repubulika y’u rwanda...mwaka igira iti: “kuzamura ubukungu ku buryo burambye twibanda ku...

40
REPUBULIKA Y’U RWANDA MINISITERI Y’IMARI N’IGENAMIGAMBI INGENGO Y’IMARI Y’U RWANDA Agatabo gafasha umuturarwanda gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 “Igikoresho cy’iterambere ry’igihugu cyacu gikenera uruhare rwa buri muturarwanda”

Upload: others

Post on 14-Apr-2020

37 views

Category:

Documents


0 download

TRANSCRIPT

REPUBULIKA Y’U RWANDAMINISITERI Y’IMARI N’IGENAMIGAMBI

INGENGO Y’IMARI Y’U RWANDAAgatabo gafasha umuturarwanda gusobanukirwa ingengo

y’imari y’umwaka wa 2017/2018

“Igikoresho cy’iterambere ry’igihugu cyacu gikenera uruhare rwa buri muturarwanda”

Agatabo gafasha umuturarwanda gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 5

Claver GATETEMinisitiri w’Imari n’Igenamigambi

IRIBURIRO

Twishimiye kubamurikira agatabo gafasha umuturage gusobonukirwa ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka wa 2017/2018. Aka gatabo tukabagezaho buri mwaka kugirango gafashe abanyarwanda gusobanukirwa neza uko Leta iteganya kwinjiza amafaran-

ga n’uburyo azakoreshwa kugira ngo hashyirwe mu bikorwa gahunda zitandukanye. Ni ishingano ya Leta gusobanurira abaturage uburyo iteganya kwinjiza amafaranga n’uburyo asaranganijwe mu bikorwa bitandukanye hakurikijwe iby’ingenzi kurusha ibindi. Akaba ari nayo mpamvu Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi itegura aka gatabo gasobanura mu nca-make ibikorwa by’ingenzi bikubiye mu ingengo y’imari ya buri mwaka mu buryo bworoheye buri wese gusobanukirwa.

Ingengo y’Imari y’Igihugu ni uburyo Leta yifashisha mu gushyira mu bikorwa gahunda n’ ibikorwa biba byaremeranijweho. Impamvu yo gutegura aka gatabo ni ugufasha umutur-age kurushaho gusobanukirwa uko ingengo y’imari itegurwa ndetse n’uko ishyirwa mu bikorwa. Ibi bituma ingengo y’imari itaba ubwiru, ikabasha kumvwa na buri wese, bikano-roha kuyibona; bityo bigafasha abaturage kugira imyumvire iboneye kubijyanye n’uburyo ingengo y’imari itegurwa, bakaba bashobora kuyigiramo uruhare. Ibi bikaba ari ingenzi ku gihugu nk’u Rwanda cyahisemo gushingira gahunda za Leta zose ku baturage binyuze mu kugira uruhare mu bibakorerwa.

Iyo abaturage bumva neza uburyo ingengo y’imari itegurwa ndetse n’akamaro kayo biba-fasha kugira uruhare mu igenamigambi ku gihe, mbere y’uko itegurwa ry’ingengo y’imari ritangira bityo ibyifuzo byabo bikitabwaho mu ngengo y’imari. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Kuzamura ubukungu ku buryo burambye twibanda ku bikor-

INGENGO Y’IMARI Y’U RWANDA6

waremezo no guteza imbere ibikorerwa Iwacu”; ikaba yaratoranijwe mu rwego rwo gushimangira ingamba twashyizeho zigamije koroshya ikiguzi cy’ishoramari mu gihugu cyacu binyuze mu kongera ibikorwaremezo ndetse no kongera umusaruro w’ibicuruzwa twohereza ku isoko mpuzamahanga harimo no kubyongerera agaciro kugira ngo tubashe guhangana n’ingorane dutezwa n’imiterere y’isoko mpuzamahanga. Uyu mwaka w’ingengo y’imari 2017/18 niwo wanyuma mu gushyira mu bikorwa icyiciro cya kabiri cya gahun-da y’imbaturabukungu no kugabanya ubukene (EDPRS 2). Ingengo y’imari ya 2017/2018 ikazakomeza gukoreshwa mu gushyira mu bikorwa gahunda z’ingenzi zateganijwe muri EDPRS 2 no mu cyerekezo 2020.

Tuboneyeho umwanya wo gushimira buri wese uruhare n’ibitekerezo yatanze mu igenam-igambi ndetse no gutegura ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 binyuze mu biganiro bitandukanye. Ibi biganiro ni uburyo bwiza budufasha kugera ku ntego zacu no gusaran-ganya neza amafaranga igihugu kibona hitabwa cyane kuri gahunda zongera umusaruro w’’igihungu ndetse n’iziteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Hari icyizere ko ubukun-gu bw’igihugu cyacu buzakomeza kuzamuka n’ubwo ubukungu bw’Isi muri rusange buta-meze neza.

Twizeye ko aka gatabo kazakomeza gukangurira abaturage kurushaho kugira uruhare mu bikorwa byo gutegura no gushyira mu bikorwa ingengo y’imari ndetse no kuzamura uruhare bagira mu bikorwa bibateganyirizwa, bakabishyigikira ndetse bakanarushaho kubigira ibyabo. Mu gusoza, ndagirango nkangurire abaturage kurushaho kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari.

Mugire amahoro

Claver GATETEMinisitiri w’Imari n’Igenamigambi

Agatabo gafasha umuturarwanda gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 7

AMAGAMBO AHINNYE

% : Ijanisha

7YGP : Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi

DDP : Gahunda y’Iterambere ry’Akarere

EDPRS-II : Icyiciro cya Kabiri cya Gahunda y’imbaturabukungu no kugabanya ubukene

FRW : Amafaranga y’u Rwanda

ICT : Ikoranabuhanga mu itumanaho

JADF : Inama n’abafatanya bikorwa mu iterambere ry’Akarere

KM : Kilometero

LODA : Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze

MINECOFIN : Minisiteri y’imari n’igenamigambi

MTF : Ikigereranyo cy’amafaranga azakoreshwa mugihe giciriritse

NEP : Gahunda yo guteza imbere umurimo mu Rwanda

PFM : Gucunga umutungo wa Leta

SSP : Gahunda y’Ibikorwa by’ingenzi mu nzego zitandukanye

TVET : Imyigishirize y’imyuga n’ubumenyi ngiro

USD : Idorari ry’Amerika

INGENGO Y’IMARI Y’U RWANDA8

INTEGO Y’AKA GATABO

Aka gatabo kateguwe mu rwego rwo gutanga incamake y’ibikorwa by’ingenzi bi-kubiye mu ngengo y’imari ya 2017/2018 ndetse n’uburyo bizashyirwa mu bikorwa kugirango bigirire akamaro abaturage. Kibanda kubyo Leta iteganya gukora mu

rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Ingengo y’imari y’igihugu ni iy’abatu-rage kubera ko aribo batanga amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari binyuze mu misoro n’amahoro batanga. Amafaranga Leta yinjiza ava kandi mu gukoresha umutungo kamere w’igihugu abaturage bafiteho uruhare. Mu gushyigikira ingengo y’imari kandi, Leta yaka inkunga n’inguzanyo zituruka mu bafatanya bikorwa batandukanye ndetse no mu miryango mpuzamahanga. Iyo Leta ifashe inguzanyo, ni abaturage baba bazayishyura; bityo rero amafaranga abonetse akaba agomba gukoreshwa neza hagendewe ku byifuzo by’abaturage.

Leta ifite ishingano yo kugaragariza abaturage uko yakoresheje ayo mafaranga. Guteza imbere uruhare rw’abaturage mu itegurwa ry’ingengo y’imari y’igihugu ndetse no kuy-ishyira ahagaragara ni bumwe mu buryo bwo kugaragariza abaturage ibibakorerwa. Ubundi buryo ni ugutangaza inyandiko z’ibarurishamibare na raporo zisobanura uko amafaranga ya leta yakoreshejwe ndetse n’ib-yagezweho hakoreshejwe ingengo y’imari. Aka gatabo rero kakaba karateguwe mu buryo bwumvikana, kiban-da cyane cyane mu gutanga amakuru ya ngombwa. Aka gatabo ni ak’abaturage kandi gateguye mu buryo bworohereza buri wese kukisomera no kukumva.

“Dushyize hamwe twagera ku iterambere rirambye”

Agatabo gafasha umuturarwanda gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 9

INGENGO Y’IMARI N’IKI?

Ingengo y’imari y’igihugu ni imbonerahamwe y’amafaranga Leta izinjiza n’uburyo azako-reshwa mu gihe cy’amezi cumi n’abiri, kuva ku itariki ya mbere Nyakanga kugera tariki ya 30 Kamena. Mu ngengo y’imari, Leta yerekana uko izinjiza amafaranga n’uburyo ayo

mafaranga azasaranganywa muri gahunda no mu bigo bya Leta bitandukanye. Ingengo y’imari kandi yerekana ukuntu Leta izakoresha amafaranga azava mu misoro y’abatur-age, mu nkunga n’inguzanyo. Aha harebwa ibikorwa bigomba kugenerwa amafaranga mu nzego zitandukanye nk’Ubuhinzi, Uburezi, Ubuzima, n’imibereho myiza y’abaturage nku-ko biri mu cyerekezo 2020. Iki cyerekezo kizagerwaho binyuze mugushyira mu bikorwa gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi ndetse na gahunda y’imbaturabukungu no kug-abanya ubukene. Ingengo y’imari igira ibyiciro bitatu by’ingenzi, aribyo: igenamigambi no gutegura ingengo y’imari, ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari hamwe no kugenzura ibyakozwe no gutanga raporo ku ikoreshwa ry’ingengo y’imari.

INGENGO Y’IMARI Y’U RWANDA10

KUKI LETA IGOMBA GUTEGURA INGENGO Y’IMARI?

Gutegura ingengo y’imari ni uburyo Leta yifashisha mu gushyira mu bikorwa gahun-da zitandukanye n’imishinga yiyemeje bigamije iterambere ry’igihugu. Kubera ko amafaranga aba adahagije ugereranyije n’ibyo abaturage baba bifuza ko bikorwa,

ingengo y’imari ifasha Leta guhitamo ibikorwa by’ingenzi kurusha ibindi bikaba aribyo bi-generwa amafaranga.

Ibikorwa by’ingenzi byatoranijwe bigaragaza intego Leta iba ifite bikaba bigomba kuga-ragara mu ngengo y’imari. Ingengo y’imari kandi inafasha mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda no kwerekana aho zigeze zishyirwa mu bikorwa ugereranije n’intego zigamijwe.

Zimwe mu nzego zigenerwa ingengo y’imari

Agatabo gafasha umuturarwanda gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 11

NIBANDE BAFATANYABIKORWA MU GUTEGURA INGENGO Y’IMARI?

Iyo hategurwa ingengo y’Imari, hifashishwa abafatanyabikorwa batandukanye kandi mu nzego zitandukanye. Uruhare rwa buri wese ni ingenzi mu gutegura neza ingengo y’Imari ya Leta.

URUHARE RW’ABATURAGE

Igenamigambi n’ibikorwa byo gutegura ingengo y’imari y’igihugu bihera ku mudugudu, abaturage batanga ibitekerezo ku bikorwa bifuza ko byabakorerwa. Abaturage bagira uruhare mu guhitamo ibikorwa b’ingenzi bisubiza ibyifuzo byabo. Uruhare rwabo kandi ni ingenzi cyane mu gushyira ingengo y’Imari mu bikorwa, kugenzura no gutanga raporo ku mikoreshereze y’umutungo rusange w’igihugu kuko binafasha Leta gusobanurira abatur-age ibibakorerwa. Ikindi kandi cy’ingenzi abaturage nibo batanga imisoro igize igice kinini cy’amafaranga yinjira mu ngengo y’imari ya Leta.

Inama yiga ku ngengo y’imari ku rwego rw’umudugudu

INGENGO Y’IMARI Y’U RWANDA12

Nshingamategeko, bashobora kandi no kugirana ibiganiro n’inzego za Leta zitandukanye mu rwego rwo gukora ubuvugizi kubikorwa bifite inyungu rusange.

URUHARE RW’ABAFATANYABIKORWA MU ITERAMBERE

Abafatanyabikorwa mu iterambere bagira uruhare runini mu itegurwa ry’ingengo y’imari bakanafatanya mu kuyobora inama nsuzuma bikorwa mu nzego zitandukanye hamwe no

Inama ngaruka mwaka y’isuzuzuma bikorwa

URUHARE RW’ABIKORERA N’IMIRYANGO ITEGAMIYE KURI LETA

Urwego rw’abikorera n’imiryango itegamiye kuri Leta ni ingenzi mu nama zitegura igena-migambi ry’igihugu hamwe niz’iterambere ry’uturere. Bagira uruhare kandi mu ihuriro ry’abafatanya bikorwa mu nzego zitandukanye aho baganirira hamwe ibibazo biri muri buri rwego bakanumvikana ku buryo bwo kubikemura. Batanga inyandiko zikubiyemo ibite-

kerezo byabo mu gihe cyo gutegura ingengo y’imari ndetse bikanafasha Leta kumva ko ari inshingano zayo gukoresha neza ama-faranga.

Abikorera n’imiryango ite-gamiye kuri Leta bagira uruhare batanga ibite-kerezo mu gihe ingengo y’mari igezwa ku Inteko

mu nama n’abafatanya bikorwa mu turere. Aho ibyagezweho mu mwa-ka urangiye biganirwa-ho bakanumvikana ku bikorwa bizibandwaho umwaka utaha. Abafa-tanya bikorwa banag-ira uruhare mu nama n’abaterankunga b’in-gengo y’imari.

Agatabo gafasha umuturarwanda gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 13

URUHARE RW’IBIGO BYA LETA BIGENERWA INGENGO Y’IMARI

Ibigo bigenerwa ingengo y’Imari bikora igenamigambi bigendeye ku bikorwa by’ingenzi bya-toranijwe ku rwego rw’igihugu bakabihuriza hamwe mu ngengo y’imari y’igihe giciriritse. Mu gihe ingengo y’imari ishyirwa mu bikorwa, barebera hamwe ko ishyirwa mu bikorwa ryubahirije amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umutungo wa Leta. Ibigo byose bigenerwa ingengo y’imari bisabwa kubika neza ibitabo by’ibaruramari n’andi mak-uru ajyanye n’ikoreshwa ry’umutungo wa Leta hagamijwe gukorera mu mucyo no gucunga neza umutungo bahabwa.

Intumwa ya MINECOFIN ihugura abagize Njyanama y’Akarere

Igikorwa cyo gusura umushinga wo gukwirakwiza amazi

URUHARE RWA MINISITERI Y’IMARI N’IGENAMIGAMBI

Minisiteri y’imari n’igenam-igambi ifite mu nshingano zayo guhuriza hamwe aba-fatanyabikorwa mu igena-migambi no mu itegurwa ry’ingengo y’imari. Ibi bikorwa binyuze mu gutanga inama kuri politiki za leta, gutanga amahugurwa n’ubufasha hag-

INGENGO Y’IMARI Y’U RWANDA14

amijwe gutegura neza ingengo y’imari ya Leta. Minisiteri igaragaza imiterere y’ubukungu bw’igihugu ari nabyo bishingirwaho mugihe hategurwa ingengo y’imari. Minisiteri kandi ite-gura imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari buri mwaka hamwe n’ umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari ikabigeza kuri guverinoma n’inteko ishinga amategeko kugirango bye-mezwe. MINECOFIN ifite kandi mu nshingano zayo gushyiraho ingamba zo kwinjiza amafa-ranga azakoreshwa mu ngengo y’imari ya buri mwaka. Minisiteri ifasha inzego n’ibigo bya Leta mu gushyira mubikorwa ingengo y’imari isuzuma kandi ikanagena uburyo amafaran-ga abonetse akoreshwa mu gihugu. Minisiteri kandi ifite inshingano zo gukora buri mwaka raporo rusange ku ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya Leta hamwe na raporo y’uburyo in-gengo y’imari yakoreshejwe ku gihembwe. Ikindi, MINECOFIN ifite mu nshingano kureba ko ingamba zashyizweho mu kureba uko umutungo wa leta ukoreshwa zubahirizwa.

URUHARE RWA GUVERINOMA

Guverinoma itanga imirongo migari mu gusaranganya amafaranga mu bikorwa by’in-genzi ikanatanga umurongo mugari n’ingamba zigomba kwitabwaho mu ngengo y’imari nkuko bikubiye mu mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari. Guverinoma yemeza imbanziri-zamushinga y’ingengo y’imari mbere y’uko ishyikirizwa inteko ishinga amategeko. Bisabwe na Minisitri ufite imari munshingano ze, guverinoma yemeza amabwiriza arebana nuko hakoreshwa neza umutungo rusange.

URUHARE RW’INTEKO ISHINGA AMATEGEKO N’INAMA NJYANAMA Z’UTURERE

“Inama yo gutangaza no kwemeza Ingengo y’Imari”

Agatabo gafasha umuturarwanda gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 15

Inteko ishinga amategeko n’inama njyanama z’uturere, nizo nzego zonyine zifite ububasha bwo kwemeza ingengo y’imari no kuyivugurura nyuma y’uko bamaze kuganira no gutan-ga ibitekerezo ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari hamwe n’umushinga w’ingengo y’imari. Inteko ishinga Amategeko n’Inama njyanama z’uturere igenzura ibikorwa bya guverinoma n’uturere mu gukoresha umutungo rusange wa Leta, iyo ari ngombwa baga-hamagaza abagize guverinoma n’abayobozi b’ingengo y’Imari cyangwa itsinda rishinzwe gushyira mu bikorwa ingengo y’Imari mu nzego z’ibanze bagasobanura imirongo migari na za gahunda zashyizwe mu bikorwa hakoreshejwe Ingengo y’Imari.

Inama y’abaturage ku rwego rw’umudugudu

KUKI ABATURAGE BAGOMBA GUSOBANUKIRWA INGENGO Y’IMARI?Ingengo y’imari ni iy’abaturage, akaba ariyo mpamvu bagomba kuyisobanukirwa bakanay-igira iyabo bigafasha Leta kugaragariza abaturage ibibakorerwa. Kugirango Leta ig-aragaze neza ibyo ikorera abaturage binyuze muri gahunda y’imiyoborere myiza, Leta yiyemeje gukomeza gusobanurira no gukangurira abaturage kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari kugira ngo barusheho kuyigira iyabo. Uruhare rw’abaturage rutuma ingengo y’imari itaba ubwiru kandi bigafasha mu kugenzura uko umutungo wasaranganijwe n’uko ukoreshwa muri gahunda za Leta mu buryo burambye.

INGENGO Y’IMARI Y’U RWANDA16

Abaturage bagomba gusobanukirwa ibirimo ku bakorerwa kandi bakanabigiramo uruhare bikanabafasha kandi kumva neza inshingano zabo zo gukurikirana no gusuzuma imiko-reshereze y’ingengo y’imari kugirango gahunda zabateganirijwe zishyirwe mu bikorwa. Nkuko bigaragara mu mpamvu y’aka gatabo, abaturage barushijeho gusobanukirwa ga-hunda za Leta bituma uruhare rwabo mu kugena ibibakorerwa rwiyongera. Ibi bisaba ko abaturage basobanukirwa neza uko ingengo y’imari itegurwa n’uko ishyirwa mu bikorwa kugira ngo bibafashe kugira uruhare rugaragara mu gutegura ibikorwa bibagenerwa kandi bigafasha abaturage kugira uruhare mu gukurikira ishyirwa mu bikorwa rya ga-hunda zemejwe mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2017/2018.

Ni ngombwa gusobanukirwa uko umutungo rusange w’igihugu ukoreshwa, kugira ngo bid-ufashe gukurikirana neza uko ingengo y’imari irimo gukoreshwa no gutanga ibitekerezo bifasha guhindura imikorere itanoze kandi bigafasha abaturage kumenya serivisi n’ama-hirwe y’ishoramari ahari.

Umugoroba W’ababyeyi

UKO INGENGO Y’IMARI ITEGURWA MU NZEGO Z’IMITEGEKERE Y’IGIHUGU ZEGEREJWE ABATURAGE

Itegurwa ry’ingengo y’imari mu nzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage ri-tangira abaturage bahitamo ibikorwa by’ingenzi ku rwego rw’umudugudu. Abaturage bahurira mu nama rusange bakaganira ku bikorwa by’ingenzi by’igihe gito, igiciriritse

Agatabo gafasha umuturarwanda gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 17

UKO ABATURAGE BAGIRA URUHARE MU ITEGURWA RY’INGENGO Y’IMARI

ndetse n’igihe kirekire bagahitamo ibyoherezwa ku nzego zisumbuye kugirango bizitabwe-ho mu kugena ingengo y’imari. Ibikorwa by’ingenzi biba byatoranijwe byoherezwa ku rwego rw’utugari, ku mirenge no ku karere kugira ngo biganirweho n’inama njyanama y’akarere n’abafatanyabikorwa kugira ngo haboneke ibikorwa by’ingenzi by’akarere bizitabwaho mu ngengo y’imari. Akenshi ibikorwa by’ingenzi byatoranijwe kuva ku mudugudu bigahurizwa hamwe ku rwego rw’akarere bisaba amafaranga menshi cyane kuburyo bitakorwa byose mu mwaka umwe w’ingengo y’imari. Ibikorwa by’ingenzi ku rwego rw’akarere byemezwa n’inama njyanama y’akarere bigashyirwa mu bikorwa na komite nyobozi y’akarere bafa-tanyije n’abakozi b’akarere. Inama njyanama kandi ishyikiriza komite nyobozi y’akarere ibitekerezo byayo ku bikorwa bigomba kwitabwaho mu gihe hategurwa ingengo y’imari. Itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari kugira ngo rigerweho neza birasaba abayobozi, abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa kugira uruhare rugaragara muri icyo gikorwa. Gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye n’imishinga bya Leta akenshi biko-rerwa ku rwego rw’akarere n’amafaranga ajyanye nabyo yoherezwa ku karere kugirango bishyirwe mu bikorwa. Ni ingenzi cyane ko abaturage bamenya uko ibikorwa bihitiyemo byitaweho mu gihe giciriritse n’impamvu bimwe bitagenewe ingengo y’imari.

“Umuturage aratanga igitekerezo mu nama y’igihugu y’umushyikirano”

Hari uburyo n’amategeko bisobanutse byemerera abaturage kugira uruhare mu ite-gurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari batanga ibitekerezo byabo ku byo bifuza byabakorerwa binyuze mu mahuriro atandukanye aho abaturage batanga

INGENGO Y’IMARI Y’U RWANDA18

ibyifuzo n’ibitekerezo byabo bishingirwaho mu itegurwa ry’ ingengo y’imari. Aha twavuga nk’inama rusange z’abaturage ku rwego rw’umudugudu, akagari cyangwa inama za nyuma y’umuganda. Andi mahuriro twavuga nk’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu hamwe n’inama y’igihugu y’umushyikirano. Hari kandi na gahunda y’imihigo ihuriweho n’uturere n’imirenge abaturage bagiramo uruhare muri gahunda yo gutegura ingengo y’imari.

Ubusanzwe, itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari riyoborwa n’ingengabihe y’ingengo y’imari igaragaza neza icyo gikorwa cyose mu byiciro bine aribyo: gutegura, kwemeza no gutora ingengo y’imari, kuyishyira mu bikorwa ndetse no gukora raporo z’ibaruramari no gusesengura uko ingengo y’imari yakoreshejwe bikaba rero ari ngomb-wa ko abaturage bagira uruhare muri buri cyiciro.

INGENGO Y’IMARI Y’UMWAKA WA 2017/2018 UKO UBUKUNGU BW’U RWANDA BUHAGAZE

Ingengo y’imari itegurwa ishingiye ku miterere y’ubukungu bw’igihugu cyacu ndetse n’iyu bw’Isi muri rusange. Ingengo y’imari igirwaho ingaruka n’imiterere y’ubukungu bw’igi-hugu, uburyo itegurwa hamwe n’uko ishyirwa mu bikorwa nabyo bikaba bigira ingaruka k’ubukungu bw’igihugu. Ubukungu bw’u Rwanda bwagiye butera imbere muri iyi myaka itatu ishize n’ubwo hagiye haboneka imbogamizi ziterwa ahanini n’imiterere y’ubukungu bw’ibihugu byo mu karere ndetse no ku ’Isi muri rusange. Muri uyu mwaka, itegurwa ry’in-gengo y’imari ryashingiye ku isesengura ry’imiterere y’ubukungu. Uburyo Leta ikoresha amafaranga ni bumwe mu buryo bufasha mu guteza imbere ubukungu no kwirinda ko bwahungabana. Mbere yo gutegura ingengo y’imari y’umwaka, Minisiteri y’Imari n’Igena-migambi ibanza gukora isuzuma ry’uko ingengo y’imari y’umwaka ushize yakoreshejwe, hakagenwa ibyihutirwa mu myaka ikurikiyeho. Minisiteri kandi isesengura imiterere y’ubukungu kugira ngo hateganywe uburyo amafaranga yakoreshwa hagamijwe guteza imbere ubukungu muri rusange ndetse n’ibikorwa by’iterambere.

UKO UBUKUNGU BW’U RWANDA BUHAGAZE MURI IKI GIHE

Ubukungu bw’igihugu cyacu mu mwaka wa 2016 bwagizweho ingaruka n’imiterere y’ubukungu bw’ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse n’ubw’ Isi muri

Agatabo gafasha umuturarwanda gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 19

rusange. N’ubwo izi mbogamizi zose zabayeho, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 5.9 ku ijana bitewe ahanini n’urwego rwa serivisi rwazamutse ku gipimo cya 7 ku ijana n’urwego rw’inganda rwazamutse ku gipimo cya 7 ku ijana bitewe ahanini na gahunda yo guteza imbere umusaruro w’inganda zacu muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa iwacu.

Igipimo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko cyakomeje kuba hejuru ya 5 ku ijana mu mwaka wa 2016 bitewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ryaturutse ku zuba ryibasiye uduce tumwe na tumwe tw’igihugu, hakiyongeraho ingaruka zituruka ku kuzamuka kw’ibiciro by’ibyo dutumiza ku isoko mpuzamahanga bitewe no gutakaza agaciro k’ifaranga ryacu kagabanutse ku gipimo cya 9.7 ku ijana mu mwaka wa 2016. Urwego rw’amabanki muri rusange rwarakomeje kugira amafaranga ahagije yo gukoresha kuko igipimo cy’ama-faranga cyari kuri 42.5 ku ijana ugereranyije n’igipimo cyo hasi ntarengwa cya 20 ku ijana gisabwa na Banki Nkuru y’Igihugu. Bikaba biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buziyongera ku gipimo cya 6.2 ku ijana mu mwaka wa 2017 no ku gipimo cya 6.8 ku ijana mu mwaka wa 2018.

Ku bijyanye n’iterambere ry’isoko ry’imari n’imigabane mu gihugu cyacu, iri soko naryo ryakomeje gutera imbere no kwiyubaka kuko hacurujweho impapuro z’agaciro n’imi-gabane bifite agaciro karenga Miliyari 50 z’amafaranga y’u Rwanda. Nyuma y’uko muri uyu mwaka I&M Bank Rwanda igiriye ku isoko ry’imari n’imigabane, ubu dufite ibigo by’ubucuruzi n’amabanki bigera ku 8 imigabane yabyo icururizwa kuri iri soko, ari byo biha abanyarwanda uburyo butandukanye bwo kwizigamira no gushora imari mu gihe kirekire.

INGENGO Y’IMARI YEMEJWE INGANA ITE?

Hashingiwe ku miterere y’ubukungu , ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/18 yemejwe n’inteko ishingamateko ingana na Miliyari 2,094.9 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba yari-yongereyeho agera kuri miliyari 140.7 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije na miliyari 1,954.2 z’amafaranga y’u Rwanda yari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2016/17. Amafa-ranga ateganijwe kwinjira ava imbere mu gihugu angana na Miliyari 1,375.4 z’amafaranga y’u Rwanda aribyo bingana na 66 ku ijana by’ingengo y’imari yose. Akaba aziyongeraho agera kuri miliyari 122.8 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije na miliyari 1,252.6 yari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2016/17. Amafaranga ateganijwe guturuka hanze y’igi-hugu aziyongera ave kuri miliyari 701.6 z’amafaranga y’u Rwanda yari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2016/2017 agere kuri miliyari 719.5 z’amafaranga y’u Rwanda mu ngengo y’imari ya 2017/2018.

INGENGO Y’IMARI Y’U RWANDA20

Ingengo y’imari isanzwe ingana na Miliyari 1,163.1 z’amafaranga y’u Rwanda aribyo bin-gana na 55.5% by’ingengo y’imari yose ugereranyije na Miliyari 1,014.0 z’amafaranga y’u Rwanda yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2016/17. Ingengo y’imari igenewe ibikorwa by’ishoramari rya Leta ingana na miliyari 159.1 z’amafaranga y’u Rwanda uger-eranije na Miliyari 142.5 z’amafaranga y’u Rwanda yari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2016/2017. Kwiyongera kw’amafaranga aturutse mu gihugu imbere agenerwa imishinga y’iterambere n’igabanuka ry’aturuka mu mahanga byatumye ingengo y’imari igenerwa imishinga y’iterambere igabanukaho angana na miliyari 3.9 z’amafaranga y’u Rwanda, iva kuri Miliyari 777.9 z’amafaranga y’u Rwanda yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2016/2017 igera kuri Miliyari 771.9 z’amafaranga y’u Rwanda muri 2017/2018.

Igishushanyo gikurikira kigaragaza uburyo amafaranga yasaranganijwe muri ibyo byiciro ugereranije nuko yari yarasaranganijwe mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2016/2017.

AHO INGENGO Y’IMARI YA MILIYARI 2,094.9 IZATURUKA

Mbere y’uko Leta igena amafaranga izakoresha, ibanza kugena amafaranga izinjiza muri uwo mwaka.

AMAFARANGA ATURUKA IMBERE MU GIHUGU

Imisoro Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 imisoro irangana na Miliyari 1,200.3 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije na Miliyari 1,081.5 yari mu ngengo y’imari ivugu-ruye ya 2016/2017.

Agatabo gafasha umuturarwanda gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 21

Amafaranga atava mu misoroMuri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018, amafaranga atava mu misoro ategani-jwe angana na Miliyari 139.0 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba aziyongeraho agera kuri Miliyari 34.1 ugeranije na Miliyari 104.9 z’amafaranga y’u Rwanda yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2016/2017.

Inguzanyo z’imbere mu gihuguMuri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018, inguzanyo z’imbere mu gihugu zinga-na na miliyari 36 z’amafaranga y ‘u Rwanda ugereranije na miliyari 34 z’amafaranga y’u Rwanda yari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2016/2017.

AMAFARANGA AZAVA HANZE Y’IGIHUGU

Impano z’amahangaAya ni amafaranga aturuka mu bihungu by’amahanga no mu miryango mpuzamahanga agahabwa igihugu cyacu ku mpamvu no ku bikorwa runaka, akaba atagomba kwishyurwa. Mu mwaka w’ ingengo y’imari wa 2017/2018. Impano z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 356.7 z’amafaranga y’u Rwanda, aya akaba agizwe na miliyari 180.9 z’amafaran-ga y’ u Rwanda yunganira ingengo isanzwe na miliyari 175.8 z’amafaranga y’ u Rwanda y’inkunga zigenewe imishanga ugereranije na Miliyari 326.6 z’amafaranga y’u Rwanda zari mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2016/2017. Ikaba iziziyongeraho agera kuri miliyari 30.1 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije n’impano yari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2016/2017

Inguzanyo zituruka mu mahangaAya ni amafaranga aturaka mu bihugu by’amahanga no mu miryango mpuzamahanga, igi-hugu kikaba kigomba kuzayishyura. Agizwe n’inguzanyo yunganira ingengo y’imari hamwe n’inguzanyo zigenwe imishinga y’iterambere. Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 inguzanyo zituruka mu mahanga ziteganijwe kugera kuri miliyari 362.8 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranije na miliyari 375.1 z’amafaranga y’ u Rwanda zari mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka 2016/2017 bigaragaza igabanuka rya miliyari 12.3 z’amafaranga y’ u Rwanda

INGENGO Y’IMARI Y’U RWANDA22

UMWIHARIKO W’INGENGO Y’IMARI Y’INZEGO ZIMITEGEKERE Y’IGIHUGU ZEGEREJWE ABATURAGE

Mu gihe ingengo y’imari y’ubutegetsi bwite bwa Leta iganirwaho ikanemezwa n’in-teko ishingamategeko, ingengo y’imari y’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage iganirwaho ikanemezwa n’inama njyanama y’akarere. Ingengo y’imari

y’Akarere igizwe; n’amafaranga yoherezwa ava mu nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta (inkunga zitagenewe ibikorwa byihariye, inkunga zigenewe ibikorwa byihariye, izindi nkun-ga zikomoka mu nzego za Leta ndetse n’amafaranga y’abaterankunga anyura muri LODA), amafaranga ava ku misoro n’amahoro byeguriwe izi nzego n’inguzanyo z’imbere mu gi-hugu. Amafaranga aturuka mu nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta yemezwa mu ngengo y’imari yemezwa n’inteko ishinga amategeko hamwe na njyanama ku nzego z’uturere. Inteko ishinga amategeko iyemeza ku rwego rw’ubutegetsi bwite bwa Leta naho njyanama yemeza ibikorwa ayo mafaranga azakoreshwamo ku rwego rw’akarere kugira ngo nyo-bozi izabazwe ibyo yakoresheje.

Agatabo gafasha umuturarwanda gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 23

INKUNGA ZITAGENEWE IBIKORWA BYIHARIYE

Bijyanye na gahunda yo kwongerera ubushobozi inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, intego y’iyi nkunga ni ukunganira amafaranga aba yakusanyijwe n’uturere no kongerera ubushobozi inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage kugira ngo zishobore gushyira mubikorwa ibyo ziyemeje. Nkuko biteganywa n’itegeko rishyiraho rika-nagena imikoreshereze y’imitungo y’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, Leta buri mwaka yohereza byibuze 5% by’amafaranga yinjijwe aturuka imbere mu gihugu mu mwaka ushize kugira ngo yunganire ingengo y’imari yabo. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2017/2018, ingengo y’imari yagenewe ibi bikorwa ingana na miliyari 52.1 z’ama-faranga y’u Rwanda akaba asaranganywa mu turere 27 two hanze y’umujyi wa Kigali.

INKUNGA ZIGENERWA IBIKORWA BY’IHARIYE

Mu mahame yo kwongerera ubushobozi inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abatur-age, inzego bwite za Leta ziyemeje kwegereza abaturage ibikorwa byari bisanzwe bishyir-wa mu bikorerwa n’inzego bwite za Leta, amafaranga agenewe gushyira ibyo bikorwa mu bikorwa nayo akoherezwa. Nubwo nta mabwiriza yihariye ku nkunga igenerwa ibikorwa bitihariye, agenerwa ibikorwa by’ihariye yo agomba gukoreshwa mu bikorwa byagenwe n’ikigo cyayohereje gusa. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2017/2018, ingengo y’imari ya genewe ibikorwa by’ihariye byaba ibisanzwe cyangwa iby’iterambere ingana na miliyari 290 z’amafaranga y’u Rwanda.

INGENGO Y’IMARI Y’U RWANDA24

IZINDI NKUNGA ZIKOMOKA MU NZEGO ZA LETA

Itandukaniro riri hagati y’izi nkunga n’izo twavuze haruguru, ni uko izindi nkunga zikomoka mu nzego za Leta zitoherezwa zinyuze mu isanduku ya Leta ahubwo zoherezwa zivuye mu rwego ruzohereza zijya mu turere. Ahanini izi ni inkunga inzego za Leta ziba zahawe n’abaterankunga ariko ibikorwa bimwe na bimwe ugasanga bikorerwa mu turere. Hari n’ubwo aturuka mu nzego za Leta zinjiza amafaranga zikagira ibikorwa bikorerwa mu turere. Izi nkunga zemeranywa hagati y’uturere n’inzego za Leta mu gihe cy’igenamigambi bigashyirwa mu ngengo y’imari yemezwa na njyanama. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2017/2018, inkunga iva mu nzego za Leta ingana na miliyari 37.6 z’amafaranga y’u Rwanda.

INKUNGA Z’AMAHANGA

Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) gihuri-za hamwe abaterankunga kugira ngo bafashe mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa n’uturere. Uturere tubona inkunga z’abatera nkunga binyuze muri LODA. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2017/2018, inkunga iteganijwe kwinjira ivuye hanze y’igihugu ingana na miliyari 23.8 z’amafaranga y’u Rwanda.

AMAFARANGA AVA KU MISORO N’AMAHORO YAKWA N’UTURERE

Itegeko rishyiraho inkomoko y’umitungo w’inzego z’ibanze n’uburyo ukoreshwa rigaraga-za ubwoko butatu bw’imisoro yakirwa kandi ikanakoreshwa n’izo nzego (umusoro ku mu-tungo utimukanwa, umusoro w’ipatanti, umusoro ku nyungu z’ubukode) n’amahoro yakwa n’akarere. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2017/2018, amafaranga ateganijwe kwinjizwa n’uturere angana na miliyari 67.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

INGUZANYO Z’IMBERE MU GIHUGU

Usibye inkomoko zavuzwe haruguru, itegeko ryemerera uturere kuguza mu gihugu bye-mejwe na minisitiri ufite imari mu nshingano ze amaze kugisha inama minisitiri ufite ubutegetsi bw’igihugu mu nshingano ze. Kuguza byemerwa gusa iyo bigamije ishoramari ry’uturere. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2017/2018, nta karere kateganije kuz-iguriza.

Agatabo gafasha umuturarwanda gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 25

UKO AMAFARANGA AZAKORESHWA

Amafaranga y’igihugu asaranganywa mu bikorwa by’ingenzi byemejwe mu nzego zitandukanye nk’uburezi, ibikorwaremezo, ubuzima, ubuhinzi n’izindi. Minisiteri n’uturere bifite inshingano zo gushyira mu bikorwa gahunda za Leta no gukoresha

neza ayo mafaranga nk’uko biteganywa n’amategeko bikaba bifasha igihugu kugera ku ntego cyiyemeje.

IBIKORWA LETA IZIBANDAHO MU NGENGO Y’IMARI Y’UMWAKA WA 2017/18

Bijyanye n’intego y’uyu mwaka igira iti “Kuzamura ubukungu ku buryo burambye twibanda ku bikorwaremezo no guteza imbere ibikorerwa iwacu”, kugira ngo ibiteganijwe mu icyiciro cya kabiri cya gahunda y’imbaturabukungu no kugabanya

ubukene (EDPRS-2) bigerweho, amafaranga yasaranganijwe mu byiciro bine by’ingenzi hamwe no muri gahunda z’ibikorwa fatizo ku buryo bukurikira.

INGENGO Y’IMARI Y’U RWANDA26

KWIHUTISHA UMUVUDUKO W’UBUKUNGU

Intego nyamukuru y’iki cyiciro ni uguteza imbere ibikorwa by’ingenzi bishimangira iteram-bere ryihuse ry’ubukungu bw’igihugu cyacu hagamijwe kugera ku ntego twihaye zikubiye mu cyerekezo 2020. Impinduka zikubiye mu kwihutisha umuvuduko w’iterambere zigami-je gukomeza kwihutisha ubukungu no guteza imbere ibikorwa bishimangira iterambere binyuze mu guhuza ibikorwa by’imbere mu gihugu n’ibyo hanze bijyanye n’ubukungu bw’ig-ihungu cyacu. Iki cyiciro mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2017/2018 cyagenewe ama-faranga angana na miliyari 414.9 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 20% by’ingengo y’imari yose.

GUTEZA IMBERE ICYARO

Intego nyamukuru y’iki cyiciro ni ukugabanya ubukene no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage batuye mu cyaro. Muri uyu mwaka hakazibandwa ku guteza imbere ibikor-waremezo by’ubuhinzi n’ubworozi no gukoresha inyongeramusaruro hagamijwe kongera umusaruro. Hazanashyirwa imbaraga mu gutera inkunga ishoramari rigamije guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi mu rwego rwo gushyigikira ubukungu bwubakiye ku rwego rw’abikorera. Usibye urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, tuzakomeza gukwirakwiza amazi meza mu cyaro twibanda cyane cyane mu turere dufite ikigereranyo cy’abaturage bafite amazi meza kiri munsi ya 70 ku ijana. Ni muri urwo rwego mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 iki cyiciro cyagenewe amafaranga angana na Miliyari 348.3 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 17% by’ingengo y’imari yose.

ICYICIRO CYO KONGERA UMUSARURO NO GUHANGA IMIRIMO KU RUBYIRUKO

Intego nyamukuru ni ugukomeza iterambere ry’icyaro rigendana no kongera ubumenyi no guhanga imirimo ku rubyiruko. Iki cyiciro cyo kongera umusaruro no guhanga imirimo ku rubyiruko kigamije kuzamura ubumenyi no kongera ihangwa ry’imirimo cyane cyane mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro. Iki cyiciro kikaba cyaragenewe Miliyari 123.4 bingana na 6 ku ijana by’ingengo y’imari yose.

ICYICIRO CY’IMIYOBORERE MYIZA

Iki cyiciro kigamije kwimakaza inkingi y’imiyoborere myiza n’inzego zihamye cyane cyane mu kugeza serivisi zinoze ku baturage. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2017/2018, tuzakomeza kuzamura imitangire ya serivisi mu nzego za Leta ndetse n’izabikorera binyuze mu kwegereza abaturage ubuyobozi mu nzego z’ibanze no bakangurira kugira

Agatabo gafasha umuturarwanda gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 27

uruhare mu bibakorerwa. Iki cyiciro cyagenewe agera kuri Miliyari 221.5 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 11 % by’ingengo y’imari yose.

ICYICIRO CYA GAHUNDA Z’IFATIZO

Icyiciro cya gahunda z’ifatizo kigizwe na gahunda z’ingenzi zikubiyemo ibikorwa na gahunda bigize ishingiro ry’izindi ngamba zigamije iterambere rirambye. Ibyinshi muri ibi bikorwa bikaba byarageze ku rwego rushimishije bikenewe ko bikomeza kubungabungwa

kugirango turusheho kunoza serivisi. Ingengo y’imari yagenewe iki cyiciro ingana na Miliyari 986.8 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 47 ku ijana by’ingengo y’imari yose.

Gahunda z’ingenzi zikurikira nizo zemeranijweho mu biganiro byakozwe haba mu igena-migambi ndetse no mu itegurwa ry’ingengo y’imari, ibi bijyanye na gahunda y’imbatura bukungu no kugabanya ubukene kandi bikaba aribyo byashingiweho mu itegurwa ry’ingen-go y’imari.

Kongera ibicuruzwa by-oherezwa mu mahanga ndetse no kongera agaciro ibikorerwa mu Rwanda kub-ufatanye n’abikorera. Muri ibi harimo; gukomeza kubaka urwego rw’inganda, kubaka ibikorwaremezo bifasha aba-

INGENGO Y’IMARI Y’U RWANDA28

curuzi kubika ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, gukomeza gutegura no kwakira inama mpuzamahanga mu gihugu cyacu ndetse no gushyira mu bikorwa umushinga w’ubworozi bw’inka zitanga inyama wa Gako. Byagenewe miliyari 52.9 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu, tuzakomeza guteza imbere ingendo zo mu kirere binyuze mu kubaka iki-buga cy’indege cya Bugesera, kwagura ibibuga by’indege bya Kigali n’icya Kamembe, ndetse no kongera umubare w’ ingen-do za RwandAir hirya no hino ku isi. Tuza komeza gusana no

Kuhira imyaka

kwagura imihanda itandukanye ifasha ubuhahirane hirya no hino mu gihugu no hanze ndetse no kunoza uburyo rusange bwo gutwara abantu n’ibintu cyane cyane mu mu-jyi wa Kigali. Ibi byose bikaba byaragenewe agera kuri Miliyari 248.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu rwego rw’ubuhinzi tuzibanda ku kubaka ubushobozi bwo guhanga-na n’ingaruka z’imihind-agurikire y’ikirere turu-shaho kongera ubuso bw’ubutaka bwuhirwa harimo hegitari 1,367 ku misozi, hegitari 3,106

z’ibishanga; na hegitari 5,844 zizuhirwa hifashishijwe ikoranabuhanga riciriritse mu kuhira imyaka. Gukemura imbogamizi zo mu rwego rw’ubuziranenge zibangamira abashoramari baciriritse mu gucuruza inyama n’ibikomoka ku mata mu karere nde-tse no mu mahanga no gukomeza kongera umusaruro binyuze mu gutubura imbuto, gutanga inyongeramusaruro mu gihugu hose no kubaka ibikorwa remezo bifasha mu guhunika umusaruro. Ibi bikaba byarateganyirijwe agera kuri Miliyari 108.7 z’amafa-ranga y’u Rwanda.

Agatabo gafasha umuturarwanda gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 29

Mu rwego rw’ingufu Hazakomezwa kwagura no kongera imiyoboro y’amashan-yarazi mu rwego rwo gukwirakwiza amashanyarazi twibanda cyane ku hantu hari ibikorwa rusange bitanga umusaruro; nk’inganda, amashuri, n’amavuriro. Gukomeza kwegereza abaturage uburyo bushya bwo guteka busimbura amakara mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije harimo gukoresha gazi na biyogazi. Uru rwego rwage-

newe miliyari 84 z’amafaranga y’u Rwanda mu ngengo y’imari ya 2017/2018.

Urugomero rw’amashanyarazi

Umushinga wo gutunganya amazi

Mu rwego rw’amazi, isuku n’isukura; gukomeza gukwirakwiza amazi meza mu mi-jyi no mu cyaro binyuze mu gukomeza imishinga igamije kongera no gu kwirakwiza amazi meza no gusana ibikorwaremezo by’amazi mu cyaro. Uru rwego rwagenewe

agera kuri miliyari 30.4 z’amafaranga y’u Rwanda.

INGENGO Y’IMARI Y’U RWANDA30

no kugwingira ku bana binyuze muri gahunda y’inkongoro y’umwana. Ubuvuzi bwage-newe Miliyari 193.6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Imbonerahamwe y’imishinga y’ingenzi izibandwaho muri buri cyiciro cya EDPRS 2 mu-rayisanga ku mugereka 1.

GUKURIKIRANA NO GUSUZUMA ISHYIRWA MU BIKORWA RY ’INGENGO Y’IMARI

Ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari yemejwe ritangira ku itariki ya mbere Nyakan-ga ya buri mwaka rikarangirana n’ukwezi kwa Kamena k’umwaka ukurikiyeho nkuko bigaragara mu itegeko ngenga ryerekeye imari n’umutungo bya Leta. Ingengo y’imari ni

uburyo Leta ikoresha mu kugera ku bukungu buhamye. Gukurikirana no gusuzuma ishy-irwa mu bikorwa by’ingengo y’imari bituma Leta igaragariza abaturage ibyakozwe kandi

Mu rwego rw’uburezi; guko-meza kwita ku ireme ry’uburezi dutanga imfashanyigisho mu mashuri atandukanye nde-tse no kongerera ubumenyi abarimu. Gukomeza kongera amashuri y’imyuga n’ubu-menyingiro ndetse no gutanga ibikoresho bikenerwa muri ayo mashuri hamwe no gufasha kaminuza nkuru y’igihugu mu gukomeza kwiyuba-ka twibanda ku masomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga. Uburezi bwagenewe miliyari 248.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu rwego rw’ubuzima; tuzako-meza kongera umubare w’aba-kozi babifitiye ubushobozi mu mavuriro n’ibitaro n’ibigo nder-abuzima hirya no hino mu gihugu, gukomeza kubaka amavuriro n’ibitaro n’ibigo ndera buzimamu rwego rwo kwegereza abatur-age serivisi z’ubuvuzi no gutanga ibikoresho bikenewe ndetse no gukomeza kurwanya imirire mibi

Agatabo gafasha umuturarwanda gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 31

bikagabanya ruswa mu mikoreshereze y’umutungo w’igihugu muri gahunda zinyuranye n’ibikorwa Leta iba yashyizemo ingengo y’imari.

Gukurikirana no gusuzuma ishyirwa mu bikorwa by’ingengo y’imari yatowe bituma ama-faranga yashyizwe mu mishinga akoreshwa nkuko byateganijwe, ibi kandi bifasha abash-inzwe gukurikirana gahunda zitandukanye kugera ku ntego bihaye. Uruhare rw’umu-turage ni ingenzi binyuze mu gutanga amakuru ku mitangire ya serivisi n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ya Leta. Kugaragaza ibyakozwe ni uburyo buha umuturage urubuga rwo kugira uruhare mu gurikirana no gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ha-tangwa amakuru y’aho iyo mishinga igeze. Ibi bikorwa binyuze mu ntumwa za rubanda, in-ama njyanama z’uturere bahagarariye abaturage, imiryango itegamiye kuri Leta, ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere no mu nama zitandukanye abaturage bagiramo uruhare.

KUKI ABATURAGE BAGOMBA KUGIRA URUHARE MU GUKURIKIRANA NO GUSUZUMA ISHYIRWA MU BIKORWA RY ’INGENGO Y’IMARI?

Abaturage n’imiryango itegamiye kuri Leta bafite uburenganzira bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari y’igihugu. Ingengo y’imari ikoreshwa mu gukora ibikorwaremezo no gutanga serivisi byose bigamije guteza imbere imibereho

myiza y’abaturage. Byongeye abaturage nibo batanga amafaranga akoreshwa mu ngengo y’imari, bityo rero Leta igomba kubasobanurira ibibakorerwa. Abaturage barashishikarizwa gukurikirana uko imirimo na serivisi bibagenewe bikorwa n’ababitanga bagatanga amakuru ku byakosoka.

Abaturage basuye ahubakwa umudugudu w’ikitegererezo

INGENGO Y’IMARI Y’U RWANDA32

Uruhare rw’abaturage mu gukurikirana no gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry ’ingengo y’imari, rutuma Leta ibasha gusobanurira abaturage ibibakorerwa, bikanafasha kumenya niba serivisi zihabwa abaturage ziri ku rwego rushimishije kandi zizaramba. Ibi byongera icyizere abaturage bagirira Leta mu mikoreshereze y’umutungo rusange, bigatuma aba-turage bumva neza gahunda za Leta, bakazigira izabo aribyo bituma zibasha kugera ku ntego yazo.

Kugira ngo bigerweho, abaturage bagomba gusaba abashinzwe gucunga umutungo ru-sange kubagezaho raporo zigendanye n’ishyirwamubikorwa ry’ingengo y’imari hamwe n’ibyagezweho. Inzego z’ibanze Zigira umunsi wahariwe gusobanurira abaturage ibiba-korerwa no kubaha amakuru kuri gahunda za Leta zitandukanye. Ubu ni uburyo bwiza bufasha abaturage gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa biba bikubiye mu Mihigo ya buri rwego.

AHO ABATURAGE BASHOBORA GUSANGA INGENGO Y’IMARI

Ingengo y’Imari ihinduka itegeko iyo imaze kwemezwa n’ Inteko Ishinga Amategeko mu nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta n’ Inama Njyanama ku rwego rw’Akarere. Nyuma yo kwemezwa, umuntu ashobora kubona ingengo y’imari mu igazeti ya Leta cyangwa mu

bigo byose bigenerwa ingengo y’imari. Ushobora kubona kopi y’itegeko rishyiraho ingen-go y’imari ya Leta ku rubuga rwa interineti rwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi arirwo www.minecofin.gov.rw no ku rubuga rwa interineti rw’ ibiro bya Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe arirwo www.primature.gov.rw naho kopi y’ingengo y’imari y’Akarere wayisanga ku rubuga rwa interineti rwa buri karere no ku biro by’Akarere. Byongeye kandi, Leta itanga amakuru yerekeranye n’Ingengo y’imari ibicishije mu gatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari. Aka gatabo gatangwa mu turere no mu miryango idaha-ranira inyungu ndetse gashyirwa ku rubuga rwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

UMWANZURO

Ingengo y’imari y’ umwaka wa 2017/2018 hamwe na gahunda z’igihe giciriritse byagan-iriweho kandi binemezwa n’inteko ishinga amategeko binyuze mu isesengura rya kozwe ku mbanzirizamushinga aho ibigo byashyizwe mu matsinda hakurikijwe icyiciro bibariz-

wamo. Ibi bikaba byarafashije mu guhuza ibikorwa bikorwa n’inzego zitandukanye za Leta no gukurikirana ibikorwa by’ingenzi mu gihe giciriritse. Ingamba z’ubukungu ziteganijwe

Agatabo gafasha umuturarwanda gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 33

mu gihe giciriritse zizafasha mu gushyira mu bikorwa politiki yo kongera amafaranga aturuka imbere mu gihugu ndetse no guhitamo ibikorwa by’ingenzi kurusha ibindi. Amafa-ranga akoreshwa mu ngengo y’imari ya Leta yonyine ntahagije kugira ngo tugere ku ntego z’iterambere ry’ubukungu twihaye muri EDPRS 2. Birasaba ko duhitamo neza uburyo dusa-ranganya ingengo y’imari mu mishanga na gahunda ziteza imbere ubukungu n’umurimo. Izi ngamba zizunganirwa n’ishoramari ry’abikorera. Leta izakomeza gushimangira intego zikubiye muri EDPRS 2 mu buryo budahungabanya ubukungu.

Mu gusoza, tuributsa ko igihugu gikeneye uruhare rwa buri wese kugira ngo twubake ig-ihugu kibereye Abanyarwanda b’ubu n’abazadukurikira. Ibi birasaba ko buri wese agira uruhare mu guhitamo gahunda z’ingenzi zihutirwa kurusha izindi, mu itegurwa, n’ ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari dutanga amakuru ku itangwa rya serivisi.

UMUGEREKA 1: IMISHINGA Y’INGENZI HAKURIKIJWE IBYICIRO BYA EDPRS 2

ICYICIRO N’IZINA RY’UMUSHINGA Ingengo y’imari 2017/2018

(Miliyari FRW)

Kongera umuvuduko w’ubukungu 214,081,573,510

Umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu (EARP) 38,133,398,896

Umushinga wo kubaka umuyoboro w’amashanyarazi wa 110 KV wa Rulindo-Ngarama-Musha:

6,849,899,855

Umushinga wo kubaka umuyoboro w’amashyanyarazi wa KV 220 uva Bwishyura-Kigoma-Rwabusoro

6,769,063,328

Umushinga wo kubaka umuyoboro w’amashyanyarazi wa KV 220 Butare-Mamba-Rwabusoro-Rilima:

5,541,708,957

Umushinga wo kubaka umuyoboro w’amashanyarazi wa 220KV Gasogi-KSEZ n’udushami twawo

9,509,592,764

Umushinga wo kubaka umuhanda uzengurutse ikiyaga cya Kivu mu gace ka Gisiza-Rubavu

14,688,052,445

Umushinga wo Gusana umuhanda wa Kagitumba-Kayonza-Rusumo 13,351,443,009

Umushinga wo gukora icyiciro cya kabiri cy’umuhanda Rukomo-Base wa Km 51.5

11,655,294,692

Umushinga wo kwagura umuhanda wa Base-Butaro-Kidaho (63 Km) 11,051,556,816

INGENGO Y’IMARI Y’U RWANDA34

Umushinga wo kubaka icyiciro cya 1 cy’umuhanda wa Nyagatare-Rukomo (73.3km)

9,289,992,562

Umushinga wa kubaka umuhanda uzengurutse ikiyaga cya kivu mu gace ka Rubengera-Gisiza (24.5 km)

7,313,155,741

Umushinga wo kurangiza umuhanda uzengurutse Ikiyaga cya Kivu mu gace ka Tyazo-Karongi

3,121,426,148

Umushinga wo kwagura ikibuga cy’indege cya Kamembe 6,820,706,000

Umushinga wo gusana umuhanda wa Huye-Kitabi (53km) 5,579,441,205

kwishyura imisoro ku mishanga yo kubaka imihanda itandukanye 5,995,076,555

Umushinga wo kubaka umuhanda ugera kuri Kigali Convention Center (10Km)

2,187,973,670

Umushinga wo kwagura ikibuga cy’indege cya Kanombe 4,188,800,000

Umushinga wo kwagura umuhanda Kagasa-Batima 2,744,590,410

Umushinga wo kubaka umuhanda Nyanza - Ngoma 1,000,000,000

Umushinga wo guteza ikorana buhanga mu bikorwa bya Leta 5,705,084,356

Umushinga wo guteza imbere ikoranabuhanga mu bikorera 4,352,899,396

Ikigo cy’ikitegererezo mu mu karere mu bijyanye n’ ikoranabuhanga 4,122,892,400

Umushinga wo kubaka ahagenewe inganda muri buri ntara 3,730,000,000

Umushinga wo guteza imbere ubwikorezi n’ubucuruzi mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba

3,561,814,562

Umushinga wo guteza imbere inganda ziciriritse zitunganya ibikoresho by’inganda

3,550,992,000

Umushinga wo gukomeza guteza imbere ubucuruzi mu karere k’ibiyaga bigari

3,500,000,000

Umushinga kubushakashatsi bwa peterori n’andi mabuye y’agaciro mu gihugu

3,520,000,000

Umushinga wo gutegura no kwakira inama mpuzamahanga mu gihugu cyacu

3,355,000,000

Umushinga wo kubaka ahagenewe ubukerarugendo bushingiye ku muco mu mujyi wa Kigali

3,300,000,000

Umushinga wo korohereza ubucuruzi mu karere 1,631,199,108

Umushinga wo korohereza ubucuruzi mu Rwanda 1,458,630,000

Agatabo gafasha umuturarwanda gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 35

Umushinga wo kubaka ibikorwa remezo bifasha ubucuruzi bwambukiran-ya umupaka i Rubavu

1,207,774,755

Umushinga wo kubaka udukiriro 1,150,000,000

Gahunda yo guteza imbere kwizigama by’igihe kirekire 1,144,113,880

Umushinga wo guteza imbere ubukerarugendo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu (Development of KIVU belt tourism project)

1,000,000,000

Gahunda yo kubaka ubushobozi bw’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka

1,000,000,000

Umushinga wo guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga 1,000,000,000

Guteza imbere icyaro 134,684,718,996

Umushinga wo gukwirakwiza imbuto z’indobanure n’inyongeramusaruro 11,490,000,000

Umushinga wo gutunganya imihanda y’imigenderano ifasha abaturage kugeza umusaruro ku masoko

10,707,810,507

Umushinga wo guteza imbere amakaragiro mu Rwanda 10,423,603,503

Gukomeza umushinga wo guteza imbere ubuhinzi mu cyaro (RSSP3) 6,300,000,000

Umushinga wa Leta wo kwuhira imyaka 5,169,593,610

Umushinga wo kongera amafaranga yinjizwa n’abatuye mu cyaro binyuzemu kohereza umusaruro wabo mu mahanga (PRICE)

4,819,384,982

Umushinga ugamije kongera ubuso buhingwaho icyayi 3,670,755,693

Gahunda yo kongera ubwizigame bw’igihugu mu binyampeke by’ingenzi 3,189,537,982

Gukomeza umushinga wo korora inka zitanga inyama i Gako 2,813,192,000

Gahunda yo gutanga inka kuri buri muryango ukennye (GIRINKA Munyar-wanda)

3,500,000,000

Gahunda yo gutanga ishwagara mu turere dufite ubutaka busharira 1,000,000,000

Umushinga wo kwuhira imyaka ku buso buto 900,000,000

Umushinga w’ubuhinzi bw’indabyo 2,646,410,463

Gahunda y’inkongoro y’amata ku mwana 2,000,000,000

Gahunda yo guteza imbere ubushakashatsi bukorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi

870,826,790

umushinga wo kongerera ubushobozi abatuye mu cyaro 1,172,447,566

Umushinga wo kuvomera imyaka no gukusanya amazi y’imvura 3,600,000,000

Gahunda yo gutera intanga mu matungo 1,423,500,000

INGENGO Y’IMARI Y’U RWANDA36

Umushinga wo kubaka ubwanikiro bufasha abahinzi gutunganya umu-saruro (PASP)

1,322,398,000

Gukomeza ubushakashatsi mu gutubura imbuto mu gihugu 1,087,427,000

Umushinga wo kubungabunga amashyamba n’ ibidukikije (FONERWA) 9,807,734,309

Umushinga wo kubungabubunga ibidukikije n’umutungo kamere mu karere gaherereyemo ikiyaga cya Victoria

4,612,429,476

Umushinga wo gutunganya ibishanga 5,052,843,875

Umushinga wo gutunganya igishanga cya Muvumba 3,000,000,000

Gahunda yo gutanga ibyangombwa by’ubutaka 2,260,726,511

Umushinga ukoresha uburyo bukomatanyije mu kuvugurura no kwita kumashyamba

1,446,374,221

Umushinga wo kugabanya ibura ry’amashanyarazi 4,960,200,000

Umushinga wo kugeza amazi meza mu mijyi itandukanye 10,764,107,729

Umushinga wo gukwirakwiza amazi meza mu karere ka Gicumbi 3,388,860,665

Umushinga wo kugeza amazi meza mu Ntara y’Iburasirazuba ku bufa-tanye n’Ikigega cy’Abayapani (JICA)

3,044,391,456

Umushinga wo gukwirakwiza amazi meza n’isukura 2,040,000,000

Gukomeza umushinga wo gukwirakwiza amazi meza n’isukura mu cyaro 2,000,000,000

Gahunda yo gutanga amazi meza mu karere ka Rulindo 1,200,000,000

Guteza imbere isukura mu mijyi itandukanye 850,000,000

Umushinga wo kubaka amacumbi aciriritse 2,150,162,658

Kongera umusaruro no guhanga imirimo ku rubyiruko 22,188,366,111

Gahunda yo gufasha mu kubaka ubumenyi n’ubushobozi 714,500, 000

Kubaka ubumenyi n’ubushobozi mu nzego z’ingenzi 1,111,884,000

Gahunda yo kubaka ubushobozi bw’amashuri makuru na za kaminuza 1,401,288,185

Umushinga wo kubaka no gutanga ibikoresho nkenerwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro

7,877,868,452

Gahunda yo guteza imbere umurimo ku buryo burambye 4,674,828,992

Gahunda yo guha urubyiruko rutangira imyuga ibikoresho by’ibanze bibafasha guhanga imirimo

2,500,000,000

Umushinga wo kubaka inganda nto 1,150,000,000

Agatabo gafasha umuturarwanda gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 37

Umushinga wo gushyira mubikorwa igishushanyo mbonera cya Iwawa 1,320,000,000

Umushinga wo kubaka ikigo ngorora muco cya Nyamagabe 700,000,000

Umushinga wo kubaka ikigo ngorora muco cy’abakobwa 380,000,000

Gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga ry’indege zitagira abapirote 300,000,000

Umushinga wo guteza imbere ubumenyi mu bijyanye na siyansi n’iko-ranabuhanga

772,496,482

Guteza imbere imiyoborere myiza 21,353,884,691

Umushinga wo kugura no gusana inyubako z’ambasade 2,500,000,000

Gahunda yo guteza imbere imiyoborere myiza mu nzego z’ibanze 2,262,229,560

Umushinga ugamije guteza imbere ibikorwa by’ibarurishamibare 2,130,252,470

Umushinga wo kubaka inyubako z’ibigo bya Leta 1,785,576,241

Umushinga wo kubaka Inzu y’Igihugu izakoreshwa mu kubika inyandiko 1,409,739,442

Umushinga wo kurangiza inyubako zizakorerwamo n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi

1,403,109,077

Guteza imbere ubugenzuzi mu bigo bya Leta 1,305,651,133

Umushinga wo kwagura Ikigo cy’Ubutore cya Nkumba 1,000,000,000

Gahunda yo kubaka ubushobozi bw’imiryango itegamiye kuri Leta 483,776,638

Umushinga wo kubaka ikigo k’igihugu cy’ikusanya makuru 350,000,000

Gahunda yo guteza imbere imiyoborere myiza no no gusobanurira abaturage ibibakorerwa

270,755,339

Umushinga wo kubungabunga umutekano w’amakuru mu ikoranabu-hanga

3,082,000,000

Gahunda Fatizo 116,597,108,941

Gahunda yo kurwanya SIDA 49,094,947,841

Gahunda yo kurwanya ikwirakwizwa rya Malariya 9,265,277,596

Gahunda yo kurwanya igituntu 5,984,727,021

Gahunda y’UBUZIMA BURAMBYE ku bufatanye n’umuryango nterankunga w’Ababirigi

5,605,353,473

Umushinga wo gukingira indwara zitandukanye 3,932,814,517

Umushinga wo gutanga ibikoresho bikenewe mu bitaro n’amavuriro hirya no hino mu gihugu

3,000,000,000

INGENGO Y’IMARI Y’U RWANDA38

Umushinga wo gukomeza kuvugurura ibitaro bya Byumba 827,130,416

Umushinga wo gukomeza gusana ibitaro bya Ruhengeri 773,516,867

Umushinga wo gukomeza kuvugurura ibitaro bya Munini 1,201,708,209

Umushinga wo gukomeza kuvugurura ibitaro bya Gatonde 1,000,000,000

Umushinga wo kubaka amacumbi muri Kaminuza y’u Rwanda 1,200,000,000

Umushinga wo kubaka no Gusana amashuri hirya no hino mu gihugu 8,397,444,528

Gahunda ya mudasobwa imwe kuri buri munyeshuri 4,995,976,452

Ikigo k’icyitegererezo mu bijyanye n’imibare n’ubumenyi 1,000,000,000

Gukomeza inyubako z’ahakorera Ishami rya kaminuza mu karere ka Rusizi

1,199,881,988

Icyiciro cya mbere cyo kubaka ibikorwaremezo mu ishuri ry’imyuga rya Gishari

1,550,000,000

Kurangiza imirimo y’inyubako ya Gereza ya Mageragere (Phase 3) 1,288,440,192

Icyiciro cya kabiri cyo kubaka raboratwari igezweho 1,200,000,000

Umushinga wo kubaka ibiro bikuru 4 bya polisi mu gihugu 750,000,000

Umushinga wo kubaka ikigo gihugurirwamo ibigendanye n’ibarurisham-ibare

3,000,000,000

Kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’ibiza 971,482,394

Gahunda yo guha amata abana bafite ibibazo by’imirire mibi 2,211,832,687

Umushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina 5,324,208,633

Umushinga wo kurengera no gutanga ubufasha ku mpunzi 1,522,366,127

Gukomeza umushinga wo kubika ku buryo bw’ikoranabuhanga inyandiko zakoreshejwe n’Inkiko Gacaca

1,300,000,000

Illustrated, designed & printed by Printfast Rwanda

Byanditswe na

Fred Mukombozi, Ferdinand Gakuba, Bob Mugisha, Jean Damascene Murekumbanze and Christopher Bunzinya

REPUBULIKA Y’U RWANDAMINISITERI Y’IMARI N’IGENAMIGAMBI

www.minecofin.gov.rw