha. Murasabwa rero kurwanya ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibindi. Ibyo mukora byose muharanire ko habaho umutekano usesuye n’iterambere. Mufite uruhare rukomeye mu gutuma igihugu kigira icyerekezo cyiza. Ibyo mukora bifite icyo byamarira abandi ndetse n’urundi rubyiruko mu kwiteza imbere n’igihugu cyabo”.

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko twese duharanira iterambere n’umutekano ; bityo ko tugomba guharanira ubumwe, gukunda igihugu n’ubunyangamugayo hagamijwe kubahiriza amategeko no kubungabunga umutekano w’abaturage.

    Muyombo Thomas uzwi ku izina rya Tom Close umuvugizi w’ihuriro ry’abahanzi ari

    Polisi y’u Rwanda n’abahanzi nyarwanda biyemeje ubufatanye mu gukumira ibyaha

    nabo ba Ambasaderi mu gukumira ibyaha; yavuze ko igitekerezo cyabo cyo kwiyemeza ubu bufatanye cyaturutse ku buyobozi bwiza buyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame

    ”Buri wese afite uruhare mu gukumira ibyaha. Murasabwa rero kurwanya ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibindi. Ibyo mukora byose muharanire ko habaho umutekano usesuye n’iterambere. Mufite uruhare rukomeye mu gutuma igihugu kigira icyerekezo cyiza. Ibyo mukora bifite icyo byamarira abandi ndetse n’urundi rubyiruko mu kwiteza imbere n’igihugu cyabo”.

  • UMUTEKANO 28

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    Abaturage bo mu kagari ka Kanyonza, mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare bakanguriwe ko iterambere n’imibereho myiza bishingira ku mutekano urambye, maze abasaba kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya.

    Ibi umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba Kazayire Judith yabibabwiye ku itariki 25 Mutarama 2017, ubwo yayoboraga inteko y’abaturage muri kariya kagari , akaba yari hamwe n’abayobozi b’Ingabo na Polisi mu Ntara abereye umuyobozi.

    Umuyobozi w’Intara mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye inama, yibukije ko umutekano utagomba guharirwa inzego ziwushinzwe gusa ko ahubwo abaturage aribo ba mbere bashinzwe umutekano w’aho batuye mbere na mbere, bakagira uruhare mu kuwubungabunga mbere yo kunganirwa n’inzego zindi nka Polisi.

    Yakomeje abakangurira kurwanya ibiyobyabwenge birimo Kanyanga n’izindi nzoga zitemewe byiganje muri aka karere no mu Ntara yose muri rusange, maze abasaba ko bafatanya n’inzego z’ibanze ndetse na Polisi kugirango bicike kuko bidindiza iterambere ryabo.

    Aha yagize ati:”Nta kamaro k’ibiyobyabwenge uretse gukenesha imiryango, kuko ababyitabira badakora kandi babishoramo amafaranga menshi yagakoze ibindi by’ingirakamaro, ari ababicuruza n’ababinywa bose iherezo ryabo ni ribi, abo bitangirije ubuzima birabafungisha.”

    Yakomeje agira ati:”Ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata

    Umutekano ni ishingiro ry’imibereho myiza n’iterambere - Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba

    ku ngufu no gusambanya abana ndetse n’ibindi nibyo byiganje mu Ntara yacu kandi byagaragaye ko bifite inkomoko ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, duhurize hamwe imbaraga zo kubirwanya kuko bibangamiye iterambere n’imibereho myiza byacu kuko byose bishingiye ku mutekano.”

    Guverineri Kazayire kandi yihanangirije abayobozi b’inzego z’ibanze bakingira ikibaba cyangwa bahishira abateka, abacuruza n’abanywa Kanyanga ko ari amakosa akomeye, anibutsa abamotari n’abandi batwara abacuruzi b’ibiyobyabwenge badatanga amakuru ko bazajya bahanwa kimwe nabo.

    Yagize ati:”Mugomba gutahiriza umugozi umwe mu guharanira umutekano, mwirinda ibyaha iyo biva bikagera kandi

    mukamenya gutanga amakuru ku gihe cyane cyane ko inzego zose mwazegerejwe, nta rwitwazo ku muntu uzamenya ahari igihungabanya umutekano ntagitangeho amakuru.”

    Yabahamagariye gukaza amarondo ya nijoro , kumenya imiryango n’ingo zitabanye neza kugirango bazifashe kuva mu makimbirane babane mu mahoro, kwitabira gahunda za Leta zibateza imbere no kwibumbira mu makoperative kuko byihutisha iterambere ry’imiryango yabo n’iry’igihugu muri rusange kandi abagira inama yo kudasesagura umusaruro wabo kuko bishobora kubakururira inzara.Yasoje avuga ko ibyaha bitajya birangira, akaba ariyo mpamvu bagomba guhora bari maso, barushaho kuba ijisho ry’umuturanyi barushaho gufata ingamba zo gukumira ibyaha bitaraba.

    ”Mugomba gutahiriza umugozi umwe mu guharanira umutekano, mwirinda ibyaha iyo biva bikagera kandi mukamenya gutanga amakuru ku gihe cyane cyane ko inzego zose mwazegerejwe, nta rwitwazo ku muntu uzamenya ahari igihungabanya umutekano ntagitangeho amakuru.”

  • UMUTEKANO 29

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    Mu nama yahuje abayobozi bose bagera kuri 174 kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’umurenge mu murenge wa Busogo na Polisi ikorera mu karere ka Musanze, aba bayobozi b’inzego z’ibanze biyemeje gukomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda bagamije gukumira no kwirinda ibyaha.

    Iyi nama yayobowe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze, Jean Damascene Habyarimana ari kumwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano mu karere ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo, Edouard Twagirimana; ibera ahitwa mu Byangabo ku italiki ya 29 Mutarama.

    Mu ijambo yagejeje kuri aba bayobozi, Meya Habyarimana yibanze ku mutekano maze avuga ko ” ibyaha bishobora kwirindwa baramutse bashyize hamwe imbaraga”; yibukije abayobozi ko bakwiye kurwanya ibyaha cyane cyane bakirinda ibiyobyabwenge byiganje muri aka gace k’ubucuruzi ka Byangabo bakabirinda urubyiruko kuko birwangiriza ubuzima.

    Umuyobozi w’akarere, akaba yashishikarije abari bateraniye muri iyi nama gushyira imbaraga, mu gukumira ibyaha kurusha guhangana n’ingaruka zabyo.Yababwiye ko, gukumira ibyaha bitaraba ari uburyo buhamye butuma hirya no hino mu karere haba umutekano urambye.

    Meya Habyarimana yagize ati,

    Musanze: Abayobozi b’inzego z’ibanze muri Busogo basabwe gukomeza kuba umusemburo wo kubumbatira umutekano

    “Gukumira ibyaha n’intambwe nziza yo kugera ku mutekano urambye, bisaba ko buri wese abigiramo uruhare hagamijwe gufata abanyabyaha bataragera ku migambi yabo; bikaba bisaba gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano kandi mugatangira amakuru ku gihe kugira ngo gukumira bishoboke”.

    Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Musanze yasabye aba bayobozi gukangurira abaturage gutangira amakuru ku gihe, abasaba kubabwira ko buri muntu agomba kurangiza inshingano ze ku rwego rwe bagaragaza uruhare rwabo mu kwicungira umutekano cyane cyane kwitabira amarondo.

    IP Ntiyamira yabasabye gukangurira abaturage babo kwirinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge cyane

    cyane Kanyanga n’inzoga zitemewe mu baturage ,akomeza asaba kandi abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye.

    Yagize ati: ”Umurenge wa Busogo no muri Musanze muri rusange, ibiyobyabwenge byavuzwe nibyo nyirabayazana ku byaha birimo amakimbirane yo mu ngo ashingiye ku buharike, intonganya , gukubita no gukomeretsa, ubujura bw’imyaka mu mirima no gupfumura amazu ndetse no konesha imyaka y’abaturage ku bafite amatungo atandukanye.”

    Aha akaba yavuze ko ibiyobyabyenge byacika burundu muri uwo murenge abantu bose babishyizemo imbaraga, cyane ko ababikoresha n’ababicuruza bashobora gufatwa bagahanwa, dore ko abaturage baba babazi neza, kuko akenshi baba ari abaturanyi babo.Nyuma y’inama, aba bayobozi biyemeje gukomeza gukangurira abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano, babakangurira gutangira amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahungabanya umutekano muri rusange no kongera imbaraga mu marondo.

    “Gukumira ibyaha n’intambwe nziza yo kugera ku mutekano urambye, bisaba ko buri wese abigiramo uruhare hagamijwe gufata abanyabyaha bataragera ku migambi yabo; bikaba bisaba gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano kandi mugatangira amakuru ku gihe kugira ngo gukumira bishoboke”.

  • UMUTEKANO 30

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    Ibi biragaragazwa n’uko zitwara mu mikino zikina , aho kugeza ubu Police Handball Club ikomeje kwitwara neza ikaba iri ku mwanya wa mbere naho Police FC Ikaba iri ku mwanya wa 3.

    Ikipe y’umukino w’intoki ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) ikomeje kwitwara neza muri shampiyona, kuko itaratsindwa na rimwe kuva shampiyona yatangira. Ibi byashimangiwe n’intsinzi iyi kipe yabonye ku munsi wa 7 n’uwa 8 mu mikino ibiri yabaye kuwa gatandatu tariki ya 11 Werurwe no ku cyumweru ku ya 12 Werurwe.

    Umukino wa mbere wabereye mu karere ka Ruhango; wahuje Police Handball Club n’Ishuri ryisumbuye rya Kigoma ryo muri ako karere. Police Handball Club yatsinze ibitego 42 kuri 33. Abakinnyi ba Police Handball Club bitwaye neza muri uwo mukino ni Tuyishime Zacharie watsinze ibitego 11 na mugenzi we Mutuyimana Gilbert akaba na kapiteni w’iyi kipe, we yatsinze ibitego 10.

    Undi mukino wabaye ku cyumweru, aho nanone Police Handball Club yakomeje kwerekana ubudahangarwa bwayo, kuko yatsinze Ishuri ryisumbuye ry’Urumuri ryo mu karere ka Karongi ibitego 54 kuri 18. Uyu mukino wabereye muri aka karere.

    Duteteriwacu Norbert na Mutuyimana Gilbert barigaragaje cyane muri uyu mukino, kuko uwa mbere yatsinze ibitego 12 naho uwa kabiri we yatsinze ibitego 8.Kugeza ubu rero, Police Handball Club ifite amanota 24 kuri 24 kuko nta mukino n’umwe iratsindwa, kandi ngo ni nayo ntego bafite kugera shampiyona irangiye

    nk’uko bitangazwa n’umutoza mukuru wayo Ntabanganyimana Antoine. Yagize ati:” intego dufite ni uko tutagomba gutakaza umukino n’umwe. Gahunda yacu ni ugukaza imyitozo n’iki gikombe cya shampiyona nacyo tukagitwara kandi tudatsinzwe, nk’uko byagenze mu myaka itatu yabanje, kuko nabwo twatwaye ibikombe nta kipe n’imwe idutsinze”.

    Ntabanganyimana yakomeje avuga ko uku kwitwara neza gufite aho guturuka agira ati:” ibi byose rero kuba tubigeraho ni uko mbere na mbere ubuyobozi bw’ikipe n’ubwa Polisi y’u Rwanda butuba hafi , bukatugira inama ndetse bakanaduha ibyo dukenera byose. Ndashimira abakinnyi banjye kuba bumva inama mbaha bakazishyira mu bikorwa iyo bari mu kibuga”. Yakomeje avuga ko ikindi gituma iyi kipe ihorana intsinzi ari uko abakinnyi bitabira imyitozo kandi bagakorera hamwe ndetse ntibanasuzugure amakipe yose bahura nayo.

    Kugeza ubu Police Handball Club ifite ibikombe bitanu bya shampiyona,

    kuko yabitwaye mu mwaka w’2011,

    2012, 2014, 2015 na 2016.

    Igice cya mbere cya shampiyona kizarangirana n’imikino Police Handball Club

    Ikipe za Polisi y’u Rwanda ziri kwitwara neza muri Shampiyona zirimo

    izahuramo na Koleji ya Gisenyi yo mu karere ka Rubavu, ndetse n’uwo bazahuramo n’Urwunge rw’amashuri rwa Rambura rwo mu karere ka Nyabihu ku itariki ya 25 Werurwe. Police Handball Club ni iya mbere n’amanota 24, ku mwanya wa kabiri hari Ishuri ryisumbuye rya Kigoma n’amanota 20 naho APR HBC yo ni iya gatatu n’amanota 19 ariko ikaba ifite umukino umwe w’ikirarane. Naho mu mupira w’amaguru,mu mukino wo ku munsi wa 20 wa shampiyona wabaye ku cyumweru tariki ya 12 Werurwe wahuzaga ikipe ya Mukura VS na Police FC kuri Stade Huye warangiye ikipe ya Police FC yegukanye amanota atatu n’itsinzi y’ibitego bibiri kuri kimwe.

    Umukino watangiranye ishyaka ku mpande zombi, Mukura VS wabonaga ko isatira cyane ariko myugariro ba Police FC bakayibera ibamba bituma igice cya mbere kirangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi.

    Igice cya kabiri Police FC yasatiriye Mukura cyane ariko ibi ntibyabujije Mukura gufungura amazamu ku mupira w’umuterekano, nyuma y’umunota umwe gusa Police FC yishyuye igitego cyatsinzwe na rutahizamu Biramahire Abed winjiye asimbura.

    Police FC yakomeje kotsa igitutu Mukura, aha ninabwo rutahizamu Imurora Japhet yaciye mu rihumye myugariro ba Mukura maze acenga n’umunyezamu atsinda igitego cy’intsinzi umukino urangira Police FC itahanye amanota atatu.Nyuma y’umukino Umutoza Seninga Innocent yashimiye abakinnyi be kuko intsinzi batahanye bayikesha kumvira amabwiriza yabahaye igice cya mbere kirangiye.

    Seninga kandi atangaza ko ikipe abereye umutoza ikiri mu ruhando rwo gushaka igikombe cya shampiyona kandi ngo intego nyamukuru ni ugutwara shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro aho atangaza ko ntakabuza nibashyira hamwe ibi bishoboka.

    Police FC ikaba iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 40 aho inganya na AS Kigali .

  • UMUTEKANO 31

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    BACKTURN CRIME

    ubukangurambaga “TUBURIZEMO IBYAHA”

  • UMUTEKANO 32

    @Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

    SPORTS

    Police FC ikomeje kwitwara neza muri

    shampiyona y’u Rwanda