mbega iterambere!! ingengo y’imari y’u rwanda y’imari y’u rwanda agatabo gafasha umuturage...

36
1 Ingengo y’imari y’u Rwanda Agatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012 MINECOFIN Ingengo y’Imari y’u Rwanda Agatabo gafasha umuturage gusobanukirwa n’ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012 INGENGO Y’IMARI Y’IGIHUGU “Igikoresho cy’iterambere ku gihugu cyacu gikeneye inkunga ya buri muturarwanda″ Mbega umuvuduko mu iterambere!! Repubulika y’ u Rwanda

Upload: vodang

Post on 22-Mar-2018

303 views

Category:

Documents


14 download

TRANSCRIPT

1 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

MINECOFIN

Ingengo y’Imari y’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa n’ingengo

y’imari y’umwaka wa 2011-2012

INGENGO Y’IMARI Y’IGIHUGU“Igikoresho cy ’ i terambere ku gihugu cyacugikeneye inkunga ya buri muturarwanda″

Mbegaumuvuduko mu iterambere!!

Repubulika y’ u Rwanda

2 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

3 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

IRIBURIRO

Twishimiye kubagezaho aga-tabo gafasha umuturage guso-banukirwa n’ingengo y’imari y’umwaka wa 2011/2012. Buri mwaka, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igeza ku baturage incamake y’ingego y’imari y’igihugu, iteguye ku buryo abayisoma biborohera kuyumva.

Ingengo y’imari y’umwaka ni igikoresho cy’ingenzi gifasha Leta gushyira mu bikorwaimirongo migari Igihugu cyiyemeje kugenderaho. Nyamara, ingengo y’imari

y’umwaka ubusanzwe aba ari ndende kandi igoye kumvwa. Iba iherekejwe n’inyandiko zinyuranye kandi zisesenguye, zigamije kuyisobanura nokuyumvikanisha.

Gusobanukirwa n’ingengo y’imari ni umurimo ukomeye kandi usaba igihe, ndetse no ku nzobere. Mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza, gukorera mu mucyo no kumurika ibyakorewe abaturage, Leta y’u Rwanda yemera ko ifite inshingano yo gufasha abaturage muri rusange gusobanukirwa n’ingengo y’imari y’igihugu.

Ibikorwa by’igenamigambi n’iby’itegurwa ry’ingengo y’imari bikorwa ku mugaragaro. Ingengo y’imari isomerwa imbere y’Inteko ishinga amategeko.Itegeko rigena ingengo y’imari n’izindi nyandiko zijyanye nayo bitangazwa ku rubuga rwa Interineti rwa Ministeri y’Imari n’Igenamigambi mu rwego rwo gushishikariza abaturage kuyigiramo uruhare. Ariko uruhare rw’abaturage muri ibi bikorwa ntiruragera ku rwego rwifuzwa. Mu rwego rwo gufasha kuziba iki cyuho, agatabo gafasha umuturage gusobanukirwa n’ingengo y’imarikateguwe ku buryo kagera ku byiciro by’abaturage benshi bashoboka kandi bakagasobanukirwa.

Ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka wa 2011/2012 yiyongereyeho cumi na gatatu n’igice ku ijana (13,5%) uyigereranyije n’iy’umwaka wa 2010/2011; ikaba igeze ku giteranyo rusange cya miliyari 1.116,9 by’amafaranga y’u Rwanda. Ibikorwa byihutirwa bya Leta byibanda ku bikorwaremezo kugira ngo

Hon. John RWANGOMBWAMinisitiri w’Imari n’Igenamigambi

4 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

urubuga rwo guhitamo inzego zitanga umusaruro utubutse ari nako hatezwa imbere imiyoborere ndetse n’inzego zigamije kongera imibereho myiza y’abaturage.

Abaturage bakwiriye gukoresha neza amahirwe na serivisi bahabwa na Leta. Bakwiriye kandi gusaba Leta kubamenyesha ibyo ibakorera kugira ngo icunge neza kandi ikoreshe umutungo w’igihugu ibyo wagenewe. Kugira ngo Leta ikorere abaturage bayo neza kurushaho, ibashishikariza gutanga ibitekerezo ku buryo bahabwa serivisi zose ibagezaho.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi irashimira Umushinga ukorera mu Rwanda ugamije kwongerera ubushobozi abaturage bwo kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu (SCP) n’inzego zose zikorana nawo hamwe n’ Umushinga ugamije gutanga amakuru ku mirongo migari ya Leta, kuyigenzura no kuyikoreraubuvugizi (PPIMA) kubera inkunga itanga mu itegurwa ry’aka gatabo k’ingengo y’imari.

Tuboneyeho umwanya wo gushimira abaturage basomye agatabo gafasha umuturage gusobanukirwa n’ingengo y’imari y’umwaka wa 2010/2011 kandi bakanagira uruhare mu itegurwa ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2011/2012.

Turizera tubikuye ku mutima ko aka gatabo kazafasha kurushaho gukangurira abaturage kugira uruhare mu bikorwa by’itegurwa n’ishyirwamubikorwa by’ingengo y’imari kandi bumva ko ari inshingano yabo. Kugirango Leta ikore igenamigambi, itegure ingengo y’imari kandi ishyire mu bikorwa gahunda zinyuranye hashingiwe ku byifuzo by’abaturage bayo, turakangurira abaturage bose kurushaho kugira uruhare muri iki gikorwa.

Mugire amahoro

Hon. John RWANGOMBWAMinisitiri w’Imari n’Igenamigambi

5 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

Agatabo gafasha umuturage gusobanukirwa n’ingengo y’imari ni iki ?

Aka gatabo ni igikoresho kigamije gufasha abaturage gusobanukirwa n’uburyo ingengo y’imari y’igihugu itegurwa, inakoreshwa kandi ikanagenzurwa. Aka gatabo rero kagamije gutanga amakuru yumvikana kandi anyuze mu mucyoyerekana ingengo y’imari igenewe ubuyobozi bukuru bwa Leta n’inzego z’ibanze zegerejwe abaturage (Uturere), harimo aho amafaranga ava, ibikorwa amafaranga azagendaho n’imicungire y’amafaranga ya Leta.

Aka gatabo kagamije gufasha abaturage gukurikirana no kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwamubikorwa ry’ingengo y’imari, kugenzura uburyo ibigo bishinzwe ingengo y’imari biyikoresha no gushimangira umuco wo kumurikira abaturage ibibakorerwa. Kwitanga no gukunda igihugu by’abaturage byongera imikorere myiza y’inzego z’ibanze, kwimakaza umuco wo gukorera mu mucyo no gushimangira demokarasi mu gihugu.

Aka gatabo ni igikoresho abaturage bakoresha muri gahunda yo kubegereza ubuyobozi kandi kibafasha kugira uruhare mu iterambere. Kagamije gufasha abantu benshi bashoboka gukurikira no gusobanukirwa n’amahame n’ibikorwa byose bijyanye n’ingengo y’imari. Kabonera kandi ibisubizo ibibazo abaturage bibaza ku mikoreshereze n’imicungire by’amafaranga ya Leta, kuri serivisi n’ibikorwa by’iterambere bahabwa nk’agahimbazamusyi kubera imisoro batanga n’uruhare bagira mu igenwa n’ishyirwamu- bikorwa by’izo serivisi .

Agatabo k’umwaka ushize kafashije umuturage gusobanukirwa n’ingego y’imari, kagize uruhare rukomeye mu igenwa ry’ingengo y’imari n’ikoreshwa ryayo binyuze mu mucyo. Katumye abaturage bamenya ibikorwa byihutirwa bizakorwa n’uruhare rwabo muri byo. Ikindi ni uko itangazwa n’isakazwa ry’amakuru akubiye muri aka gatabo bituma inzego z’ibanze, Imiryangoitabogamiye kuri Leta, ibitangazamakuru n’abikorera ku giti cyabo bosebabigiramo uruhare rusesuye.

Turizera ko aka gatabo k’ingengo y’imari k’uyu mwaka kazakomeza gufasha umuturage gusobanukirwa neza kurushaho n’ibyerekeye igenamigambi, imikoreshereze n’imigenzurire by’ingengo y’imari y’igihugu ; bityo kimakaze umuco wo gucunga ibya rubanda binyuze mu mucyo.

Inzitizi z’ingengo y’imari n’uburyo abaturage badahwema kotsa igitutu Leta zabo byongerera ingufu Leta mu kugaragaza uburyo zikoresha mu bushishozi umutungo bwite wa Leta.

6 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

Ingengo y’imari y’igihugu ni iki ?

Ingengo y’imari y’igihugu ni gahunda Leta iteganya yo gukusanya umutungo w’amafaranga n’uko izawukoresha mu bikorwa binyuranye kugira ngo igere ku ntego yiyemeje kugeraho mu gihe cy’amezi cumi n’abiri (12). Yerekana uburyo Leta izakusanya amikoro (amafaranga) n’uburyo imirongo migari na gahunda z’ingenzi zakoreshwa mu bikorwa binyuranye mu gihe cy’umwaka umwe. Mu yandi magambo ingengo y’imari ni uburyo Leta ikoresha mu ikusanya ry’imisoro n’amahoro n’uburyo iteganya kubikoresha muri uwo mwaka. Byaba byiza igihugu gishoboye kwinjiza amafaranga yakoreshwa mu kugura ibikoresho byose bikenewe n’abaturage no gutanga serivisi zose bifuza.

Ese Leta ikurahe amafaranga?Amafaranga hafi ya yose Leta ikoresha ava ku misoro y ’abaturarwanda n’iy’ibigo byigenga. Iyi misoro ikubiyemo imisoro itangwa n’ibigo by’ubucuruzi (amasosiyete) n’iva ku mutungo abantu ku giti cyabo binjije; imisoro ku bintu na serivisi; imisoro ku mutungo; imisoro ku bucuruzim p u za m a h a n ga . Leta kandi ikura amafaranga mu nkunga n’inguzanyo ihabwa n’ibindi bihugu hamwe n’ibigo by’imari nka Banki y’Isi, Ikigega Mpuzama-hanga cy’Imari na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.

Ingengo y’imari ni uburyo Leta ikoresha mu ikusanya ry’imisoro n’amahoro n’uburyo iteganya kubikoresha.

7 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

Leta ikoresha ite amafaranga yinjiza?

Amafaranga atangwa n’abaturarwanda afasha imigendekere myiza ya za serivisi rusange, nko kubaka imihanda n’amazu inzego za Leta zinyuranye zikoreramo no kubifata neza, kugeza amazi meza ku baturage no kubungabunga umutekano wabo aho batuye no ku rwego rw’igihugu. Amafaranga Leta yinjiza akoreshwa kandi mu bikorwa by’iterambere mu rwego rw’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, nko kubaka amashuri n’ibigo by’ubuvuzi, kurwanya ibiyobyabwenge, kugura imiti, guteza imbere ubuhinzi no kugeza amashanyarazi ku baturage.

Ingengo y’imari y’igihugu mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2010/2011 yarimiliyari 984 z’amafaranga y’u Rwanda. Kuwa 30 Kamena 2011, iyi ngengo y’imari yari imaze gukoreshwa ku rugero rwa mirongo icyenda n’umunani ku ijana (98%). Inshingano y’ikoreshwa ry’ingengo y’imari yeguriwe minisiteri, ibigo byigenga n’ibifite ubwigenge bucagase hamwe n’ubuyobozi bw’inzego

8 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

z’ibanze. Izi nzego zinyuranye zikoresha amafaranga zagenewe mu gutanga serivisi ku baturage. Ikoreshwa ry’amafaranga rikurikiranirwa hafi buri gihe kuri buri rwego kugira ngo amafaranga ya Leta akoreshwe hubahirijwe itegeko rigenga imikoreshereze y’amafaranga ya Leta. Buri mwaka, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yoherereza Inteko ishinga amategeko raporo yerekana uko ingengo y’imari y’umwaka urangiye yakoreshejwe. Iyo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi imaze koherereza Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta raporo ikomatanyije y’imikoreshereze y’ingengo y’imari, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta nawe yoherereza Raporo y’Igenzura Inteko ishinga amategeko.

Buri mwaka Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ageza ingengo y’imari y’igihugu ku Nteko ishinga amategeko.

9 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

Itegurwa ry’ingengo y’imari mu Rwanda

Repubulika y’u Rwanda yatangiye inzira ya demokarasi no kugeza ubuyobozi ku baturage kuva mu mwaka wa 2000, ishimangira uruhare rw’abaturarwanda mu miyoborere no mu guha uruhare rugaragara ubuyobozi bw’ inzego z’ibanze mu igenamigambi, mu itegutegurwa ry’ingengo y’imari izakoreshwa mu itangwa rya serivisi za Leta.

Itegurwa ry’ingengo y’imari ntabwo ari igikorwa kimwe cy’akanya gato.Ni igikorwa cy’umwaka wose gisaba umurimo ukozwe mu gihe kirekire kandi witondewe, ukubiyemo itegurwa ry’ingengo y’imari, iyemezwa n’ishyirwamubikorwa ryayo hakurikijwe ibikorwa yateganyirijwe n’itangwa rya raporo ku mikoreshereze yayo. Ibi bikorwa n’urwego rwa Guverinoma n’izindi nzego zose z’ubuyobozi ku rwego rw’igihugu, urw’Akarere n’urw’inzego z’ibanze. Abaturage nibo shingiro ry’igikorwa cy’itegurwa ry’ingengo y’imari kubera ko intego nyamukuru igamijwe ari ukugaragaza neza ibikorwa bakeneye byihutirwa no kubonera igisubizo ibibazo byabo. Kubera iyo mpamvu,abaturarwanda bagomba kugira uruhare mu byiciro byose bijyanye n’ingengo y’imari. Leta ishishikariza abaturagekumvikanisha ijwi ryabo, batangiriye ku byiciro by’igenamigambi ku rwego rw’ibanze n’urw’Akarere.

Mwabyiyumviyey’uko ingengo y’imari

ya 2011/2012 yiyonge-reyeho cumi na gatatu n’igice ku ijana (13,5%)

uyigereranyije n’iya 2010/2011?

Nacikanywen’amakuru!

Abaturage nibo shingiro y’ igikorwa cy’ itegurwa ry’ingengo y’imari ..

10 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

Urwego rw’Umudugudu,Akagari n’Umurenge

Ibikorwa by’igenamigambi n’itegurwa ry’ingengo y’imari bitangirira mu mudugudu. Niho abaturage bagaragariza ibitekerezo byabo n’ibyo bakeneye byihutirwa. Ibikorwa byihutirwa byo mu mudugudu bikusanyirizwa ku rwego rw’Akagari. Nyuma yaho, ibikorwa byihutirwa by’Akagari bigakusanywa n’Umurenge. Abaturage bafite ubushobozi bwo guhindura ibintu mu Murenge batuyemo: nko kugirauruhare mu inozwa n’itegurwa by’ingengo y’imari nokugaragaza ibikorwabyihutirwa by’iterambere ry’aho batuye. Abaturage bose bashishikarizwa kugira uruhare rugaragara kuri iki cyiciro no mu inonosorwa rya Gahunda y’iterambere y’Akarere kabo.

Mata-KamenaInteko ishinga amategeko isesengurana ubushishozi

kandi ikanemezaingengo y’imari

Nyakanga-UkubozaIsuzuma rya gahunda

z’umwaka urangiye no kureba ibikorwa byihutirwa bizakorwa

umwaka utaha

Mutarama –WerurweInama nyunguranabitekerezo ku ngengo y’imari, itegurwa

n’iyemeza ryayo bikorwa n’Inama y’Abaminisitiri

Mu Rwanda, ibikorwa bijyanye n’itegurwa ry’ingengo y’imari bikurikizaingengabihe iteganywa mbere, igaragara mu gishushanyo cya mbere.

Igishushanyo cya mbere. itegurwa ry’ingengo y’imari mu Rwanda

11 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

Urwego rw’Akarere

Akarere ni urwego r w ’ u b u y o b o z ir w e g e r e j w e abaturage, rutanga serivisi rusange zose kandi rukora ibikorwa by’iterambere mu buvuzi, mu buhinzi, bidukikije, mumiyoborere, mu b i k o r w a r e m e z o , n’ibindi. Kuri ururwego nihoa b a h a g a r a r i y e abaturage bahurira n’inzobere kugirango bategure ingengo y’imari ishingiye ku bikorwa byihutirwa byagaragajwe mu Mirenge. Ibi bikorwa byihutirwa nibyoImihigo ishingiraho. Mu rwego rw’iyi mihigo, abayobozi b’Uturere bagomba

kugera ku ntego zayigaragajwemo. Iyo Njyanama y’Akarere imaze kwemeza ingengo y’imari, imiterere yayo n’ibikorwa byihutirwa byemejwe bimenyeshwa abaturage.

Gahunda y’iterambere ry’Akarere

Itegurwa rya Gahunda y’iterambere ry’Akarere ni uburyo buhuza abantu benshi, busaba abaturarwanda kugira uruhare rufatika rwo kugena ibikorwa byihutirwa biganisha ku iterambere rirambye ry’aho batuye. Iki gikorwa kiba buri myaka itanu ; ubutaha kizakorwa mu mwaka wa 2012. Gitangirira ku rwego rw’Umudugudu, wo shingiro ry’iterambere ry’igihugu muri rusange. Igikorwa cy’itegurwa rya Gahunda y’iterambere ry’Akarere gishishikariza buri muturage kugira uruhare mu igenamigambi no mu itegurwa ry’ingengo y’imari izakoreshwa mu bikorwa by’iterambere. Gahunda y’iterambere ry’Akarere—nk’inyandiko igaragaza ibikorwa byihutirwa abaturage bakeneye ku rwego rw’Akarere--ibera umusingi ukomeye igenamigambi n’itegurwa ry’ingengo y’imari by’igihugu mu rwego rw’ibikorwa n’intego byihutirwa by’igihe kirekire.

12 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

Urwego rwa Minisiteri

Minisiteri n’inzego za tekiniki zihuza ibikorwa bya Leta by’iterambere, buri Minisiteri mu rwego rw’ibikorwa biyireba. Minisiteri zigena imirongo migari nagahunda z’iterambere mu nzego zishinzwe kandi zigatanga ubufasha bwo mu rwego rwa tekiniki mu rwego rwo kugena no kugaragaza imishinga y’ingenzi irenze ubushobozi bw’Uturere. Ni kuri uru rwego kandi hategurirwaho ingengo y’imari yo gukoresha mu mishinga minini mu nzego zinyuranye.

Abafatanyabikorwa banyuranye bagira uruhare mu itegurwa ry’ingengo y’imari ya buri Minisiteri : Guverinoma, Uturere n’abafatanyabikorwa mu iterambere, a b a t e r a n k u n g a ,I m i r y a n g oitabogamiye kuriLeta na barwiyemezamir imo. Mu gihe cyo kugeza ingengo y’imari ku baturage, aba b a fata nya b i ko r wa basabwa gutangaibitekerezo ku mushinga w’ingengo y’imari.

Imiryango itabogami-ye kuri Leta, ba r w i ye m e za m i r i m on ’a b a t e r a n k u n g a bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezoku itegurwa ry’ingengo y’imari.

Uruhare rw’abaturage

Kubera ko abaturage bose badashobora kugira uruhare muri buri cyiciro cy’itegurwa ry’ingengo y’imari, uruhare rw’Imiryango itabogamiye kuri Leta ni ingenzi ku nzego zose: Umudugudu, Akagari, Umurenge, Akarere na Minisiteri. Ba rwiyemezamirimo nabo bahamagariwe kubigiramo uruhare rugaragara.

13 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

Ibikorwa byihutirwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

Ingengo y’imari y’umwaka wa 2011/2012 yagejejwe kuri miliyari 1.116,9. Yasaranganyijwe inzego zinyuranye zihutirwa. Ibice bikurikira biratanga mu ncamake imbonerahamwe y’inzego z’ingenzi zibanzweho.

UBUKUNGU

Ubuhinzi

Ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ahanini ku buhinzi n’ubworozi. Ku ngengo y’imari y’uyu mwaka, ubuhinzi bwagenewe miliyari 67,1 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe bwari bwagenewe miliyari 64,4 by’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2010/2011. Leta izakomeza kunoza gahunda yo kubyaza ubutaka umusaruro mwinshi kurushaho itanga toni ibihumbi mirongo ine (40.000) by’amafumbire mvaruganda na toni ibihumbi bibiri (2.000) by’imbuto z’indobanure. Mu rwego rwo gutunganya ibishanga no kurwanya isuri ku misozi, hegitari ibihumbi bitandatu na magana atanu (6.500) zizatunganywa kandi zirindwe isuri. Gahunda y’ihingishwa ry’imashini mu

buhinzi izashyirwa mu midugudu makumyabiri (20) kugira ngo ubucuruzi bushingiye ku bikorwa by’ubuhinzi butezwe imbere.

Leta ntihwema gukora ibishoboka kugira ngo ibonere abaturage ibiribwa bihagije kandi igabanye umusaruro upfa ubusa mu gihe cy’isarura. Niyo mpamvu ibigega bifiteubushobozi bwoguhunika toni z’ibiribwa ibihumbi mirongo ine na bitanu (45.000) bizubakwa hirya no hino mu gihugu. Imiryango ikennyeizakomeza guhabwa inka mu rwego rwa Gahunda ya Girinka (inka imwe kuri

14 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

Guhingisha imashini, gutunganya ibishanga no kuhira imyaka ni bimwe mu bikorwa by’ingenzi by’ubuhinzi Letayashoyemo amafaranga menshi kugirangobirusheho kuzamura ubukungu bw’abaturage.

buri muryango ukennye).Ni muri uru rwego inkaibihumbi icumi (10.000) zizahabwa imiryango ikennye cyane. Naho inka ibihumbi mirongo irindwi na bitanu (75.000) zizaterwa intanga. Mu rwego rw’iyi gahunda, abana ibihumbi makumyabiri (20.000) bazahabwa nibura igikombe cy’amata buri munsi.

Gahunda ya girinka wayinganya iki?Ibyayo bizwi n’abo imaze gukura mubukene!

15 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

Iyo ubutaka bucunzwe neza bitanga icyizere cy’ejo hazaza! Nawe amaso naguhe.

Amateraseafite akamarokanyuranye:atanga akazimu baturage ;abungabungaibidukikije kukoarwanya isuri ; ariko by’umwihariko yongera umusaruro.

16 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

Ubucuruzi n’inganda

Mu rwego rwo guteza imbere imishinga mito n’iciriritse hamwe n’amakoperative, ingengo y’imari y’umwaka wa 2011/2012 yageneyeurwego rw’ubucuruzi miliyari 19, 5 by’amafaranga y’u Rwanda mu gihe rwari rwagenewe miliyari 17,7 by’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka ushize. Icyemezo cya Leta y’u Rwanda cyo gushyiraho amakoperative yo kuzigama no gutanga inguzanyo (Umurenge SACCO) cyatanze umusaruro ugaragara. Mu mwaka w’ingengo y’imari utaha, Leta izongerera abaturage bo mu cyaro ubushobozi bwo kugera kuri serivisi z’imari no ku mishinga mito n’iciriritse, yongera umubare w’amabanki atanga inguzanyo ziciriritse, yongera ubushobozi bw’ibigo by’imari biciriritse biriho mu bikorwa byo gutanga inguzanyo kandi inongerera ubushobozi Gahunda y’ umurenge SACCO.

17 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

Inganda nto n’iziciriritse zihanga akazi kandi zigatuma ubuzimaburushaho kuba bwiza.

Gutunganyaibikomoka ku buhinzi bibyongerera agaciro kandi bikanazamura umuturage.

18 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

Imihandani kimwemu bikorwabyageneweingengo y’imariitubutse kukoifasha uturereguhahiranano kuzamuraubukungu.

Ibikorwaremezo

Ibikorwaremezo ni inkingi mwikorezi y’iterambere ry’igihugu. Kubera iyo mpamvu, Leta yageneye uru rwego ingengo y’imari ya miliyari 210,8 y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe rwari rwagenewe miliyari 165,2 y’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2010/2011.

ImihandaLeta izakomeza gusana no gutunganya neza imihanda hirya no hino mu gihugu: iyo mu mijyi, n’ihuza Uturere kugira ngo ifashe abahinzi kugeza ibicuruzwa byabo ku masoko. Hafi y’ ibirometero 430 by’imihanda bizasanwa cyangwa bitunganywe kandi byitabweho kugira ngo iyo mihanda itangirika. Mu mihanda y’ingenzi igomba gutunganywa, harimo ikurikira : Umuhanda Kigali-Gatuna (ibirometero 80) , umuhanda Kigali-Ruhengeri (ibirometero 80), umuhanda Gitarama- Ngororero- Mukamira (ibirometero 103), umuhanda Cyangugu-Ntendezi-Mwityazo (ibirometero 50), umuhanda Isunzu rya Congo-Nil-Ntendezi (ibirometero 30), umuhanda Rubavu-Gasiza (ibirometero 48 ), umuhanda Kitabi-Isunzu rya Congo- Nil (ibirometero 30).

19 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

IngufuKugira ngo umubare w’abaturage bafite amashanyarazi wiyongere, miliyari 98,6 y’amafaranga y’u Rwanda zateganyirijwe uru rwego. Leta izakomeza gushyigikira gahunda y’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi mu rwego rwogufasha kubonera amashanyarazi imiryango ibihumbi mirongo itandatu na bitanu (65.000) y’inyongera mu Ntara zose z’igihugu no mu Mujyi wa Kigali ; urugomero rwa Nyabarongo ruzatanga amashanyarazi angana namegawati 28 (MW28) ; nyiramugengeri zizatunganywa kugira ngo zitange ingufu zingana na megawati 15 (MW15) ; imashini nyunganizi z’inyongera zizagurwa kugira ngo zitange ingufu zingana na megawati 10 (MW10) ;umushinga wo kubyaza imyanda ingufu (biyogazi) uzakomeza .

Nanjyebingezeho!!

Hehen’icuraburindi!!

20 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

AmaziHazashyirwa ingufu mu kongera amazi meza n’isuku ku bidukikije. Kuwa 30 Kamena 2012, nka mirongo icyenda ku ijana by’abaturage (90%) bazaba bafite amazi meza naho hafi ya mirongo itandatu na batanu ku ijana (65%) bazaba batuye ahantu harangwa n’isuku ku bidukikije.

Ooo! Mbega amazi y’urubogobogo!!!

Tugeze mu bisubizo.

Baturage rero ;mwiboneye koimvugo ariyo

ngiro!!!

21 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

Isakazamakuru n’ikoranabuhanga mu itumanaho

Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2010/2011, Leta yashyizeho uburyo bwo kugera ku mbuga za Interineti, itunganya umuyoboro w’ikoranabuhanga rizwi ku izina rya ‘fibre optique’ mu rurimi rw’igifaransa, uhuza Uturere twose tw’igihugu. Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2011/2012, nibura mirongo itandatu ku ijana (60%) by’ibigo bya Leta bizaba bikoresha uyu muyoboro. Leta kandi izakomeza gufasha ibigo by’abikorera kubona imbuga za Interineti. Uru rwego rwagenewe ingengo y’imari ya miliyari 21,9 y’amafaranga y’u Rwanda.

Uwapfuyeyarihuse!

Internet mu cyaro?!

Ubumenyi ni isoko y’iterambere. Niyo mpamvu Letaikora ibishoboka byose kugirango yorohereze abaturagebayo kugera ku bumenyi bushingiye ku ikoranabuhangakuko"Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze".

22 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE

Uburezi

Leta y’u Rwanda yageneye urwego rw’uburezi miliyari 95,9 y’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe rwari rwagenewe miliyari 76,3 y’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2010/2011. Leta ishyira ingufu by’umwihariko mu kwongera ubushobozi n’ubumenyi by’abantu iteza imbere gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiri (12) n’amashuri ya tekiniki n’imyuga kugira ngo haboneke abakozi bakenewe ku isoko ry’umurimo. Aya mafaranga azatuma Leta igura ibitabo, ibikoresho bya za laboratwari, mudasobwa zigendanwa kandi azatuma abana miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atandantu na cumi na kimwe n’ijana na mirongo icyenda (2.611.190) bashobora kwiga.

Iyubakwa ry’amashuriMu mwaka w’ingengo y’imari ya 2011/2012, Leta izubaka ibyumba by’amashuri ibihumbi bibiri na magana ane na mirongo icyenda na bitandatu (2.496) by’inyongera mu rwego rwo kwitegura Gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiri (12). Hazubakwa kandi amashuri atatu ya tekiniki n’imyuga muri buri Karere kandi ashyirwemo n’ibikoresho binyuranye. Naho ku rwego rwa buriNtara, hazubakwa ikigo cy’Intara kigezweho cyigisha ibyerekeye tekiniki n’imyuga.

Gahunda yo guteza imbere amashuri y’imyuga ni igikorwa kimwe mu bizatuma urubyiruko rw’u Rwanda rwivana mu bukene.

23 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu mashuriLeta yiyemeje guteza imbere uburezi bw’abana b’abakobwa no kurandura ivangura rishingiye ku gitsina mu mashuri. Abana b’abakobwa ndetse n’abana b’abahungu bagomba guhabwa amahirwe angana ku burezi.

Ubuvuzi

Mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage kugira imibereho myiza kurushaho, Leta yageneye urwego rw’ubuvuzi miliyari 109,5 y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe rwari rwagenewe miliyari 95 y’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2010/2011.

Uburezi niyo nkingi y’iterambere ry’igihugu.Leta yabuteganyirije ingengo y’imari igaragarakugirango umwana w’umukobwa n’umuhungubige kandi bafite amahirwe angana.

Ishuriribanza

24 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

Ubwishingizi magirirane mu kwivuza

Mu rwego rwo guha umubare munini w’abaturage ubushobozi bwo kwivuza, Leta yemeje gahunda nshya y’ubwishingizi magirirane mu kwivuza izatangira muri Nyakanga 2011. Iyi gahunda ishyira abayitabiriye mu byiciro bitatu :icyiciro cyisumbuye (cyo hejuru) cy’abantu bifite gitanga amafaranga ibihumbi birindwi (7.000 Frw) ; icyiciro giciriritse (cyo hagati) gitanga ibihumbi bitatu

(3.000 Frw) naho icyicirocy’abatishoboye (cya nyuma) kigatangirwa na Leta amafaranga ibihumbi bibiri (2.000 Frw). Mu mwaka wa 2011/2012, Leta y a t e g a n y i r i j e ubu bwishingizi m a g i r i r a n e mu kwivuza miliyari 4,8 y ’a m a fa ra n ga y’u Rwanda.

25 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

Ibikorwaremezo n’ibikoresho by’ubuvuzi

Leta izakomeza gutunganya neza kurushaho no kwongera umubare w’ibitaro n’uw’ibigo nderabuzima kugira ngo abaturage bashobore guhabwa serivisi nziza z’ubuvuzi. Ni muri uru rwego imodoka zitwara abarwayi nazozizagurwa kandizigakwirakwizwa mu bigo nderabuzima hirya no hino mu gihugu.

Kugirango Leta irusheho kunoza serivisi zayo z’ubutabazi bw’ibanze ; yashyize ingufu nyinshi mu igurwa ry’ingobyi z’abarwayi.

26 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

Kurengera abatishoboye n’imiyoborere

Leta yemera ko icumbi ari uburenganzira bw’ibanze ku baturage. Ni muri uru rwego Leta igamije gufasha abaturage bose kubona icumbi riciriritse no kubagezaho ibikorwaremezo by’ibanze. Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2011/2012, Leta izakomeza gufasha imiryango itishoboye kuva muri Nyakatsi yimukira mu mazu aciriritse. Leta izashishikariza kurushaho abaturage gutura hamwe mu mudugudu kandi izashimangira gahunda z’Icyerekezo 2020 Umurenge, hagamijwe gufasha imiryango itishoboye n’abantu ku giti cyabo batishoboye kuva mu bukene ; bityo bagire imibereho myiza ku buryoburambye.

27 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

Mu rwego rwo gushimangira kurushaho gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ ubushobozi n’itangwa rya za serivisi zinoze, amafaranga Leta yohererezaubuyobozi bw’inzego z’ibanze azava kuri miliyari 108 y’amafaranga y’u Rwanda yari yatanzwe mu umwaka w’ingengo y’imari ya 2010/2011 agere kuri miliyari 167, 8 y’amafaranga y’u Rwanda azatangwa mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2011/2012: ni ukuvuga inyongera ya mirongo itanu na gatanu ku ijana (55%).

Nyakatsi yabayeamateka!

Gutura mumidugudubyoroherezaLeta kugezaku baturagebayo ibikorwa-remezoby’ibanze.

Umubare w’Imirenge izakorerwamo izi gahunda uziyongera uve kuri mirongo icyenda (90) ushyike ku ijana na makumyabiri (120).

28 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

Umutekano w’abantu n’ibyabo ningombwa kugirango abaturage bikorereimirimo ibateza imbere mu mudendezo.

Umutekano

Kugera ku iterambere biragoye mu gihe nta mutekano waba uhari ku baturage no ku mutungo wabo. Polisi y’igihugu ifite uruhare rukomeye rwatuma imiyoborere myiza igerwaho. Kuba barwanya imico idahwitse nka ruswa, akarengane, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha biha icyizere abaturage kandi bikabereka ko umutekano wabo ubungabunzwe. Nyamara, uruhare rw’abaturage ubwabo mu kwicungira umutekano binyuze mu rwego rw’ubufatanye hagati yabo na Polisi y’igihugu ni ingenzi cyane.

29 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

UBUTABERA Leta izakomeza gufasha abaturage bose guhabwa serivisi nziza z’ubutabera. Kugira ngo ibi bishoboke no kugira ngo igabanye ubukererwe bw’imanza mu nkiko, Leta izafungura hirya no hino mu gihugu amazu y’inzego z’ubutabera y’inyongera agamije kugira inama abaturage kandi akabunganira mu bijyanye n’amategeko.

INGENGO Y’IMARI YITA KU IHAME RY’UBURINGANIRE N’UBWUZUZANYE HAGATI Y’ABAGABO N’ABAGORE/ABAHUNGU N’ABAKOBWA Kugira ngo ibonere ibisubizo ibibazo bitandukanye ku bagore n’abagabo, no ku bakobwa n’abahungu, Leta y’u Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2009 kwimakaza umuco wo gutegura ingengo y’imari ishingiye ku byifuzo n’ibibazo by’ibitsina byombi. Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2010/2011, inzego enye (uburezi, ubuvuzi, ibikorwaremezo n’ubuhinzi) zateguye ingengo y’imari zishingiye ku byifuzo n’ibibazo byagaragajwe n’ibitsina byombi. Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2011/2012, Leta yasabye ibigo byose gutegura ingengo y’imari yabyo ishingiyeku byifuzo n’ibibazo by’imiterere y’ibitsina byombi.

"Abishyizehamwe Imana irabasanga!! "Ni byiza koLeta yazirikanye amakoperative ko

natwe abagore tubonerahokuzamuka.

30 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

Nomero IMIRONGO MIGARI YA GAHUNDA Y’IMBATURABUKUNGU Y’AMAJYAMBERE

(agaciro mu mamiliyaridi y’amafaranga y’amanyarwanda)

INGENGO Y’IMARI

2011/2012

1 IBIKORWAREMEZO 242,2 704 Ubukungu 199,8

7043 Ibikomoka kuri Peteroli n’Ingufu 97,6 7045 Ubwikorezi 75,5 7046 Itumanaho 26,7 706 Imiturire 42,5

7061 Gutsura imiturire 16,5 7062 Gutsura amajyambere y’Icyaro 25,8 7063 Gukwirakwiza amazi meza mu cyaro 0,3

Nomero IMIRONGO MIGARI YA GAHUNDA Y’IMBATURABUKUNGU Y’AMAJYAMBERE

(agaciro mu mamiliyaridi y’amafaranga y’amanyarwanda)

INGENGO Y’IMARI

2011/2012

2 KWONGERA UMUSARURO 203,6 704 Ubukungu 176,8

7041 Ubukungu, Ubucuzi n’Umurimo muri rusange

76,0

7042 Ubuhinzi, Amashyamba, Uburobyi n’Umuhigo

71,2

7044 Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Ibikorerwa mu nganda n’Ubwubatsi

0,6

7047 Izindi nganda 7,7 7049 Ubukungu n.e.c. 21,3 705 Kubungabunga ibidukikije 26,8

7052 Gucunga amazi adasukuye 19,8 7054 Kubungabunga ubusugire

bw’ibinyabuzima, Imisozi n’Ibisiza 4,2

7056 Kubungabunga ibidukikije n.e.c. 2,8

Nomero IMIRONGO MIGARI YA GAHUNDA Y’IMBATURABUKUNGU Y’AMAJYAMBERE

(agaciro mu mamiliyaridi y’amafaranga y’amanyarwanda)

INGENGO Y’IMARI

2011/2012

3 IMIBEREHO MYIZA NO KWONGERERA UBUSHOBOZI ABAKOZI

337,5

707 Ubuzima 129,6 7071 Imiti n’ibikoresho by’ibanze byo kwa

muganga 75,8

7072 Serivisi z’ubuzima zegerejwe abarwayi 3,9 7073 Serivisi z’ibitaro 15,4 7074 Serivisi mbonezabuzima 1,6 7076 Ubuzima n.e.c. 32,8 708 Umuco, Imyidagaduro n’Iyobokamana 7,0

7081 Serivisi ngororamubiri n’imyidagaduro 3,0 7082 Serivisi ndangamico 0,7 7086 Umuco, Imyidagaduro n’Iyobokamana

n.e.c. 3,3

709 Uburezi 170,5 7091 Ikiburamwaka n’Amashuri abanza 52,4 7092 Amashuri yisumbuye 49,3 7093 Amashuri makuru y’icyeragati (hagati

y’ayisumbuye n’amakuru) 18,4

7094 Amashuri makuru 26,4 7095 Amashuri y’imyuga 2,6 7097 Ubushakashatsi n’iterambere ku burezi 6,2 7098 Uburezi n.e.c. 15,3 710 Kubungabunga imibereho myiza 30,4

7103 Abacikacumu ba jenoside 20,9 7104 Imiryango n’abana 3,0 7109 Kubungabunga imibereho myiza n.e.c. 6,5

Nomero IMIRONGO MIGARI YA GAHUNDA Y’IMBATURABUKUNGU Y’AMAJYAMBERE

(agaciro mu mamiliyaridi y’amafaranga y’amanyarwanda)

INGENGO Y’IMARI

2011/2012

4 IMIYOBORERE N”UBUSUGIRE BW’IGIHUGU

333,5

701 Serivisi rusange z’abaturage 198,9 7011 Inzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta

(nyubahiriza na nshingamategeko), Inzego z’Isoresha n’iz’Imari

167,0

7013 Serivisi rusange z’abaturage 6,3 7015 Serivisi z’Ubushakashatsi n’Iterambere ku

nyungu rusange z’abaturage 0,1

7016 Serivisi rusange z’abaturage n.e.c.2 25,5 702 Kurinda Ubusugire bw’Igihugu 78,2

7021 Ingabo z’Igihugu 48,3 7023 Gutera inkunga ibikorwa bya gisirikare byo

mu mahanga 29,9

703 Ituze, Ubwisanzure n’Umutekano by’Abaturage

56,4

7031 Polisi y’Igihugu 28,0 7033 Inzego z’Ubutabera 13,5 7034 Amagereza 10,5 7036 Ituze, Ubwisanzure n’Umutekano

by’abaturage n.e.c. 4,4

RUKOMATANYO 1,116,851,388

Imbonerahamwe y’ingengo y’imari y’umwaka 2011/2012

31 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

Igenzura ry’imikoreshereze y’ingengo y’imari

Ibiro by’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta

Inzego zishinzwe imicungire y’ingengo y’imari ya Leta (Minisiteri, ibigo byigenga n’ibifite ubwigenge bucagase n’Uturere) ni zo zifite inshingano yo kuyikoresha. Izi nzego zigomba kubahiriza amabwiriza n’imikorere biteganywa mu Itegeko rigenga Imari no mu Itegeko ngenga rigena imicungire y’imari n’umutungo bya Leta. Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba n’uburyo byo gukurikiranira hafi no kugenzura imikoreshereze y’amafaranga ya Leta binyuze mu Biro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta. Nyuma y’igenzura, ibi Biro bigeza raporo ku Ntekoishinga amategeko.

Igenzura ry’imikorere y’Ubuyobozi bw’ibanze

Abaturage n’Imiryangoitabogamiyekuri Leta bashishikarijwe gukurikiranirahafi uburyo inzego zegerejwe abaturage zikoresha amafaranga ya Leta. Ubuyobozi bw’ inzego z’ibanzebutegura kenshi “umunsi wo kumurikira abaturage ibyabakorewe” ; bityo bagashobora kumenya ibikorwa bya Leta. Abaturage barashishikarizwa kwitabira

32 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

umunsi nk’uyu no kubaza ibibazo byabafasha kugenzura imikorere y’ubuyobozi bwabo. Barasabwa kandi kugenzura ibikorwa by’iterambere na gahunda zishyirwa mu bikorwa n’abantu cyangwa ibigo byatsindiye amasoko ya Leta. Abaturage bashobora gusaba abashinzwe gucungaamafaranga ya Leta kubagezaho raporo yerekeye ibikorwa byari biteganyijwe byakozwe ndetse n’amafaranga yari yarabiteganyirijwe.

Amategeko ateganya ko Leta igomba guhana buri muntu ushinzwe gucunga amafaranga yayo wagaragayeho ruswa cyangwa kunyereza umutungo.

Hanakenewe kandi amakuru n’imibare ku mikorere myiza y’inzego za Leta kugira ngo bisubize ibyifuzo by’abaturage bashishikariye kubimenya. Aya makuru n’iyi mibare bizabera ubuyobozi igipimo gifatika kigaragaza urugero rw’ibikorwa rwagezweho mu rwego rw’intego bwari bwiyemeje.

IMIHIGO Igihe cyose bibashobokeye, abaturage bagomba kugenzura niba abayobozi babo koko bakora ibikorwa bikubiye mu mihigo basinyiye. Bagomba kandi kureba niba ibyo bikorwa byunganira intego za gahunda z’igihugu z’iterambere na gahunda zihariye z’iterambere ry’Uturere.

IMIRYANGO ITABOGAMIYE KURI LETA

Nk’abahagarariye ibitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage, abagize Imiryango itabogamiye kuri Leta bagomba kugira uruhare rw’ibanze rwo guhagararira inyungu z’abaturage mu bikorwa byose bijyanye n’itegurwa ry’ingengo y’imari birimo: itoranywa ry’imirongo y’ingenzi yakoreshwa mu ngengo y’imari, gukurikirana ibiganirompaka ku ngengo y’imari mu Nteko ishinga amategeko no ku rwego rw’Akarere n’iyemezwa ry’ingengo y’imari. Imiryango itabogamiye kuri Leta igomba kubimenyesha abaturage binyujijwe muishyirwaho ry’amatsinda y’ibiganirompaka ku ngengo y’imari, hagamijwe kugeza kuri Leta ibitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage ku ngengo y’imari.Abagize imiryango itabogamiye kuri Leta kandi bagomba gusesenguraibikubiye mu mushinga w’ingengo y’imari no gusuzuma umusaruro wabyo mu rwego rwo kwunganira Leta kwongera amahoro no kuyasaranganya mu bikorwa bigamije inyungu rusange z’abaturarwanda.

Imiryango itabogamiye kuri Leta igombagushishikariza no kwunganira Leta kwimakazaumuco wo kugaragaza ibyo yakoreye abaturage.

Abaturage bashishikariye kumenya amakuru yerekeye uburyo ubuyobozi bugera ku mikorere myiza

33 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

Ikarita y’ubutegetsi y’u Rwanda

34 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

Uburyo bwakoreshwa kugira ngo abaturage babone amakuru ahagije yerekeye ingengo y’imari.

Abaturarwanda bafite uburenganzira bwo kubona amakuru yerekeye ingengo y’imari y’Igihugu n’iy’Akarere. Bashobora kubaza UmunyamabangaNshingwabikorwa ku rwego rw’Akarere no gusaba Igazeti ya Leta, iboneka mu biro bya buri Karere.

Abakeneye amakuru y’inyongera bashobora gusura urubuga rwa Interineti rwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi :www.minecofin.gov.rw

35 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

Gutunganya no Gucapa aka gatabo byakozwe namult icom Ltd

www.mult icomplus.com

Amashusho :Célest in Munyankuyo

36 Ingengo y ’imari y ’u RwandaAgatabo gafasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012

Rwanda MCC Threshold Program STRENGTHENING CIVIC PARTICIPATION PROJECT

Gutegura no Gucapa aka gatabo byakozwe ku nkunga ya Rwanda MCC Threshold Program