xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · web view · 2010-01-07isi yarahindanye...

191

Click here to load reader

Upload: vanphuc

Post on 27-Apr-2018

496 views

Category:

Documents


46 download

TRANSCRIPT

Page 1: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

IBYIGISHO BY’ISHURI RYO KU ISABATO BIYOBORAABAKUZE KWIGA BIBILIYA

IMBUTO IVA KURI MWUKA

BYATEGUWE NA RICHARD O' FFILL

IGIHEMBWE CYA 1/2010

MUTARAMA, GASHYANTARE, WERURWE

ITORERO RY’ABADIVENTISITI B’UMUNSIWA KARINDWI MU RWANDA

B.P. 367 KIGALI

Adult SS Bible Study GuideKinyarwanda 1/2010 AHO IBYIGISHO BYANDIKIRWA:12501 Old Colombia PikeSilver Spring, MD 20904

Page 2: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

U.S.A

UMWANDITSI W’IKI CYIGISHO:Richard O' FfillUmwanditsi Mukuru:Clifford R. Golstein

Uwungirije Umwanditsi:Soraya Homayouni Parish

Umuyobozi w’InyandikoLea Alexander Greve

Umwanditsi WungirijeTresa BeardSharon Thomas-Crews

Umuhuzabikorwa w’Icapiro “Pacific Press”: Paul A. Hey

Ushinzwe Gushushanya:Lars Justinen

Ibyigisho by’Ishuri ryo ku Isabato biyobora kandi bigafasha Abakuze kwiga Bibiliya, bitegurwa n’Ibiro by’Inteko Nkuru Rusange y’Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi. Itegurwa ry’ibyo byigisho riyoborwa n’Inama y’Ishuri ryo ku Isabato ishinzwe kugenzura uko byandikwa. Abagize iyo nama ni abanditsi ngishwanama. Inyigisho zo mu byigisho by’Ishuri ryo ku Isabato ziba zemejwe n’iyo nama, ntabwo ziba zishingiye ku byanditswe n’abanditsi.

IBIRIMO:

Page 3: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

1. “Ku mbuto zabo . . .”

2. Imbuto iva kuri Mwuka ni Urukundo

3. Imbuto iva kuri Mwuka ni Ibyishimo

4. Imbuto iva kuri Mwuka ni Amahoro

5. Imbuto iva kuri Mwuka ni Ukwihangana

6. Imbuto iva kuri Mwuka ni Ukugira neza

7. Imbuto iva kuri Mwuka ni Imico Myiza

8. Imbuto iva kuri Mwuka ni Ubudahemuka

9. Imbuto iva kuri Mwuka ni Ubugwaneza

10. Imbuto iva kuri Mwuka ni Ukumenya Kwifata

11. Imbuto iva kuri Mwuka ni Ubutungane

12. Imbuto iva kuri Mwuka ni Ukuri

13. Imbuto iva kuri Mwuka: Ishingiro ry'Imico ya Gikristo

IJAMBO RY'IBANZE

“ IMBUTO IVA KURI MWUKA NI... ”

Umugore umwe yari atwaye imodoka ye, maze imodoka za polisi zimunyuraho nuko baramuhagarika. Yahagaritse imodoka ye ku ruhande nuko abo bapolisi basohoka mu modoka, baza bamusanga bamutunze imbunda. Uwo mugore yaguye mu kantu. Mbese ni irihe kosa yari yakoze?

Page 4: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Umwe muri abo bapolisi yaramubwiye ati, “ wahoze ujarajara, ukora hirya no hino, ubundi ukava mu murongo w'ibindi binyabiziga, kandi wakoraga ibimenyetso bigaragaza ko watukaga abandi bashoferi.” Arabasubiza ati, “ None se iyo ni yo mpamvu yabateye kuza muntunze imbunda?” “ Umubozi w'abo bapolisi aramusubiza ati, “ Nibyo, twabonye ku modoka yawe handitseho ko uri umukristo, nuko dutekereza ko iyi modoka yaba yibwe.”

Iki gitekerezo kibabaje, gituma dutekereza ku ngingo ikomeye cyane ivuga iti: Ukurikije ibyo abakristo bavuga, bafatwa nk'abantu bafite imico mbonera ngenderwaho yo ku rwego rwo hejuru. Ariko ubundi, uwo bavuga ko ari we cyitegererezo cyabo, Yesu Kristo, niwe dukwiriye kureberaho.

None se abakristo bakwiriye kubaho bate? Mbese twari dukwiriye kwitwara dute haba mu ruhame cyangwa mu rugo iwacu? Igisubizo tugisanga mu Bagalatiya 5:22,23, ari nayo ngingo nkuru y'icyigisho cy'iki gihembwe. “Nyamara imbuto ziva kuri Mwuka ni izi: Urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, imico myiza, kudahemuka, kugwa neza no kumenya kwifata.”

Tuzigira hamwe iby“ Imbuto iva kuri Mwuka”. Ni ukuvuga ko tuzarebera hamwe uko bigendekera abeguriye Imana imibereho yabo maze bakemerera Mwuka muziranenge gukorera muri bo. “ 'Ikibyarwa n'umubiri kiba ari umubiri, naho ikibyarwa na mwuka kiba ari mwuka'”( Yohana 3:6). Imbuto iva kuri Mwuka ni imbuto ikurira muri twe iyo tubyawe na Mwuka; ni uko bitugendekera iyo tumaze “kuvuka ubwa kabiri”.

Zirikana ibyo Pawulo avuga agira ati, “ imbuto iva kuri Mwuka ni . . .” Avuga imbuto mu buke. Ntabwo Pawulo avuga ku mico itandukanye iranga umuntu, igakorera muri we mu buryo butari magirirane, ahubwo avuga ukuri kumwe rukumbi. Imbuto iva kuri Mwuka, ni imbuto Mwuka Muziranenge ameza muri twe; bisobanura uwo tugomba kuba we muri Yesu.

Imbuto iva kuri Mwuka ni nk'ibuye ry'igiciro cyinshi rifite impande nyinshi. Buri ruhande ni umuco uranga Yesu kandi ruhagarariye umuco mwiza ashaka kuduha ngo ukorere mu mibereho yacu. Aho ni ho ruzingiye ingata. Umugambi w'Imana ni ukutugira nka Yesu, kandi yamaze kohereza Mwuka Muziranenge ngo ature muri twe kugira ngo atume uko guhinduka kubaho.

Uko tuzagenda twiga iki cyigisho, muzabona ko imbuto iva kuri Mwuka atari amagambo, nubwo twayigize icyigisho. Ntabwo ari uburyo umuntu abaho, nubwo umuntu ugerageza kugira imbuto iva kuri Mwuka adashobora kubaho nk'uko yabagaho mbere. Ahubwo imbuto iva kuri Mwuka ni uguhinduka kw'imibereho. “ Erega iyo

Page 5: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

umuntu ari muri Kristo aba icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize byose bikaba bihindutse bishya.” (2 Abakorinto 5:17). Imbuto iva kuri Mwuka ni “imbuto nshya” iba mu mibereho y'uwavuye mu rupfu akajya mu bugingo muri Kristo (1Yohana 3:14).

Umugambi w'ibyigisho by'iki gihembwe ntabwo ari uwo gutinda ku buryo dushobora kurushaho kwihangana cyangwa kurushaho kugira urukundo, tukaba abagwaneza cyangwa tukarushaho kuba indahemuka, ahubwo bifite umugambi wo kutumenyesha uburyo dushobora kwemerera Mwuka Muziranenge agatuma turushaho kumera nka Yesu, we kwihangana, we rukundo, we kugwa neza no kudahemuka wigize umuntu.

Muzararikirwa kugira ubuntu buterwa n'imbuto iva kuri Mwuka igihe cyose, ariko cyane cyane mu rugo. Uzasanga ishingiro riri mu kwitanga burundu, ari bwo bushake bwo gupfa ku narijye maze ukabaho ku bwa Kristo no ku bwa bagenzi bawe. Ku iherezo tuzasanga ibyo dukora byose, tugomba kubikora tuzirikana ko turi abanyabyaha bakeneye ubuntu bukiza bwa Kristo, udukunda igihe twera imbuto nyinshi no mu gihe tugaragara ko tutera imbuto. Ntitugomba kwibagirwa na rimwe ko imbuto iva kuri Mwuka ari - “ imbuto,” ikomoka ku gakiza umuntu yakiriye, kwera imbuto sibyo biduhesha agakiza. Ibihe byose uburyo butugeza ku gakiza ni Yesu n'ibyo yadukoreye, tugira ibyacu kubwo kwizera.

Pasitoro Richard Ffill, umwanditsi, akaba anayobora ibiganiro mbwirwaruhame, yakoreye itorero ku migabane itatu y'isi, harimo n'imyaka irindwi yakoreye mu Nteko Nkuru Rusange y'Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi. Ubu atuye muri Orlando, Florida

ICYIGISHO CYA 1

26 UKUBOZA, 2009 – 1 MUTARAMA, 2010

“KU MBUTO ZABO . . .”

KU ISABATO NIMUGOROBA, 26 UKUBOZA, 2009

AHO ICYIGISHO CY'IKI CYUMWERU KIBONEKA: Luka 13: 7-9, Yohana 11:4, 12:28, 15:1-10, 2 Timoteyo 3:5.

Page 6: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

ICYO KWIBUKWA: “ 'Nuko muzabamenyera ku mbuto zabo'” ( Matayo 7:20 )

Rimwe mu masezerano ateye ubwuzu twahawe n'Umwami wacu ni uko nituguma muri we kandi tukemera ko na we aguma muri twe binyuze muri Mwuka we, mu by'ukuri, tuzahinduka. Imibereho yacu izahinduka ndetse ku buryo budasubirwaho.

“ Erega iyo umuntu ari muri Kristo aba icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize byose bikaba bihindutse bishya!”( 2Abakorinto 5:17)

Muri iki gihembwe tuzigira hamwe impande zinyuranye z'impano iva kuri Mwuka. Inama y'agakiza itangaje itwiringiza ko “ Twebwe twese dutwikuruwe mu maso turabagirana ikuzo rya Nyagasani. Bityo tugumya guhindurwa kugira ngo duse na we, tugahabwa ikuzo rigenda ryiyongera ubutitsa. Ibyo Mwuka wa Nyagasani ni weubikora.”(2Abanyakorinti 3:18). [Bibiliya Ijambo ry'Imana].

Abari muri Yesu bazahora bera imbuto iva kuri Mwuka. Mbese hari ubwo ujya wifuza mu by'ukuri ko iryo sezerano ryaba iryawe? Igisubizo cyumvikana ni “yego”. Dushobora kwemeza ko Imana yatangiye umurimo mwiza muri twe izawurangiza, ikawunonosora (Abafilipi1:6). Ibuka amagambo Yesu yavuze ati: “Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni njye wabatoranyije, mbatuma kujya kwera imbuto kandi ngo izo mbuto zanyu zigumeho, kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibahe ”(Yohana15:16). Kandi inkuru nziza cyane na none ni uko umurimo mwiza Mwuka Muziranenge arimo gukorera mu mibereho yacu atari uw'ubu gusa ahubwo ari uw'iteka ryose.

KU WA MBERE, 27 UKUBOZA

“'BURI GITI UKIBWIRWA N'IMBUTO CYERA'”( Luka 6:44)

Mbese hari umuntu wigeze akubaza niba waramaze kwakira Mwuka Muziranenge? Buri gihe ubwo aba ari uburyo bwo gushaka kumenya niba uvuga “indimi.” Kuri bo, kuvuga indimi ni ikimenyetso simusiga kigaragaza ko mwuka akurimo cyangwa atakurimo. Yesu rero aturarikira kutarebera ku bimenyetso n'ibitangaza bimwe na bimwe bigaragarira inyuma ngo tubifate

Page 7: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

nk'ibihamya by'ikintu icyo ari cyo cyose. Soma amagambo ye y'imbuzi tubona muri Matayo 7: 21-23 (soma no mu Ibyahishuwe 16:14). Yesu avuga yeruye ko ibitangaza bifatika bizakorwa mu izina rye, ariko ibyo ntibivuze ko abakora ibyo bitangaza ari abayoboke ba Yesu b'indahemuka. Mu by'ukuri, tubwirwa ko mu minsi y'imperuka abiyita abayoboke ba Yesu bazaba nk'abubaha Imana ariko bahinyura imbaraga bitera (2Timoteyo 3:5).

Soma 2 Timoteyo 3:5. Mbese tubona dute uko ibyo yavuze bigaragara muri iki gihe?

“' Nta giti cyiza cyera imbuto mbi, kandi nta giti kibi cyera imbuto nziza. Buri giti ukibwirwa n'imbuto cyera. Ntawasoroma imbuto z'umutini ku mutobotobo, cyangwa iz'umuzabibu ku mufatangwe'” ( Luka 6: 43,44).

Yesu yavuze ko dushobora kumenyera igiti ku mbuto cyera. Umuntu ntabwo yigaragariza cyane mu byo avuga ahubwo yigaragariza mu wo ari we. Impano za Mwuka zahawe itorero kugira ngo rizikoreshe umurimo w'Imana. Imbuto iva kuri Mwuka yahawe buri mwana w'Imana kugira ngo imibereho ye ibashe guhinduka.

Kuba umukristo nyakuri no kwera imbuto nziza tubihamirizwa cyane cyane n'uburyo umuntu abaho. Umukinnyi mwiza ashobora gukina ibya Mahatma Gandhi, ariko ntashobora kuba Mahatma Gandhi na rimwe. Dushobora gusa neza, tukavugwa neza, ndetse tukanagaragara ko dukora neza. Nyamara ntidushobora kuba beza na rimwe, keretse Mwuka Muziranenge aduhaye umutima mushya.

Komeza utekereze ku itandukaniro riri hagati yo gukora ibyiza no kuba umunyangeso nziza. Mbese iyo tuvuze “ icyiza” tuba dushatse kuvuga iki? Ikindi, mbese umuntu ashobora gukora icyiza nyamara we atari mwiza? Cyangwa se, umuntu yaba mwiza ntakore ibyiza? Iga ku bisubizo byawe neza maze ubiganireho n'abo mwigana mu itsinda ryanyu mu ishuri ryo ku Isabato.

Page 8: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

KU WA KABIRI, 28 UKUBOZA

“ NTA CYO MUBASHA GUKORA MUTAMFITE”

( Yohana 15:5)

Abana b'abahungu babiri bakundaga kurira igiti cyera imbuto cyari giteye hafi y'idirishya ry'icyumba bararagamo maze bakajya kwidumbura mu kizenga cy'amazi badasabye ababyeyi babo uruhushya. Umunsi umwe, bumvise se avuga ko agiye kuzatema icyo giti kuko nta mbuto cyera. Batinye ko batazongera kubona aho bazajya banyura, batorotse ababyeyi babo, nuko bajya mu iduka maze bagura ibisa n'imbuto za pome, bazizirika ku mashami ya cya giti kitera imbuto. Mu gitondo, se w'abo bana yatangajwe cyane no kubona icyo giti cyaraye cyera za pome kandi ari igiti cy'ubundi bwoko.

Soma muri Yohana 15: 1-5 maze usubize ibibazo bikurikira:

Yesu ubwe yivugiye ko ari we muzabibu w'ukuri. Mbese utekereza ko yaba ari iyihe mpamvu yamuteye kuvuga ashimangira umuzabibu “ nyakuri”? (Soma no muri Matayo 24:24)

Dukurikije uko muri Yohana 15:5 havuga, mbese Yesu avuga ko turi iki? Mbese ibyo bisobanuye iki mu buryo bufatika; mbese ibyo bitubwira iki ku birebana n'uko dukwiriye kubaho?

Ku murongo wa 4 hasobanura ko ishami ritabasha kwera imbuto ridafashe ku muzabibu. Icyo ni ikintu cy'ingenzi cyane tudakwiriye kubura.

Tekereza ishami ryaguye rivuye ku giti cyera imbuto. Reka tuvuge ko

Page 9: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

iryo shami ririho imbuto za pome nyinshi zari zigeze igihe cyo gusarurwa. Mbese mu gihe gito, iryo shami bizarigendekera gute? Bizagendekera bite se izo mbuto za pome? Mbese hari itandukaniro ryabaho turamutse dusize izo mbuto ibara ritukura? Tuvuge ko tuvomerera iryo shami tukanafumbira ubutaka buzengurutse aho ryaguye. Mbese iryo shami rishobora gukomeza kwera imbuto za pome turamutse turishinze mu butaka? None se, ni ukubera iki gufata ku giti kw'ishami ari ingenzi cyane kuri ryo?

Mbese uba muri Yesu ute? Mbese ibyo bisobanura iki? Mbese icyo ukwiriye guhindura mu mibereho yawe ni iki kugira ngo bibe ibyawe bya buri munsi? None se ni iyihe migirire cyangwa ingeso urimo ukuza bishoboka gutuma kuba muri we bigukomerera cyane?

KUWA GATATU, 29 UKUBOZA

“ 'IBYO NI BYO BYUBAHISHA DATA'”( Yohana 15: 8 )

“' Ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye'”( Yohana 15:8). Mbese ibyo bishatse kuvuga iki?

Ntagushidikanya ubasha kuba warumvise bivugwa ko, “ bishoboka ko umuntu yakora icyiza abitewe n'impamvu ipfuye.” Niba ibyo ari ukuri, mbese birashoboka ko umuntu yagerageza kuba muri Yesu ku mpamvu ipfuye? Kuba muri Yesu ntabwo ari uburyo dukoresha ngo twere imbuto, ahubwo kuba muri we ubwabyo niko kwera imbuto. Ingaruka zo kuba muri we ni uko tuzera imbuto, atari ukugira ngo twiheshe ikuzo ahubwo ari ukugira ngo duheshe Imana ikuzo. Mu yandi magambo, imbuto iva kuri Mwuka si iyo gutuma tugaragara ko turi beza, ahubwo ni iyo kugaragaza ko Data ari mwiza.

Page 10: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Umurimo wa Kristo warimo gukora ibitangaza byinshi ndetse n'imirimo myiza, wari uyobowe n'imbaraga ikomeye. Mbese iyo mbaraga yari iyihe, kandi ni mu buhe buryo ibyo bishobora kuyobora impamvu nyakuri zagombye kudutera gukora?( Yohana 11:4, 12:28 ).

Ahari itorero urimo rishobora kuba riri gushakisha uburyo ryagira ibyo

rikorera aho riri kugira ngo rigire isura nziza. Kandi ibyo ni byiza. Ariko kandi, tugomba kwitondera cyane impamvu n'umugambi tugira bidutera kubikora. Mbese umugambi wacu ukomeye muri uko kwihatira gukora ni uwuhe? Mbese ni uwo kwihesha icyubahiro twe ubwacu, cyangwa ni uwo guhesha Imana icyubahiro? Mbese dushobora kumenya gutandukanya ibyo bintu byombi dute? Mu buryo bwinshi, biroroshye kuvanga ibi bintu byombi, ndetse tukanatwikiriza ibikorwa byacu bikomeye byo kwishyira hejuru gukora ibihesha Imana “icyubahiro”.

Soma muri Matayo 5: 16 no mu 1Abanyakorinti 10:31. Mbese dushobora dute kugira ubushake kandi tukanahesha Data wo mu ijuru ikuzo? Dukwiriye kumenya neza ko dushobora kugira ubushake bwo gukora neza ariko tukirengagiza Data, tukabyiyitirira ubwacu. Suzuma umutima wawe maze wibaze mu by'ukuri impamvu igutera gukora bimwe mu bikorwa ukora. Mbese ni mu buhe buryo ubasha kuba wibeshya ubwawe?

KUWA KANE, 30 UKUBOZA

“ 'NGO RIRUSHEHO KWERA IMBUTO' ”( Yohana 15:2)

“ 'Ishami ryose ryo kuri Jye ritera arivanaho, naho iryera ryose ararikaragira ngo ribe risukuye rirusheho kurumbuka.' ” ( Yohana 15:2). Mbese uko gukaragira gukorwa gute? Ni buryo ki ibyo byakubayeho wowe ubwawe? Ni ryari icyo gikorwa cyarangiye gukorerwa muri wowe, ni mu buhe buryo wasigaye utandukanye n'uko wari uri mbere?

Page 11: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Buri gihe nyuma y'isarura, umuhinzi asubira mu murima we maze agakaragira imizabibu ye. Umuhinzi agomba kwitonda cyane, kubera ko uko byamera kose, umusaruro w'umwaka utaha uba uzaba ushingiye ku mashami asigaye kuri icyo giti cy'umuzabibu. Impamvu ikomeye itera umuhinzi gukaragira ibiti by'imizabibu ishingiye ku musaruro no ku muzabibu ubwawo. Imbuto zizagwizwa no gukaragirwa kw'umuzabibu. Nuramuka ubonye umusaruro utubutse kandi utarakaragiye uruzabibu rwawe bihagije, ibyo uzahinga umwaka uzakurikiraho ntibizaba bimeze neza kandi umusaruro uzagabanuka. Kuba umuhinzi mwiza ni ukumenya guteganya umusaruro biturutse ku gukaragira uruzabibu rwawe.

“Imana yemera ko abantu bahura n'ibibagerageza ngo irebe niba bazashobora kwiringira ubushobozi batifitemo cyangwa uburenze ubwo bafite.” Imana ntireba nk' umuntu. Kenshi na kenshi byagiye biba ngombwa ko iburizamo imigambi y'umuntu maze igahindura gahunda yishyiriyeho yibwira ko izira amakemwa. Ibyo umuntu atekereza ko bimufitiye inyungu mu by'umwuka ndetse n'ibimushimisha by'igihe gito na byo bishobora kuvuguruzwa n'ibyo agomba kunyuramo kugira ngo abe umuyoboke wa Kristo. Ibyo atekereza ko bimufitiye akamaro bishobora kuba biri kure cyane y'inzira anyuramo.

“ Ibigeragezo biri mu nzira yose iva ku isi igana mu ijuru. Iyo ni yo mpamvu inzira ijya mu ijuru yitwa inzira ifunganye. Ingeso zigomba kugeragezwa, bitabaye ibyo, hashobora kubaho abiyita abakristo atari bo bashobora gukomeza kwitwara nk'abanyadini kugeza ubwo ibyo bararikira, ibibatera gukora ibyo bishakiye, ubwibone bwabo, n'imigambi yabo bishyiriwe ku mugaragaro. Igihe Imana yemeye ko ibigeragezo bikomeye bibageraho, kuba badafite idini y'ukuri, ntibagire ubugwaneza no kwicisha bugufi bya Kristo, bibereka ko bakeneye umurimo wa Mwuka Muziranenge.” - Ellen G. White, In Heavenly Places, p. 266.

Mbese hari ubwo ukwizera kwawe kwigeze guhura n'ikigeragezo

Page 12: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

gikomeye cyane, kugeza ubwo wumvise nawe ubwawe wibaza niba wari ufite kwizera? None se ubigarutseho, ni ayahe masomo wagombye kuba warigiye muri ibyo wanyuzemo? None se waba warize ayo masomo?

KUWA GATANU, 31 UKUBOZA

“ AHARI UBUTAHA WAZERA IMBUTO, ARIKO NUTERA . . . ”

( Luka 13: 9)

Hagati y'umwaka wa 1730 na 1745 habayeho ivugurura mu idini ryiswe ububyutse bukomeye muri leta zo muri Amerika zari zarashyizweho n'abakoroni uhereye i Maine ukageza i Georgia. Uwitwa Jonathan Edwards ni we wari uyoboye ubwo bubyutse mu by'umwuka. Muri Nyakanga 1741 yabwirije ikibwirizwa yise “ Abanyabyaha mu biganza by'Imana irakaye”. Kuri bamwe icyo kibwirizwa cyababereye ikimenyetso cy'umubabaro, ubugome, ndetse no kurunguruka muri gihenomu kw'abakristo benshi. Nyamara nubwo cyateje ikibazo, icyo kibwirizwa cyavugaga ukuri ku byerekeye uburemere bukabije bw'icyaha, uko Imana izirinenge kandi ihoraho yanga icyaha, ndetse cyahamyaga neza ko hazabaho umunsi w'urubanza.

Soma muri Yohana 15:1-10. Mbese ni irihe gereranya Yesu avuga ahangaha mu mucyo wo kwera imbuto?

Zirikana ibyo yavuze ku ruhande rumwe ko nituguma muri we tuzera

imbuto nyinshi, ari nayo ngaruka yo kuba warakijijwe na we. Ni ukuvuga ko, nituguma muri we, tuziringira tudashidikanya ko dufite agakiza kubw'ubutungane bwe twahawe. Na none kandi, atuburira ko nitutaguma

Page 13: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

muri we tutazera imbuto, kandi ko abatera imbuto bazuma kandi ko ku iherezo bazacibwa bakajugunywa mu muriro (2 Petero 3: 9).

Mbese icyo twakwigira mu mugani Yesu yaciye muri Luka 13:7-9 ni iki?

Icyo avuga ahangaha ntabwo ari uko dukizwa no kwera imbuto, ibyo bishobora kuba ubundi buryo bwo gukizwa n'imirimo. Ntabwo dukizwa no kwera imbuto; imbuto twera igaragaza ko twamaze guhabwa agakiza na Yesu binyuze mu kumwizera. Kwera imbuto ni ikigaragaza agakiza twahawe ntabwo ari bwo buryo buduhesha agakiza. Ni ingenzi cyane ko tumenya iryo tandukaniro. Nibitaba ibyo, bitinde bitebuke tuzaterwa ishema no kubona imbuto yacu nziza cyane, cyangwa se dukorwe n'isoni bitewe n'umusaruro uzaba ugaragara ko ari muke cyane.

KUWA GATANDATU, 1 MUTARAMA 2010

IBINDI BYO KWIGWA NO KUZIRIKANWA: “ Umukiza yaravuze ati, ' Muzabamenyera ku mbuto bera' (Matayo7:20). Abayoboke bose nyakuri ba Kristo bera imbuto yo kumuhesha ikuzo. Imibereho yabo ihamya ko umurimo mwiza wamaze gushinga imizi muri bo babiheshejwe na Mwuka w'Imana, kandi ko imbuto bera iva mu butungane. Imibereho yabo ishyirwa hejuru kandi ikazira amakemwa. Ibikorwa byiza ni imbuto umuntu adashobora kwitiranya iva ku Mana nyakuri, kandi abatera imbuto nk'izo bagaragaza ko ntacyo bazi cyerekeye Imana. Ntabwo bafashe ku muzabibu. Yesu yaravuze ati, ' Nimugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk'uko ishami ubwaryo ritabasha kwera ridafashe ku muzabibu, ni ko namwe mutabasha gukora ibyiza mutagumye kuri jye.' Yohana15:4,5.”- Ellen G.White, The Counsels to Parents,Teachers and Students, p. 329.

“ Abantu bose bahurira mu itorero nyamara ntibahurire muri Yesu bazagenda bakuza ingeso zabo uko igihe gihita. ' Muzabamenyera ku mbuto

Page 14: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

bera.' Matayo 7:16. Imbuto y'igiciro cyinshi yo kubaha Imana, kwirinda, kwihangana, kugwaneza, urukundo, no kugiraneza, ntabwo igaragarira mu mibereho yabo. Bera amahwa n'ibitovu gusa. Abantu nk'abo bagayisha Imana imbere y'ab'isi” - Ellen G. White, The Faith I Live By, p.90.

IBIBAZO:

1. Nk'itsinda ry'ishuri ryo ku Isabato, nimurebere hamwe ibisubizo mwatanze ku kibazo cy'icyigisho cyo ku wa Mbere. Mbese itandukaniro riri hagati yo kuba umuntu “mwiza” no gukora “ibyiza” ni irihe?

2. Soma witonze amagambo Ellen White yanditse avuga ko abantu bose bahurira mu itorero nyamara ntibahurire muri Yesu bazagaragaza ingeso bafite nk'uko ziri bidatinze. Mbese ibyo bisobanuye iki? Mbese ni ukubera iki buri wese muri twe akwiriye kwibaza uruhande arimo urwo arirwo mu by'ukuri? Mbese ushobora ute kumenya igisubizo mu by'ukuri?

3. Tekereza abantu babiri: Umwe akaba ari umudiventisti w'umunsi wa karindwi uzi neza kandi wemera amahame yose y'itorero– uko abapfuye bamera, kugaruka kwa Yesu, iby'umwaka wa 1844, n'ibindi n'ibindi. Uyu muntu nyamara, akaba ari umunyabugugu, umunyabukana, acira abandi ho iteka, ndetse akaba atanakunda abandi. Hari n'undi muntu mu gihe avuga ko yizera Yesu, wamaze kuva muri izo nyigisho zose, maze akemera ibyo dushobora kuvuga ko ari ubuyobe. Nyamara, uwo muntu akaba ari umugwaneza, umunyambabazi, akunda abandi ndetse adacira abandi iteka, akaba afite buri kintu cyose cyiza wa mudiventisiti adafite. Nubwo, nyine tutareba mu mitima, ugerageje gufindura, uwaba ari hafi y'Imana muri abo bombi ni nde? Mbese uwo wahitamo ni nde, kandi ni ukubera iyihe mpamvu? Mbese igisubizo cyawe gishatse kuvuga iki ku birebana n'icyo ubona ko ari ingenzi cyane ku bukristo?

*******

Page 15: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

GAHUNDA YO GUTANGA AMATURO

KU ISABATO, 2 MUTARAMA, 2010

Indirimbo yo gusingiza Imana; “Uri Uwera Wera Mana Ikomeye . . . Imana imwe mu butatu buzirinenge” ikora ku mutima cyane. Ukuri gukomeye k'ubutatu; ni uko Imana imwe mu butatu buzirinenge, ikomeye cyane. Uko kuri kwimbitse gufite icyo kuvuga ku birebana n'agakiza kacu. Ariko igikora ku mutima cyane ni imikoranire, kuba magirirane n'ubumwe buhuje umugambi biri hagati y'Ubumana. Iyo sano yimbitse isobanura urwego rukomeye rwo gutanga no kugandukira abandi!

Ubwo bumwe bukomeye no guhuza umugambi ndetse n'umushyikirano wimbitse byagaragariye mu irema. Imana yaravuze iti, “ Tureme abantu basa natwe, bameze nkatwe ”(Intangiriro1:26). Na none kandi byagaragaye igihe umuntu yacumuraga, Uhoraho Imana yaravuze ati, “ Dore umuntu yabaye nkatwe, kubera ko yamenye gutandukanya icyiza n'ikibi'” Intangiriro 3:22.

Ubwo bumwe buhuje umugambi bwahishuwe mu buryo bweruye mu nama y'agakiza. “ Kuko Imana yakunze abantu bo ku isi yose, ku buryo yatanze umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese adapfa burundu, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho(Yohana 3:16). “ Umbonye aba abonye Data”( Yohana14:9). “ Ariko wa mujyanama ari we Mwuka muziranenge Data azohereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose kandi azabibutsa ibyo nababwiye byose”( Yohana 14:26 ).

Ubumwe mu guhuza umugambi, kuzuzanya n'imibanire myiza ni byo bigize Ubutatu Buziranenge. Ibyo bishoboka gusa kubera ko abagize ubwo Butatu Buziranenge bazirikanana. Gutanga ni cyo kigize Ubumana.

ICYO DUHAMAGARIRWA:

Page 16: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Mu gihe dutura, ni mutyo tugire umutima utanga uranga Ubutatu Buzirinenge.

DUSENGE:

***********

ICYIGISHO CYA 2

2 – 8 MUTARAMA, 2010

IMBUTO IVA KURI MWUKA NI URUKUNDO

KU ISABATO NIMUGOROBA, 2 MUTARAMA

AHO ICYIGISHO CY'IKI CYUMWERU KIBONEKA: Ivugururamategeko 6:5, Matayo 5: 43-48, Matayo 7:12.

ICYO KWIBUKWA: “Ubu rero hagumyeho ibi uko ari bitatu: Ukwemera Kristo, ukwiringira n'urukundo, ariko ikibiruta byose ni urukundo” ( 1 Abanyakorinti 13:13).

Kuba Pawulo yarabanje urukundo ku rutonde rw'ibiranga imbuto iva kuri Mwuka ntabwo ari kubw'impanuka.

Urukundo ni rwo rw'ingenzi cyane kuko ari rwo ruranga Imana. Urukundo ni rwo rwatumye Imana iturema, itubeshaho, iratwimenyesha, ni narwo rwatumye itanga Umwana wayo kugira ngo aducungure.

Yohana abisobanura mu buryo bworoheje kandi bwumvikana- “ Imana ni Urukundo” (1Yohana 4:16). Kubera ko urukundo ari rwo pfundo ry'imico y'Imana, urukundo rugomba kuba ipfundo ry'imico yacu natwe. “ Uguma mu rukundo aba aguma mu Mana, na yo ikaguma muri we”(umurongo wa 16 ).

Page 17: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Ikibabaje, ni uko muri iki gihe ijambo urukundo rikoreshwa mu buryo buritesha agaciro. Dukunze kuvuga ko dukunda ikirere gikonje ku rugero, ibyo kurya runaka cyangwa imbwa yacu. Nyamara bene izo nkundo ntizishobora kugera ku kigero cy'urukundo rw'Imana. (soma mu 1Abanyakorinti 13). Urukundo rw'Imana rufite ikindi kintu gitandukanye na za nkundo. Rufite ikintu kigira icyo gikora ku mibereho yacu yose, mu buryo tubaho, n'uburyo tubana n'abandi. Urukundo rugizwe n'ibintu bibumbiye hamwe, si urutonde rw'ibyo dutoranyamo ibitugaragarira kurusha ibindi maze tukirengagiza ibindi bisigaye. Si uko bimeze nk'uko tuzabibona muri iki cyumweru, ahubwo icyo tuzigira hamwe ni icyo urukundo nyakuri ari cyo.

KUWA MBERE, 3 MUTARAMA

URUKUNDO RUGARAGARA MU BURYO BWINSHI

(Gutegeka kwa Kabiri 6:5)

“ Na we aramubwira ati, ' Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n'ubwenge bwawe bwose. Iryo niryo tegeko rikomeye ry'imbere. N'irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ' Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda'”(Matayo 22:37-39, Gutegeka kwa Kabiri 6:5).

Mu Gusobanura Bibiliya kimwe n'ibindi bintu byanditse, ihitamo ry'amagambo rigenda ritandukana. Nk'urugero, mu gusobanura interuro ivuga ngo, “Inyoni yari nto”, ubusobanuro bumwe bushobora kuvuga ko “kari akanyoni gato”, mu gihe ubundi bwavuga ko “ ako kanyoni kari kananutse”. Nyamara ubwo busobanuro bwose nibwo. Bityo rero kugira ngo tumenye iby'imbuto iva kuri mwuka, gusobanura ijambo tubanje kureba ururimi inkomoko yaryo byadufasha cyane. Mu Ivugururamategeko 6:5, ijambo urukundo mu rurimi rw'igiheburayo ni “ahabta”, ari rwo rukundo, mbere na mbere rwigaragariza mu bushake, intekerezo, n'ibikorwa, aho kuba urukundo ruterwa n' uko umuntu yiyumva, cyangwa amarangamutima. Ni rwo rukundo ruhebuje, kubera ko rutera umuntu gukora icyiza no gukora ibikwiriye adashingiye ku kuntu abyumva. Bityo, urukundo Yesu avuga mu itegeko rikomeye, ni urukundo rwuje ubupfura, ruzira amakemwa kandi

Page 18: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

ruruta byose, urukundo rwitangira abandi kandi urwo ni rwo umuntu wese asabwa gukunda Imana.

Abayahudi bari baramenye neza ko itegeko rya mbere ryari iryo gukunda Imana n'umutima wabo wose, n'ubugingo bwabo bwose, n'ubwenge bwabo bwose, ndetse nk'uko Mariko nawe yongeraho ati n'imbaraga zawe zose (Mariko 12:30). Mu kuvuga ibyo bintu bine bigize umuntu, Yesu aba avuga umuntu uko yakabaye. Icyo avuga ni uko “ ugomba gukunda Imana yawe wowe wese.” Umugambi wa Yesu si ugushaka kuvangura ubusobanuro bwihariye bwa buri mugabane ugize umuntu; ahubwo dushobora kunguka byinshi mu gihe twigira hamwe iyo migabane uko ari ine.

Soma muri Matayo 7:12 na Matayo 22:29. Mbese ikintu cy'ingenzi ayo masomo avuga ni ikihe? Ni mu buhe buryo ibi ari ingenzi cyane ku ijambo urukundo?

Gukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda bisobanuye gukunda abantu bose n'umutima wawe wose. Urukundo rwavuzwe muri iri “tegeko rya kabiri” ni rumwe n'uruvugwa mu “itegeko rya mbere”. Ni urukundo rushyirwa mu bikorwa, rurimo ubushake n'umugambi. Gukunda mugenzi wacu nk'uko twikunda bisobanuye kwita ku wundi muntu nk'uko wakwiyitaho ubwawe.

Kuvuga ku gukunda abandi nk'uko twikunda biroroshye; igikomeye ni ukubishyira mu bikorwa. Mbese wowe ubishobora ute muri urwo rwego? Mbese ni mu buhe buryo dushobora kwiga isomo ritoroshye ryo gupfa ku narijye kugira ngo tubashe kugira icyo tumarira abandi?

KUWA KABIRI, 4 MUTARAMA

ICYO URUKUNDO RUKORA

Page 19: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

( 1Abanyakorinti 13:4-8)

“ Urukundo rurihangana, rukagira neza; . . . ntirutekereza ikibi ku bantu; . . . rwishimira ukuri; rubabarira byose; rwizera byose; rwiringira byose; rwihanganira byose; urukundo ntabwo ruzashira” (1Abakorinto 13:4-8).

Urukundo rusobanurwa mu magambo ni yo ntambwe ibanza; naho urushyizwe mu bikorwa ni intambwe ikurikiraho. Tugomba kwitondera guhubukira kuvuga ko dukunda; nyamara kandi tugomba gusesengurana ubwitonzi uburyo tubaho n'uburyo dukoresha amahame y'urukundo nk'uko ari muri Bibiliya.

Soma mu 1Abanyakorinti 13:4-8. Reba kuri buri kintu cyose mu bigize urukundo maze wibaze uti, mbese nkoresha aya mahame nte mu muryango wanjye?

Fata umwanya maze utekereze uko imiryango yacu yamera tubaye ku bw'ubuntu bw'Imana dukurikije iyo mico iranga urukundo nyakuri. Tekereza umugisha wo kuba ahantu abagize umuryango babanye neza kandi bakomezanya. Ahari ushobora kutabona abandi babikora, ariko iyaba washoboraga gukurikiza ayo mahame, maze ngo urebe uburyo bifite imbaraga ikomeye mu guhindura abandi. Ntacyo wanenga urukundo kuko imbaraga irusha ibyaremwe byose ubushobozi. Abantu bashobora kunenga iyobokamana ryawe, uburyo ubaho, ibyo wemera, ukwizera kwawe, kandi bashobora kunenga ikintu icyo ari cyo cyose. Ariko se, icyo bavuga banenga urukundo rutagira icyo rushingiraho, urukundo nk'urwahishuriwe isi muri Yesu, urukundo dushobora kugaragariza abandi, kubw'ubuntu bwe ni iki?

Page 20: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Mbese ibiranga urukundo ruvugwa muri Bibiliya usanga bigukomereye cyane kubikoresha mu mibereho yawe? Mbese ushobora ute gushyiraho imbaraga kugira ngo kubwo gufashwa n'Imana urusheho kwimenyereza ibyinshi mu bigize urwo rukundo? Mbese ni ukubera iki ari ingenzi cyane kubigeraho?

KUWA GATATU, 5 MUTARAMA

ICYO URUKUNDO RUDAKORA

Ongera usome mu 1Abanyakorinti 13:4-8, ariko noneho utekereze kuri ayo magambo mu bundi buryo. Reba icyo urukundo rukora n'icyo rudakora. Nubwo ibyo bintu byanditse mu buryo buhakana [Hakoreshwa akajambo “nti”], mu by'ukuri ni ibindi bintu biranga urukundo mu buryo bwiza.

Ongera usome buri jambo ryo muri ayo magambo yanditse mu buryo buhakana ari mu 1Abanyakorinti 13:4-8 maze wandike imico myiza uhasanga. Mu gihe ugenza utyo wibaze uburyo waba ugaragaza ibiranga urukundo mu buryo bwiza cyangwa se bubi, unatekereze n'uburyo ushobora kurushaho gutera intambwe nziza.

Ntirugira ishyari =

Ntirwirarira=

Ntirwihimbaza=

Page 21: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Ntirukoza isoni=

Ntirwikanyiza=

Ntirushaka ibyarwo=

Ntiruhutiraho=

Ntirutekereza ikibi ku bantu=

Ntirwishimira ibibi abandi bakora=

Mu gihe dutekereza ku busobanuro bw'urukundo rwavuzweho mu

Page 22: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

buryo burambuye muri iki gice kivuga urukundo (1Abanyakorinti13), dushobora kunyurwa n'imico ya Data wo mu ijuru, we Rukundo. Dushobora kandi kubona ko uburyo ijambo urukundo rikoreshwa mu muco usanzwe bitagera ku gusobanukirwa urukundo rw'Imana mu buryo nyabwo.

KUWA KANE, 6 MUTARAMA

IGIPIMO CY'URUKUNDO ( Matayo 5: 43-48)

Soma muri Matayo 5: 43-48 maze wandike mu magambo yawe ibyo Yesu yavuze. Mbese ikintu gikomeye Yesu atubwira ku rukundo ni iki?

Niba tugomba gukunda abanzi bacu, twari dukwiriye no kumenya neza abanzi bacu abo ari bo. Niba umwanzi wawe ari wa wundi uguhohotera gusa, ukwiriye kumenya ko aya magambo atakureba, cyane cyane ko nta wigeze aguhohotera.

Ariko nk'uko bisobanurwa, umwanzi wawe ni uwo muhanganye, ukugirira ishyari, uwo muhatana, ugushotora. Umwanzi ni umuntu ukwanga. Ashobora no kuba uwo mwashakanye cyangwa undi wo mu muryango wawe. Hashobora kubaho ubwo umuntu wo mu muryango wawe adakunda abandi. Ashobora no gushakisha uburyo akurakaza cyangwa akaba yanagukorera ibibi bikomeye. Iyo bigenze bityo, kugwa mu mutego wo kwihorera n'umujinya biratworohera cyane.

Hari ubwo igihe habaho amakimbirane ku kazi, maze bagenzi bawe mwakoranye imyaka myinshi bagatangira kukubona nk'umwanzi wabo. Umwanzi wawe ashobora kuba uwo wigeze ukorera ikintu cyiza cyane, ariko kandi ashobora no kuba uwo mu itorero ryawe.

Tugomba kumenya ko umwanzi wacu Yesu avuga atari wa wundi ubangamiye ubuzima bwacu gusa, ahubwo ni na wa wundi uduteza ibibazo

Page 23: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

bikomeye ku buryo twumva tugomba kwihorera.

Soma mu Imigani 15:1, 25:21, no muri 1Petero 3:9. Mbese ni mu buhe buryo aya masomo adufasha kumva neza ihame ry'ingenzi rirebana n'urukundo?

Gukunda abanzi bacu? Abantu benshi birabakomerera kugaragariza urukundo inshuti zabo nkanswe noneho abanzi babo. Mbese ahangaha dushora gukurikiza urugero rwa Yesu dute? Mbese ni mu buhe buryo imitima yacu ishobora guhinduka kugira ngo dushobore gukunda abanzi bacu? Mbese ni mu buhe buryo kubasengera kwacu bishobora kugira uruhare rukomeye mu kudufasha kugera kuri iyo ntego y'umukristo?

KUWA GATANU, 7 MUTARAMA

URUKUNDO RUGARAGARIRA MU BIKORWA( Luka 10:25-37)

Umwigisha wo mu iseminari yabwirije abanyeshuri be akoresheje uburyo budasanzwe. Yahaye abo banyeshuri gahunda yo gutegura ikibwirizwa bifashishije igitekerezo cy'Umusamariya mwiza. Bagombaga gukurikirana umwe ku wundi bava mu ishuri rimwe bajya mu rindi bigisha gukunda abandi no kubagirira impuhwe. Hagombaga kubaho akaruhuko gato gusa hagati y'isomo n'irindi, ibyo byateraga abo bitozaga kuzaba ababwiriza kwihuta cyane kugira ngo batica gahunda. Buri wese muri abo banyeshuri batozwaga kuzaba ababwiriza yagombaga kunyura mu kirongozi agana mu ishuri yagombaga kubwirizamo. Muri icyo kirongozi, banyuraga ku muntu wasabirizaga umwigishwa wabo yari yabateze ku bwende batabizi.

Uko byagenze byababereye isomo rikomeye! Umubare w'abo bategurirwaga kuzaba ababwiriza bahagaze ngo bafashe uwo wasabirizaga wari muto cyane, ariko cyane cyane abasiganwaga n'igihe. Bihutiye kujya

Page 24: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

kubwiriza iby'igitekerezo cy'umusamariya mwiza, ariko hafi ya bose banyuze kuri wa muntu wasabirizaga ntibamwitaho barikomereza kandi aho ari we wari pfundo ry'icyo gitekerezo bagombaga kwifashisha mu kibwirizwa cyabo.

Mu cyigisho twize ejo, twaganiriye twibaza tuti umwanzi wacu ni nde? Icyigisho cy'uyu munsi cyo kirabaza kiti, mugenzi wanjye ni nde? Mbese ni mu buhe buryo Yesu adusubiriza icyo kibazo muri Luka10:25-37? Mbese iki gitekerezo gihuye gite n'ikibazo cy'urukundo nyakuri urwo ari rwo? Kandi uko ukomeza gusoma iki gitekerezo, wibaze impamvu Yesu yashyize abanyadini ndetse n'abayobozi b'idini muri uriya mwanya w'abantu babi, mbese twebwe tuhigira iki?

Zirikana aya magambo: “ Nari nshonje, maze mwishyira hamwe ngo mu biganireho. Nari mu nzu y'imbohe, maze munsabira ko banshira inkoni izamba kubwo icyaha nari nakoze. Nari nambaye ubusa maze muricara muganira ku kibazo mfite cy'uko uko ngaragara bikojeje isoni. Nari ndwaye mushimira Imana amagara mazima yabahaye. Sinari mfite aho mba, maze mumbwira ubwugambo buri mu rukundo rw'Imana. Mugaragara ko muri intungane cyane, muri hafi y'Imana, ariko ndacyashonje, ndacyigunze, ndakonje, kandi mfite agahinda. Mbese hari icyo bibabwiye?”

Vugisha ukuri. Mbese ni ubuhe buryo ubayeho wifuza ko bwahinduka kugira ngo ubere abandi umusamariya mwiza? Mbese hari umuntu waba uzi muri aka kanya waba ari iruhande rw'inzira aho ababarizwa? Mbese ni mu buhe buryo gupfa ku narijye kwawe bizagusaba gufata uwo muntu nka mugenzi wawe?

KUWA GATANDATU, 8 MUTARAMA

Page 25: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

IBINDI BYO KWIGWA NO KUZIRIKANWA: Umushakashatsi mu bya siyansi Arthur Zajonc yafashe isanduku ayuzuza urumuri. Ariko yabikoze ku buryo nta rumuri rwasohokaga ngo rujye hanze y'iyo sanduku. Imbere muri yo hari urumuri rwonyine. None se uramutse witegereje imbere muri urwo rumuri ni iki wabona? Mbese urumuri rusa rute imbere n'inyuma?

Umwijima gusa, umwijima w'ikintu kirimo ubusa, icyo ni cyo washoboraga kubona. Uretse kurasira ku kintu runaka, cyangwa se ukaruhanga amaso, urumuri ubwarwo ntirugaragara. Zajonc rero yarongeye afata inkoni maze ayishyira muri wamwijima wo muri iyo sanduku. Iyo nkoni ubwayo yari mu ruhande rw'aho umucyo warasiraga yamurikiwe n'uwo mucyo. Byari nkaho urwo rumuri ruto rwarasiraga ku nkoni gusa, nta kindi, nubwo umucyo wari ahantu hose muri iyo sanduku (ni nk'aho yari yuzuye amazi). Gusa, ubwo rwarasiraga ku kintu runaka (ku nkoni) niho rwagaragaye. Naho ubundi urumuri rwari umwijima.

Ku isi urumuri rw'izuba rurasira mu kirere rukagihindura ubururu, ikijuju cyangwa umutuku, bitewe n'uko ikirere kimeze n'igihe cy'umunsi. Ku kwezi ko, uko imirasire y'izuba yakurasiraho kose ntacyo bihindura, uraramye ukareba wabona icyo wari kubona mu isanduku ya Zajonc, umwijima musa, umwijima w'ahantu harimo ubusa. Kandi ibyo ni ukubera ko ukwezi nta kirere kugira, nta mwuka uhaba, nta buhehere, ndetse nta n'ibyuka cyangwa imyotsi imirasire y'izuba irasiraho kugira ngo bihinduke uruvangitirane rw'amabara tubona.

Ni iki twigira kuri ibi? Urumuri rugaragara nk'umwijima keretse gusa iyo hari icyo rurasiyeho.

IBIBAZO:

1. Mbese ni ikihe cyigisho cy'iby'umwuka twagombye gukura mu byo tubonye haraguru byerekeye imiterere y'umucyo? Soma mu 1Yohana1:5, 2:9-11, 4:8, Luka 11:35.

2. Ongera utekereze kuri iki kibazo cyo gukunda abanzi bacu. Muri

Page 26: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Luka 23:34 haravuga hati, “ Maze Yesu aravuga ati, 'Data ubababarire kuko batazi icyo bakora'”. Mbese ujya usabira abanzi bawe? Birakomeye kwifuriza ibyiza abatwanga, abatugirira nabi, cyangwa abadutoteza. Nyamara gusabira abanzi bacu ni uburyo bwo guhindura umutima tubafitiye ndetse n'uburyo tubatekereza. Iyo dusabira abadutoteza n'abatwanga tuzababona nk'abantu bakeneye ubuntu bw'Imana nk'uko natwe tubukeneye. None se mu by'ukuri, ni mu buhe buryo dukwiriye kwimenyereza gusabira abo twari dukwiriye kuvuma?

3. Umuntu umwe yabonye undi ufite imodoka yagize ikibazo. Yarasohotse kugira ngo afashe uwo muntu maze agira ibyago arakubitwa kandi baramwambura. Arangije aravuga ati, “ niba ari uku bimeze, ntabwo nzigera nongera kureka iyo najyaga ngo ngiye kuba umusamariya mwiza ukundi”. Mbese uwo muntu wamugira iyihe nama?

4. Mbese hari aho mu by'ukuri wigeze ubona abantu bagaragaza urukundo? Mbese abo bantu bari bameze bate? Mbese bakoze iki? Mbese urwo rukundo rwagaragaye rute? Mbese utekereza ko umubabaro bihanganiye ungana iki kugira ngo bagaragaze urukundo bagize?

********

GAHUNDA YO GUTANGA AMATURO

KU ISABATO 9 MUTARAMA, 2010

Umunyazimbabwe umwe yari ashoreye umukumbi w'intama ubwo yumvaga ijwi rihuma rituruka mu gihuru riteye impuhwe. Arebye asanga ari icyana cy'intare cyasigaye mu gihuru cyonyine. Habaye ku mugoroba, yafashe cya cyana cy'intare akijyana mu rugo. Icyo cyana cy'intare cyakuranye n'intama birabana nk'aho na cyo ari intama.

Umunsi umwe ubwo cyarimo kinywa amazi hamwe n'intama ku kibumbiro, cyumvise gutontoma guteye ubwoba kw'inyamaswa y'inkazi yari iturutse mu ishyamba. Cyirukiye mu kiraro cy'intama hamwe na zo kijya kwihisha.

Page 27: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Ubwo icyo cyana cy'intare cyari cyunamye mu kibumbiro kirimo kinywa amazi cyabonyemo inyamaswa y'inkazi. Cyarirutse kugira ngo gikize amagara ya cyo, ariko gitangazwa cyane no kubona intama zitagikurikiye. Kiyobewe uko bigenze, gisubira inyuma ngo gisuzume ya nyamaswa iri mu mazi, maze gisanga ari cyo cyireberaga mu mazi. Cyongeye kumva gutontoma kwa ya nyamaswa y'inkazi iturutse mu ishyamba, cyitegereza uko gisa muri ya shusho iri mu mazi, cyitegereza n'iyo nyamaswa, maze gitangira kubihuza. Iyo nyamaswa yigiye hafi, maze iratontoma, cya cyana cy'intare kigerageza kuyigana, ariko kikabira nk'intama kigira incuro ndwi. Ku ncuro ya munane cyatangiye gutontoma nka ya nyamaswa. Gitontomye noneho kimenya ko kitari intama ahubwo ko ari intare. Iyo ntare yindi isubiyeyo, cya cyana cyarayikurikiye. Ibisa birasabirana!

ICYO DUHAMAGARIRWA:

Mu gihe dutanga icyacumi n'amaturo, ni mutyo twibuke ko twaremwe ku ishusho y'Imana igira ubuntu. Nidushyikirana na Yo, tuzagira umutima utanga.

DUSENGE:

ICYIGISHO CYA 3

9-15 MUTARAMA, 2010

IMBUTO IVA KURI MWUKA NI IBYISHIMO

KU ISABATO NIMUGOROBA, 9 MUTARAMA

AHO ICYIGISHO CY'IKI CYUMWERU KIBONEKA: Zaburi 139; Luka 15:4-24; Yohana 15:10,11; Abaheburayo11:16.

ICYO KWIBUKWA: “ Ibyo mbibabwiriye kugira ngo ibyishimo byanjye bibe muri mwe kandi n'ibyishimo byanyu bibe bisesuye” (Yohana 15:11).

Ibyishimo n'umunezero ntabwo ari ngombwa ko biba ikintu kimwe. Umunezero uterwa n'ibihe bishimishije umuntu aba arimo; naho ibyishimo

Page 28: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

bikomoka mu kubaho- ari ko kubaho womatanye na Yesu, we Muzabibu Nyakuri.

Muri Zaburi 4:7, ibyishimo n'umunezero birahabanye: “Ariko jyewe wanyujuje ibyishimo byinshi cyane, ibyishimo biruta ibyo bagira igihe ingano zabo zarumbutse, n'ibyo bagira igihe divayi ari nyinshi cyane”. “ Ibyishimo byinshi” biterwa no kumenya no kwiringira Imana; naho umunezero uzanwa n'ibihe byiza umuntu ageramo, nk'igihe umusaruro ari mwinshi. Ibyishimo byo mu mutima bikomezwa mu gihe cyose twiringira Imana. Naho umunezero kimwe n'umusaruro ntawashobora kumenya ko bizabaho. Ibyishimo byo mu mutima binesha gucika intege, umunezero ugatwikira gucika intege. Ibyishimo byo mu mutima bihoraho, naho umunezero ni uw'igihe gito.

Ibyishimo ni umunezero wo kubaho wimbitse cyane ugera kure ukarusha umubabaro cyangwa ibishimisha. Ibyishimo nk'ibyo biterwa no kumenya ko Imana iri mu mibereho y'umuntu, igatuma dushobora kurenga ibihe tugeramo ahubwo tukibanda ku kugiraneza n'urukundo rw'Imana. Ipfundo ry'ibyishimo bya gikristo rishingiye ku kuba Imana yarakoze kandi ikaba irimo ikora ibishoboka kugira ngo ikize abayiringira.

KUWA MBERE, 10 MUTARAMA

ITEGEKO RYO KWISHIMA

Abizera benshi bemera kuba ibitambo by'ibihe bageramo maze ibyo bigatuma bahora mu rungabangabo rwo kugwa no kubyuka mu by'umwuka. Kuri bo, kwishima bisa n'ibidafite ishingiro, ndetse ntibinashoboke. Niyo mpamvu hari itegeko ryo kwishimira “mu Mwami”( Abafilipi 4:4)

Ntabwo dushobora guhora twishimira mu bitugeraho cyangwa mu bandi bantu, kubera ko ibyo bintu bishobora kuba atari byiza. Uko byamera kose, dushobora kwishyira mu Mwami kuko ahora ari Mwiza, kandi ntiyigere ahinduka.

Gushikama mu by'umwuka bifitanye isano itaziguye no kumenya Imana

Page 29: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

no kuyiyegurira burundu. Kumenya Imana bituma tugira imibereho irenga ibitubaho kandi biduhesha gutekana. Niyo mpamvu Zaburi yanditswe mu buryo bw'ibisigo n'ibika ndetse no mu buryo bw'indirimbo – bityo, abisiraheli bashoboraga gufata mu mutwe ibyanditswe kandi bakaririmba indirimbo kugira ngo bashimangire kumenya Imana kwabo. Kuyimenya bituma ibindi byose bisa n'ibifite agaciro gake.

Soma muri Zaburi 139; Abanyaroma 8:28; no muri 1Petero 1:8,9. Mbese impamvu zadutera kwishima ziri muri aya masomo ni izihe? Mbese twakwiga kwishimira muri ayo masezerano y'Imana dute?

Mbese hari izindi mpamvu ukeneye zigutera kwishima? Utekereza iki ku kuba Imana yaraduhaye agakiza, yaratugize abana bayo, kandi yaradusezeraniye kuduha umunani muri Yesu Kristo ( Abefeso 1:1-11)?Yesu nagaruka, tuzanezezwa n'ubwiza bwe hamwe n'aho yaduteguriye mu ijuru (Yohana 14:2,3). Mbere y'uko icyo gihe kigera, ni ibyishimo kumenya ko Imana yasezeranye kutumara ubukene bwose (Abanyafilipi 4:19). Ikindi kandi, dufite amahirwe yo gukorera udukunda biheranije. Muri ibyo harimo kubwira inkuru nziza abazimiye no gutera umwete bagenzi bacu b'abakristo kugwiza urukundo bakunda Imana no kuyikorera. Na none kandi ni ibyishimo kumenya ko dushobora gusenga Imana igihe icyo ari cyo cyose (Abaheburayo 4: 15,16). Kandi igihebuje ibindi byose, dushoboba kwishimira kumenya ko urupfu atari rwo rufite ijambo rya nyuma (1Abanyakorinti 15: 54).

Nubwo dufite ayo masezerano n'izo mpamvu zose zidutera kwishima, twese turwana n'imibabaro, gucika intege ndetse tukababazwa. Ibyo nibyo biranga ubuzima. Mbese dushobora dute kubona umunezero twaherewe muri Kristo tutitaye ku bihe turimo? Mbese ni ayahe mahitamo tugira ashobora kugira uruhare rukomeye mu kudutera kwakira cyangwa kwanga uwo munezero watugenewe?

KUWAKABIRI, 11 MUTARAMA

Page 30: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

IBYISHIMO BYA KRISTO

Kugira ngo twumve neza ibyishimo by'umukristo, dukwiriye kureba ku mibereho ya Kristo yari yuzuye ibyishimo. Mbese ibyishimo bye byakomokaga he? Mbese imibereho ye yagengwaga n'ayahe mahame?

Mbese uruhare umunezero ufite mu bitekerezo bitatu bizwi cyane Yesu yavuze ni uruhe? Mbese icyo ibyo bitekerezo uko ari bitatu bihuriyeho ni iki?

Intama yazimiye ( Luka 15:4-8 )

Igiceri cyatakaye ( Luka 15:8-10)

Umwana wararutse (Luka 15:8-24)

Ibi bitekerezo uko ari bitatu biduha gutekereza uko umutima w'Imana uri. Ni umutima wishimira ibirori. Ni ibyishimo biboneye by'Imana, ibyishimo byo gutarura inzimizi. Nubwo yahuraga n'ibigeragezo n'imibabaro bitavugwa, Yesu yahoraga yishimye, kuko yari azi ko, kubera ibyo yari kugeraho – abantu benshi bagombaga gukizwa.

Tekereza ku busobanuro bw'amagambo ari mu rwandiko rwandikiwe Abaheburayo 12:2,3. Ayo magambo uyatekerezeho usenga. “ Yihanganiye kubambwa ku musaraba, ntiyita ku isoni bimutera, kuko yazirikanaga ibyishimo abikiwe”. Andika bimwe mu bitekerezo bije mu bwenge bwawe

Page 31: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

uko urushaho gutekereza ku busobanuro bw'ayo magambo. Mbese ibyishimo yari abikiwe ni ibihe? Mbese ni ukubera iyihe mpamvu gukiza abazimiye byari ingenzi cyane ku Mana.

Mbese ushobora guhuza ute ibivugwa ko Yesu yari umunyamibabaro wamenyereye intimba ( Yesaya 53:3) kandi akaba yari n'umuntu uhora anezerewe? Fata ikibazo kimwe mu mibereho yawe, kikubabaza kandi kikagutera agahinda. Mbese ni mu buhe buryo, wirengagije umubabaro ufite, washobora kugira ibyishimo nk'ibya Yesu?

KUWA GATATU, 12 MUTARAMA

IBYISHIMO BITERWA NO KUMVIRA

Soma muri Yohana 15:10, 11. Mbese icyo Yesu ahuza n'ibyishimo ni iki? None se ibi bigenda bite mu buryo bufatika? Ni ukuvuga ngo, bishoboka bite ko ibyo bituma umuntu yishima?

“Ahubwo yishimira gukurikiza amategeko y'Uhoraho, akayazirikana ku manywa na nijoro” Zaburi 1:2.

“Mana yanjye icyo nifuza ni ugukora icyo ushaka, amategeko yawe yancengeyemo” Zaburi 40:9.

Nta byishimo bikomeye birenze ibyo kubaho wumvira ubushake bw'Imana. Nubwo kuri bamwe bisa naho gushimangira ibyo kumvira amatekeko y'Imana nta kindi bikora keretse gusa gukomeza kubuza amahoro umutima wari usanzwe wishinja icyaha, ikigaragara ni uko, kubahiriza ubushake bw'Imana bihesha umudendezo. Ibuka, kutumvira ni byo byateje intambara mu Ijuru, icyaha n'urupfu kuri uyu mubumbe. Imibabaro n'agahinda byose umuntu ahura na byo ni ingaruka z'intambwe abantu batera bajya kure y'ubushake bw'Imana. Kubahiriza amategeko y'Imana binyuze mu kwizera rero, ni byo bizafasha umuntu kumugarurira ibyishimo.

Page 32: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Soma muri Zaburi 19:8, Yeremiya 7:21-27. Mbese ayo masomo ahuza kumvira n'ibyishimo ate?

Nubwo Bibiliya ivuga yeruye ko tudakizwa n'imirimo, nyamara biranasobanutse ko imirimo ari umugabane umuntu atatandukanya n'icyo kugira agakiza bisobanuye. Imirimo igaragariza isi ukuri ko gucungurwa kwacu, ukuri ku byo kwiyegurira Imana kwacu. Kuvuga ko umuntu agendera ku mategeko kugira ngo abone agakiza kubera ko uwo muntu adakebakeba mu gukomeza ubushake bw'Imana, mu by'ukuri, ni ukugwa mu mutego Yesaya atuburira: “ Bazabona ishyano abafata ikibi nk'icyiza, bazabona ishyano abafata icyiza nk'ikibi, bazabona ishyano abanga umucyo bagakunda umwijima, bazabona ishyano abakunda umwijima bakanga umucyo, bazabona ishyano abafata ikibishye nk'ikiryoshye, bazabona ishyano abafata ikiryoshye nk'ikibishye!”( Yesaya 5: 20).

Mbese ni mu buhe buryo waba warigeze ugira ibyishimo bitewe no kumvira? Cyangwa tubajije iki kibazo ku rundi ruhande: Ni mu buhe buryo waba warahuye no kubabazwa no kuribwa bitewe no kutumvira Umwami?

KUWA KANE, 13 MUTARAMA

IBYISHIMO MU BIHE BIKOMEYE ( Yohana 16:33 )

“ Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro mukomora kuri jye. Ku isi muzagira amakuba ariko muhumure isi narayitsinze!”( Yohana 16:33).

Kuva kera abantu bemera ko iyo umuntu ahura n'imibabaro, aba abitewe n'uko agomba kuba hari ikintu kibi yakoze, cyangwa se akaba adafite ukwizera guhagije. Mbega uburyo bubi abantu batekerezamo Imana! Yesu yavuze yeruye ko muri ubu buzima tuzahura n'ibiturushya, ari uwizera

Page 33: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

ndetse n'utizera. Uko twaba dukunda igitekerezo cya Daniyeli ari mu rwobo rw'intare kose, ikigaragara ni uko abakristo benshi bajugunywe mu nzobo z'intare batanyagujwe n'izo nyamaswa. Kimwe na ba basore batatu barokotse rya tanura ry'umuriro ugurumana; abenshi mu bakristo bagiye babohwa ku mambo, bakazitwikirwaho!

Soma mu Abagalatiya 6:9, Yakobo 1: 2-4, no mu 1Petero1:6. Mbese ibyiringiro cyangwa amasezerano dushobora gukura muri aya masomo bishobora kudufasha mu bihe bidukomereye ni ibihe?

Zirikana ko bishoboka ko hari abemera benshi batagira ibyishimo kubera ko bihugiraho. Uko ibibazo dufite byaba bisa kose, iyo ari byo twitayeho gusa, turushaho kubigira ingutu mu ntekerezo zacu. Mu by'ukuri dufite impamvu zo kunezerwa, atari muri twe, ahubwo mu Mana.

None se ubundi, Imana ntiyavuze ko “ N'imisatsi yanyu yose ibaze” ( Matayo 10: 30)? Tekereza ku masezerano ari muri ayo magambo. Niba tuzi ko umutekano wacu uri muri Yesu, mu bihe byo kugeragezwa kwacu twari dukwiriye kugira uwo dusanga tukamufasha, kandi twamenya ko kwiganyira gushobora guhinduka ibyishimo bitewe n'igikorwa gito [dukoreye abandi] kivuye ku bushake. “Yobu amaze gusengera izo nshuti ze, Uhoraho amusubiza ishya n'ihirwe.”( Yobu 42:10 ).

Utitaye ku byo waba uhanganye na byo byose, gera ku wundi muntu na we ushobora kuba ari mu bimukomereye cyane. Ni koko uzi umuntu ukeneye ubufasha, kwihanganishwa, no guterwa inkunga. Mbese kwakira abandi ibibaremereye bigufasha bite koroshya imitwaro yawe ubwawe.

KUWA GATANU, 14 MUTARAMA

IBYISHIMO BIRAMBA(Abaheburayo 11:24, 25)

Page 34: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

“ Kwizera ni ko kwatumye Musa ubwo yari amaze gukura, yanga kwitwa umuhungu w'umukobwa w'umwami wa Misiri. Ahubwo yiyemeza kugirirwa nabi hamwe n'ubwoko bw'Imana, abirutisha ibyishimo by'igihe gito yaterwa no gukora ibyaha” (Abaheburayo 11:24,25) Mbese amahame agenga imibereho y'abakristo tubona muri aya masomo ni ayahe? Soma no muri Luka 9:23, Ibyakozwe n'Intumwa 14:22, Abafilipi1:29. Mbese dushobora dute guhuza amasomo tumaze kubona haruguru n'amasezerano y'ibyishimo? ( soma mu Abaheburayo 11:16, 1Petero1:6-8 ).

Umwanzuro wa Mose wo gutera umugongo ingoma ya cyami yo mu Misiri ntabwo wari umwanzuro mwiza mu rwego rwa politiki. Yagombaga kuba yarafashe umwanzuro wo kwigumira mu Misiri maze akazasimbura Farawo. Yagombaga kuba yaratekereje ko Imana ari yo ishaka ko ava kwa Farawo akajya muri bene wabo. Naho ubundi guhitamo kwigumirayo ntibyari kumukomerera na busa, kuko kenshi na kenshi hashoboraga kuboneka impamvu nyishi kandi nziza zatera umuntu gufata umwanzuro mubi.

Ibaze igihe uherutse gufata umwanzuro upfuye ushingiye kumpamvu “ nziza”. Mbese ibyo wahigiye bikomeye ni ibiki?

Mu gihe ibyishimo bikomoka mu kumenya ko turi mu bushake bw'Imana, kenshi na kenshi ingaruka zikurikiraho ziba zikomeye kandi zibabaje. Kwiringira ko iyo twemeye Kristo kandi tukitondera amagambo ye ibibazo byacu byose bikurwaho bishobora kujyana abantu mu rujijo. Guhinduka umukristo w'indahemuka ntabwo biduha ubwishingizi bwo kuzabona

Page 35: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

amafaranga menshi, tukaba ibyamamare, ndetse no kugira ijambo mu bandi. Ibihumbi byinshi by'abantu batotezwa buri mwaka ndetse hari n'abicwa, bazira ukwizera kwabo.

Mu bihe biheruka, ibyiringiro byacu, agakiza kacu, na buri kintu cyose bigomba kuba bishingiye ku kintu kirenze iyi si, ikintu kiruta icyo iyi si ishobora gutanga. Uko byaba bikomeye kose, ntidukwiriye kwita ku byo tunyuramo, ahubwo duhanga amaso icyo Yesu yadukoreye n'icyo yadusezeraniye. Naho ubundi nta kindi twaba dufite atari icyo iyi si itanga gusa, kandi nk'uko twese tubizi, icyo isi itanga akenshi gishobora kuba gisharira.

KUWA GATANDATU, 15 MUTARAMA

IBINDI BYO KWIGWA NO KUZIRIKANWA: “Ni inshingano y'abakristo kwemeza ab'isi ko idini ya Kristo yambura umutima kuremererwa no kubogoza amarira maze ikawambika ibyishimo n'umunezero. Abakira Kristo nk'Umukiza ubabarira ibyaha bambikwa imyambaro ye y'umucyo. Abakuraho ibyaha byabo maze akabambika ubutungane bwe. Ibyishimo byabo birasendereye.

Mbese ni nde ufite impamvu imutera kuririmba indirimbo z'ibyishimo kurusha abakristo? Mbese ntibiringiye kuzaba abo mu muryango wa cyami, abana b'Umwami wo mu Ijuru? Mbese ubutumwa bwiza si inkuru y'ibyishimo bikomeye? Iyo amasezerano y'Imana yemeranwe umudendezo kandi mu buryo bwuzuye, ubwiza bwo mu ijuru buzanwa mu mibereho.” - Ellen G. White , A Call to Medical Evangelism and Health Education, p. 26.

IBIBAZO:

1. Soma Bibiriya maze wibande cyane ku mibereho y'abantu bake bazwi cyane bayirimo. Mbese utekereza ko bari bafite ibyishimo bingana iki? Utekereza iki kuri Nowa, Aburahamu cyangwa Yosefu? Utekereza iki kuri Nowa cyangwa Aburahamu na Yozefu? Daniyeli, Dawidi, Pawulo cyangwa Yohana Umubatiza?Mbese ni ibiki dushobora kwigira mu byo banyuzemo byiza cyangwa bibi ku

Page 36: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

birebana n'ibyishimo by'abakristo ibyo ari byo?

2. Mbese iby'isi bishobora “kutunezeza ni ibihe” ? Mbese ibyo bintu bikora bite? Mbese ni ibiki wigiye ku buryo ab'isi bakora kugira ngo bagere ku munezero? Mbese ubwo buryo bwose ni ko ari bubi? Bushobora se cyangwa bwari bukwiriye kugira umwanya mu mibereho yacu?

3. Mbese nk'umukristo ubaho azi urukundo rw'Imana rutagira iherezo, dukwiriye cyangwa twari dukwiriye kugira ibyiringiro by'umunezero cyangwa ibyishimo bingana iki muri ubu buzima? Ni ukuvuga ngo, mu gihe tubona ahatuzengurutse hose hari uburwayi, kuribwa n'urupfu, ndetse tukaba tuzi ko imitima y'abantu benshi igiye kurimbuka by'iteka, mbese twari dukwiriye kugira munezero ungana iki? Mbese ibyo ntibyaba ukwikunda niba twishimira ubutunzi bwacu butangaje mu gihe tuzi ko hari abandi bazarimbuka?

4. Ni iyihe mpamvu uko turushaho kwikubira byose, ari ko turushaho kuba abatindi?

5. Mbese ni ukubera iki ibyiringiro n'amasezerano by'ubugingo buhoraho mu isi nshya ari ingenzi cyane mu mibereho y'umukristo? Mbese tutabifite twaba dufite iki? Ni mu buhe buryo ari ingenzi guhora tuzirikana ibyo byiringiro? N'ubundi, nubwo tubona ibyiza muri iyi si no muri ubu buzima, ntabwo bizahoraho, none se niba ari uko bimeze, ni mu buhe buryo ibyo byatunyura?

********

GAHUNDA YO GUTANGA AMATURO

KU ISABATO 16 MUTARAMA, 2010

“ Icyakora Nowa we atoneshwa n'Uhoraho. Nowa yari umuntu w'intungane mu bo mu gihe cye, ni we wari indakemwa kandi yayobokaga Imana” Intangiriro 6: 8-9.

Page 37: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho Nowa watumaga Imana imwenyura. Muri we niho Imana yongeye kugarura inyokomuntu ku isi. Hari ibikorwa bitanu byaranze imibereho ya Nowa byatumaga Imana imwenyura.

1. Nowa yakundaga Imana cyane kurusha byose. “Nowa yari umuntu w'intungane mu bo mu gihe cye, ni we wari indakemwa kandi yayobokaga Imana ”( Itangiriro 6: 9).

2. Nowa yiringiraga Imana rwose. (Kwizera ni ko kwatumye Nowa yita ku byo yaburiwe na yo ku byerekeye ibigiye kuzaba nubwo yari atarabibona. Nuko yubaka ubwato bunini we n'umuryango we bari kuzahungiramo umwuzure).

3. Nowa yumviraga Imana n'umutima we wose. Nowa akora ibyo Imana yamutegetse byose ( Itangiriro 6:22).

4. Nowa yahoraga asingiza kandi ashima Imana. Nowa yubakira Uhoraho urutambiro, afata amwe mu matungo yose adahumanya, na zimwe mu nyoni zose zidahumanya, abitamba ho ibitambo bikongorwa kuri urwo rutambiro ( Itangiriro 8:20).

5. Nowa yakoresheje ubushobozi bwe mu gushimisha Imana: “ Imana iha umugisha Nowa n'abahungu be, irababwira iti: Nimubyare mugwire mwuzure isi.” Itangiriro 9:1. Nowa yakoreshejwe n'Imana.

ICYO DUHAMAGARIRWA:

Ni mutyo dutume Imana imwenyura mu gihe dutanga icyacumi n'amaturo uyu munsi.

DUSENGE:

ICYIGISHO CYA 4

16 - 22 MUTARAMA, 2010

IMBUTO IVA KURI MWUKA NI AMAHORO

Page 38: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

KU ISABATO NIMUGOROBA, 16 MUTARAMA

AHO ICYIGISHO CY'IKI CYUMWERU KIBONEKA: Matayo 8:23-27; 11:28, 29; Abanyaroma 5: 1-11; 12: 9-21; Abaheburayi 12:14; Abanyakolosayi 3:13-15.

ICYO KWIBUKWA: “Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ni yo mbahaye. Sinyabahaye nk'uko ab'isi bayatanga. Ntimuhagarike imitima kandi ntimugire ubwoba” ( Yohana 14:27).

Nk' umuntu uharanira amahoro, Pawulo yaranditse ati, “ Muharanire kugumana ubumwe butangwa na Mwuka w'Imana, amahoro abe ari yo mugozi ubafatanya” (Abanyefezi 4:3). Ijambo ry'ikigiriki ryasobanuwe “guharanira” ni integeko, ni ukuvuga ko nta gutegereza no kwicara ngo urebere ibikorwa. Tugomba kubigiramo uruhare tugira icyo dukora. Niba mu miryango yacu turwana, tukanaryana, kandi tukagwa mu mutego wo kwirema ibice mu itorero, uko twanga abandi kandi ntitububahe, niko tuba twanga amahoro y'Imana tubonera muri Yesu Kristo, ayo yatangiye ku musaraba.

Mbega ukuntu byaba ari nko kwishuka kumva ko tugomba guharanira amahoro. Nyamara kwemera ko amahoro ariho, nabyo ntibihagije; ahubwo umuntu agomba kugira icyo abikoraho.” Amahoro Yesu yatsindiye ku bwacu nayo asaba ko tugira umuhati, tukayaharanira kandi tugahora twisuzuma.

Uko tuzakomeza kwiga ibyigisho by'iki cyumweru, dukwiriye kwibaza tuti: Mbese naba nemerera amahoro Yesu yantsindiye ku musaraba? Mbese nshobora gukorana na Mwuka Muziranenge nte, mu gihe ashyira ayo mahoro mu mibereho yanjye ya buri munsi?

KUWA MBERE, 17 MUTARAMA

KUBANA AMAHORO N'IMANA

“ Nuko rero ubwo ukwemera Kristo kwatugize intungane, imbere y'Imana,

Page 39: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

tubana amahoro na Yo tubikesha Yezu Kristo Umwami wacu” “Abanyaroma 5:1”.[Bibiliya Ijambo ry'Imana]

Kubana amahoro n'Imana birenze kumva umerewe neza uri imbere yayo. Ni ukuvuga ko twe, “abahoze kure y'Imana turi abanzi bayo, kubera ibyo twatekerezaga n'ibibi twakoraga” ( Abanyakolosi 1:21), twamaze kungwa no gutsura umubano nayo. Twarwanyaga Imana, ariko kubwo urupfu rwe ku musaraba, Yesu yatumye bishoboka ko inzangano zikurwaho ndetse natwe tuba inshuti z'Imana aho kuba abanzi bayo.

Mu buryo bumwe ayo mahoro ntabwo ari ikintu dukuriramo, nk'aho dutangirira ku gace gato k'amahoro. Ahubwo umusaraba wa Kristo, watwunze n'Imana rimwe na rizima. Ni igikorwa cyarangiye. Nyamara hari n'ubundi buryo dukuriramo tubana amahoro n'Imana. Uko turushaho kumenya neza inzira z'Imana kandi tukazigenderamo, ni ko turushaho kugira ububasha bwo kubaho nk'abahungu n'abakobwa bayo. Muri ubwo buryo, kubana amahoro n'Imana mu by'ukuri, ni imbuto iva kuri Mwuka.

Nk'uko turerwa tukaba bakuru nk'abana b'Imana, ni ko turushaho kumenya imigisha n'inyungu biva mu kuba mu ngoma y'Ingoma, kugeza ubwo tuvuga tuti, “Abakunda amategeko yawe bagira amahoro menshi, koko ntakizigera kibahungabanya” (Zaburi 119: 165).

Mu Bakolosayi 1:20-22 havuga ko icyaha atari cyo cyatumye Imana iba inyampuhwe n'inyambazazi; ahubwo hagaragaje neza ko ari ko yari iri uhereye kera kose. Inama y'agakiza yagaragaje ko Imana yadukunze kandi yashatse kutubabarira kuva isi ikiremwa.

Soma Abanyaroma 5:1-11 maze uvuge mu ncamake ingingo utekereza ko ari ingenzi cyane muri aya masomo.

Page 40: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Komeza uzirikane ko kubera icyo Yesu yadukoreye gusa, kubera ubugingo bwe buzira inenge yaguhaye kubwo kwizera, ushobora kumva udashidikanya ko wababariwe kandi ko wemewe imbere y'Imana, utitaye ku mateka yawe. Mbese ni ukubera iki iyo nyigisho ari ingenzi cyane kuri twe niba mu kuri dushaka kumenya amahoro?

KUWA KABIRI, 18 MUTARAMA

KUBONA AMAHORO: UMUGABANE 1 ( Matayo 11:28,29)

Ufashe igipimo gifite imibare uhereye kuri 1 ukagera ku 10 ( umubare 1 uhagarariye umuntu w'umunyamahoro menshi, naho umubare 10 uhagarariye umuntu w'umunyamushiha mwinshi), mbese ushobora guha imibereho yawe uwuhe mwanya? Abantu benshi bahangayikishijwe no gushaka amahoro yabo bwite. Muri Matayo 11:28, 29, Yesu araturarika. Nubwo atakoresheje ijambo amahoro, yakoresheje ijambo risobanura kuruhura, kongerwa imbaraga, kuruhura umuntu ku giti cye, gufata ikiruhuko.

Soma amasomo akurikira: “ Mwese abarushye n'abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho; kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima; namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu” (Matayo 11:28,29). Mbese icyo Yesu atubwira hano ni iki? Mbese ni mu buhe buryo twe ubwacu dushobora kwiyumvamo ukuri kw'iryo sezerano ryiza cyane?

Page 41: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Duhereye ku byo Yesu avuga muri iyi mirongo, mbese yaba atubwira kuduha amahoro, nk'impano, cyangwa atwereka uburyo dushobora kuyabona? Mbese aho Yesu ntiyaba atwigisha ko amahoro aturuka ku mpamvu runaka maze akaba aturarikira kumenya iyo mpamvu tumwigiyeho?

“ Kwikunda ni byo bituma tutaruhuka . . . Abiringira ibyo Yesu yavuze, maze bakegurira imitima yabo uburinzi bwe kandi bakegurira imibereho yabo ubuyobozi bwe, bazagira amahoro no gutuza. Nta kintu cyo ku isi na kimwe gishobora kubababaza mu gihe Yesu abahaye umunezero wo kubana na bo. Mu kwemera kuboneye harimo ikiruhuko kiboneye. Uhoraho aravuga ati, ' Ugushikamijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa kuko akwiringiye. Yesaya 26:3'” Ellen G. White The Desire of Ages, pp. 330,331.

Mbese ni mu buhe buryo ukwikunda gutera umuntu kubura amahoro n'umunezero?

Ni mu buhe buryo dushobora kwiga gupfa ku narinjye maze tukaruhukira muri Yesu? Mbese ibyo dukwiriye guhitamo buri munsi, byadufasha gutuma isezerano ry'amahoro rya Kristo riba ukuri kuri twe ni ibihe? Ni ukuvuga ngo, mbese ni ibiki dukora cyangwa tudakora bituma tudakomeza kugira amahoro Yesu aduha?

KUWA GATATU, 19 MUTARAMA

KUBONA AMAHORO: UMUGABANE WA 2 (Yohana 14:27).

Hari igitekerezo kivuga ku banyabukorikori babiri. Buri wese yagombaga gushushanya ishusho igaragaza uko yumva ikiruhuko. Uwa

Page 42: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

mbere yahisemo ikiyaga cyiza kidatemba kiri hagati y'imisozi yitaruye indi. Uwa kabiri we yashushanyije isumo ifite amazi atemba asuma cyane muri yo harimo agati kunamye hejuru yayo; ashushanya akanyoni kicaye mu cyari cyako cyatohejwe n'ibijojoba biva muri iryo sumo.

Mbese ni iyihe shusho yarushaga indi kwerekana ikiruhuko? Ntabwo ari kenshi na kenshi muri iyi si y'imivurungano tubonera uburuhukiro ku kiyaga cyo mu misozi yitaruye. Ahubwo kenshi na kenshi tugomba kubonera ikiruhuko mu mivurungano yo mu buzima bwa buri munsi.

Soma igitekerezo kiboneka muri Matayo 8:23, 27 kivuga ibya Yesu n'abigishwa be bari ku kiyaga cy'i Galileya. Unasome muri (Mariko 4:35-41, Luka 8:22-25). Nubwo ibi byabaye rimwe, mbese icyo twakwigira muri iki gitekerezo ni iki? Ni ubuhe butumwa dukuramo kandi ni mu buhe buryo twabukoresha mu mibereho yacu, tutitaye ku byo duhura na byo?

Mbese utekereza ko ari iyihe mpamvu Yesu yari ahangayikishijwe n'uko abigishwa be bagira amahoro? Yesu yadusigiye isezerano ryiza cyane ry'amahoro: “'Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ni yo mbahaye. Sinyabahaye nk'uko ab'isi bayatanga. ” ( Yohana 14:27)' ”. Mbese amahoro isi igerageza gutanga atandukanye ate n'ayo Yesu atanga?

Hari ikintu kimwe tutagomba gukora, icyo ni ukwitiranya amahoro no kubaho imibereho itagira ibibazo. Ntibyoroshye kubona umuntu, yewe nubwo yaba ari umukristo w'indahemuka ate, ubaho muri ubu buzima adahura n'ibirushya, agahinda, ndetse n'imibabaro. Mu by'ukuri, abantu bamwe, uko bigaragara, bagira imibabaro ikabije. Amahoro, rero, afitanye isano cyane n'uburyo witwara mu byo uhura nabyo, kuruta ibyo uhura nabyo ubwabyo. Amahoro afitanye isano no kwiringira Imana mu buryo bwimbitse yo yuje urukundo kandi itwitaho, yo izi ibyo uhura na byo, kandi ikaba yaragusezeraniye kutagutererana mu byo wahura na byo byose.

Page 43: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Mbese ni ibiki bikubabaza? Bwira Imana ibigutera ubwoba. Bivuge mu izina. Saba Uhoraho kugira ngo agufashe guhangana n'ubwoba ndetse no kumenya ko ubufite. Noneho, fata igihe umwemerere atangire abwire ubwo bwoba iby'amahoro mu buryo butuje.

KUWA KANE, 20 MUTARAMA

AMAHORO MU MURYANGO(Abaheburayi 12:14)

“ Mwihatire kubana n'abantu bose mu mahoro no kuba abaziranenge, kuko nta numwe utari we uzabona Nyagasani”(Abaheburayi 12:14). “ Uko bizashoboka kose, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n'abantu bose”(Abanyaroma 12:14). Mbese dushobora kwigira iki ku mibereho no ku rugero bya Yesu bishobora gutuma iyo miburo iba mu mibereho yacu? Mbese dukora iki (niba gihari) gituma kubigira ibyacu bikomera, cyangwa ntibishoboke?

Igitangaje nk'uko bigaragara, ahantu hakomeye cyane kuhabera umukristo ni mu rugo. Mbega ukuntu ari urugamba rukomeye! Nyamara ahubwo, mu rugo niho hantu honyine ku isi twese twari dukwiye kugirira amahoro twese.

Abasore babiri bari ku rugamba mu ntambara ya Vietnam. Amasasu yagurukaga mu kirere n'ibisasu bindi biturika. Muri ibyo byose, byagaragaraga ko nta cyahungabanyije abo basirikare. Igihe umwe yabazaga inshuti ye uko yashoboye gutuza atyo, undi na we yamushubije ko byamwibutsaga iwabo!

Soma Abanyaroma 12:9-21. Shaka imirongo iri muri ayo masomo ku buryo, aramutse akoreshejwe mu mibereho yacu, yashobora kuzana amahoro mu ngo zacu. Vuga aho ayo masomo wahisemo yakoreshwa.

Page 44: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Nk'abakristo, dusabwa gukurikira urugero ngenderwaho rudashidikanywaho, urugero duhabwa na Yesu ubwe. Twese twahushije iyo ntego. Ibyo si ukuvuga ko, tutashobora kugaragaza amahame yerekaniwe mu mibereho ya Yesu, amahame y'urukundo, kwitangira abandi, n'imibereho itabogamira ku kibi no ku cyaha.

Tekereza uko ingo zacu zamera iyaba, mu by'ukuri twagaragazaga ayo mahame! Tekereza uko byagenda iyaba twabanzaga gutekereza ku bandi mbere y'uko twitekerezaho ubwacu. Tekereza uko byagenda iyaba twagaragarizaga abandi urukundo rudafite icyo rubaca, nubwo benshi baba batari barukwiriye. Tekereza uko byagenda iyaba twababariraga abatugirira nabi, tukazirikana imibereho myiza y'abandi nk'uko tuzirikana imibereho myiza yacu ubwacu. Nubwo gukurikiza aya mahame yose bitakemura ibibazo byose byo mu miryango yacu, nta gushidikanya ashobora kudufasha bikomeye.

KUWA GATANU, 21 MUTARANA

AMAHORO MU ITORERO (Matayo 5:23,24)

“Noneho nujyana ituro ryawe ku rutambiro kuritura Imana, wahagera ukibuka ko mugenzi wawe afite icyo apfa na we, uzasige ituro ryawe aho imbere y'urutambiro, maze ubanze ugende wigorore na we, ubone kuza utange ituro ryawe” (Matayo 5:23, 24). Mbese amahame shingiro Yesu atwigishiriza muri aya magambo ni ayahe? Ni iyihe mpamvu tubona ko kugendera kuri ayo mahame mu mibereho yacu bikomeye cyane?

Page 45: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Biragaragara ko Yesu yita cyane ku mibanire yacu kurusha uko twe tuyitaho. Ntabwo ari inzaduka kubona gusharirirana no kwigizayo abandi bimaze imyaka myinshi bibaho mu bagize itorero. Tekereza ukuntu hari kubaho itandukaniro iyo twese dukurikiza inyigisho ya Yesu.

Reba ikiranga abana b'Imana nk'uko byanditswe muri Matayo 5:9. Mbese ibyo bisobanuye iki?

Ukurikije uko mu Banyakolosi 3:13-15 havuga, mbese uburyo butatu twari dukwiriye gushyikiranamo nk'abagize itorero ni ubuhe? Mbese buri buryo busobanuye iki?

Zirikana ubuntu buhebuje abakristo bagira dusoma muri Yakobo 3:17. “Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw'amahoro, ni ubw'ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n'imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butaryarya”. Mbese amatorero turimo yagombye kuba ameze ate iyaba twemereraga Mwuka Muziranenge gukuriza iyo mico myiza mu mibanire yacu? Mbese ibyari bikwiriye kuvanwaho burundu ni ibiki?

Tekereza ubwo uherutse kugirana ikibazo na mugenzi wawe musangiye itorero. Mbese wakurikije amagambo ya Yesu aboneka muri

Page 46: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Matayo 5? Birashoboka rwose ko utayakurikije, (si ko biri se)? Sesengura impamvu zaguteye guhitamo kunyura mu nzira “ ikoroheye” ihabanye n'inzira ifunganye yashoboraga kugusaba kwicisha bugufi no kwizinukwa. Mbese ushobora ute kwiga gukora ibyo Yesu adusaba mu bihe bimeze nk'ibyo?

KUWA GATANDATU, 22 MUTARAMA

IBINDI BYO KWIGWA NO KUZIRIKANWA: Soma Zaburi 4:3, 119:165, Yesaya 26:3, Abanyaroma 8:6, Abanyafilipi 4:7

“ Mbere yo kubambwa kwe ho gato Kristo yaraze abigishwa be amahoro 'Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ni yo mbahaye. Sinyabahaye nk'uko ab'isi bayatanga. Ntimuhagarike imitima kandi ntimugire ubwoba' (Yohana 14:27). Ayo ntaturuka mu kwifatanya n'ab'isi. Kristo ntiyigeze agurana amahoro kwifatanya n'ikibi. Amahoro Yesu yasigiye abigishwa be ni ayo mu mutima ntabwo ari ay'ibigaragara kandi ayo mahoro yagombaga kugumana n'abahamya be no mu bihe by'amakimbirane n'ubwumvikane buke.”- Ellen G. White, Acts of Apostles, p.84.

“Iyo kumaranira icyubahiro kugundiriwe, bituma umuntu agira umutima uzatuma amaherezo abawihambiraho bazakingiranirwa inyuma y'ubwami bw'Imana. Amahoro ya Kristo ntashobora kuba mu bwenge no mu mutima w'umukozi unenga umukozi mugenzi we, amushakamo amakosa kubera ko uwo mugenzi we adakoresha uburyo atekereza ko ari bwo bwiza gusa, cyangwa se kubera ko we yumva atashimwe. Yesu ntabwo aha umugisha umuntu unenga n'urega umuvandimwe we, kuko uwo ari umurimo wa Satani. Manuscript 21, 1894.”-Ellen G. White , Evangelism, p.102.

IBIBAZO:

1. Mbese uburyo ubona ushobora gukoresha mu itorero ubarirwamo bwafasha abizera gukomeza kugira amahoro igihe bibaye ngombwa ko habaho amakimbirane n'ubwumvikane buke ni ubuhe?

2. Mbese ibyo duhura na byo mu mibereho yacu ya buri munsi bibangamira amahoro yacu ni ibiki? Mbese amasezerano tugomba kwishyuza Imana igihe

Page 47: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

bitugezeho ni ayahe?

3. Ni byo koko biroroshye kuvuga ibyo kwiringira Uhoraho tutitaye ku bitugeraho kandi ko amahoro ava kuri uko kwiringira. Kandi ni ko biri koko. None se ni izihe ntambwe zigaragara kandi zifatika dushobora gutera kugira ngo duhindure ibituma tubura amahoro? Mu yandi magambo, ni kangahe, guhangayika n'ubwoba tugira bishobora kuba ari ingaruka zo guhitamo kwacu?

4. Mbese ibintu bifatika dushobora gukora kugira ngo dufashe abandi bari mu bihe bituma babura amahoro ni bihe?

5. Mbese dushyize mu gaciro, twakwitega kugira amahoro angana iki mu isi yuzuye ibigeragezo, umuvurungano, imibabaro no guhagarika umutima?

**********

GAHUNDA YO GUTANGA AMATURO

KU ISABATO 23 MUTARAMA, 2010

Abisiraheli bari bazi neza ko hari icyari kigiye kubaho ubwo Mose yari avuye ku musozi wa Sinayi mu maso he harabagirana ubwiza bw'Imana. Mu Kuvanwa mu Misiri 25:8 hari Amagambo agira ati, “ Muzanyubakire ihema nture hagati muri mwe”. Yari amagambo ahindura imibereho yabo! Imana ishobora byose yari igiye kuza ngo iture hagati muri bo. Uwo mugambi ukomeye wari unejeje birenze urugero nk'uko wari uteye ubwoba. Ubwo igihe cyo gutura ituro ryo kubaka iryo hema cyari kigeze, bitabiriye uwo mushinga mu buryo bukomeye.

Igikunze kugaragara ni uko abantu bake gusa ari bo bakunze kwitabira gutanga babikuye ku mutima mu bikenewe bisanzwe. Imishinga ikomeye cyane ni yo ituma abantu benshi batangana umutima ukunze. Umwanditsi witwa Bill Hybel yanditse mu gitabo cye yise “ Courageous Leadership (Ubuyobozi bufite Ubutwari)” agira ati:

“ Ntabwo abantu bazigera batangana umutima ukunze keretse bamenye neza ko amafaranga babonye biyushye akuya azakoreshwa mu gushyigikira murimo ufatika kandi ku nyungu z'abantu bazwi.” Ntabwo abantu bafasha imiryango cyangwa abandi bantu; batera inkunga ibigambiriwe gukorwa. . . . Muri rusange uko umushinga wagutse, ni nako abatanga barushaho gutanga byinshi!”

Page 48: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Yongeyeho ati: “ Bityo mu gihe mukusanya inkunga yo gushyigikira itorero, mujye mwibutsa abantu ko bubaka igihagarariye ibyiringiro by'abatuye isi. Nimukangurire abantu kuvugurura no kwagura imishinga ihesha Imana icyubahiro. Nimurangiza musenge maze mwitegure kwakira byinshi, kubera ko abantu bazatanga ibirenze ibyo mutekereza.”

ICYO DUHAMAGARIRWA:

Mu gihe dutanga amaturo, mureke imitima yacu ikorweho no kugaruka Yesu kwegereje! Ni mutyo uyu munsi duture dufite icyizere ko amaturo dutura azafasha mu kwamamaza ubutumwa bwiza bw'Ubwami!

DUSENGE:

ICYIGISHO CYA 5

23 - 29 MUTARAMA, 2010

IMBUTO IVA KURI MWUKA NI UKWIHANGANA

KU ISABATO NIMUGOROBA, 23 MUTARAMA

AHO ICYIGISHO CY'IKI CYUMWERU KIBONEKA: Intangiriro 6:3; Ukuvanwa mu Misiri 34:6; Mariko 4:26-29; Abanyaroma 15:5; Abanyefezi 4:1, 2; Yakobo 1:2-4.

ICYO KWIBUKWA: «Icyo mukeneye ni ukwihangana kugira ngo mukore ibyo Imana ibashakaho, mubone kwegukana ibyo yasezeranye.» (Abaheburayi 10:36) (Bibiliya Ijambo ry'Imana).

Ukwihangana ni indi mbuto iva kuri Mwuka. Mu kigiriki hari amagambo abiri asobanura ijambo «ukwihangana». Ijambo rya mbere ni «hupomone» risobanura «ukwihangana, ugushikama cyangwa ukwikomeza» mu bintu bibaho bidashobora guhinduka. Ijambo rya kabiri ni

Page 49: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

«makrothumia» risobanura «umutima ukomeye cyangwa wihangana.» Ni ikinyuranyo cy'umutima woroshye, utihangana kandi ucibwa intege n'ubusa. Muri rusange, «ukwihangana» bisobanura ukwikomeza mu bintu bibaho no kudateshwa inzira n'ubwanzi. Ubusanzwe iri jambo rikoreshwa ku kwihanganira abantu.

Umuntu wihangana aba atuje, acisha make kandi adahindagurika mu bintu byose bibaho. Ikigeragezo nyacyo cyo cyerekana ukwihangana ntabwo kiri mu gutegereza ahubwo kiri mu buryo umuntu yitwara igihe ategereje. «Mureke ukwihangana gusohoze umurimo wako, kugira ngo mube indakemwa, mushyitse ntacyo mubuze.» (Yakobo 1:4).

Kugera kuri uru rwego mu mibereho y'umuntu bisaba imyitozo, ubuntu bw'Imana kandi bigasaba n'ubushake bwo gushyira kamere iruhande no kwiyegurira gukoreshwa na Mwuka Muziranenge. Inkuru nziza ni uko iyo tumenye ukwihangana tuba turi mu mwanya wo kwakira n'indi migisha myinshi iva ku Mana.

KUWA MBERE, 24 MUTARAMA

KWIHANGANA NI UMUCO URANGA IMANA (Ukuvanwa mu Misiri 34:6)

«Aca imbere ya Musa aravuga ati 'Ndi Uhoraho, Uhoraho Imana igira impuhwe n'imbabazi, ntinda kurakara kandi nuje urukundo n'umurava.» (Ukuvanwa mu Misiri 34:6).

Imwe mu nkuru nyinshi za Bibiliya yerekana ukwihangana kw'Imana ni uburyo yifashe ku bantu b'i Niniwe. Umahanuzi Yona yari azi ukwihangana kw'Imana: Asenga Uwiteka agira ati, «Uwiteka si icyo navugaga nkiri iwacu? Nicyo cyatumye nshoka mpungira i Tarushishi, kuko namenye ko uri Imana igira ubuntu n'imbabazi, itinda kurakara, ifite kugiraneza kwinshi kandi yibuza kugira nabi.» (Yona 4:2).

Reba indi mu yindi mico ukwihangana gusobekeranye nayo mu Kuvanwa mu Misiri 34:6. Ubuntu bw'Imana, impuhwe zayo, imbabazi,

Page 50: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

gutinda kurakara n'ukuri kwayo birinda kandi bikabeshaho n'abanyabyaha ruharwa kugira ngo bahabwe igihe gihagije n'amahirwe byo guhindura imibereho yabo. Iyaba Imana yahitaga ihana abantu nk'uko bo akenshi babigenza, twese tuba twarapfuye.

Ni kuki Imana yihanganira abanyabyaha? (2Petero 3:8,9).Ni mu buhe buryo wiboneye uku kuri kukwigaragariza cyangwa kugaragarizwa abandi?

Hagize umuntu ukubaza uko mu bitekerezo byawe wumva Imana iteye, wayisobanura ute? Ibi bifite icyo bihishura kubera ko uburyo Umukristo atekereza Imana bifite aho bihuriye cyane n'uko atekereza abatuye isi ndetse n'uko dufata abandi. Niba twumva Imana nk'inyaburakari kandi yihutira guhana, ni mu buhe buryo tuzafata abandi haba mu itorero no mu miryango yacu?

Ni mu buhe buryo dushobora kwimenyereza gukora icyo Uhoraho aduhamagarira gukora kiri mu Banyaroma 15:5?

KUWA KABIRI, 25 MUTARAMA

KWIHANGANA GUSABWA (Abanyefezi 4:1, 2)

Soma Abanyefezi 4:1, 2. Reba ku bintu Pawulo avuga ku bantu bagomba kugenda uko bikwiriye ibyo Uhoraho yabahamagariye. Muri byo harimo ukwihangana. Ni mu buhe buryo ukwihangana gufatanye n'indi mico ihavugwa? Ni ukuvuga ngo ni mu buhe buryo ibyo bintu byuzuzanya?

Page 51: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Itorero ni uruvange rw'abantu bafite amateka n'imico binyuranye. Itorero rinagizwe kandi n'abantu b'ingeri zitandukanye mu bukuru. Ahantu nk'aho hari abantu bafite ibyo batandukaniyeho byinshi, ni ngombwa ko habaho ukwihangana kugira ngo abantu bumvikane. Kutihanganira abakiri bato ni ikigeragezo ku bantu bakuze. Birengagije ko byabatwaye imyaka myinshi kugira ngo bagere ku rwego rw'ubumenyi bafite ubu, akenshi abantu bakuru ntibaba bashaka guha abakiri bato igihe nk'icyabo kugirango bagere ku rwego rwabo rw'ubumenyi no gusobanukirwa.

Ni iyihe nama Pawulo atanga ku kuntu tugomba gufata abashobora kuba abanyantegenke mu byo kwizera? Abanyaroma 14:1, 15:1.

Ukwihangana mu itorero ni ikintu kimwe. Ariko se ukwihangana kumeze gute iwacu mu rugo? Ni ibihe bintu bimwe bituma tutihanganira abandi bantu bagize umuryango wacu? Twagombye gusengera bingana iki abantu bo mu miryango yacu batari mu kwizera? Mbese hari umuntu uzi waba waramaze imyaka myinshi asengera uwo yakundaga mbere y'uko uwo muntu yegurira Kristo umutima we? Ni ubuhe buryo bufatika dushobora kwiga kwimenyereza ukwihangana hagati yacu n'ab'umuryango wacu? Ni kuki muri ibi gupfa ku narinjye nabyo ari ingenzi?

Na none kandi, niba dushobora kwihanganira «abaduhora mu maso» iwacu mu rugo, ni nako tuzihanganira n'abandi.

Tekereza ku kuntu Uhoraho yakwihanganiye. Ni mu buhe buryo guhora uzirikana ibyo bigufasha kumenya kugaragariza kwihanganira abandi? Iyaba Imana yarakugenje nk'uko wagenje abandi, utekereza ko iherezo ryawe ryari kuba irihe?

KUWA GATATU, 26 MUTARAMA

KWIHANGANA MU MURIMO W'IVUGABUTUMWA

Page 52: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

(2Timoteyo 4:2)

Mu kubwiriza no kwigisha ubutumwa bwiza ni hamwe mu hantu hakomeye hakenerwa gukoreshwa kwihangana. Abenshi muri twe ntibihanganira abantu batazi ukuri cyangwa abagaragara ko batakwitayeho. Nyamara mu isi yuzuyemo inyigisho z'ibinyoma n'urwikekwe rurwanya ukuri, tugomba kwihangana mu gihe dushaka kuyobora abantu kuri Kristo. Biroroshye cyane kuzunguza imitwe tukavuga tuti, «Kuki batumva? Ukuri kurumvikana cyane.»

Ukuri guhora kugaragarira umuntu utakurebera mu ndorerwamo zandujwe n'inyigisho z'ibinyoma, umuco, umuryango n'ibindi. Igihe dushaka gufungura ibitekerezo by'abantu no kubabohoraho ubwandu bw'urwikekwe n'inyigisho z'ibinyoma zibaboheye ku makosa n'umuco, tugomba kwihangana.

Soma Mariko 4:26-29. Ni ayahe masomo afatika dukura muri uyu mugani yerekeye ukwihangana muri gahunda yo gukiza imitima?

Duhora twiteguye gutekereza ko iyo umuntu yize ihame runaka rya Bibiliya maze ntahite aryemera, bishatse kuvuga ko uwo muntu yanze ukuri. Nyamara ibyo si ngombwa ko ari ko biba bimeze. Ikigaragara ni uko guhinduka gushobora kuba igikorwa kirekire, gikomeye kandi rimwe na rimwe gishobora kumara imyaka myinshi. Nubwo benshi muri twe bashobora kwishimira kubona umusaruro w'ako kanya w'imihati yabo, si ko bigenda igihe cyose. Icy'ingenzi ni uko mu ishyaka tugira tudakwiriye guhindukira inkomyi uwo ari we wese. Ni ukuvuga ko tudakwiriye guhata umuntu cyane kugeza ubwo azinukwa. Icy'ingenzi cyane ni uko tudakwiye na gato guciraho iteka cyangwa urubanza umuntu utemerera ukuri dukunda cyangwa duha agaciro mu buryo bwimbitse, mu gihe nyacyo dutekereza ko yagombye kukwemeramo. Imihati yanyu n'umurimo mukorera uwo muntu ishobora rwose kuba intambwe y'ingenzi mu gikorwa kidashobora gutanga umusaruro mu myaka myinshi. Ntimubizi rwose. Ikintu gihebuje ibindi ni

Page 53: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

ukudasenyesha icyo gikorwa kuba abantu baca iteka cyangwa urubanza.

Ni ikihe kintu cy'ingenzi kiboneka mu 1 Samweli 16:7 twagombye guhora tuzirikana mu gihe twiga ukwihangana mu ivugabutumwa (ndetse no mu bindi byose)?

KUWA KANE, 27 MUTARAMA

KWIHANGANA KUGIRA AHO KUGARUKIRA

(Intangiriro 6:3)

Nta kugaragaza ukwihangana gukomeye gushobora kuboneka kwaruta uko Imana yagaragarije abantu. Nyamara tugomba kumva ko n'ukwihangana kw'Imana kugira aho kugarukira. Mu minsi ya Nowa ukwihangana kw'Imana kwamaze imyaka 120 ubwo inkuge yubakwaga (1Petero 3:20). Nyamara igihe cyarageze ubwo ukwinangira kw'abantu kwagejeje aho Imana itagishoboye kubihangarira maze bituma irimbuza isi umwuzure.

Soma Intangiriro 6:3. Ni irihe hame ry'ingenzi uhasanga?

Mu gihe cya Sodomu na Gomora, icy'Abisiraheli mu butayu no mu bunyage i Babuloni, abantu bari bitwaye bate ku ruhande rwabo byatumye bagerwaho n'ingaruka bahuye nazo? Gutegeka kwa Kabiri 31:27, Zaburi 95:8, Yeremiya 17:23.

Abantu babijyaho impaka bakavuga bati ubwo Imana igera aho idashobora kwihangana, ibi biduha uburenganzira bwo gukora dutyo natwe. Nyamara iyo twize amateka yo kwihangana kw'Imana, bihita biraragara ko ukwihangana kwayo atari uk'umunsi umwe, icyumweru kimwe cyangwa

Page 54: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

umwaka. Ibisekuru byinshi byashiraho mbere y'uko imbabazi zayo zishira. Ibi rero ni ibyo twe tutasobanukirwa.

Mbese hari ubwo ukwihangana kwacu gushobora gushira mu buryo bwemewe mu gihe dukorana n'abantu mu bihe bikomeye? Byaterwa n'icyo ibyo bisobanuye. Hari ubwo twumva turambiwe kuba mu bihe runaka maze tukemeza ko ikibazo dufite gikemuka burundu. Nyamara ibyo bihabanye no kuba abantu bacira abandi imanza, badakunda cyangwa b'abagome mu gukemura icyo kibazo. Igihe kiragera hakagira igikorwa, nyamara icyakorwa cyose ntikigomba na rimwe kunyuranya n'amahame y'ubugwaneza, urukundo no kwita ku bandi.

Tekereza ku bintu byabyeho aho muri byo ukwihangana kwawe kwashize mu buryo bwemewe no mu butemewe. Itandukaniro hagati y'ibyo byombi ryari irihe ? Mbese ibyo byabaye byakwigishije iki? Mbese bibaye ngombwa ko wongera guhura n'ibyo bintu, ni iki wakora mu buryo butandukanye n'uko wakoze?

KUWA GATANU, 28 MUTARAMA

UBURYO BUTUMA KWIHANGANA GUKURA

(Yakobo 1:2-4 )

«Bene Data, mwemere ko ari iby'ibyishimo rwose, nimugubwa gitumo n'ibibagerageza bitari bimwe, mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose, mushyitse, mutabuzeho na gato» Yakobo 1:2-4. Ibivugwa muri iyi mirongo byakubayeho bite mu mibereho yawe? Ni iki wigiye mu bigeragezo byinshi wahuye nabyo? Mbese amaherezo byasize biguhinduye umuntu mwiza, wa wundi ugaragaza neza imico ya Yesu?

Page 55: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Ijambo ry'ikigiriki «peirazo» rikoreshwa bavuga «ibigeragezo» ndetse rimwe na rimwe risobanura; «ibishuko». Iri jambo rifite ubusobanuro bwagutse bwo «kugerageza». Satani aratugerageza cyangwa akadushukashukira gukora ikibi. Ibigeragezo n'ibishuko Imana yemera ko bitugraho mu mibereho yacu biberaho gukuza imico yacu.

«Ibigeragezo duhura nabyo mu buzima ni ibikoresho by'Imana byo gukura imyanda no kudatungana mu mico yacu. Nk'uko abubatsi batunganya amabuye, gucongwa kw'imico yacu, gusenwa kwayo no gusigwa kwayo ni igikorwa kigerwaho binyuze mu kubabazwa. Kumanura ibuye rero ukarigeza aho ritunganirizwa si ikintu cyoroshye. Nyamara iryo buye rivamo riteguriwe gukwira mu mwanya waryo mu rusengero rwo mu ijuru.Uwo murimo ukoranwa ubushishozi kandi utunganye, Umwami Imana ntiwukorera igikoresho cy'imburamumaro. Amabuye yayo y'agaciro yonyine niyo asenwa hakurikijwe ingero z'ingoro ya cyami.» Ellen G. White, Thougths From the Mount of Blessing, p.10.

Nyamara ibi ntibishaka kuvuga ko buri kigeragezo cyose kiba giturutse ku Mana. Incuro nyinshi twikururira imibabaro binyuze mu kutumvira; akenshi na none ibigeragezo n'imibabaro ni umusaruro w'icyo kuba mu isi bivuze. Isi yaguye, isi y'icyaha aho dufite umwanzi utatwifuriza ibyiza (1Petero 5:8). Nyamara icyo ibi bisobanuye ni uko binyuze mu kwiyegurira Imana kwacu tumaramaje, tukayinambaho mu kwizera no kumvira, ibyo tunyuramo ntacyo bitwaye ahubwo dushobora kubisohokamo dutunganijwe rwose niba twemerera Imana gukorera muri twe. Ntawavuze ko ubuzima buzahora bunejeje. Akenshi ubuzima bwo ku isi ntibushimisha nyamara twahawe isezerano ritangaje rivuga riti:«Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo» (Abafilipi 1:6).

KUWA GATANDATU, 29 MUTARAMA

IBINDI BYO KWIGWA NO KUZIRIKANWA: « Mu buryo Imana ikorana n'inyokomuntu, yihanganira cyane abatihana. Ikoresha uburyo bwinshi yihitiyemo kugira ngo ihamagarire abantu kuyiyoboka, kandi iyo

Page 56: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

bihanye ibaha imbabazi zayo zitagabanyije. Nyamara kubera ko Imana yihangana cyane, abantu bafata imbabazi zayo uko bishakiye. 'Kubera ko gucira urubanza igikorwa kibi bidahita bikorwa vuba na bwangu, kubw'ibyo umutima w'abana b'abantu wirunduriye mu gukora ikibi.' Ukwihangana kw'Imana kwagombye koroshya kandi kukigarurira umutima, usanga kunafite umumaro utandukanye n'uwo kwagombye kugira ku bantu batagira icyo bitaho kandi b'abanyabyaha. Uko kwihangana kubageza aho bakuraho imbibi zabatangiraga maze bagakomera mu kwinangira. Batekereza ko Imana yabihanganiye cyane itazigera yita ku bugome bwabo. Iyaba twabagaho aho icyaha gihita gikurikirwa n'igihano, kugomera Imana ntikwakongera kubaho kenshi. Nyamara nubwo byatinda, igihano ntikizabura kubaho. No kwihangana kw'Imana kugira aho kugarikira. Iherezo ry'uku kwihangana rizagera kandi izahana rwose. Kandi ubwo izaba ihagurukiye ikibazo cy'umunyabyaha ushinga ijosi, ntizahagarara kugeza ubwo ikigejeje ku musozo.» Ellen G. White, The SDA Bible Commentary, p. 1166.

IBIBAZO:1. Kuvuga ko Imana yihangana ntibihwanye no kuvuga ko

yirengagiza ibintu. Ni irihe tandukaniro riri hagati yo kwihangana no kwirengagiza, kandi ni ukubera iki byoroshye kwitiranya ibi bintu byombi?

2. Mu gihe twitegereza ubuzima bwa Yesu, ni mu buhe buryo Yesu aduhishurira icyo ukwihangana bisobanuye? Ni izihe ngero atanga, niba zihari, z'ibihe ukwihangana kwari kutakiri ngombwa?

3. Tekereza cyane ku kibazo cy'ibigeragezo n'imico. Ni iby'ukuri ko ibigeragezo bishobora gutuma imico yacu iba myiza mu buryo bwinshi. Na none kandi bigenda bite iyo ibigeragezo bishaririye abantu, bikabajyana kure y'Imana, maze bikabagira abantu babona ibintu mu buryo bubi gusa kandi bashidikanya? Mbese hari umuntu wigeze ubona ibyo bimubaho? Niba warabibonye, ni iki wabyigiraho?

4. Uretse ibigeragezo, ni izihe nzira zindi Imana ishobora

Page 57: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

kutwigishirizamo kwihangana? Ni mu buhe buryo wize (cyangwa waba ukiga ) isomo ryo kwihangana?

5. Mbese hari muntu ukeneye gusaba imbabazi bitewe nuko hari igihe wananiwe kumwihanganira? Ni kuki utakwicisha bugufi ugasaba imbabazi kandi ugakora icyo byagusaba cyose kugira ngo mwumvikane? Mbese ibyo si byo bigize kuba Umukristo?

*********

GAHUNDA YO GUTANGA AMATURO

KUWA 30 MUTARAMA, 2010

«Ndababwira nkomeje ko iyo akabuto k'ingano kadatewe mu gitaka ngo gapfe kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye niho kera imbuto nyinshi» (Yohana 12:24).

Kubera ko Imana ari urukundo, yashatse guha umuryango ibyo ifite byose. Bityo irema Adamu na Eva ku ishusho yayo nk'imbuto zigomba kororoka zikubaka umuryango wayo. Kubw'ingorane, Satani yitambika muri iyo gahunda.

Imigambi y'Imana ntiyigera itsindwa. Yashyize gahunda ya kabiri mu bikorwa kugirango isohoze umugambi wayo. Yari ifite Urubuto, ari rwo Umwana wayo w'ikinege Yesu Kristo. Imana yari ifite amahitamo; yashoboraga kwigumanira umwana wayo w'ikinege iruhande rwayo. Ariko iyo ibigenza ityo, yari kugumana uwo Mwana Umwe. Nyamara siko byagenze, ahubwo Imana yafashe icyemezo cyo gutanga umwana wayo umwe nk'urubuto rugomba kugwa mu butaka kandi agapfira ku musaraba.

Inkuru nziza ni uko, nk'uko bigendekera akabuto k'ingano, Yesu yagiye mu gitaka, arapfa maze yera imbuto nyinshi. Mbere y'umusaraba, Yesu yari umwana w'ikinege ariko nyuma yawo yahindutse impfura mu bandi benshi. Iyi niyo mpamvu amaze kuzuka yabwiye Mariya kujya kumenyesha intumwa ze ati, «Ngiye kwa Data ari nawe so».

ICYO DUHAMAGARIRWA:

Icyo turi cyo cyose n'ibyo dufite byose ni imbuto. Niba tugerageza kubika imbuto tuzazibura zose. Nimutyo tubibe imbuto zacu mu butaka uyu munsi.

Page 58: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

DUSENGE

ICYIGISHO CYA 6

30 MUTARAMA - 5 GASHYANTARE 2010

IMBUTO IVA KURI MWUKA NI UKUGIRA NEZA

KU ISABATO NIMUGOROBA, 30 MUTARAMA

AHO ICYIGISHO CY'IKI CYUMWERU KIBONEKA: 2 Samweli 9: 1-13; Imigani 15:1-5; 25:11-15; Matayo 5:43-48; Luka 6:35, 38; Abanyefezi 4: 32; Abanyakolosi 3:12-14.

ICYO KWIBUKWA: «Naho mwebwe abo Imana yatoranyije ikabagira abantu bayo b'inkoramutima, mwambare impuhwe no kugira neza, kwicisha bugufi no kugwa neza no kwihangana» (Abanyakolosi 3:12) [Bibiliya Ijambo ry'Imana].

Igihe Pawulo yasobanuraga uko urukundo rwigaragaza, ikintu cya mbere cyaje mu bitekerezo bye ni ukwihangana. «Urukundo rurihangana...» (1Abanyakorinti 13:4). Akimara kuvuga ukwihangana ahita yandika ko «urukundo rugira neza» yerekana ko urukundo no kugira neza bifatanye ku buryo iyo nta kugira neza kuriho mu by'ukuri nta n'ikintu gikorwa mu rukundo!

Ukwihangana twabonye ni urukundo rwihangana. Ku rundi ruhande ukugira neza gusaba kugaragaza urukundo mu bikorwa. Akenshi ukwihangana gushobora kugaragara nta kintu gikozwe; ibiri amambu, ukugira neza ko kugaragazwa n'ibyo tuvuga hamwe n'ibyo dukora kandi icy'ingenzi cyane ni uburyo tuvuga n'uko tukora, ndetse ikirenze ibyo ni impamvu idutera kuvuga no gukora.

Nta muntu utashobora kugira neza nubwo bishobora gusaba umuntu gutanga igihe n'imbaraga. Ukugira neza ni igikorwa cyigaragariza mu buryo bwinshi. Kandi kimwe «n'urukundo», bifitanye isano ya bugufi, ukugira neza gufite imbaraga zitangaje. Ukugira neza muri ko ubwako ni igihamya cy'uko Imana yacu imeze.

KUWA MBERE, 31 MUTARAMA

ICYITEGEREREZO CYO KUGIRA NEZA

Page 59: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

(Matayo 5:43-48)

Mu kibwirizwa cyo ku musozi w'imigisha, Yesu yerekanye ukugira neza n'imbabazi by'Imana. Soma Matayo 5:43-48 maze usubize ibibazo bikurikira:

5. Mbese urugero rwo hejuru Yesu aduhamagarira kugeraho ni ruhe?

6. Ni iyihe mpamvu Yesu atanga iyo aduhamagarira kugera kuri urwo rugero?

7. Zirikana uburyo Yesu yakoresheje ijambo «intungane» mu murongo wa 48. Iri jambo rifite ubuhe busobanuro ahangaha, kandi ni mu buhe buryo imikoreshereze y'iri jambo muri uyu murongo idufasha kumva icyo kuba intungane nk'uko «Data wo mu ijuru» ari intungane bisobanuye?

Impano z'ubuntu z'Imana birumvikana ko ari iz'ubuntu rwose. Si ibyo abantu

bahawe nk'ibihembo cyangwa kubera ko babikwiriye kuko bose kubw'ubushake bwabo bacumuye ku Mana, barayihinyura, baranayisuzugura. Muri ubu buryo umunyabyaha ruharwa ari mu gatebo kamwe n'intungane iruta izindi: Nta n'umwe muri bo ukwiriye ineza n'ibambe Imana itugirira.

Muri iyi mirongo Yesu araturarikira kuba «intungane» ndetse nk'uko Imana ari intungane. Ibyo bishoboka bite? Ni mu gukunda abanzi bacu, mu gusabira abaturenganya no mu kugirira neza abatugiriye nabi. Uku niko Yesu asobanura kuba «intungane.» Gerageza utekereze uko itorero ryacu n'imiryango yacu byamera iyaba twapfaga ku narinjye byimazeyo kugira ngo dushobore kubaho muri ubu buryo! Twagira imbaraga n'ubuhamya urupfu rutabasha gutsinda. None se ni ikihe kintu kimwe rukumbi kitubuza? Nta kindi uretse imitima yacu y'icyaha kandi yihorera akenshi idutera gukora «nk'abakoresha b'ikoro.»

Mbese impinduka zibabaje kandi zikomeye ugomba kugira niba ugiye gukurikiza amagambo Yesu avuga muri Matayo 5: 43-48 ni izihe?

KUWA KABIRI, 1 GASHYANTARE

KUGIRIRA NEZA «INTUMBI Y'IMBWA»

Page 60: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Soma 2 Samweli 9:1-13. Ni mu buhe buryo muri iki gitekerezo Dawidi yerekanye ukugira neza? Ni mu buhe buryo mu gukora iki gikorwa Dawidi yerekanye imico y'Imana?

«Binyuze mu makuru yavaga ku banzi ba Dawidi, Mefibosheti yari yaranze Dawidi amuhora yuko yafashe ubutegetsi ku mbaraga; nyamara uko Umwami yamwakiranye urugwiro n'urukundo ndetse agakomeza kumugirira neza byatumye umutima w'uwo musore umugarukira, anamba kuri Dawidi bikomeye. Kandi nk'uko byabaye kuri se Yonatani, nawe yabonye ko ibimufitiye akamaro biri ku mwami Imana yari yarahisemo.» Ellen G. White, Patriarchs ana Prophets, p.713.

Ineza Dawidi yagiriye ab'inzu ya Sawuli igaragaraza ko yashakaga gukurikiza urugero rw'Imana kubyo yifuzaga gukorera inzu ya Sawuli. Yamenye ko we, umunyabyaha kimwe natwe twese, yari yaragiriwe ibambe n'ineza bitari bimukwiriye bivuye mu biganza by'Imana. Bityo yari agiye kwereka abandi iyo neza.

Mbere y'uko twereka abandi ineza y'Imana, mbese ni iki tugomba kubanza kumenya? Soma Luka 7:47. Mbese ihamwe ry'ingenzi riri muri iri somo rishobora kutugirira akamaro mu kudufasha gusobanukirwa n'ikibazo cyo kugirira abandi ineza ni irihe?

Fata umwanya utekereze ku neza y'Imana wagiriwe. Mbese urayikwiye? Mbese ni ikintu wari ukwiye guhabwa? Mbese ibitekerezo byawe, ibikorwa byawe n'amagambo yawe ntibirangwa n'inarinjye, mbese bizira inenge kandi n'iby'igikundiro no kwemerwa ku buryo Imana yagukorera nk'uko wakoreye abandi? Uko bigaragara akenshi igisubizo ni OYA. Aha hari ikintu gikomeye. Iyo tumenye ibyo Imana yatubabariye, tukanamenya ko idukunda ititaye kubo turi bo n'ibyo twakoze; ubwo nibwo dushobora gusobanukirwa mu by'ukuri n'icyo kugirira neza no gukunda abatabikwiriye bisobanuye. Mbega ukuntu ari ingenzi ko duhora duhanze amaso umusaraba n'icyo usobanuye kuri twe, no ku muntu ku giti cye.

Mbese ibintu Imana yakubabariye mu myaka myinshi ni ibihe?Ni mu buhe buryo kumenya ibyo byari bikwiriye kugufasha mu buryo ufata abandi bagukoreye ibikubabaza?

Page 61: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

KUWA GATATU, 2 GASHYANTARE

AMAGAMBO MEZA (Abanyefezi 4:32)

Abanyefezi 4:32 hatangiza aya magambo ngo, «Mugirirane neza». Reba uburyo uyu murongo uhuye rwose n'ibyo twabonye ejo hashize byerekeye uburyo bwo kugirira abandi nk'uko Imana yatugiriye!

Ineza ikwiye kuranga Umukristo ibihe byose. Nyamara hariho nibura ibintu bitatu bituma habaho uburyo butatu bwihariye bwo gukomezanya.

Icya mbere ni uko tugomba kwereka ineza impinja mu bya mwuka.« Ibiri amambu, ubwo twazaga iwanyu twariyoroheje, tumera nk'uko umubyeyi ashyashyanira abana be» (1Abanyatesaloniki 2:7). [Bibiliya Ijambo ry'Imana].

Icya kabiri ni uko tugomba kwereka ineza no gukomeza abanyantegenke. «Twebwe abakomeye mu byo kwemera Kristo tugomba gufasha abadakomeye kwihangana mu ntege nke, ntidushake ibidushimisha ubwacu» (Abanyaroma 15:1). [Bibiliya Ijambo ry'Imana].

Icya gatatu ni uko tugomba kuba nk'abaganga ku barwayi mu bya Mwuka (2 Timoteyo 2:24, 25).

Umunsi umwe hari uwumvise umucuruzi avuga ati; «Sinshobora gutegereza kugera mu rugo nijoro- kuba umugwaneza umunsi wose birandambira cyane!» Mbega inyifato ibabaje mu ku girira umuntu ineza.

Kugira ineza by'umwihariko mu ngo zacu ni ingenzi cyane. Kandi bumwe mu buryo bw'ingenzi dushobora kwerekaniramo ineza, by'umwihariko mu ngo zacu, ni amagambo tubwirana. Umwuka wo mu rugo akenshi ushingiye ku magambo tuvuga. Ingorane nyinshi, gukomeretsanya kwinshi, impagarara nyinshi n'amakimbirane menshi byashoboraga kwirindwa iyaba tutitonderaga ibyo tuvuga gusa ahubwo tukitondera n'uburyo tubivugamo. Akenshi umuntu umwe ashobora kubwira undi amagambo ntamukomeretse cyangwa ngo amubangamire mu gihe hari undi nawe wamubwira ya magambo akamukomeretsa, ndetse akamukoza isoni. Ipfundo riri mu buryo ayo magambo avuzwemo. Imvugo y'umuntu iruta ubusobanuro bw'amagambo ubwayo; uko ijwi risohoka, uko agaragaza isura iyo avuga, uko umubiri we witwara n'uko avuga ahangayitse byose ni umugabane w'uko tugeza ku bandi ibyo dutekereza , ibyishimo n'umubabaro dufifite.

Soma Imigani 15:1-5 n'Imigani 25:11-15. Mbese ni ayahe mahame y'ingenzi

Page 62: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

dusanga muri iyi mirongo yerekeye ibyo uvuga n'uburyo ubivugamo? Mu gihe usoma iyi mirongo, ibaze ku kuntu ukoresha amagambo iyo uvugana n'abandi. Mbese warushaho kuba umugwaneza ute mu buryo uvugana n'abandi?

KUWA KANE, 3 GASHYANTARE

INEZA IRITURWA

«Mutange namwe muzahabwa; akebo gashyitse, gatsindagiye, gacugushije ndetse gasesekaye niko bazabagereramo. Akebo mugeramo niko muzagererwamo.» (Luka 6:38). [Bibiliya Ijambo ry'Imana]. Ni iki Yesu avuga ahangaha? Ni irihe hame ry'imibereho avugaho?

Akenshi uko tugirira abandi biratugarukira. Ni ukuvuga ko igihe turi abagwaneza, niko abandi bazarushaho kutugirira neza. No ku rundi ruhande niko bigenda: nuba umunyabugugu [umuntu utagira ikimuvaho] ku bandi, nabo niko bazakugenzereza.

Birumvikana ko igihe cyose atari uko bigenda. (Reba Yesu n'ukuntu abantu bamufashe!). Nyamara uko byagenda kose, mu magambo make ntacyo bitwaye. Nk'Abakristo, twagombye kuba abagwaneza igihe cyose nubwo iyo neza tutayiturwa. Ubwo rero nk'uko twabisomye, kugirira ineza abatugirira nabi ni ikimenyetso kiranga abayoboke ba Yesu nyakuri. Muri rusange uko tugirira abandi bizagira ingaruka ku kuntu nabo batugirira. «Ibyo mwifuza ko abandi babagirira byose, namwe mube ari byo mubagirira, ibyo nibyo bibumbye Amategeko n'ibyanditswe n'abahanuzi» (Matayo 7:12). [Bibiliya Ijambo ry'Imana].

Soma Luka 6:35. Ni mu buhe buryo ibyo dusoma muri uyu murongo byuzuzanya n'ibyo twizeho muri iki cyumweru cyose?

Page 63: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Iteka bihora byoroshye kugirira neza umuntu ushobora kutugirira akamaro twahuye n'ikibazo ku nzira. Buri wese yabikora. Nyamara igikomeye cyane by'umwihariko ni igihe bigira icyo bigusaba kugira ngo ugirire neza abantu badashobora kukwitura rwose. Icyo nicyo kigeragezo nyacyo.

Igenzure. Mbese ineza yawe ikoreshwa n'urukundo rutarangwa n'inarinjye kandi rwitanga, cyangwa ikoreshwa n'icyifuzo cyo kwishyira imbere mu buryo bworoheje? Niba ugira neza muri ubu buryo tuvuze nyuma, ni mu buhe buryo ushobora guhinduka?

KUWA GATANU, 4 GASHYANTARE

MWAMBARE INEZA (Abanyakolosi 3:12-14)

Soma Abanyakolosi 3:12-14 maze wongere wandukure ayo masomo ukoresheje amagambo yawe bwite. Mbese ni mu buhe buryo iyi mirongo ihishura ishingiro ry'icyo kuba umuyoboke wa Kristo bisobanye? (zirikana ikoreshwa ry'ijambo gutungana cyangwa ubutungane ). Na none kandi tekereza ukuntu ibyo duhamiriza abantu byagira imbaraga iyaba twashyiraga aya magambo mu bikorwa.

Uwitwa Alexander Maclaren w'i London, akaba umwigisha w'ikirangirire mu by'iyobokamana wo mu kinyejana cya 19 yaranditse ati, «Ubugwaneza ni imbaraga iruta izindi ku isi. Arakomeza ati, «Ufashe inyundo zacuzwe zibaho zose maze ukazikubita ku gitare cy'urubura, uretse ubushyuhe buke bwazanwa no guhonda icyo gitare maze bugashongesha ikimanyu kimwe, icyo kimanyu kizakomeza kuba urubura nubwo kizaba cyakuwe ku gitare kinini. Nyamara icyo kimanyu cy'urubura nikigenda cyerekeza mu majyepho ku mpera y'isi aho imirasire y'izuba ihura n'ubutita, cya kimanyu kizahita gishongera mu nyanja ishyushye. Ineza iratsinda.»

Nk'Abadiventisiti dufite ibihamya bikomeye cyane mu byanditswe byo gushyigikira ibyo twemera. (Niba ntabyo dufite turi gukora iki ku isi?) Kandi ibyo ni ingirakamaro rwose. Nyamara dukeneye ikirenze inyigisho z'ukuri. Mbese si byo?

Page 64: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

«Iyaba twicishaga bugufi imbere y'Imana tukaba abagwaneza, tukagira urukundo, tukagira umutima wiyoroshya kandi w'imbabazi, ahabonekaga umuntu umwe wiyegirira ukuri haboneka abantu ijana.» Ellen G. White, Testimonies for the Church, vol. 9,189.

Igihe twigisha amahame y'itorero, dushyiramo Isabato, uko abapfuye bamera, inkomoko y'icyaha, n'ibindi byizerwa. Ariko se tujya twitondera gushimangira akamaro k'ineza n'izindi mbuto za Mwuka dusanga mu Cyigisho cyo ku Musozi w'imigisha no mu 1 Abanyakorinti 13?

Ni ingenzi kumenya ko Isabato ari umunsi wa karindwi, no kumenya ko abapfuye basinziriye kugeza ku muzuko; kandi ko ubutungane bwa Kristo budutwikira muri iki gihe no mu rubanza ruheruka, ibyo ni byiza kandi ni ingenzi. Nyamara kugira ubumenyi byonyine si kimwe no kumenya ukuri nk'uko kuri muri Yesu (Yohana 14:6), kubera ko ukuri kutubatura (Yohana 8:32). Ibyo bivuze ko ukuri kuduhindura kandi kugatuma turushaho gusa na Kristo. Umuntu yakwibaza ati, «Mbese dufite ukuri koko niba Yesu we Kuri atadufite?

KUWA GATANDATU, 5 GASHYANTARE

IBINDI BYO KWIGWA NO KUZIRIKANWA: «Umucyo muziranenge warukwiriye kurasa uturuka muri buri rugo rwa gikristo. Urukundo rwari rukwiriye kwerekanirwa mu bikorwa...rukigaragariza mu neza, mu bwitonzi no mu rukundo rutarangwa n'inarinjye. Hariho imiryango aho iri hame rishyirwa mu bikorwa, kuramya Imana kukaharangwa kandi urukundo rw'ukuri rukahimikwa. Muri iyi miryango hasohoka amasengesho buri gitondo na buri mugoroba akazamuka ajya ku Mana nk'umubavu uhumura neza, maze imbabazi zayo n'imigisha yayo bikamanukira iyo miryango nk'ikime cya mu gitondo.» Ellen G. White, The Adventist Home, p. 37.

«Hari benshi bafata kwerekana urukundo nk'intege nke maze bakagumana imibereho iheza abandi. Umwuka nk'uwo uniga isoko y'imbabazi. Mu gihe imbaraga zisunikira umuntu kwita ku bandi no kuba umunyabuntu zicecekeshejwe zigenda ziyoyoka maze umutima ugahinduka itongo n'ubutita. Twari dukwiye kumenya iryo kosa. Urukundo rutagaragajwe ntirushobora kuramba. Ntimugatume umutima w'uwo mubana cyangwa muziranye usonzera ineza n'imbabazi.» Ellen G. White, The Adventist Home, p.107.

IBIBAZO:

1. Nk'itsinda ry'abanyeshuri, nimuganire ku kibazo giheruka ingingo yo kuwa gatanu: Mbese dufite ukuri koko niba Yesu we Kuri atadufite? Mbese igisubizo

Page 65: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

cyanyu gishingiye ku ki?

2. «Urukundo ntirushobora kuramba rutagaragajwe.» Ibyo bisobanuye iki, kandi ni iyihe mpamvu ibyo bigaragaza ihame ry'ingenzi cyane kuri twe nk'itorero?

3. Nimusubire mu masomo y'iki cyumweru ahavuzwe iby'uko dukwiye kuba «intungane.» Ni mu buhe buryo twari dukwiriye gusobanukirwa n'icyo

ibi bivuze? ingorane rusange n'imyumvire itari ukuri twe nk'itorero twahanganye nabyo ku byerekeye imikoreshereze n'ubusobanuro bw'iri jambo ni izihe?

4. Genzura mu byakubayeho, maze urebe uburyo imyitwarire y'abandi Badiventisiti yagize icyo iguhinduraho ndetse no ku kwizera kwawe. Ibyo ni ukuvuga ngo mbese abantu bakubereye abagwaneza? Niba ari ko bimeze se ni mu buhe buryo iyo neza yagize icyo iguhinduraho? None se ku rundi ruhande abantu baba barakugiriye nabi? Niba ari uko bimeze se ibyo byo byakuzaniye izihe mpinduka? Mu itsinda ryanyu nimubwirane ibyababayeho. Ni iki wakura muri ibyo byababayeho gishobora gufasha itsinda ryanyu gusobanukirwa n'uburyo ineza ari ingenzi mu buhamya bwacu?

*********

GAHUNDA YO GUTANGA AMATURO

KUWA 6 GASHYANTARE,2010

Uwitwa Oswald Chambers yaravuze ati, “Ntabwo tubera ku isi kugirango duteze imbere imibereho yacu bwite y'iby'umwuka, cyangwa twishimire ibiganiro by'iby'umwuka tugirira ahantu hatuje. Tubereyeho kugaragaza Yesu Kristo mu buryo bwuzuye, kubw'umugambi wo kubaka Umubiri we”.

Twaremewe kuba mu muryango w'Imana. Inama y'agakiza yose yerekeje kuri gahunda y'Imana yo kubaka umuryango uzakunda, ukubaha kandi ukazimana n'Imana ibihe bidashira. Iyo twemeye Yesu nk'Umukiza wacu, Imana ihinduka Data, tugahinduka bana bayo kandi abandi bizera bahinduka basaza bacu na bashiki bacu. Itorero rihinduka umuryango wacu w'iby'umwuka. Ukuri ni uko umuryango wacu w'iby'umwuka ari ingirakamaro cyane kuruta imiryango yacu isanzwe kubera ko umuryango wacu w'iby'umwuka uzahoraho iteka!

Kuba mu muryango w'Imana ni cyo cyubahiro kiruta ibindi kandi niyo

Page 66: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

mahirwe aruta ayandi tubasha kugira. Igihe cyose twiyumvamo ko nta gaciro dufite, tukumva twacishijwe bugufi cyangwa tukishidikanyaho, dukwiye kwiyibutsa uwo dukomokaho. Turi abo mu muryango w'Imana, ari wo torero.

Iri torero rihumuriza rifite inshingano ikomeye! Mu miryango yacu yo ku isi, buri wese agira inshingano runaka zifasha mu gutuma umuryango utera imbere. Kubw'ibyo rero, dufite inshingano ikomeye yo kumenya ko twakoze ku rugero rushimishije dushyira uruhare rwacu mu mibereho myiza y'umuryango wacu w'iby'umwuka ari wo Itorero.

ICYO DUHAMAGARIRWA

Mu gihe dutanga uyu munsi, nimureke tuzirikane icyo umuryango wacu w'iby'umwuka ukeneye kugirango ushobore kuzuza inshingano zawo mu buryo bushyitse.

DUSENGE:

ICYIGISHO CYA 7

6-12 GASHYANTARE, 2010

IMBUTO IVA KURI MWUKA NI IMICO MYIZA

KU ISABATO NIMUGOROBA, 6 GASHYANTARE

AHO ICYIGISHO CY'IKI CYUMWERU KIBONEKA: Zaburi 51:10, 11; Yohana 14:9; Abanyaroma 3:12-20; 7:7-12; Tito 2:14; Abaheburayo 1:2, 3.

ICYO KWIBUKWA: «Imana ni Yo yaduhanze ituremera muri Kristo Yezu, kugira ngo dukore ibyiza yaduteganyirije kera ngo tujye tugenza dutyo» (Abanyefezi 2:10).

Mu Byanditswe, «imico myiza» ntivuze kugaragaza imyitwarire iboneye gusa ahubwo binavuze kurwanya ikibi ari cyo kinyuranyo cy'imico myiza. Imico myiza ni ubutungane bushyizwe mu bikorwa. Imico myiza ni ibyo dukora; ibitari ibyo si «imico myiza na mba.»

Page 67: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Ijambo «agathosune» ryasobanuwe mu Bagalatiya 5:22 ko ari «imico myiza», rifite ubusobanuro bw'imico myiza igaragarira mu bikorwa, ndetse ikoresha n'imbaraga. Ibirenze kuba ari imico myiza cyane, ni uko ari imico yahawe ubushobozi, ikagaragarira mu bikorwa byiza.

Akenshi twumva bavuga ngo umuntu afite «umutima mwiza» cyangwa ngo «agira umwuka w'ubugwaneza». Nyamara uko iyo mvugo yaba iteje ibibazo kose mu by'iyobokamana (Soma Yeremiya 17:9), ni nako mu bigaragara birushijeho. Kugira «Umutima mwiza» cyangwa «Umwuka w'ubugwaneza», byo ubwabyo ntacyo bivuze. Ahubwo,«umutima mwiza» ugaragarizwa mu bikorwa byiza, mu mirimo myiza igaragara, mu bikorwa bifatika by'ubugwaneza byungura abandi. Imigambi myiza, ibitekerezo byiza, n'intego nziza ni byiza kandi bifite akamaro kabyo, ariko amaherezo, imico myiza ni ugukora icyiza. Iyo dutekereje ibitari ibyo tuba twishuka.

KUWA MBERE, 7 GASHYANTARE

IMANA NI NZIZA

Muri Bibiliya, ubusobanuro bwimbitse kandi budasubirwaho bw'ijambo «ubwiza» rikoreshwa ku Mana yonyine. Kubw'ibyo, nubwo ijambo «ubwiza» ripfa gukoreshwa mu bintu byinshi, nubwo hariho abantu babi n'abeza, (Matayo 5:45), nubwo bishoboka ko Abakristo bakora imirimo myiza (Abanyefezi 2:10), nubwo ikintu cyose Imana yaremye yavuze ko cyari cyiza cyane (Intangiriro 1:31), Yesu avuga ko Imana ari yo «nziza» yonyine (Mariko 10:18). Ubugwaneza bw'Imana bwonyine nibwo bushyitse. Abandi bose bafite inzego z'imico myiza ugereranyije n'uru rugero rumwe ruzira amakemwa.

Ni ukubera iki amasomo akurikira avuga ku byerekeye uburyo imico myiza y'Imana ishobora kugaragarira mu mibereho yacu? Ukuvanwa mu Misiri 33:19, Zaburi 25:8, 86:5, 107:21, Nahumu 1:7, Abanyaroma 8:28.

Page 68: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Nyamara Imana ntitubwira ko ari nziza; ahubwo yaduhishuriye ubwiza bwayo mu buryo bwinshi.

Dushobora kubona ubwiza bw'Imana n'urukundo rwayo mu irema. Ndetse no muri iyi si yacumuye, mu burwayi, ibyorezo n'ibiza, ubwiza bw'Imana buracyagaragarira mu byaremwe.

Tekereza ku mibanire y'abantu n'abandi, urukundo, kuzirikanana, no kwita ku bandi. Dushobora gukora ibyo bintu byiza kandi bitangaje kubera ko Imana yaturemanye ubushobozi bwo kubikora, kandi yabigenje ityo kubera ko ari nziza.

Ukubana kw'abashakanye nubwo kwangijwe mu buryo bukomeye kandi buteye ubwoba, nyamara mu ipfundo ryako guhishura ubwiza bw'Imana n'urukundo ikunda abantu.

Ni ukuhe guhishurwa gukomeye k'ubwiza bw'Imana kwahawe inyokomuntu? Yohana 14:9; Abaheburayo 1:2, 3.

Andika inzira zose wowe ubwawe washoboye gusobanukirwamo ubwiza bw'Imana. Ni ukuvuga ngo, nubwo hari ibigeragezo wanyuzemo uko byaba bimeze kose, ni mu buhe buryo wowe ubwawe washoboye kumenya ubwiza bw'Imana yacu? Ni mu buhe buryo imico myiza y'Imana yagaragarira mu mibereho yawe bwite? Bwira igisubizo cyawe abagize itsinda ry'ishuri ryo ku Isabato urimo.

KUWA MBERE, 8 GASHYANTARE

BOSE BAKOZE IBYAHA

Soma mu Abanyaroma 3:12-20. Mbese ni mu buhe buryo tubona ukuri kw'aya masomo kwigaragaza ahatuzengurutse hose? Ni mu buhe buryo ubona ibi bigaragarira mu mibereho yawe bwite?

Page 69: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Kimwe mu bintu bibabaje mu buzima ni uko hashobora kuba hariho abantu bamwe b'abahanga cyane mu byo bakora, ndetse babifitemo impano, abantu batera ubwuzu, abantu bimbika mu gukurikira ukuri kw'Imana, abantu bafite ubumenyingiro n'ibitekerezo byagutse; abantu akenshi twita ko ari «beza» mu gihe ari abantu bangiritse kuva ku mutwe kugeza mu bworo bw'ikirenge. Ijambo «ubwiza» kimwe n'«urukundo» rishobora gukoreshwa mu buryo bworoshye ku buryo rita ubusobanuro bwaryo nyabwo. Iyo duhoze tuzirikana igitekerezo cy'ubwiza bw'Imana, dushobora kurushaho gusobanukirwa neza n'icyo imico myiza y'umuntu ari cyo mu by'ukuri ndetse n'uko yagombye kumera.

Ni kangahe twumva abatari abakristo bavuga ko badasobanukiwe n'iyi mvugo ya gikristo ku kuntu abantu ari abanyabyaha kubwa kamere n'ibindi. Mbese nta bantu bakora ibintu byiza, berekana imico myiza, ukutikunda, n'urukundo rutagira icyo rushingiraho? Mbese twese nta bantu bameze batyo twabonye? Ni mu buhe buryo twagira icyo dusubiza kuri kiriya kibazo cy'abatari abakristo?

Mu myaka yashize, umwanditsi w'Umurusiya witwa Feodor Dostoevsky yanditse igitabo kivuga ibyo mu gihe cye byaberaga mu nkambi y'imfungwa muri Siberia. Aho hantu niho abicanyi ruharwa b'Abarusiya bafungirwaga. Mu mfungwa harimo abari barakoze bimwe mu byaha

by'indengakamere. Nyamara Dostoevsky yanditse ukuntu rimwe na rimwe abo bagabo bashoboraga gukora ibikorwa bikomeye cyane by'ubugiraneza. Ikigaragara aha ni uko na ba ruharwa hari ubwo bashobora gukora ibikorwa byiza. Ikindi kandi ninde utarigeze abona abantu beza rwose bakora ibibi bikomeye cyane igihe babihatiwe?

Wowe bite? Mbese ntushoboye gukora ibikorwa bimwe

Page 70: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

by'ubugiraneza n'urukundo? Mbese ntushobora no gukora ibikorwa bibi cyane kandi by'indekamere? Ibisubizo byawe bikubwira iki ku bikwerekeyeho no ku buryo ukeneye Yesu?

KUWA GATATU, 9 GASHYANTARE

AMATEGEKO Y'IMANA N'IMICO MYIZA

Soma Abanyaroma 7:7-12. Ni iki Pawulo avuga aha cyerekeye amategeko? Mbese ni iyihe mpamvu imutera gushimangira ko amategeko ari meza?

Ikibazo abantu bamwe bafitanye n'amategeko y'Imana ni ugusobanukirwa nabi n'akamaro kayo mu nama y'agakiza. Iyo tugiye kwa muganga dufite uburwayi, mbere ya byose habanza kwisuzumisha mbere yo guhabwa imiti. Habaho ikibazo iyo abantu bitiranyije gusuzuma no guhabwa umuti. Amategeko y'Imana ntakora nk'urugero ngenderwaho gusa ahubwo afite n'umumaro wo gusuzuma muri gahunda y'agakiza. Pawulo avuga gusa ko iyo hatabaho amategeko ntaba yaramenye icyo icyaha ari cyo. Bityo rero amategeko aradusuzuma twese akerekana ko turi abanyabyaha. Hatabayeho iri suzuma nta mpamvu ifatika yaba ihari yo kuza kuri Yesu ngo dukizwe.

Mu nama y'agakiza, amategeko y'Imana ni ingenzi kubera ko nta mategeko nta cyaha cyaba kiriho, kandi niba nta cyaha nta mpamvu yo gukenera Umukiza.

Muri Zaburi 40:8, Dawidi yaranditse ati, «Mana yanjye, nishimira gukora ibyo ukunda; Ni koko, amategeko yawe ari mu mutima wanjye». None se ni iyihe mpamvu abantu bamwe bakwizera ko gukurikiza amategeko ari umutwaro?

Page 71: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Rimwe na rimwe dutekereza amategeko nk'uburyo butubuza gukora ibintu runaka- uburyo bwa «ntukagire utya.» Kandi ibyo birimo ukuri. Nyamara kandi hari ibintu byinshi bitabarika dushobora gukora biruta ibyo tutakora. Tekereza nanone ku nyungu zigaragara zo kumvira amategeko y'Imana. Tekereza ku buryo ayo mategeko atuma imibereho yacu irushaho kuba myiza muri iki gihe. Mbese ntitwari dukwiye kwiringira ubugwaneza bw'Imana cyane tukamenya ko niba hari icyo itubuza kigomba kuba atari cyiza kuri twe?

Mbese ubona ko gukurikiza amategeko ari umutwaro? Niba ari uko bimeze, ni iyihe mpamvu? Niba Bibiliya ivuga ko gukurikiza amategeko binejeje, ni mu buhe buryo tuba dukora nabi iyo amategeko ari umutwaro kuri twe?

KUWA KANE, 10 GASHYANTARE

KUGENDANA IMICO MYIZA

«Mbese umunyetiyopiya yabasha guhindura ibara ry'umubiri we, cyangwa ingwe ubugondo bwayo? Namwe ni uko ntimwabasha gukora ibyiza, kandi mwaramenyereye gukora ibibi» (Yeremiya 13:23).

Isomo tubonye haruguru ryerekana ikintu cyoroshye cyerekeye kameremuntu, ari cyo cy'uko tudahinduka mu buryo bworoshye, ariko by'umwihariko ibintu bibi biranga imico yacu. (Baza abantu bamaze igihe bashakanye uburyo guhindura uwo mwashakanye byoroshye!) Mu gihe ugitekereza ibi, dushobora ahari gusobanukirwa neza n'impamvu ijambo Ibyanditswe bikoresha bivuga 'imico myiza' ryimbitse cyane kandi rikaba ryirindwa cyane gukoreshwa nk'uko rikoreshwa mu bantu muri rusange. Imbuto ya mwuka ari yo imico myiza ni iy'imbere mu muntu, ikora ku gitekerezo cyose, buri jambo ryose na buri gikorwa cy'umuntu wubaha Imana. Ibi bisaba ko impamvu zidutera gukora ziba zitunganye mbere y'uko tuvuga ko igikorwa runaka ari «cyiza.» Ibi bisobanuye ko umuntu mwiza ari uwo ubutungane (gukora ibitunganye) bugaragaraho buturutse ku kumvira Imana no ku rukundo ayikunda bimurimo.

Page 72: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

«Mana yanjye undememo umutima uboneye, umvugurure ngire umutima ukumvira.» (Zaburi 51:10: Bibiliya Ijambo ry'Imana). «Mbese umusore yagenza ate ngo agire imibereho iboneye? Yakurikiza ijambo wavuze.» (Zaburi 119:9: Bibiliya Ijambo ry'Imana). Ni ubuhe butumwa aya masomo atanga ku byerekeranye n'uburyo dushobora guhinduka abantu «beza»?

Gereranya ibyo aya masomo avuga n'ibyo Pawulo avuga mu Banyaroma 7:18. Aya masomo afitanye isano ate?

Mu gice cya 7 cy'Abanyaroma, Pawulo ahavuga ibyo gucika intege kwe. Akavuga ko nubwo aba afite ibyifuzo byiza nta mbaraga zo gukora icyiza zimurimo (imirongo ya 18, 19). Nyamara mu Banyaroma 8:1-4, Pawulo ahishura ibanga ry'Umukristo rimubashisha gutsinda iyo ngorane. Iryo banga ni irihe? Nimuganire icyo «kugendera mu Mwuka» bisobanuye. Ibyo bikorwa bite?

Kuzirikana ko turi abanyabyaha bakeneye ubuntu, kandi ko imirimo yacu myiza idashobora kudukiza ni ikintu kimwe. Nyamara ikibangikanye n'ibyo, ni kuki tugomba kwitondera gukoresha iyi nyigisho nk'urwitwazo rwo kubaho tuyoborwa n'umubiri? Mbese hari ubwo ujya wisanga ukora ibyo? Niba ari ko bimeze, kuki iyo myitwarire iyobora mu nzira y'ibyago?

KUWA GATANU, 11 GASHYANTARE

IMICO MYIZA YAGARAGAJWE

Page 73: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Mu gihe bitavugwa ko dukizwa n'imirimo, bishobora kuvugwa ko nk'abahungu n'abakobwa b'Imana baguzwe amaraso, twakirijwe kugirango imibereho yacu ibashe kugaragaza imirimo myiza. Yesu yavuze ko nk'uko igiti kimenyekanira ku mbuto cyera, natwe tuzamenyekanira ku neza igaragarira mu mibereho yacu. Imirimo myiza Yesu ku yayihaye agaciro gakomeye ubwo yavugaga ko abafite imibereho itarangwamo imirimo myiza batazemererwa kwinjira mu bwami bwo mu ijuru (Matayo 25:41-46).

Soma Abanyefezi 2:10 na Tito 2:14. Ni ubuhe butumwa bumwe aya masomo ahuriyeho, kandi ni iyihe mpamvu ubwo butumwa ari ingenzi cyane kuri buri wese wizera Kristo?

Nk'ibiremwamuntu turi abanyabyaha; twarenze ku mategeko y'Imana; twese dukeneye Umukiza. Nyamara kandi, na none twahawe amasezerano muri Bibiliya ko niba twiyeguriye Yesu, tugahitamo kubaho mu Mwuka atari mu mubiri, dushobora gutsinda no kugira imibereho igaragaza ineza y'Imana. Dushobora kubaho mu cyo Pawulo yise «ubugingo bushya» (Abanyaroma 6:4), kubera ko nk'uko kubwo kwizera «kubw'umubatizo twahambanwe na Kristo» (Abanyaroma 6:4), ni nako «atwiyumvamo ko twapfuye ku cyaha, nyamara tukaba turiho mu Mana muri Yesu Kristo Umwami wacu» (Abanyaroma 6:11).

Dushobora kuba beza nk'uko Bibiliya ikoresha iri jambo, atari ukuba beza nk'aho dukwiye agakiza, ahubwo ni ukuba beza mu buryo imitima yacu, impamvu idutera kugira icyo dukora n'ibikorwa byacu bihishurira abantu uko Imana tuvuga ko dukorera iteye. Ni ukuri ibi bizasaba ko dupfa ku narinjye, bisabe ubushake bwo gukorera abandi, bisabe intambara ya buri munsi yo kurwana n'umubiri kandi binasabe umutima wicisha bugufi, wicuza kandi wihana igihe twacumuye. Ariko dushobora kandi kugaragaza ukwizera duhamya.

Ni mu buhe buryo ubona amasezerano y'ubuzima bwa gikristo bunesha ari ay'agaciro kuri wowe? Ni iki kikubuza kwaka gusohorezwa amasezerano wahawe ku giciro gikomeye?

Page 74: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

KUWA GATANDATU, 12 GASHYANTARE

IBINDI BYO KWIGWA NO KUZIRIKANWA: “Ntabwo tugomba guhamiriza Imana mu kwigisha ukuri no mu gutanga ibitabo gusa. Mureke twibuke ko imibereho isa n'iya Kristo ari cyo guhamya gukomeye kuruta ibindi gushobora gutangwa gushyigikira Ubukristo, kandi ko imico idahwitse y'umukristo itera ingorane zikomeye cyane mu isi kurusha imico y'umuntu w'isi.-Ellen G. White, Testimonies for the Church,vol. 9, p.21.

“Ikirango cy'ubukristo si ikimenyetso kigaragara inyuma, si ukwambara umusaraba cyangwa ikamba, ahubwo ni ikigaragaza ukunga ubumwe k'umuntu n'Imana. Ku bw'imbaraga y'ubuntu bwayo bugaragarira mu guhinduka kw'imico, isi igomba kwemezwa ko Imana yohereje umwana wayo nk'Umukiza w'isi. Nta bundi bushobozi buhindura bushobora kugota umutima w'umuntu bufitwe n'imbaraga iyo ari yo yose nk'imbaraga ihindura y'imibereho itikunda. Igihamya gikomeye kuruta ibindi gishyigikira ubutumwa bwiza ni umukristo ukunda kandi ukundwa.”-Ellen G.White, The Ministry of Healing,p. 470.

IBIBAZO: 1. Mu itsinda ryanyu, nimusome kandi muganire ku bisubizo

mwatanze ku kibazo cyo mu cyigisho cyo kuwa mbere kivuga ku buryo Imana yaguhishuriye ineza yayo?

2. Mbese ni mu buhe buryo bufatika twe nk'abantu ku giti cyacu cyangwa nk'itorero dushobora kugaragariza no guhishurira abandi ineza y'Imana?

3. Bibiliya ivuga ko amategeko y'Imana ari meza. Kandi tuzi ko ari ukuri. Nubwo bimeze bityo ni mu buhe buryo ashobora gukoreshwa nk'ikintu kibi? Ni mu zihe nzira amategeko ashobora gukoreshwa nabi kandi ni izihe ngaruka mbi zikomoka kuri uko kuyakoresha nabi?

Page 75: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

4. Tekereza kuri iki kibazo gikomeye cyibazwaga kera: Mbese ikintu cyemezwa ko ari cyiza kubera ko Imana ivuze ko ari cyiza? Cyangwa Imana ivuga ko ari cyiza kubera ko cyari gisanzwe ari cyiza?

5. Mu itsinda ryanyu nimuganire ku magambo ari muri Luka 18:18, 19. Mbese icyo Yesu yavugaga ahangaha ni iki? Ni mu buhe buryo tugomba gusobanukirwa n'aya magambo ye?

6. Nimugirane ikiganiro mu itsinda ryanyu. Umugabane umwe w'abagize itsinda wemeze ko ibiremwamuntu bifite umutima mwiza mu gihe undi mugabane wo uhakana uvuga ko abantu ari babi. Mushyigikire ibitekerezo byanyu mudashingiye kuri Bibiliya ahubwo mushingire ku byo mubona ku isi.

*********

GAHUNDA YO GUTANGA AMATURO

KU ISABATO, 13 GASHYANTARE 2010

Hari ku Isabato y'ubusonga maze umubwiriza akora isesengura ryiza cyane rya Yohana 3:16. “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w'ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”

Umwigisha yashimangiye ko agakiza ari umugambi wuje urukundo wakomotse ku Mana maze ugasakazwa ku isi y'ingome kandi yacumuye. Yarimbitse cyane asobanura icyo urukundo agape ari cyo; ni urukundo rudahinduka, rutagira icyo rushingiraho, urukundo tudahabwa nk'igihembo kandi tutanakwiriye nyamara twagiriwe igihe twari tukiri abanzi b'Imana, abanyabyaha kandi tutubaha Imana. Uwo mwigisha yashyize itandukaniro hagati ya “agape” n'izindi nkundo zigira icyo zishingiraho nka “eros”(urukundo hagati y'abantu b'ibitsina bitandukanye) na “philos”(urukundo rw'abavandimwe). Yarangije atinda cyane ku gihamya cy'uburyo Imana yerekanye urwo rukundo

Page 76: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

itanga Umwana wayo w'Ikinege! Cyari ikibwirizwa gikora ku mutima.

Kubwa gahunda ya nyuma ya saa sita, yavuze ko ari bwigishe ahereye kuri Yohana 3:16! Yaravuze ati, “ Kuko abantu bakunze Imana cyane, byatumye batanga---------------.” Maze adusaba kuzuza ibikurikiraho.

Turakunda kubera ko Yo yakunze mbere. Urukundo rubyutsa urundi. Turatanga kubera ko yabanje gutanga. Gutangana impuhwe byerekana isoko yo gutanga iba mu mitima yacu.

ICYO DUHAMAGARIRWA Mu gihe dutanga, ni mutyo twitegereze impano ikomeye cyane

Imana yahaye inyokomuntu, ari yo Yesu Kristo. Mu kuduha Yesu, Imana “yisize ubusa”. Nimureke twongere twagure ibitekezo turebe Abanyaroma 8:32: “Ubwo itimanye umwana wayo bwite, ahubwo ikamushyikiriza abamwica ari twe twese azira, izabura ite kuduhana byose nawe?” DUSENGE:

ICYIGISHO CYA 8

13-19 GASHYANTARE, 2010

IMBUTO IVA KURI MWUKA NI UBUDAHEMUKA

KU ISABATO NIMUGOROBA, 13 GASHYANTARE

AHO ICYIGISHO CY'IKI CYUMWERU KIBONEKA: Matayo 25:1-13; Luka 16:10; 1 Abanyatesaloniki 5:23, 24; 2 Timoteyo 3:1-5; Abaheburayi 11.

ICYO KWIBUKWA: “Ntitukarambirwe gukora ibyiza kuko nitudacogora tuzasarura igihe kigeze” (Abanyagalati 6:9) [Bibiliya Ijambo ry'Imana].

Page 77: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Imbuto iva kuri Mwuka izwi nk'ubudahemuka ishobora na none kwitwa “ubupfura.” Ivuga ku kwihangana, kugira imigambi ihamye, by'umwihariko igihe ibintu bikomeye. Ubudahemuka busaba gushikama. Andi magambo bihuje inyito arimo; ubuyoboke budakebakeba, ukudahindagurika, ukudashidikanywaho, kutanyuranya n'amahame cyangwa imigambi by'umuntu ku buryo bitakwirengagizwa, kwiyemeza kugera ku ntego; no gufata icyemezo kidakuka.

“Ukwizera” n' “ubudahemuka ” nubwo bifitanye isano ya bugufi si ibintu bimwe. Ukwizera ni ya mbaraga umuntu atasobanura, impano iva ku Mana, iyo binyuze muri iyo mpano dushobora kwizera ukuri kw'ibintu bitari byaboneka. “Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa, udashidikanya ko bitazaba, kandi niko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby'ukuri.” (Abaheurayo 11:1 ).

Ibiri amambu, ubudahemuka ni ugushyirwa mu bikorwa kw'ibyo umuntu yemera bimurimo. Igihe dufite ukwizera Imana, dukorana ubudahemuka. Ibikorwa by'ubudahemuka ni ukwigaragaza k'ukwizera kwacu, kandi ibyo bikorwa ni imigozi ifatanyiriza hamwe ukwizera kwacu n'imyitwarire yacu.

KUWA MBERE, 14 GASHYANTARE

IMANA NI INDAHEMUKA

“Uwiteka, Mana Nyiringabo, Ni nde munyambaraga uhwanye nawe, Uwiteka?” (Zaburi 89:8 ).

Kimwe n'imbuto zose ziva kuri Mwuka, Imana ubwayo ni icyitegererezo dukwiye kwiga kiduha urugero rw'ubudahemuka. Imana ni indahemuka none, nk'uko yari iri mu myaka myinshi itabarika mbere y'uko irema isi. Imana kandi izakomeza kuba indahemuka mu myaka myinshi itabarika mu gihe kizaza nk'uko yari iri igihe yashyiragaho amabwiriza y'ingoma yayo mu gihe cya kera kitagira iherezo. Nta kintu kizayicogoza cyangwa ngo gihindure imikorere yayo.

Page 78: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Zirikana bimwe mu biranga ubudahemuka bw'Imana: Ubudahemuka bw'Imana ntibugerwa. - “Uwiteka urugero

rw'imbabazizawe rugera mu ijuru, Urw'umurava wawe rugera no mu bicu” (Zaburi 36:5).

Ubudahemuka bw'Imana ntibuhinduka - “Ariko sinzamukuraho rwose imbabazi zanjye, sinzivuguruza umurava wanjye” (Zaburi 89:33).

Ubudahemuka bw'Imana buragutse cyane - “Zihora zunguka uko bukeye, umurava wawe ni munini” (Amaganya ya Yeremiya 3:23).

Ubudahemuka bw'Imana buganje mu ijuru- “Kuko navuze nti, 'Imbabazi zizakomezwa iteka, no mu ijuru ubwaho, uzahashimangira umurava wawe' ” (Zaburi 89:2).

Reba imigisha itugeraho ari ingaruka z'ubudahemuka bw'Imana:

1 Abanyakorinti 10:13

1Abanyatesaloniki 5:23, 24

2 Abanyatesaloniki 3:3

Abaheburayi 10:23

Ni kuki ubudahemuka bw'Imana ari ingenzi cyane ku mibereho y'Umukristo? Ongera wibuke igihe kimwe mu mibereho yawe ubwo kumenya ko Imana ari indahemuka byagufashije kuva mu ngorane.

Ushingiye ku bibaho buri munsi, ni uwuhe mugisha ugufasha cyane uri migisha iva ku budahemuka bw'Imana twabonye haraguru?

KUWA KABIRI, 15 GASHYANTARE

KUBURAKWIZERA: IKIMENYETSO CY'IMPERUKA

Page 79: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Soma muri Luka 18:8. Ni iki kivugwa mu kibazo cyabajijwe Yesu dusanga muri uyu murongo?

Intumwa Pawulo avuga ko “ abantu babi n'abashukanyi bazarushaho kuba babi bayobye abandi nabo bagire ababayobya” (2 Timoteyo 3:13). Muri iki gihe abantu bameze nk'uko bari bameze igihe Mose yandikaga ibitabo bye cyangwa nk'igihe Pawulo yandikaga inzandiko ze. Nyamara hari ushobora kujya impaka avuga ko igihe cya none cyorohereza abantu gucumura kandi ko gikururira abantu mu gukora ibyaha. Mu yandi magambo, ahadukikije harushaho kudukururira gukora ibyaha, kandi kameremuntu yacumuye izabiboneramo urwitwazo. Kamere yo gukurura wishyira yashyizwe imbere. Iyamamaza rihora rikomanga ku mitima yacu riduhamagarira kwishimisha: Ni kuki twategereza, ni kuki twakwiyanga, ni kuki twakwitanga, ni kuki tutajyana n'abandi? Iteka twumva bavuga ngo, “Ishimishe kuko ubikwiriye” cyangwa tukumva n'ibindi bisa bityo.

Soma 2 Timoteyo 3:1-5. Ni iyihe ngeso ya mbere irangwa mu bantu dusanga muri iri somo? Ni mu buhe buryo tubona iyo ngeso igaragara cyane muri iki gihe?

Mu gihe iki gisekuru ari cyo cya mbere mu gukabya kwikunda, ni nacyo dusangamo by'umwihariko ko kwikunda ari nk'itegeko mu by'ukuri. Usanga intero ari iyi ngo, “Shaka kuba nomero ya mbere” , “Banza wikunde”. Gukurura wishyira kwabyaye ikindi kintu ari cyo kuba ntibindeba. Iki gisekuru kigomba kuba ari cyo cyanditsweho ngo, “Hariho abantu bavuma ba se; ntibagire icyiza bifuriza ba nyina. Hariho abantu bibwira ko baboneye; nyamara batigeze bikuraho ubwandure bwabo.” (Imigani 30:11,12). Bisa n'aho ikintu cyose kibi gikorwa na buri muntu biba ari ukugera ikirenge mu cy'undi muntu, cyane cyane ababyeyi.

Ni mu buhe buryo ibitangazamakuru byagize uruhare mu buhemu

Page 80: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

ndetse no mu bagize itorero? Vugisha ukuri: Ni mu buhe buryo ibitangazamakuru byahinduye imitekerereze yawe? Subiza amaso inyuma maze wibaze uti, “Ni mu buhe buryo ibintu nsoma, ibyo nitegereza n'ibyo numva bishobora kuba birimo kwangiza ubudahemuka bwanjye ku Mana?”

KUWA KABIRI, 16 GASHYANTARE

INGERO Z'ABABAYE INDAHEMUKA (Abaheburayi 11)

Soma urutonde rw'abantu batanzweho ingero zo kuba indahemuka baboneka mu Baheburayi 11. Hitamo abantu batatu maze wandike uburyo ubudahemuka bwabo bwagaragaye ndetse no hagati mu birushya, mu bigeragezo n'ibishuko. Ni ukuvuga ngo ni iki bakoze cyagaragaje ubudahemuka bwabo? Hamwe n'ibyo, ni ibihe bintu biruhije, ibigeragezo n'ibishuko bahuye na byo? Ikirushijeho, nubwo haba hari ibintu dutandukaniyeho, ni mu buhe buryo amahame bariya bantu bakurikizaga ari amwe n'ayacu muri iki gihe?

(1)

(2)

(3)

Page 81: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Tekereza ukuntu byari byoroshye ko bamwe muri abo bantu bashoboraga gucika intege. Tekereza kuri Yozefu ari mu nzu y'imbohe, cyangwa kuri Sara wategereje umwana w'isezerano igihe kirekire, cyangwa kuri Mose wageragereshejwe ubukire bw'ubwami butandukanye no “kugirirwa nabi hamwe n'ubwoko bw'Imana”(umurongo wa 25). Rimwe na rimwe tujya dushaka gutekereza bariya bantu nk'aho bari ibiremwa bidasanzwe kandi nyamara bari abantu nkatwe, abantu bashoboraga gukora icyaha, bagashidikanya, bakagira ubwoba ndetse bakaba bagwa mu cyaha. Nubwo bari bafite intege nke n'amakosa byabo bwite, berekanye ubudahemuka, bashyize mu bikorwa ukwizera bahamyaga kandi bashoboraga gukoreshwa n'Imana ibintu bikomeye.

Ni ibihe bintu bikubera imbogamizi mu cyifuzo ugira cyo kuba indahemuka? Shyira ibyo bintu mu matsinda abiri:

(1) Ibyo utagira icyo ukoraho,(2) Ibyo ushobora gukura mu mibereho yawe ubwawe.

KUWA KANE, 17 GASHYANTARE

UBUDAHEMUKA MU MIBEREHO YA BURI MUNSI

“Ugira umurava mu tuntu duto, no mu bikomeye azawugira. Naho uhemuka mu tuntu duto, no mu bikomeye azahemuka” (Luka 16:10). [Bibiliya Ijambo ry'Imana]

“Ikintu gikomeye isi ikeneye ni abantu batagurwa cyangwa ngo bagurishwe, abantu b'abanyakuri kandi b'indahemuka mu mitima yabo, abantu badatinya kuvuga icyaha mu izina ryacyo, abantu bafite umutimanama udateshuka ku nshingano zabo nk'uko urushinge rwa dira ruhora rwerekana amajyaruguru, abantu bahagararira ukuri n'ubwo ijuru ryabagwira.” -Ellen G. White, Education, p. 57.

Page 82: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Amagambo akurikira ni amwe mu bintu bigize ubudahemuka:

Kugirirwa icyizere: Ibi bisobanuye ko abantu bashobora kukwiringira. Ni ryari hari umuntu uherutse kuguhemukira? Mbese wibuka uko ibyo byatumye wumva umerewe? Mbese ibyo bivuze iki cyerekeye imico yawe niba utari uwo kugirirwa icyizere?

Kuba umunyakuri: Kuba umunyakuri ni ubudahemuka. Ibi bivuze ko utazabeshya cyangwa ngo wibe. Kuba umunyakuri ni inkingi y'imico ihamye kandi bikwiriye guhora bigaragara buri munsi mu mibereho yacu.

Ubupfura: Ni nk'amahame n'amategeko bigenga kubahwa. Iyo ufite ubupfura, uba ufite indangagaciro n'imyizerere ugenderaho. Ibyo kandi bivuze ko wubaha indangagaciro n'imyizerere by'abandi. Ubupfura kandi ni imwe mu nkingi zubaka imico.

Ubuyoboke: Ubuyoboke ni ukunamba ku muntu. Ibi bisobanuye ko ari ugukomera ku muntu, ukamuba iruhande ndetse n'iyo ibihe bikomeye. Ubuyoboke ni umugabane ukomeye w'ubucuti. Ariko se ubuyoboke burimo no gukora ikibi kubera inshuti? Mbese ubuyoboke bufite aho bugarukira? Ni mu buhe buryo umuntu ashobora gufata ikintu cyiza nk'ubuyoboke maze akarenza urugero?

Genzura ibi bintu twavuze haraguru witonze. Mbese ni mu buhe buryo wisanga muri izi ngeri zitandukanye? Ni hehe warushaho gukora neza? Ikirushijeho, ni izihe mpinduka ukeneye kugira ngo urusheho kuba indahemuka mu byo uzi ko ari ukuri? Ni mu buhe buryo wakora impinduka zikenewe?

KUWA GATANU, 18 GASHYANTARE

KUBA INDAHEMUKA KUGEZA KU MPERUKA

Mbese ntibishoboka ko twaba turimotubabazwa n'ukundi Gucika intege Gukomeye? Atari uko twashyizeho indi taliki ntarengwa yo kugaruka kwa Yesu ahubwo ari ikintu kiriho, ndetse cyihishe cyane ari cyo: gucogora

Page 83: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

gushimangira ku Kugaruka kwa Yesu, byaba bitaratewe n'indi mpamvu uretse kuba twaribwiye ko uko kugaruka kwari kuba kwarabaye.

Soma Matayo 25:1-13. Zirikana ko umuntu wese wari utegereje umukwe yasinziriye. Amaherezo ubwo umukwe yazaga maze bose bagakanguka, batanu muri bo bibutse ibitereko basheshe. Ni mu buhe buryo mu kinyejana cya 21 dushobora kuba mu kaga ko kumera nk'abo bakobwa b'abapfu?

Soma Matayo 24:44-50. Reba uburyo umugaragu mubi yahinduye imibereho ye ubwo yari amaze kwibwira ko shebuja atakigarukiye igihe yari amwiteze. Ni ubuhe butumwa dukuramo twe abumva ko kugaruka kwa Yesu kwatinze?

Ntabwo ibintu byabereye igihe twari tubyiteze, nyamara dukura guhumurizwa mu isezerano riri mu Banyagalati 6:9, “Ntitukarambirwe gukora ibyiza, kuko nitudacogora tuzasarura igihe kigeze”.

Ikibazo ubwoko bw'Imana buhanganye nacyo mu kinyejana cya 21 si iki ngo, “Mbese Imana izaba indahemuka?” Uyu munsi dukwiriye kumenya ko Imana ari indahemuka kubyo yasezeranye byose. Ikibazo gikomeye cyane ni iki ngo. “Mbese nzaba indahemuka kugeza ku iherezo”.

Igisubizo cy'iki kibazo kirebana n'ahazaza mu buryo bwinshi (Mbese nzaba indahemuka kugeza ku mperuka?) kigomba kuboneka muri iki gihe. Mbese icyerekezo cy'imibereho yawe ya gikristo muri iki gihe ni ikihe? Mbese uba wiyeguriye Imana buri munsi, ukurira mu buntu no mu budahemuka, cyangwa ugenda usubira inyuma buhoro buhoro, urushaho kwimenyereza isi n'imigenzereze yayo? Mbese igisubizo cyawe kikubwira iki ku mibereho yawe n'uburyo ugendana n'Imana?

Page 84: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

KUWA GATANDATU, 19 GASHYANTARE

IBINDI BYO KWIGWA NO KUZIRIKANWA: “Nyamara nk’uko inyenyeri zikomeza inzira ngari zagenewe, imigambi y’Imana ntiyihutishwa cyangwa ngo ikererwe. Binyuze mu bimenyetso by’umwijima w’icuraburindi ndetse n’itanura ricumba umwotsi, Imana yahishuriye Aburahamu iby’uburetwa bw’Abisiraheli mu Misiri, imwereka ko igihe cyabo cyo kuba abasuhuke kigomba kuba imyaka magana ane. “Ubwa nyuma,” niko Uwiteka avuga, “bazarivamo bavanyemo ubutunzi bwinshi.” Itangiriro 15:14. Kandi iryo jambo, ubutware bw’ubwami bwishyize hejuru bwa Farawo ntibwabashaga kurirwanya. Kuri “Uwo munsi nyirizina” nk’uko ijuru ryabisezeranye, “ingabo z’Uwiteka zose ziva mu gihugu cya Misiri.” Kuva 12:41. Ni muri ubwo buryo na none, isaha yo kuza kwa Kristo yemejwe mu nama yo mw’ijuru. Ubwo urushinge rw’isaha ikomeye rwageraga ku gihe cyayo cyagenwe, Yesu yavukiye i Betelehemu.”-Ellen G. White, The Desire of Ages, p.32.

IBIBAZO:1. Ni ibihe bintu bimwe biba mu muco wanyu bibera inzitizi

abashaka kuba indahemuka kuri Yesu? Ni mu buhe buryo twahangana n'izo nzitizi? Ni mu buhe buryo twafatanya muri uru rugamba?

2. Tekereza ku bintu wasomye, ibyo witegereje cyangwa ibyo wateze amatwi mu masaha 24 ashize. Mbese byari ibintu byashoboraga kugukomeza mu kwizera kwawe, cyangwa byari ibirwanya ukwizera kwawe? Ni ibiki igisubizo cyawe gihishura?

3. Tekereza ku kibazo cy'ubuyoboke. Ni ryari ubuyoboke buba ari bwiza? Mbese ni bwiza igihe cyose? Ni ryari kunamba ku muntu bishobora gusobanura kunambuka ku Mana?

4. Ni iyihe ngorane, niba ihari, ishobora kuva mu gukabya kuba indahemuka? Ni ukuvuga ngo ni mu buhe buryo umuntu yakabya

Page 85: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

ubudahemuka?

5. Ni izihe nzira zifatika dushobora gukoresha kugira ngo dutume ukuri ko kugaruka kwa Yesu gukomeza kugaragara mu matorero yacu no mu ngo zacu? Ibi ni ukuri: Uko kugaruka kwa Yesu kurushaho gutinda, niko kubyibagirwa ndetse no kugwa mu ngeso n'ibyitegererezo bibi by'intekerezo bigenda byoroha cyane. Ni mu buhe buryo twacengeza, by'umwihariko mu bantu bamaze igihe kirekire mu itorero, akamaro ko guhora duhanze amaso ukuri n'isezerano byo kugaruka kwa Yesu?

*********

GAHUNDA YO GUTANGA AMATURO

KU WA 20 GASHYANTARE,2010

“Ku munsi uheruka iminsi mikuru y'ingando, ari nawo bizihizaga cyane, Yesu ahagaze mu rugo rw'Ingoro y'Imana avuga aranguruye ati, 'Umuntu wese ufite inyota, nansange maze anywe. Nk'uko ibyanditswe bivuga, umuntu unyizera imigezi y'amazi y'ubugingo izamuturukamo.'”(Yohana7:37-38). [Bibiliya Ijambo ry'Imana].Umucurabwenge witwa Blaise Pascal yavuze ko umuntu yaremanwe umworera muri we ufite ishusho nk'iy'Imana kandi ko kugira ngo uwo mworera ushobore kuzura byakorwa n'umuntu ubwe. Yesu gusa niwe ushobora kumara inyota ikomeye umutima w'umuntu ufite. Yeremiya abishimangira cyane avuga ati, “Kuko abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: baranyimuye kandi ari njye soko y'amazi y'ubugingo; kandi bikorogoshoreye ibitenga mu rutare, ndetse ni ibitenga bitobotse, bitabasha gukomeza amazi!” Yeremiya 2:13. Yesu nawe yacengeje uko kuri igihe yaganiraga n'umunyasamariyakazi muri Yohana 4:13-14 ati, “Umuntu wese umywa aya mazi, azongera kugira inyota: ariko unywa amazi nzamuha, ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y'amazi adudubiza kugeza ku bugingo buhoraho.”

Page 86: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Kunywa ku mazi y'ubugingo bizana Yesu mu buzima bwacu, we soko y'amazi y'ubugingo. Yesu we soko idudubiza ntashobora gupfukiranirwa imbere mu mitima. Ayo mazi azashakisha aho anyura kugira ngo atembe hanze.

ICYO DUHAMAGARIRWA

Nimureke gutanga kwacu k'uyu munsi kube kududubiza kw'ubugingo bwa Kristo buri muri twe.

DUSENGE:

ICYIGISHO CYA 9

20-26 GASHYANTARE, 2010

IMBUTO IVA KURI MWUKA NI UBUGWANEZA

KU ISABATO NIMUGOROBA, 20 GASHYANTARE

AHO ICYIGISHO CY'IKI CYUMWERU KIBONEKA: Itangiriro 50:20; Matayo 5:5;11:29; Abanyaroma 12:3; Abanyagalati 6:1; Abanyafilipi 2:2,3; 1 Petero 3:4.

ICYO KWIBUKWA: “Hahirwa abagwaneza kuko ari bo bazahabwa isi” (Matayo 5:5).

Ubugwaneza ni imbuto iva kuri Mwuka, nyamara iyi mbuto isa n'iyazimiriye mu muco urangwa n'amahane no gukurura wishyira. Kubera ko benshi bitiranya ubugwaneza n'intege nke, abantu benshi ntibashimishwa n'uko abandi ari abagwaneza. Nyamara ibyo nibyo twahamagariwe.

Ubugwaneza ni iki? Ni imyitwarire tugira yo kwicisha bugufi ku Mana

Page 87: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

no kwiyoroshya imbere y'abantu, iyo tumenye ko Imana ari yo mugenga kandi ko dushobora kuyiringira ndetse n'igihe ibintu bitagenda nk'uko twabyifuzaga kuko ari ko bikunze kugenda. Kugira ngo umuntu abe umugwaneza akeneye kugira icyizere atari muri we, ahubwo akakigira mu Mana.

Nubwo ubunyantegenke n'ubugwaneza bishobora gufatwa nk'aho ari bimwe, biratandukanye. Intege nke ziterwa n'ibintu bibi bibaho; nko kubura imbaraga cyangwa ubutwari, aya akaba ari amagambo atakoreshwa kuri Yesu wavuze ati, “Mwemere kuba abagaragu banjye, munyigireho; kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima; namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu” (Matayo 11:29). Ahubwo ubugwaneza ni imbuto iva ku guhitamo k'umuntu wemera kwiringira Imana no kuyishingikirizaho bivuye ku mutima; ibyo bikaba bihabanye no kwikurikirira inzira z'umuntu ku giti cye. Bityo rero, ubugwaneza bukomoka ku mbaraga si ku ntege nke.

KUWA MBERE, 21 GASHYANTARE

UMUGWANEZA KANDI WOROHEJE MU MUTIMA

“Mwemere kuba abagaragu banjye, munyigireho; kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima; namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu” (Matayo 11:29). Ni iki Yesu atubwira muri iri somo? Ni mu buhe buryo kuba umugwaneza no kuba uworoheje mu mutima bishobora kuzana ikiruhuko mu mitima yacu?

Ubugwaneza ni ukureka rwose kwirwanirira maze tukiringira ko Imana izaturwanirira. Ubugwaneza ni ikinyuranyo cyo kwiyemera no kwishakira inyungu z'umuntu ku giti cye. Ibi bituruka mu kwiringira imbabazi z'Imana n'ubushobozi bwayo bwo kugenga ibintu. Umuntu w'umugwaneza ntabwo yihugiraho (Luka 22:42), iyi ikaba ari imyitwarire ishingiye ku isezerano ryo kubona uburuhukiro bw'imitima yacu. Ikirenze ibyo, mbese aho

Page 88: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

ukwivumbura kwacu akenshi ntiguterwa no kwishakira inyungu zacu n'ibyo twifuza? Mu magambo yumvikana cyane, umuntu w'umugwaneza ni uwamenye gupfa ku narinjye, kandi ntafate ukwizera, ubutwari no kwihangana nk'aho ari byo bintu kamara ab'isi bakwitiranya n'ubugwaneza.

Soma Abanyaroma 12:3. Ni mu buhe buryo igitekerezo cy'ubugwaneza kigaragazwa muri uyu murongo?

Abanyefezi 4:2 ni irindi somo ridufasha gusobanukirwa n'icyo ubugwaneza ari cyo. Zirikana uburyo iri somo rifitanye isano n' Abanyaroma 12:3, aho aya masomo yombi ashimangira mu buryo bwayo impamvu ubwirasi no kwikunda bihabanye n'urugendo rwa gikristo. None se ni mpamvu ki umukristo yagira ikintu icyo ari cyo cyose yirata? Mbese twese ntituri abanyabyaha? Mbese twese ntitwari abo kurimbuka by'iteka iyo hataba aha Yesu? Mbese ari uguhumeka na buri gutera k'umutima twese ntitubikesha Imana? Mbese impano yose n'ingabire yose dufite ntibikomoka ku Mana? None se twakwirata iki? Ntacyo ! Ikindi kandi urebye icyo byasabye kugira ngo dukizwe, Abakristo bari bakwiriye kuba ari bo bantu b'abagwaneza kandi bicisha bugufi kurusha abandi ku isi.

Tekereza ukuntu ubeshwaho n'Imana mu bintu byose. None se uko kwirata no kwiyemera byo mu mutima wawe bituruka hehe, kandi ni mu buhe buryo wabitsinda?

KUWA KABIRI, 22 GASHYANTARE

INGERO Z'ABABAYE ABAGWANEZA

Ibuka ikibazo Aburahamu yagize mu gutafa umwanzuro wo kugabana igihugu n'umuhungu wabo Loti. (Soma Intangiriro 13:8,9.) Ushingiye ku kuntu Imana yari yarasezeraniye Aburahamu kuzahindura urubyaro rwe ishyanga rikomeye, ni uruhe rwitwazo Aburahamu aba yaragize rwo kwihitiramo ahantu heza? Nyamara Aburahamu yaretse Loti aba ari we

Page 89: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

ubanza guhitamo, avuga ko we atwara ahasiye. Ni mu buhe buryo iki gikorwa kigaragaza ubugwaneza?

Hafi buri wese azi igitekerezo cya Yozefu agurishwa na bene se mu Misiri nk'imbata. Ongera usome igitekerezo cy'ukuntu bamugezeho ari umutegetsi wa kabiri mu Misiri yose, baje basaba kugurishwa ibyokurya (Itangiriro 45). Ni mu buhe buryo ubugwaneza bwa Yozefu bwagennye uburyo yafashe abavandimwe be. Iyo ataba umugwaneza ni iki aba yarakoze? Ni mu buhe buryo Itangiriro 50:20 ari urugero rw'icyitegererezo cy'abagwaneza?

Dawidi nk'umusore yari yarasigiwe amavuta kuzaba umwami wa kabiri wa Isiraheli. Umwami Sawuli yamugiriye ishyari cyane maze amara imyaka myinshi ahiga Dawidi n'abantu be kugira ngo amwice. Dawidi yagize amahirwe yo kuba yakwica Sawuli incuro ebyiri zose (1Samweli 24:3-7, 26:7-12). Iyo Dawidi ataba umugwaneza urwitwazo yari afite rwo kwica Sawuli ni uruhe? Ni mpamvu ki bitworoheye cyane gukoresha urwitwazo mu by'umwuka maze tugakora ikintu kiri mu nyungu zacu bwite?

Mu Ibarura 12:3, Mose avugwa nk'umuntu warushaga ubugwaneza abo mu gihe cye. Nyamara ibikorwa bye bikomeye ntibyujuje ubusobanuro bwemewe n'abantu benshi bw'ubugwaneza. Gusaba Farawo ngo areke Abisirayeli bagende byakoranywe ingufu kandi byakurikiwe n'igikorwa. Igihe Abisiraheli baramyaga inyana y'izahabu, uburakari bwa Mose “bwaragurumanye” nuko butarashira afata ya nyana bakoze, arayitwika, arayisya ifu ayivanga n'amazi maze ayinywesha Abisirayeli (Kuvanwa mu Misiri 32:19, 20). Ni mu buhe buryo tugomba gusobanukirwa n'ubugwaneza bwa Mose?

Birumvikana ko Yesu ari we rugero ruruta abandi bose rw'ubugwaneza (Matayo 11:29). Zimwe mu ngero z'ubugwaneza bwe ni izihe? Nk'urugero, ni mu buhe buryo ubugwaneza bwe bugaragarira muri Yohana 18:21-23? Cyangwa se muri Matayo 26:39? Hamwe n'ibi, tubona ingero za Yesu akora ibintu bitagaragara ko ari ubugwaneza. Nk'igihe yirukanaga abavunjishirizaga mu rusengero cyangwa incuro zose yahanganaga n'abafarisayo kimwe n'abandi ku byerekeye uburyarya bwabo. Ni mu buhe

Page 90: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

buryo izi ngero zidufasha gusobanukirwa ko ubugwaneza bushobora kugaragazwa hakoreshejwe imbaraga?

Ni ikihe kintu rusange kiboneka muri izo ngero z'ababaye abagwaneza? Ni iki wazigiramo cyagufasha gusobanukirwa n'icyo ubugwaneza ari cyo ndetse n'icyo butari cyo?

KUWA GATATU, 23 GASHYANTARE

AKAMARO K'UBUGWANEZA

“Mushake Uwiteka, mwa bagwaneza bo mu isi mwese, bakomeza amategeko ye; mushake gukiranuka, mushake no kugwa neza; ahari muzahishwa ku munsi w'uburakari bw'Uwiteka” (Zefaniya 2:3). Ubugwaneza ni ikinyuranyo cy'ubwirasi. Muri iyi minsi abantu bashimangira akamaro ko kwiha agaciro. Ni ryari kwiha agaciro birenga urugero maze bigahinduka ubwirasi?

Ubugwaneza ni ngombwa kugira ngo Ijambo ry'Imana ryakirwe.

“...Mwakirane ubugwaneza ijambo ryatewe muri mwe, ribasha gukiza ubugingo bwanyu” (Yakobo 1:21). Umuntu udafite umwuka wo kwicisha bugufi ntabwo ashobora kwakira Ijambo ry'Imana kubera ko agira intambara yo kurengera inyungu ze. Ni mpamvu ki ibyo ariko bimeze?

Ubugwaneza ni ngombwa kugira ngo ubuhamya bwere imbuto.

“Ahubwo mwubahe Kristo mu mitima yanyu, ko ari we mwami, kandi mube mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z'ibyiringiro mufite, ariko mufite ubugwaneza, mwubaha” (1 Petero 3:15).

“Ibyo tubasha kwemeza abandi ntibishingiye cyane kubyo tuvuga nko ku cyo turi cyo. Abantu babasha kurwanya ndetse bakanga kwemera

Page 91: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

ibitekerezo byacu, babasha kutemera irarika ryacu; ariko imibereho y’urukundo rutishakira inyungu, ni igihamya abantu batahakana. Imibereho idahindagurika, irangwa n'ubugwaneza bwa Kristo, ni imbaraga mu isi.” -Ellen G. White, The Desire of Ages, p.142.

Ubugwaneza buhesha Imana icyubahiro.1 Petero 3:4 havuga ngo, “...Ahubwo ube uw'imbere, uhishe mu mutima, umurimbo utangirika w'umwuka ufite ubugwaneza n'amahoro: niwo w'igiciro cyinshi mu maso y'Imana.”

“Ni byiza gukunda uburanga no kubwifuza; nyamara Imana yifuza ko twabanza gukunda no gushaka umurimbo uruta iyindi, ari wo utangirika. Nta murimbo w'inyuma wagereranywa mu gaciro cyangwa ubwiza 'n'umutima w'ineza kandi utuje' , umwenda w'igitare mwiza, wera kandi utanduye' (Ibyahishuwe 19:14), uwo abaziranenge bose bo ku isi bazambara. Uyu mwambaro uzatuma bagira uburanga ndetse babe abo gukundwa hano ku isi kandi nyuma yo kurangira kw'isi niwo uzaba ikimenyetso kibahesha uburenganzira bwo kwinjira mu murwa w'Umwami. Isezerano rye ni iri ngo, 'Bazagendana nanjye bambaye imyenda yera, kuko babikwiriye. Ibyahishuwe 3:4 . '” -Ellen G. White, The Acts of the Apostles, pp. 523, 524.

Ni mu buhe buryo kwita cyane ku murimbo w'inyuma birwanya iterambere ry'imbuto iva kuri Mwuka, by'umwihariko imbuto y'ubugwaneza? Mu gihe imbuto y'ubugwaneza ikurira muri wowe, ni mu buhe buryo imibereho yawe yari ikwiriye gutandukana n'uko yari iri mbere? Mu rwego rw'ubugwaneza, ni izihe mpinduka wagize mu mibereho yawe kuva igihe wemereye Kristo? Ni iyihe myitwarire ushobora kuba utsimbarayeho ituma kuba umugwaneza bigukomerera?

KUWA KANE, 24 GASHYANTARE

GUSHYIRA MU BIKORWA IMBUTO Y'UBUGWANEZA

Ubugwaneza buzagaragarizwa mu buryo tubana n'abandi. Ni ukuvuga ko ubugwaneza bukora, ni ikintu kizigaragariza mu magambo, imyitwarire

Page 92: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

n'ibikorwa byacu. Ushobora gutekereza ko uri umugwaneza, nyamara ibyo ntibivuze rwose ko uri we. Kuba umugwaneza ni ukubigaragaza.

Ni mu buhe buryo amasomo akurikira atwereka uburyo ubugwaneza bugomba kugaragarira mu mibereho yacu? Ni mpamvu ki mu bintu nk'ibi ubugwaneza ari ingenzi cyane?

Matayo 5:39

Matayo 18:21, 22

Abanyagalati 6:1

2 Timoteyo 2:24, 25

Tito 3:2

Abanyafilipi 2:2,3

Nk'uko twakomeje kubivugaho ubugwaneza bukunze kwitiranywa n'intege nke. Ibyo sibyo rwose. Ahubwo ongera usubire mu masomo twabonye uyu munsi. Mbese ntushobora kubona uburyo akenshi kugaragaza ubugwaneza bisaba imbaraga mu by'ubupfura no mu by'umwuka?

Ni byo koko. Niba ubugwaneza ari imbuto iva kuri Mwuka, ni ikintu kitugeraho giturutse ku Mana kitava muri twe ubwacu. Nyamara kugira ngo ubugwaneza bugaragarire mu mibereho yacu, buri munsi dukeneye kwiyegurira Imana kandi dukeneye n'ubushake bwo kuyumvira mu kwizera.

Page 93: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

KUWA GATANU, 25 GASHYANTARE

INGORORANO Y'UMUGWANEZA

Uwitwa E. D. Hulse yaravuze ati, “Kwicisha bugufi ni ikintu kidasanzwe. Igihe utekereza ko ufite kwicisha bugufi, uba wamaze kugutakaza”[wamaze kwishyira hejuru].

Umugi umwe muto washatse kumenya no kugororera umwe mu baturage bawo witonda kurusha abandi. Hakozwe ubushakashatsi mu baturage maze baza kubona wa muntu. Mu birori byari birimo abanyacyubahiro bose, wa muntu witonda kurusha abandi yerekanwe bamwambitse igitambaro cyiza cyanditsweho aya magambo ngo, “Umuntu Witonda Kurusha Abandi mu Mugi.” Nyamara ku munsi wakurikiyeho byabaye ngombwa ko bamwambura cya gitambaro, kubera ko yari akicyambaye!

Ni mu buhe buryo usobanukirwa n'amasezerano n'ingororano bivugwa mu masomo akurikira?

Zaburi 22:26

Zaburi 25:9

Zaburi 37:11

Zaburi 147:6

Yesaya 29:19

Page 94: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Matayo 5:5

Iyo mirongo irahumuriza kubera ko hari igihe abagwaneza bafatwa nabi. Nyamara twabonye muri iki cyigisho ko umuntu witonda adashishikazwa no kwishyira hejuru we ubwe imbere y'abantu ahubwo ashishikazwa no gushyira Imana hejuru. Umusaruro uvamo ni uko Imana isezerana gushyira hejuru umuntu witonda/umugwaneza. Umuntu ashobora kubona ingororano muri iki gihe, ariko cyane cyane zizaboneka mu ijuru rishya n'isi nshya bizahoraho.

KUWA GATANDATU, 26 GASHYANTARE

IBINDI BYO KWIGWA NO KUZIRIKANWA: “Ntabwo Kristo agomba guhishwa kure mu mutima maze ngo akingiranirwemo nk'ubutunzi bwifuzwa na bose, butagerwaho na buri wese kandi buryoshye bugomba gushimisha nyirabwo wenyine. Tugomba kugira Kristo mu mitima yacu nk'isoko y'amazi idudubiza igera ku bugingo buhoraho kandi imara inyota abantu bose duhura nabo. Tugomba guhamya Kristo ku mugaragaro kandi dushize amanga, tukabagaragariza ubugwaneza bwe, ukwicisha bugufi kwe n'urukundo rwe mu mico yacu, kugeza igihe abantu bazareshwa n'ubwiza bw'ubutungane. Guhishahisha imyizerere yacu nk'uko dupfundikira amarashi si uburyo bwiza, ahubwo uwo mubavu wagombye gukwira hose.” -Ellen G. White, Councels on Health, p.400.

“Amafaranga ntabwo ashobora kugura amahoro ya Kristo, ubuhanga buhanitse ntibwayazana, ubwenge ntibushobora kuyatwizeza; kuko ari impano y'Imana. Idini ya Kristo, ni mu buhe buryo natuma abantu bose basobanukirwa n'igihombo gikomeye bafite niba mu buzima bwabo bwa buri munsi bananirwa kugendana amahame yayo azira inenge? Ubugwaneza no kwicisha bugufi bya Kristo ni imbaraga y'Umukristo. Ibi ni iby'agaciro cyane kuruta ibintu byose ubuhanga bwakora cyangwa ubutunzi bushobora kugura. Mu bintu byose bishakwa, bikundwa n'ibitezwa imbere, nta na kimwe gifite agaciro mu maso y'Imana nk'umutima uboneye, umutima

Page 95: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

wuzuye ishimwe n'amahoro.” - Ellen G.White, Counsels on Health, p.403.

IBIBAZO:1. Imana isezerana kongera ibyishimo mu mibereho y'abagwaneza.

Ni mpamvu ki utekereza ko abagwaneza bashobora kunezerwa? Tanga impamvu nyinshi. Ni mu buhe buryo kwimenyereza imbuto iva kuri Mwuka, ari yo ubugwaneza, bituma imibereho yawe ya buri munsi irushaho kuba myiza?

2. Ni mu buhe buryo ubugwaneza bushobora kwitiranywa n'ubunyantege nke?

3. Ibi byose bivugwa ku bugwaneza bituma habaho iki kibazo gikomeye: Mbese abakristo ntibagomba kurengera uburenganzira bwabo? Mbese twemera guhora dukandagiranwa tutagira icyo dukora ngo twitabare? Mbese ibi hari aho bihuriye, niba hahari, ibyo tubibona dute?

4. Nietzsche yagiye impaka avuga ko ubukrisko bwari idini yakomotse ku bantu bari abanyantege nke, abantu batagiraga imbaraga maze bagafata imico nko kwicisha bugufi n'ubugwaneza bakabigaragaza nk'ikintu cyiza cyo guharanirwa. Ni mu buhe buryo wari kugira icyo uvuga kuri iki gitekerezo?

********

GAHUNDA YO GUTANGA AMATURO

KUWA 27 GASHYANTARE, 2010

“Bizaba nk'iby'umuntu wari ugiye kuzindukira mu kindi gihugu, ahamagara abagaragu be, abasigira ibintu bye”(Matayo 25:14 ).

Umukoresha yaragije abagaragu be umutungo we. Incuro nyinshi dusa n'abibagirwa igihamya kidashidikanywaho ko icyo turi cyo cyose

Page 96: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

n'ibyo dufite byose atari ibyacu ahubwo ko ari iby'Imana. Turi ab'Imana bidasubirwaho kubwo kuremwa no kubwo gucungurwa n'amaraso y'Umwana Wayo y'igiciro cyinshi. Ibyo twunguka biva mu mirimo dukora byose ni ibyayo. Nyamara n'igishoro nacyo ni icyayo! 10% by'ibyo twunguka sibyo by'Imana byonyine, ahubwo na 90% ni ibyayo. Imana ifite ijambo ku buryo dukoresha 90% by'ibyo twungutse.

Italanto zabikijwe abagaragu. Ijambo ry'ikigiriki “doulos” rivuga abagaragu rishobora nanone gusobanurwa nk'inkoreragahato. Inkoreragahato zaberagaho gusa gukora ibyo ba sebuja bashaka. Turi imbata z'ubutungane nyuma y'aho Imana yadukuriye mu bubata bw'icyaha binyuze muri Kristo. Impamvu yacu rukumbi yo kubaho ni uguhimbaza Data wo mu ijuru tudashidikanya ubwenge bwe n'amabwiriza ye.

ICYO DUHAMAGARIRWA

Uyu munsi mu gihe dutanga, nimutyo gutanga kwacu kube ukuzirikana ko Imana ari yo mugenga wacu n'ibyo dutunze. Nimureke gutanga kwacu kube urwibutso rw'uko tubereyeho guhesha Imana icyubahiro gusa.

DUSENGE:

ICYIGISHO CYA 10

27 GASHYANTARE – 5 WERURWE, 2010

IMBUTO IVA KURI MWUKA NI UKUMENYA KWIFATA

KU ISABATO NIMUGOROBA, 27 GASHYANTARE

AHO ICYIGISHO CY'IKI CYUMWERU KIBONEKA: Abacamanza 13-16; 1Abanyakorinti 9:24-27; Abanyafilipi 4:8; Abanyakolosi 3:1-10; Abaheburayi 12:1, 2; 1Yohana 2:15, 16.

Page 97: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

ICYO KWIBUKWA: “Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nkawukoresha agahato, kugira ngo ntazamara kwigisha abandi naho jye ngasigara ntemewe” (1Abanyakorinti 9:27).

Nubwo Pawulo mu Banyagalati 5:22, 23 yaherukije imbuto yo “kumenya kugenga imico” (rimwe na rimwe bisobanurwa nko (kumenya kwirinda) ntabwo bivuze ko yabikoze kubera ko iyo mbuto ari iy'agaciro gake mu zindi zose. Yashoboraga no kuba iya mbere, kubera ko ifite uruhare runini mu gukura kw'izindi mbuto za Mwuka. Bishobora kuvugwa ko kumenya kwifata ari nk'ubujeni (colle) bufatanyiriza hamwe izo mbuto zose.

Nk'izindi mbuto za Mwuka, kumenya kugenga imico yacu ni impano duhabwa ku buntu. Yiswe “ubuntu bwubahirije amategeko”: ni ubuntu kubera ko nta kiguzi tubutangaho, bukubahiriza amategeko kubera ko budusaba kugira icyo dukora.

Kumenya kugenga imico yacu bishobora kumvikana nk'ibidashoboka, nyamara, ni kimwe mu bigize ubuntu. Mu gihe tudashoboye kwifata mu buryo bukwiriye, ngo dushobore kuyobora amarangamutima yacu, irari ryacu, n'ibidukururira ku kibi, ikivamo ni uko dutwarwa nabyo. Ni ukuvuga ko ushobora kumenya kugenga imico yawe ubiherewe ubuntu kandi uyobowe na Mwuka Muziranenge, bitaba ibyo, ukayoborwa n'undi muntu cyangwa ikindi kintu. Ni twe tugomba gufata umwanzuro.

KU WA MBERE 28 GASHYANTARE

IBIHABANYE MU KUMENYA KWIFATA(Abanyafilipi 2:12, 13)

Impuzanyito yo kumenya kwifata ikubiyemo kugira ibitekerezo bihamye, n'ubushobozi bwo gucika ku kibi. Iyi mbuto ya Mwuka irenze kubuza abakristo gukora ibibuzanyijwe gusa, ahubwo hakubiyemo no kudushoboza gukora icyiza.

Urwandiko rwa 1Yohana 2:15, 16 hatugira inama yo kugendera kure ibintu bitatu bidukururira ku kibi. Ibyo bintu ni ibihe, kandi icy'ingenzi cyane, ni mu buhe buryo bishobora kwimikwa mu mibereho yacu turamutse tutigengesereye?

Mu Banyafilipi 4:8 tuhasanga urutonde rw'ibishobora kuba byakwibandwaho mu mibereho ya Gikristo. Ibyo bintu ni ibihe, kandi ni mu buhe buryo ibyo Pawulo avuga ahangaha bishobora kuturinda kugwa mu kaga kavugwa mu 1Yohana 2:15, 16?

Page 98: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Mu kuri hari ibyo tugomba gukora n'ibyo tutagomba gukora mu mibereho yacu ya gikristo. Hari intambara duhora turwana, hari ukwikunda, kamere, n'imigenzereze y'ab'isi. Pawulo ibyo abivuga mu Banyaroma 7:15-18, igihe avuga ko arwana intambara yo kudasobanukirwa n'ibyo akora kuko ibyo ashaka gukora atabikora, ahubwo agakora ibyo yanga gukora. Nyamara, mu Banyaroma 8:1, aduha igisubizo: “Ubu rero abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwa, abayoborwa na kamere yabo baharanira ibyo kamere yabo ishaka, naho abayoborwa na Mwuka baharanira ibyo Mwuka ashaka.”

Aravuga ibyo kuyoborwa na Mwuka. Imibereho itayoborwa na Mwuka ntabwo ishobora kwera imbuto za Mwuka. Nubwo twaba dufite ubushake, Pawulo avuga ko nta bushobozi dufite. Igisubizo cy'ikibazo kivugwa mu gice cya 7 cy'Abanyaroma, ntabwo ari igihe tugomba kunesha cyangwa uburyo twabikoramo. Uburyo twabigeraho buboneka mu kwizera Yesu gusa. Icyo tugomba gukora ni ukumwiyegurira, tugahabwa ubutungane bwe, iyo bigenze bityo, nta teka tuba tugicirwa, kandi iyo tumaze kumwiyegurira, tuba duhisemo kuyoborwa na Mwuka, tugakora ibijyanye n'ubushake Bwe, tugahita duhabwa amasezerano Ye yo kunesha. Urufunguzo rwo kunesha ruri mu masezerano; kuko ariho kunesha kuva. Ntacyo ubwacu twakwishoboza. Tugomba kumuhitamo kugira ngo tubashe kunesha mu izina Rye. Uko urugamba rukomeye mu buryo bw'ubuhagarike (kugera ku Mana binyuze mu kwizera) ni nako rukomeye mu buryo bw'umurambararo (kurwana na kamere). Tugomba kubikora byombi.

KU WA KABIRI 1 WERURWE

YOSEFU N'INGARUKA ZO GUTUNGANA Z'AKO KANYA

Amaze kugambanirwa n'ab'umuryango we, agurishijwe nk'inkoreragahato, Yosefu yari afite impamvu zifatika zamutera gushidikanya urukundo rw'Imana n'uburinzi bwayo (ndetse no kuba yarashoboraga guhakana) Imana yigishijwe kuva mu bwana bwe. Nyamara, ntabwo yabikoze.

Soma Intangiriro 39:7-20. Muri iyi mirongo, ni he dusanga ipfundo ry'ibyatumye Yosefu akora ibyo yakoze?

Ni mu buhe buryo Yosefu “yagororewe” kubwo kwanga kugwa mu kigeragezo? Intangiriro 39:20. Yashyizwe mu nzu y'imbohe kubera gushinjwa ibinyoma. Mbese iyo niyo yari ingororano y'ubunyangamugayo bwe?

Page 99: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Iyo ni ingingo y'ingenzi yo kuzirikanwa. Mbese twakumva ko guhitamo gukora ibyiza kwacu, icyo byaba bidusaba icyo ari cyo cyose, bivuze ko byanze bikunze ibintu bizahita biba byiza ako kanya? None se twavuga iki ku bantu, batakaza akazi kabo, bakabura abo bashakanye, imiryango yabo, ndetse bakaba bahara n'ubuzima bwabo kubera kwanga gukora icyaha? Dufite ingero z'abantu nk'abo muri Bibiliya, kandi ahari waba nawe uzi abantu bahuye na bene ibyo bibazo. Cyangwa se ahari, nawe ubwawe ukaba warahuye nacyo. Mbese Yosefu iyo aza kumenya ko azamara imibereho ye yose muri gereza, aba yarakomeje gutsimbarara ku gukora icyiza?

“Ubiba imbuto z'ibishimisha kamere ye, azasarura urupfu. Naho ubiba imbuto z'ibishimisha Mwuka w'Imana, azasarura ubugingo buhoraho” (Abanyagalati 6:8). Ni iki iryo somo ritubwira? Ni ikihe cyagereranyijwe n'ikindi? Ni ikihe kiri mu kaga? Ni kuki icyo kibazo ari ingenzi cyane? Ni mu buhe buryo ibyo Pawulo yanditse bidufasha gusobanukirwa ko, ibyo Yosefu yakoze byari ukuri n'ubwo yagezweho n'ingaruka zitari nziza zako kanya?

KU WA GATATU 2 WERURWE

SAMUSONI N'IMBUTO ZO GUTSINDWA

Mu Bacamanza 13-16, Bibliya itubwira igitekerezo cya Samusoni. Soma witonze iby'icyo gitekerezo, usome uzirikana igitekerezo cyo kumenya kugenga imico yawe no kwirinda mubyo ukora. Hari amasomo menshi y'ingenzi dushobora kwigira ku rugero rwa Samusoni. Mbega ukuntu biteje akaga kuba umuntu ufite impano z'agahebuzo akaba afite n'isezerano ry'Imana ashobora guteshurwa inzira mu buryo bworoshye.

“Samusoni muri ako kaga yari arimo yari afite isoko y'imbaraga imwe n'iya Yosefu. Yari afite ubushobozi n'ubushake bwo kuba yahitamo gukora icyiza cyangwa ikibi. Ariko aho kwishingikiriza ku mbaraga z'Imana, yemeye gutwarwa n'irari rye. Imbaraga zo gutekereza zarayoyotse, ariyandarika. Imana yari yarahamagariye Samusoni inshingano zikomeye, kuyihesha icyubahiro no kuba ingirakamaro; ariko yagombaga kubanza kwiga kumvira amategeko y'Imana. Yosefu yari afite umudendezo mubyo akora. Icyiza n'ikibi byari imbere ye. Yashoboraga guhitamo inzira iboneye, gutungana no kwiyubaha, cyangwa agahitamo inzira y'ubupfapfa no kwitesha agaciro. Yahisemo inzira itunganye, kandi Imana yashimye guhitamo kwe. Samusoni wahuye n'ikigeragezo nk'icya Yosefu, ikigeragezo yari yikururiye, yemeye gutegekwa n'irari ry'umubiri. Inzira yahisemo yamugejeje ku gukorwa n'isoni, akaga n'urupfu. Mbega ukuntu bihabanye n'ibya Yosefu!” Ellen G. White, The SDA Bible Commentary, vol. 2,

Page 100: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

p. 1007.

Soma Abacamanza 13:24, 25. Twibanze kubyo tuzi kuri Samusoni, ni ubuhe butumwa bw'ingenzi, ndetse n'umuburo dusanga muri iyo mirongo yombi?

Nubwo Samusoni yari yarahawe isezerano rikomeye, yemeye ko kwifuza hamwe n'irari ry'umubiri bimwibagiza ibyiza byose yari kuzabona. Ni nde utarasakirana n'ikigeragezo nk'icyo? Intambara ikomeye ntabwo ari ikintu kitagaragara; ahubwo igaragaza urugamba rukomeye ruri hagati ya Kristo na Satani, ntabwo ari umuvurungano wabaye mu ijuru, ahubwo ni intambara iri no mu mutima wa buri muntu. Nubwo Kristo yaharuye inzira y'abantu bose ibageza ku nsinzi, intambara ya kamere n'iyo mu mitima yacu yo irakomeje kandi irakomeye. Ni iby'ukuri koko Kristo yaratuneshereje. Ariko tugomba kwemera intsinzi ye buri gihe, kandi tugira uruhare mu ntambara ikomeye bitewe n'uruhande duhisemo.

Ni mu buhe buryo usakirana n'intambara ikomeye, urwana na kamere hamwe n'umutima wawe? Ni ukuhe guhitamo ukora? Ni iki guhitamo kwawe kukubwira cyerekeye uruhande uherereyemo?

KU WA KANE 3 WERURWE

ISIGANWA RYA PAWULO

“Mbese nti muzi yuko mu mikino, iyo abantu basiganwa biruka bose, ariko umwe akaba ari we wegukana ikamba ho igihembo? Nuko rero namwe nimwiruke kugira ngo muzaryegukane. Abarushanwa mu mikino bose bamenya kwifata ku buryo bwose. Bo babikorera kugira ngo begukane ikamba rishira vuba, ariko twebwe tubikorera kuzegukana ikamba ridashira. Ni yo mpamvu nanjye niruka ntameze nk'utazi iyo agana, ngasa n'ukina umukino wo guterana amakofi ariko simpushe. Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nkawukoresha agahato kugira ngo ntazamara kwigisha abandi naho jye ngasigara ntemewe” 1Abanyakorinti 9:24-27).

Soma ayo magambo Pawulo yandikiye abantu b'i Korinto witonze kandi usenga. Reba uburyo yivuzeho n'uburyo yibanze ku ntambara arwana. Tugomba gusubizwamo intege mu kubona ko n'umukristo w'intangarugero nka Pawulo, umwe mu bihangange byo kwizera, yari afite urugamba rwo kurwana, arirwo kwitsinda, icyaha, na kamere. Ntabwo turi twenyine mu ntambara turwana. Ijuru rizaba ririmo abantu barwanye intambara ya kamere bakayinesha.

Ushingiye ku masomo twabonye haruguru, subiza ibi bibazo bikurikira:

Page 101: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

1. Ni irihe gereranya Pawulo akoresha kugira ngo adufashe gusobanukirwa neza n'intambara turimo, turwana na kamere hamwe n'icyaha? Ni irihe tandukaniro ry'ingenzi riri hagati n'icyo kigereranyo hamwe n'icyo agereranya cy'ukuri?

2. Ni ikihe cyizere Pawulo yari afite igihe yavugaga ku isiganwa yari arimo? Ni hehe icyo cyizere yagikuraga? Ni kuki tugomba kugira icyizere nk'icyo?

3. Nubwo Pawulo yagaragazaga icyizere, yari azi ko no gutsindwa bishoboka. Ni mu buhe buryo abisobanura, kandi ni uwuhe muti atanga? Ni mu buhe buryo igisubizo cye ari mahwi n'insanganyamatsiko y'icyigisho cy'iki cyumweru?

KU WA GATANU 4 WERURWE

UBURYO BWO GUKURA MU BIJYANYE NO KUMENYA KWIFATA

“Natwe rero ubwo tuzengurutswe n'imbaga ingana ityo y'abahamije ibyo bizera, tureke ibitubuza gutambuka n'ibyaha bikunda kutuganza, maze twihatire kwiruka turangize gusiganwa twateganyirijwe tudacogoye” (Abaheburayi 12:1). Na none Pawulo yongeye gukoresha ikigereranyo cyo gusiganwa. Mbese ni ibihe bintu bigukurura bigusubiza inyuma mu isiganwa ryawe?

Soma Abanyakolosi 3:1-10. Iyi mirongo iduha amabwiriza y'uburyo twabaho imibereho izira inenge nk'umuntu mushya muri Kristo. Muri iyo mirongo kandi twigiramo ibintu bitari bike by'ingenzi tugomba gukora kugira ngo tubashe gukura mu bijyanye no kumenya kugenga imico yacu. Ni ibiki usanga muri urwo rutonde ushobora gushyira mu bikorwa mu mibereho yawe mu buryo byagufasha kugera ku kunesha icyaha gikunze kutwizingiraho?

Page 102: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Ubumenyingiro bwose bugomba kwitozwa. Kumenya kugenga imico yacu ntabwo tubigeraho mu munsi umwe gusa. Bigerwaho buhoro buhoro, tugenda tugwa ubundi tukabyuka, mu gihe tugerageza kubyitoza buri munsi. “Ujye urwana intambara nziza yo kwizera” (1Timoteyo 6:12), “Si ukuvuga ko namaze kugera kuri ibyo cyangwa ngo mbe naramaze kuba indakemwa, ahubwo ndacyahatana kugira ngo mbishyikire nk'uko Kristo Yesu yanshyikiriye nanjye” (Abanyafilipi 3:12).

Ntugakunde kwishyira ahantu intege nke zawe zageragerezwa, ahantu ushobora guhura n'ikigeragezo udashobora kwihanganira. Tugomba kwirinda ndetse n'igisa n'ikibi (1Abanyateseloniki 5:22). “Ahubwo Nyagasani Yesu Kristo ubwe ababere nk'umwambaro, kandi ntimureke kamere yanyu ibakoresha ibyo irarikira” (Abanyaroma 13:14).[Bibiliya Ijambo ry'Imana].

Ni hehe ho mu mibereho yawe ubura ikintu cyo kumenya kugenga imico? Ni kuki rimwe na rimwe byoroha kwiyima ibyo kurya byiza byo kwikuza kuruta gutsinda umwuka w'uburakari no gusharirira abandi utabiyegereza? Ni izihe mpinduka ukeneye gukora kugira ngo zigufashe kurushaho kumenya kugenga imico yawe?

KU WA GATANDATU 5 WERURWE

IBINDI BYO KWIGWA NO KUZIRIKANWA: Soma Igitabo cya Elina White cyitwa 'Abakurambere n'Abahanuzi' (Patriarchs and Prophets pp. 560-568) umutwe

wacyo witwa 'Samusoni'.

“Isezerano ry'Imana yasezeraniye Manowa ryasohoye igihe cyaryo kigeze, havuka umwana w'umuhungu, ahabwa izina rya Samusoni. Mu gukura k'uwo mwana yakuze agaragara ko afite imbaraga z'umubiri zidasanzwe. Nk'uko Samusoni n'ababyeyi be bari babizi neza, ntabwo ibyo byaturukaga ku gufatwa neza, ahubwo byaterwaga n'uko yari yaravutse ari umunaziri, aribyo byagaragazwaga n'ikimenyetso cyo kutogoshwa umusatsi. Iyo Samusoni aza kumvira itegeko ry'Imana nk'uko ababyeyi be baryumviye, aba yaragize iherezo ryiza. Ariko kwishora mu busambanyi kwe byatumye atagera kucyo yari yarateguriwe. Kuba umugi wa Zora wari hafi y'igihugu cy'Abafilisitiya, Samusoni yaje kugirana nabo ubucuti bukomeye, ubucuti bwaje kugira ingaruka zitari nziza ku buzima bwe bwose. Umukobwa wo mu Bafilisitiya wari utuye mu mugi wa Timuna yaje kubengukwa na Samusoni, bagirana ubucuti bukomeye ku buryo yifuje ko yamubera umugore. Ku babyeyi be bubahaga Imana, ntibashimishijwe n'icyifuzo cye, bamubwira ko ari ikizira mu bwoko bw'Imana. Ariko we igisubizo cye cyari iki ngo, “Uwo niwe nabengutswe abe ariwe munsabira.” Ababyeyi be baje kwemera icyifuzo

Page 103: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

cye , ubukwe burataha.” -Ellen G. White, Patriarchs and Prophets, p. 562 (Abakurambere n'Abahanuzi).

IBIBAZO:

1. Uwitwa G. Gordon Liddy yari umwe mu bagambanyi babayeho mu miyoborere mibi yaranze Amerika mu myaka y' 1970. Igitekerezo kitubwira ko Liddy yaje kuba umuntu wamaze igihe kirekire kurusha abandi muri gereza muri icyo gihe cy'imiyoborere mibi yashegeshe Amerika mu myaka 1970. Igihe kimwe, ubwo yashakaga kwigisha umukobwa umwe ngo bajye bakorana ibikorwa by'ubugizi bwa nabi, Liddy yamutumiye muri resitora ngo basangire banaganire. Mu kiganiro bagiranye, yamubajije ikizamugaragariza ko azaba umuntu yiringira by'ukuri, tuvuge nk'igihe afatiwe mu gikorwa ko adashobora kuzamuvamo. Kugira ngo amugaragarize ko koko atazamuvamo, Liddy yafashe urutoki rwe arushyira ku muriro wa buji yaka yari iteretse hejuru y'ameza, arugumisha mu muriro umwanya munini, rurashya ariko ntiyarukuramo. Icyo yashakaga kumugaragariza ni uko yashoboraga gushinyiriza kandi akaba abasha kwitegeka mubyo akora adakanzwe n'abamutera ubwoba. Mbese uko kumenya kwitegeka twakugereranya dute ni imbuto ya Mwuka yo kumenya kugenga imico yacu twabonye muri iki cyumweru? Mbese twashobora kugira ikindi kintu gitunganye kandi dushobora guha agaciro muri ubwo buryo bwo kumenya kugenga imico yacu? Mbese kumenya kugenga imico no kugira gahunda mubyo ukora buri gihe bigomba kuba byiza?

2. Ni mu buhe buryo kumenya kwihagararaho bihinduka uburyo bwo kubogama? Ni mu buhe buryo twarwanya kwihagararaho ko bihinduka itegeko?

3. Mbese waba uzi umuntu uri mu kaga yatewe no gukomera ku mahame; ni ukuvuga, igihe bageze mu kigeragezo bamenya kwihagararaho nka Yosefu, none ubu bakaba baragezweho n'ingaruka zikomeye? Ni mu buhe buryo nk'umutwe w'ishuri ryo ku Isabato cyangwa nk'umuntu ku giti cye, mwafasha uwo muntu muri ibyo bihe bikomeye arimo?

***********

GAHUNDA YO GUTANGA AMATURO

KU WA 6 WERURWE, 2010

Page 104: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

“Hahise igihe kirekire shebuja w'abo bagaragu aragaruka, maze bamumurikira ibyo yababikije” (Matayo 25:19).

Gutinda! Mbega ukuntu twanga gutinda. Mbega ukuntu bitunanira kwihanganira no gutegereza umuntu utinze. Gutinda bifite ukuntu bigaragaza ibiturimo. Umugani w'abakobwa cumi ugaragaza uburyo twitwara iyo umuntu adutindiye. Abari bategereje umukwe bose barahunyije barasinzira. Hari ukuntu gutinda bituma abantu birara ntibagire icyo bitaho kubyo Imana ibasaba gukora.

Kubera gutinda abenshi muri twe twabaye nk'igisonga kibi kivugwa muri Matayo 24:48-50: “Nyamara niba ari umugaragu mubi azibwira ati, 'Databuja aratinze, maze atangire gukubita abagaragu bagenzi be, yirire, yinywere, asangire n'abasinzi. Shebuja azaza ku munsi atamwiteze no mu gihe atari azi.”[Bibiliya Ijambo ry'Imana]

Twaba twiteguye cyangwa tutiteguye, Umwami wacu azaza. Naza azakemura ibibazo dufitanye nawe. Muri icyo gihe, tuzamenya ko kuba igisonga cyiza bifite akamaro cyangwa bitagafite.

ICYO DUHAMAGARIRWA:

Mu Byahishuwe 22:12 haravuga ngo: “Dore ngiye kuza bidatinze, nzanye igihembo kugira ngo mpembe umuntu wese ibikwiranye n'ibyo azaba yarakoze.”[BII] Nimutyo uyu munsi dutangane ubuntu tuzi neza ko ibihembo bihari.

DUSENGE:

ICYIGISHO CYA 11

6 – 12 WERURWE, 2010

IMBUTO IVA KURI MWUKA NI UBUTUNGANE

KU ISABATO NIMUGOROBA, 6 WERURWE

Page 105: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

AHO ICYIGISHO CY'IKI CYUMWERU KIBONEKA: Matayo 23:25-28; Abanyaroma 3:28, 8:4, 10:3; Abanyagalati 3:6; 1Yohana 2:3-6, 5:1-3.

ICYO KWIBUKWA: “Hahirwa abafite inzara n'inyota byo gutunganira Imana, kuko ari bo bazahazwa” (Matayo 5:6). [Bibiliya Ijambo ry'Imana]

Mu cyumweru gishize twashoje icyigisho cyacu cyerekeye ibintu icyenda bigize imbuto ziva kuri Mwuka zivugwa mu Banyagalati 5:22, 23). Mu byumweru bibiri bikurikira tuziga izindi ebyiri zisigaye “Kuko umucyo ari wo soko y'ingeso nziza zose n'ubutungane n'ukuri” (Abanyefezi 5:9). Muri uyu murongo, Pawulo yongera kuvuga ku “ngeso nziza” akongeraho ubutungane n'ukuri. Muri iki cyumweru tuzareba icyo 'ubutungane' ari cyo.

Dusobanukirwa n'ijambo ubutungane mu buryo bubiri. Ubwa mbere, hari ubutungane twahawe na Kristo, aricyo gikorwa Yesu yadukoreye, ubutungane twambara bugatuma twitwa abataha juru. Ubwa kabiri, hari ubutungane twahawe na Kristo, aribyo Kristo akora muri twe binyuze muri Mwuka Muziranenge, uduhindura tugasa na Kristo. Uko niko tugomba gusobanukirwa n'ubutungane, ko bugizwe n'ibintu bibiri bidashobora gutandukana, nubwo byose bikubiye mu butungane bwa Kristo, tutabigira tukaba nta byiringiro by'agakiza dufite.

KU WA MBERE, 7 WERURWE

KUBA INTUNGANE NI NGOMBWA

“Koko rero dusanga umuntu agirwa intungane imbere y'Imana kuko yizeye Kristo, bidaturutse ku gukora ibitegekwa n'amategeko” (Abanyaroma 3:28). “Erega Uhoraho ni intungane, akunda abakora ibitunganye, intungane ni zo zizamureba imbonankubone!” (Zaburi 11:7). [BII]. “Imigenzereze y'inkozi z'ibibi ni ikizira ku Uhoraho, nyamara akunda abaharanira ubutungane” (Imigani 15:9). [BII]. “Kristo ubwe yatwaye ibyaha byacu mu mubiri we, abibambanwa ku musaraba kugira ngo tube dupfuye ku cyaha, maze tubeho dutunganiye Imana. Erega inguma ze nizo zabakijije” (1Petero 2:24).[BII] Kugira ngo tugirwe intungane rwose nk'uko amategeko ashaka, twebwe abatayoborwa na kamere yacu, ahubwo tuyoborwa na Mwuka w'Imana” (Abanyaroma 8:4). “Ahubwo mbere ya byose muharanire ubwami bw'Imana no kuyitunganira, bityo n'ibyo bindi byose na byo muzabihabwa” (Matayo 6:33). “Ubwo muzi ko Kristo ari intungane, mumenye kandi ko umuntu wese ukora ibitunganye aba abaye umwana w'Imana” (1Yohana 2:29).[BII].

Ushingiye kubyo amasomo tubonye haruguru avuga, subiza ibi bibazo bikurikira:

Page 106: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Niba tudashobora kugirwa intungane n'amategeko, ni mu buhe buryo noneho tugirwa intungane?

Nubwo tuzi ko Imana yanga icyaha igakunda umunyacyaha, ni uwuhe mwanzuro udakwiriye tugomba kwirinda?

Ni iki ibi bisobanura: “kugira ngo tugirwe intungane nk'uko amategeko ashaka”? Mbese hari ubwo bishoboka ko twagirwa intungane nk'uko amategeko ashaka? Cyangwa hari ikindi Pawulo ashaka kuvuga? Niba hari ikindi avuga, ni ikihe?

Ni mu buhe buryo imibereho yacu ishobora guhinduka igihe tubanje gushaka ubwami bw'Imana no gutungana kwayo?

Ni iki bivuze “gukora ibitunganye”? Mbese hari ubwo dushobora kuba intungane tudakora ibitunganye? Sobanura igisubizo cyawe.

KU WA KABIRI, 8 WERURWE

UBUTUNGANE UMUNTU YIHANGIYE

“Ntibasobanukiwe uburyo Imana igira abantu intungane, ahubwo bashaka ubwabo buryo bwo kwigira intungane, bagasuzugura ubutungane Imana itanga” (Abanyaroma 10:3). Ni iki utekereza Pawulo yavugaga ahangaha? Ni abahe bantu yavugaga, kandi ni mu buhe buryo abo bantu bagerageje kwishyiriraho “gutungana kwabo”? Dukurikije kamere muntu, ni kuki ubona ko ibyo bidashoboka?

“Igikorwa wihangiye ubwawe ni icyo umuntu akora bivuye mu bitekerezo bye

Page 107: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

(tuvuge nko kubaza igiti kikavamo ikintu runaka), akabikora atifashishije inzobere mu gukora icyo kintu cyangwa ngo akenere ubundi bufasha. Mu yandi magambo ni igikorwa umuntu akora ku giti cye cyangwa ikintu umuntu yihangiye ubwe. Rimwe na rimwe tuvuga ko umuntu yateye imbere ari uko yageze ku kintu runaka kikitwa umwihariko we. Nyamara, dukurikije ibyo Bibiliya ivuga, kugira ngo umuntu agire icyo akora kimwitirirwe, ku buryo cyamugeza ku butungane nyakuri, ntibishoboka. Uko twagerageza kose, imbaraga twakoresha zose, nta kintu na kimwe dushobora gukora ubwacu cyatuma tuba intungane imbere y'Imana. Ubutungane bwacu ni “ubushwambagara” (Yesaya 64:6). Mu kuri, gushakisha uburyo waba intungane ukoresheje imbaraga zawe bikugeza ku kindi kintu gihabanye n'icyo.

Soma Matayo 5:20 na 23:25-28. Ni mu buhe buryo ahangaha Yesu agaragaza ingorane abashaka kuba intungane bakoresheje imbaraga zabo bahura nazo?

Ikintu cy'ingenzi abakristo bakwiye gusobanukirwa ni uburyo bakeneye Kristo kugira ngo bagere ku butungane nyakuri. Ikibagira abaziranenge imbere y'Imana ni icyo Kristo yabakoreye, ntabwo ari ibyo bikorera ubwabo. Igihe cyose umuntu aciye ukubiri n'ukuri, biroroshye kugwa mu mutego wo kumva ko ashobora kwigeza ku butungane akeneye, bikaba bigendana n'ubwibone no kwihimbaza. Abanditsi n'Abafarizayi ni ingero z'uko ibyo bishoboka. Guhugira mu bikorwa bigaragaza umuntu inyuma ko ari intungane, bituma bateshuka kuby'ukuri bikenewe.

Ni mu zihe nzira nawe ushobora kuba ukora icyaha nk'icy'Abanditsi n'Abafarizayi?

KU WA GATATU 9 WERURWE

KRISTO GUKIRANUKA KWACU(Abanyaroma 5:17)

Soma Abanyaroma 5:17-19 uvuge mu ncamake mu magambo yawe icyo Pawulo yavugaga ahangaha. Ni mu buhe buryo twaciriweho iteka, kandi ni mu buhe buryo tugirwa abakiranutsi?

Niba ubutungane bwa Yesu ari impano, iyo mpano tuyihabwa dute? Abanyagalati 3:6, Yakobo 2:23.

Page 108: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Soma Abanyaroma 5:19, reba uburyo iri somo ryibanze ku kutumvira no kumvira. Kutumvira k'umuntu umwe ariwe Adamu, kwatumye twese duhinduka abanyabyaha. Uko niko Bibiliya yigisha. Icyaha cy'Adamu cyatumye inyokomuntu yose igwa mu cyaha. Twese uko tungana tubana n'ingaruka z'icyo cyaha mu mibereho yacu ya buri munsi. Ntawe zitageraho.

Nyamara iryo somo rinavuga ku byerekeye kumvira. Uko kumvira ni ukwande? Mu kuri uko kumvira ni ukwa Kristo, we wenyine ufite ubutungane bukenewe kugira ngo umuntu abashe kubona agakiza, ubutungane buhabwa n'abo bose “bagiriwe ubuntu busesuye.” Na none kandi muri iryo somo Pawulo avuga ko abakira ubwo buntu bahabwa “impano yo gukiranuka cyangwa y'ubutungane.” Reba ukuntu ari impano. Nk'impano, ntabwo ari ikintu tugeraho ku bwacu, nta n'ubwo ari ikintu cyacu bwite. Igihe cyose dushobora kukigeraho ku bwacu, kikaba icyacu, ntabwo kiba kikibaye ubuntu (Abanyaroma 4:4).

Nyamara, ntabwo ari impano y'umuntu umwe, gukiranuka kwa Kristo ni ukwa buri wese. Pawulo abisobanura neza, ubwo butungane bugera k'ubwakira; ni ukuvuga ko buhabwa ubushaka akumva ko ari ubwe binyuze mu kwizera nk'ukwa Aburahamu, yizeye Imana “bituma abarwa nk'intungane” (Abanyagalati 3:6).

Mbese usobanukiwe neza n'icyo gukizwa kubwo kwizera bivuze? Ni mu buhe buryo wakira igitekerezo cy'uko ubutungane ari ubwa Yesu gusa, ahubwo wowe ubuhabwa kubwo kwizera, aribyo bikubashisha guhagarara imbere y'Imana utunganye kandi utsindishirijwe? Ni iki wakora kugira ngo urusheho guhabwa iyo mpano y'agatangaza, ubutumwa bwiza bwose bushingiyeho?

KU WA KANE 10 WERURWE

UBUTUNGANE NO KUMVIRA(1Yohana 2:29)

Nubwo Kristo adutwikiriza ubutungane bwe, ubwo butungane bugomba kugaragara mu mibereho yacu. Ubutungane ntabwo ari ikintu duhabwa n'itegeko. Kandi bwigaragaza mu mibereho y'ubufite. Mbega ukuntu tugomba kwitondera amagambo Yohana yavuze agira ati, “Bana banjye, ntihakagire ubayobya. Ukora ibitunganye aba ari intungane, nk'uko Kristo ari intungane” (1Yohana 3:7).

Mbese ni iki dushobora kwibeshyaho ku birebana n'icyo twita ubutungane?

Page 109: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Ubutungane ni imbuto iva kuri Mwuka ifitanye isano no kumvira. Ku bantu bamwe, bavuga ko kumvira ntaho bihuriye n'agakiza tubona kubera ko twizeye. Igihe kimwe ushobora kumva aya magambo: “None umaze kwakira Yesu nk'Umukiza wawe, ntabwo wamwemera akaba umugenga w'ubuzima bwawe?” Bigaragara ko kwemera gukurikiza ubushake bw'Imana ukemera n'agakiza ari ibintu bitandukanye. Ibyo ni ugusobanura nabi icyo agakiza ari cyo. Yohana yanditse ko kubaho imibereho itunganye ari ikimenyetso kigaragaza umuntu ufite agakiza.

Soma 1Yohana 2:3-6. Igitekerezo cya Yohana ahangaha ni ikihe?

Iyo ikibazo cyo kumvira kibajijwe, ntabwo ari ibidasanzwe ko umuntu yavuga ko tutakijijwe n'imirimo. Mu gihe tuzi neza ko kumvira ubushake bw'Imana atari byo byashyize Lusuferi mu ijuru, dukwiriye no kwiyumvisha neza ko kutumvira kwe ari byo byatumye yirukanwa mu ijuru. Ibyo bishobora no kuvugwa kuri Adamu na Eva. Kumvira kwabo siko kwabashyize mu busitani bwa Edeni, ahubwo kudakurikiza ubushake bw'Imana nibyo byatumye babwirukanwamo.

“Ubutungane ni ugukora iby'ukuri, kandi ni kubw'ibikorwa byabo bazacirwa urubanza. Ingeso zacu zigaragazwa n'ibyo dukora. Ibikorwa bigaragaza ko koko kwizera kwacu ari uko ukuri.” -Ellen G. White, Christ's Object Lessons, p. 312 (Imigani ya Kristo).

Ni mu buhe buryo bwiza ugaragazamo imbuto y'ubutungane mu mibereho yawe? Ni ibihe bintu bigwabiza imbuto iva kuri Mwuka yo gutungana muri wowe ugomba kuzibukira? (Witonde ntushake kugerageza kubigira byiza!)

KU WA GATANU 11 WERURWE

IMIBEREHO ITUNGANYE

“Uwizeye wese yuko Yesu ari Kristo ni we wabyawe n'Imana, kandi ukunda wese iyabyaye akunda n'uwabyawe na yo. Iki ni cyo kitumenyesha ko dukunda abana b'Imana, ni uko dukunda Imana tugakurikiza amategeko yayo. Kuko gukunda Imana ari uko twitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya” (1Yohana 5:1-3).

Page 110: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Ni mu buhe buryo Yohana ahuza urukundo rw'Imana n'urukundo wakunda abizera bagenzi bawe hamwe no gukomeza amategeko y'Imana? Ni kuki ahuza ibyo byose?

“Umuntu ugerageza gukomeza amategeko y'Imana abitewe n'inshingano afite gusa, kubera ko asabwa kugenza atyo, nta zigera agira umunezero uva mu kumvira amategeko y'Imana. Ubwo ntabwo aba ayumviye. Igihe iby'Imana idusaba gukora bitubera umutwaro kubera ko bitubuza gukora ibyo dushaka, tuba tugomba kumenya ko iyo atari imibereho ya gikristo. Kumvira nyakuri, ni ugukora ibiturimo. Bikomoka mu rukundo rwo gushaka kuba intungane, urukundo rukunda amategeko y'Imana. Ishingiro ry'ubutungane nyakuri ni ukuyoboka Umucunguzi wacu. Ibyo bizatuma dukora iby'ukuri kubera ko ikibidutera ari icy'ukuri, kubera ko iby'ukuri aribyo bishimisha Imana.” -Ellen G. White, Christ's Object Lessons, pp. 97, 98 (Imigani ya Kristo).

Mbese iyindi nzira yatuma umuntu agira ubwuzu bwo kunamba ku Mana iruta ku gutekereza ku gitambo kitagereranwa cyo ku Musaraba, yava he? Nta mbaraga ziri mu kubwira abantu ko bagomba gukurikiza itegeko. Imbaraga iza iyo ubwira abantu ibya Yesu n'iby'urupfu rwe yapfuye mu cyimbo cyacu. Imbaraga iza mu kureka abanyabyaha bakamenya ko ibyaha byabo bishobora kubabarirwa binyuze muri Yesu, kandi ko bashobora guhagarara imbere y'Imana bambaye umwambaro w'ubutungane wa Kristo.

Urukundo rw'Imana, no kudatinya ikuzimu hamwe no gucirwaho iteka, bigomba kuba imbaraga isusurutsa imibereho yacu, kandi nta kindi kizadutera gukunda Imana kirenze kureba ku Musaraba, tugatekereza ubutunzi n'amasezerano duhabwa kubera wo.

Mbese koko ukunda Imana? Niba ariko biri, ni iki kibikubwira? (Mbese aho ntiwaba wibeshya?) Ni iki ukora cyangwa uvuga kigaragaza ukuri k'urwo rukundo? Mu yandi magambo, ni ikihe gihamya kiguhamiriza ko urwo rukundo ari urw'ukuri?

KU WA GATANDATU 12 WERURWE

IBINDI BYO KWIGWA NO KUZIRIKANWA: “Ntabwo bihagije ko twizera ko Yesu atari umunyabinyoma, kandi ko idini yigishwa na Bibiliya atari ibitekerezo byahimbwe n'abantu. Dushobora kwizera ko izina rya Yesu ariryo zina rukumbi twahawe mu nsi y'ijuru dushobora gukirizwamo, nyamara ntidushobora ku mugira Umukiza wacu bwite binyuze mu kwizera gusa. Ntabwo bihagije kwemera ukuri mu magambo gusa. Nta n'ubwo bihagije guhamya ukwizera Kristo dufite kugira ngo amazina yacu yandikwe mu bitabo by'itorero. “Ukurikiza amategeko y'Imana aguma muri yo, na yo ikaguma

Page 111: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

muri we. Dore icyo dukesha kumenya ko iba muri twe: ni Mwuka wayo yaduhaye”. “Icyo tumenyeraho ko tuzi Imana ni uko dukurikiza amategeko yayo.” 1Yohana 3:24; 2:3. Icyo ni igihamya nyacyo cyo guhinduka. Uko guhamya kwacu kwamera kose, ntacyo kwaba kumaze igihe Kristo atagaragara mu bikorwa byacu byo gukiranuka.” -Ellen G. White, Christ's Object Lessons, pp. 312, 313.

IBIBAZO:

1. Ni mu buhe buryo twakwirinda kugwa mu mutego wo kwihambira ku mategeko, wo gutekereza ko ibikorwa byacu byiza bizadukiza cyangwa gusuzugura ubuntu, no gutekereza ko ibikorwa byacu ntaho bihuriye n'agakiza kacu? Mbese urwobo twaba turi hafi kugwamo ni uruhe, ni urwo gusuzugura ubuntu cyangwa ni urwo kwihambira ku mategeko?

2. Ni akahe kaga dufite ko kuba imibereho yacu yatwarwa no gukora imirimo myiza? Ni iki ibyo byatugezaho, kandi ni mu buhe buryo twabirwanya?

3. Tekereza umuntu uzi utekereza ko yaba ari 'intungane.' Mbese uwo muntu ameze ate? Ni ibihe bikorwa bimuranga? Mbese afata ate abandi bantu? Ni iki uwo muntu akunda kuvuga? Ni iki ushobora kwigira kuri uwo muntu?

4. Dukunze gutekereza ku bijyanye n''ubutungane” mu buryo bw'umuntu ku giti cye, kandi ni ukuri. Ariko se nti cyaba n'ikibazo kireba umuryango? Mbese umuryango wacu w'itorero ntushobora “gutungana”? Niba ari uko bimeze, ni mu buhe buryo? Mbese umuryango w'itorero utunganye, usa ute? Wabigereranya ute n'uko wari wabitekereje?

5. Niba agakiza duhabwa kubwo kwizera bivuze ibirenze kuvuga ko twizera Kristo no kuba amazina yacu yanditswe mu bitabo by'itorero, noneho se ni iki kindi bivuze? Mbese “kwizera” bisobanura iki mu mvugo ya Bibiliya?

**********

GAHUNDA YO GUTANGA AMATURO

KU WA 13 WERURWE, 2010

Mu gihe winjiye mu muryango w'urusengero muri iki gitondo, hari ubwo wigeze utekereza amahirwe atangaje dufite yo kugira umudendezo w'idini? Dushobora

Page 112: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

guhura nk'umuryango w'itorero, dufite amahirwe yo gutega amatwi amaradiyo yigisha Ijambo ry'Imana, dufite umudendezo wo kubwira bagenzi bacu ibijyanye n'imyizerere yacu, n'andi mahirwe menshi ajyanye n'umudendezo wo gusenga. Ariko nk'uko tubizi, ayo mahirwe ntabwo afitwe n'abantu bose. Radiyo y'Abadiventisiti ku Isi ifite inshingano ikomeye yo gusakaza Ubutumwa Bwiza aho itorero ry'Abadiventisiti ritabasha kwinjira. Abumva Radiyo y'Abadiventisti nko mu bihugu bya Sudani, Bangladesh, Iraq, bumva iby'urukundo rw'Imana bwa mbere binyuze muri gahunda z'iyo radiyo, kandi bigaragazwa n'ubuhamya bw'imibereho yahindutse butangwa. Umwizera umwe wo mu gihugu cya Afurika yanditse agira ati:“Nari umusiramu w'intagondwa igihe kirekire. Mu myaka ine ishize, nakiriye Kristo nk'Umukiza wanjye bwite. Ibyo byanteje ingorane nyinshi zikomeye, ariko kubw'ubuntu bw'Imana nabashije kunyura mu bintu byinshi. Ubutumwa bwanyu nabumenyeye muri gereza, aho nari ndi ndegwa ibyaha nakoze. Ntabwo ubwo butumwa bwampumurije gusa, ahubwo bwambereye n'intwaro ikomeye yo gukoresha mpumuriza imfungwa bagenzi banjye. Nungutse ubumenyi bwinshi binyuze muri gahunda zanyu, kandi ndacyakomeza kunguka ubumenyi muby'Imana, kandi nkaba nkomeje kubwifashisha mbwira abandi iby'urukundo rutangaje rwa Kristo. Turabashima, mukomeze umurimo mwiza mukora.”

Umuryango witwa, 'Gufungura Imiryango' buri mwaka wandika igitangazamakuru gitanga urutonde rw'ibihugu birimo abakristo batotezwa bazira kwizera kwabo. Mu bihugu 50 biri ku rutonde ruherutse gutangazwa, 40 muri byo bakurikirana gahunda za Radiyo y'Abadiventisiti ku Isi.

ICYO GUHAMAGARIRWA:

Hari amamiliyoni y'abantu badashobora kumva ubutumwa bw'agakiza kubera ko iyo radiyo ivuga mu ndimi batumva. Kubera inkunga yawe, Radiyo y'Abadiventisiti ishobora kongera umubare w'indimi ikoresha isakaza ubutumwa, bityo bukaba bushobora kugera mu tundi turere tw'isi aho ubutumwa butaragera. Turakuraritse uyu munsi ngo wifatanye na Radiyo y'Abadiventisiti ku Isi mu murimo w'ingenzi ikora.

DUSENGE:

ICYIGISHO CYA 12

13 – 19 WERURWE, 2010

Page 113: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

IMBUTO IVA KURI MWUKA NI UKURI

KU ISABATO NIMUGOROBA, 13 WERURWE

AHO ICYIGISHO CY'IKI CYUMWERU KIBONEKA: 2 Ngoma 25:2; Zaburi 51:17; Yeremiya 29:13; Yohana 7:16, 17; 14:6; 17:3; Abaheburayo 5:14.

ICYO KWIBUKWA: “Muzanshakashaka mumbone, nimunshaka mubikuye ku mutima” (Yeremiya 29:13).

Ijambo ry'Ikigiriki aletheia risobanura ukuri, rifite ubusobanuro bubiri. Ubusobanuro bumwe ni ukuri kugaragarira amaso (ibikorwa bifatika, ukuri kuboneka, cyangwa amahame y'ukuri), ubundi busobanuro ni ukuri ko mu ntekerezo (ukuri umuntu agira mu mutima we nko kutemera ibinyoma, kutiyoberanya no kutabeshya). Ukuri rero, ni icyo tuzi, ni ukuri kugaragarira amaso aribyo “bikorwa bifatika”. Nyamara, hari ukuri ko mu ntekerezo, ari nako gukubiyemo uburyo twifata imbere y'ibyo twunguka mu ntekerezo zacu. Iyo ibyo byombi bigaragaye mu mibereho yacu mu buryo bufatika, duhamya ko ukuri ari impano iva kuri Mwuka Muziranenge.

Ni yo mpamvu ibyo bintu byombi ari ingenzi mu rugendo rwa gikristo. Dukeneye kumenya ukuri shingiro nk'uko kuboneka muri Yesu, ikindi dukeneye ibikorwa bifatika bigaragaza ko koko imibereho yacu yahinduwe n'uko kuri.

Reka turebe Yuda. Yabanye na Yesu igihe cy'imyaka itatu n'igice. Yagaragarijwe ukuri kose. Yabonye ibintu byinshi, abibona n'amaso ye, ibyo twebwe dusoma mu nyandiko gusa. Ariko kandi, reba ku iherezo ibyavuyemo.

Aho twebwe ntitwari dukwiye kwigengesera.

KU WA MBERE 14 WERURWE

“NDI . . . UKURI”

“Yesu aramusubiza ati, 'Ni jye nzira n'ukuri n'ubugingo. Nta wujya kwa Data atanyuze kuri jye.' (Yohana 14:6). Andika igika gito usobanura icyo utekereza iryo somo rivuze.

Ku rugero rumwe, iryo somo rivuguruza ku buryo budasubirwaho ibivugwa ko buri muntu wese afite uko yumva ukuri ari byo byabaye gikwira mu isi ya none.

Page 114: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Amagambo ya Yesu ntawe asiga mu rujijo: Nta n'umwe “wigeze yishakira inzira imugeza ku Mana,” n'ibindi n'ibindi. Akoresheje ayo magambo, Yesu yashimangiye ukuri uko ariko, ukuri nyakuri, ukuri gufatika. Uku niko kuri. Nta kindi wakongeraho. Imirongo mike yo muri Bibiliya niyo ivuguruza cyane igitekerezo cyo gufata ukuri uko umuntu abyumva.

Na none kandi, hari n'indi ngingo tugomba gusobanukirwa. Ukuri ni umuntu. Ugera ku kuri binyuze mu mushyikirano ugirana n'uwo muntu. Ibyo bitandukanye kure n'igitekerezo cyo kumenya ukuri binyuze mu bushakashatsi wakoze ku bintu runaka byemeza uko kuri. Yesu, nk'umuntu, ni ukuri; niyo mpamvu rero, niba ushaka kumenya ukuri, ugomba kumenya Yesu.

Ni mu buhe buryo ibyo tubonye haruguru bidufasha gusobanukirwa amagambo ya Yesu dusanga muri Yohana 17:3?

Nyamara, tugomba kwitondera inyigisho zivuga ko icy'ingenzi ari ukugirana umushyikirano n'Imana. Buri muntu afitanye isano n'Imana, mu buryo bumwe cyangwa ubundi. N'abahakana ko Imana iriho nabo bafite aho bahurira nayo. Pilato yari afitanye isano na Yesu; ndetse na Kayafa ni uko. Ndetse na Satani afite ikimuhuza na Yesu kuko aramwanga. Ubutumwa bwiza ntibuduhamagarira kugirana ubumwe na Yesu gusa, ahubwo budusaba kumwiyegurira. Nk'urugero, Nikodemu yari afitanye isano na Yesu, aribyo byamuteye kumwiyegurira n'ibye byose.Ibyo nibyo natwe dukeneye!

Nta kibazo kuko ufitanye isano na Yesu. Ariko ikibazo ukeneye kwibaza ni iki, mufite umubano umeze ute? Ni mu buhe buryo wawuvugurura ukarushaho kuba mwiza?

KU WA KABIRI 15 WERURWE

MWUKA N'UKURI

“Nyamara, Mwuka werekana ukuri naza azabayobora mu kuri kose” (Yohana 16:13).

Mu mucyo w'ibyo twize umunsi w'ejo, birumvikana ko umurimo wa Mwuka Muziranenge ari ukutwereka Kristo no kudufasha komatana na We. “Wa Mujyanama azaza, ni we Mwuka w'ukuri ukomoka kuri Data. Nimuboherereza muhawe na Data, azaba umugabo wo guhamya ibyanjye” (Yohana 15:26).

Page 115: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Reba aya magambo akomeye: “Kwigisha Ijambo ry’Imana ntacyo byazageraho hatabayeho ubufasha buhoraho bwa Mwuka Muziranenge. Mwuka Muziranenge niwe mwigisha w’ingenzi w’ukuri kw’ijuru. Iyo ukuri kugiye mu mutima guherekejwe na Mwuka Muziranenge, ni cyo gihe cyonyine gushobora gukangura intekerezo kandi kugahindura imibereho y’umuntu. Umuntu ashobora kubwiriza Ijambo ry’Imana, akamenya amategeko ndetse n’amasezerano abonekamo; ariko igihe adahishuriwe ukuri na Mwuka Muziranenge, ntashobora na gato kwikubita ku Rutare ngo amenagurwe narwo.” -Ellen G. White, The Desire of Ages, pp. 671, 672.

Ni mu buhe buryo Elina White yashimangiye ahangaha umurimo wa Mwuka Muziranenge?

Ibyo tubona mu murimo wa Mwuka Muziranenge ni ukuri kugaragarira amaso n'ukuri ko mu bitekerezo. Mwuka araza agahamya Yesu kandi akemeza 'ab'isi ko batsinzwe ku byerekeye icyaha cyabo no kubyerekeye gutunganira Imana, no kubyerekeye urubanza' (Yohana 16:8). Ibyo ni ibintu bikomeye ku byerekeye isi, ku byerekeye Imana, no kubyerekeye ibigaragara bifatika.

Na none kandi, umurimo wa Mwuka Muziranenge ntabwo urangirana no kutwigisha uko kuri gutandukanye. Imibereho yacu ikeneye guhinduka ihinduwe no gusobanukirwa uko kuri. Uko kuri ntacyo kwaba kutumariye keretse imibereho yacu ihinduwe nako, kandi uruhare runini ni urwacu, nk'uko Elina White yabyanditse ko tugomba kwikubita ku rutare tukamenagurwa (soma Zaburi 51:17).

Mbese wamenaguritse ute (cyangwa wigeze umenagurika)? Ni iki cyabaye? Ni izihe mpinduka zakurikiyeho? Ni irihe somo wakuyemo rirebana n'ubuzima, ku byerekeye kubabara, ku byerekeye Imana? Mbese ni ayahe masomo yandi ushobora kuba ukeneye kwiga?

KU WA GATATU, 16 WERURWE

“N'UMUTIMA WANYU WOSE”

“Muzanshakashaka mumbone, nimunshakana umutima wanyu wose” (Yeremiya 29:13),

Amagambo “ n'umutima wanyu wose” asobanura “ikintu kivuye ku mutima” bivuga gukora ikintu “mu kuri kose, nta buryarya” mu mvugo no mu ngiro . Ijambo sincere rikomoka ku magambo abiri y'Ikilatini, sine risobanura “nta'' na cera risobanura

Page 116: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

'amakakama'. Mu gihe cya kera, abaconzi b'amabuye batizerwa bafatanyishaga ibisate by'amabuye amakakama, mu kuri ntibyakomeraga. Mu gihe rya jambo twabonye haruguru rivuga gukora ikintu mu kuri kose nta buryarya risobanura gukora ikintu uko kigomba kumera, mbese nta busembwa ugisigiye. Bivuze kuvuga cyangwa gukora ikintu ubikuye ku mutima, mbese ufite ubushake bwo kugikora nk'uko kigomba kumera.

Soma 2 Ngoma 25:2. Mbese iryo somo rivuga iki? Ni iyihe ngingo y'ingenzi ahangaha igaragaza ibiturimo?

Ijambo ry'Igiheburayo ryahinduwe mu bitabo bitandukanye ari ryo kubonera rikomoka mu gicumbi cy'ijambo slm (ariryo ryakomotseho ijambo shalom). Ubundi iryo jambo risobanura ikintu “cyuzuye”, ikintu “gishyitse” cyangwa ikintu gitanga amahoro. Niyo mpamvu aha tuhabona umwami wakoze ibintu bitunganye ariko bitamuvuye ku mutima. Ntabwo ibikorwa bye yabikoranye ubushake bwo gukora ibyiza. Ibyo byatumye haba kwibaza niba atarakoze ibyo bikorwa byiza abitewe n'impamvu itari nziza. Nubwo rimwe na rimwe dushobora kubeshya abantu, ndetse tukaba dushobora no kwibeshya ubwacu, ntabwo dushobora kubeshya Imana. Mbega ukuntu bitangaje igihe Dawidi yasengeraga umuhungu we! Ikintu cya mbere yamusabiye ni ukugira “umutima uboneye” (1Ngoma 29:19).

Kutarangwa n'uburyarya ni ikintu cy'ingenzi kubera ko udafite bene uwo mutima, aba afite umutima udatekereza icyiza, ariwe bita ufite umutima w'amaharakubiri. Hari ikindi kindi kiba gikururira uwo muntu ku kibi, kandi igihe cyose uwo muntu aba afite aho abogamiye, ntashobora kugira umutima uboneye cyangwa utunganiye Imana. Urufunguzo rero ahangaha ni ukwiyegurira Imana, ni ukwiyambura kamere. Ntabwo mu buryo busanzwe byoroshye, kuko kugira ngo ibyo ubigereho, ugomba kwikubita ku rutare ukamenagurika, nk'uko twabibonye ejo.

Ni mu buhe buryo ushikamye mu kwizera kwawe? Ntabwo tuvuga gushidikanya bisanzwe, cyangwa kugira ibibazo waburiye ibisubizo (rimwe na rimwe buri muntu agira ibyo ashidikanyaho, kandi abantu bose bagira ibibazo bikomeye baburiye ibisubizo), nta n'ubwo tuvuga kurwana n'icyaha. Ahubwo turavuga ibyerekeye umutima wawe. Mbese waba waraweguriye Imana mu buryo bwuzuye, cyangwa igihande kimwe n'ik'Imana ikindi kikaba cyaratwawe n'ikindi kintu cy'isi? Niba umutima wawe waratwawe n'icyo giheruka, ni ukuhe guhitamo ugomba kugira?

KU WA KANE 17 WERURWE

IMITIMA IHURAMYE

Page 117: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Mu cyumweru gishize twabonye uburyo Yesu yakoresheje amagambo akakaye asobanura “ubutungane” bamwe bita “gukiranuka” kw'ibinyoma kw'Abanditsi n'Abafarisayo (Matayo 23:27), abita “indyarya.” Ijambo uburyarya mu rurimi rwaryo rw'umwimerere ryitwa (hupokrites) risobanura “umukinnyi”. Yesu yashakaga kubamenyesha ko ashobora kumenya ibiri mu mitima yabo n'ibyaha bakorera mu ibanga. Bisa n'aho yababwiraga ati, “ibikorwa byanyu bitandukanye n'ibiri mu mitima yanyu, mukora nk'aho ari ikinamico mukina. Mbese ntimushobora kuba abo muri bo, mukareka kwishushanya?” Ikindi gihe Yesu yaravuze ati, “Mbese umuhanuzi Yesaya ntiyahanuye iby'uburyarya bwanyu nk'uko byanditswe ngo: “Ubu bwoko bunshimisha iminwa yabo, ariko imitima yabo indi kure” (Mariko 7:6). Ubusobanuro bwe ni ukuri.

Soma 1 Timoteyo 4:2 na Tito 1:15. Ni iyihe ngingo y'ingenzi Pawulo avuga ahangaha? Mu mitima yacu niho Mwuka Muziranenge avuganira natwe. Bigenda bite se iyo dukomeje kwizirika ku bibi no gukomeza kubikora?

Nta kibazo, uko turushaho kwivuruguta mu bibi, n'uko turushaho gukora ibibi kandi tubizi, niko imitima yacu (cyangwa intekerezo zacu) birushaho guhurama bigatuma tujya kure y'ukuri. Na none kandi, ntibiba bivuze ku kutamenya ukuri guhagije kwaduhesha agakiza. Ikibabaje, umuriro uzarimbura abanyabyaha, uzarimbura na benshi bamenye ukuri guhagije kwashoboraga kubahesha agakiza ariko kukaba kwarabaye ukuri ko mu magambo gusa. Ariko nk'uko tubivuga, ukuri ko mu magambo gusa ntabwo ari imbuto ya Mwuka. Ukuri kugaragarira mu mibereho y'umuntu niko mbuto dukeneye kwera.

Soma Abaheburayo 5:14 na Yohana 7:16, 17. Ni mu buhe buryo ayo masomo adufasha gusobanukirwa biruseho ukuri nk'imbuto ya Mwuka?

Ni mu buhe burwo usobanukirwa n'ibyerekeye “imitima yahuramye”? Bitwara igihe kingana iki kugira ngo umutima w'umuntu uhurame? Ni iki kibitera, kandi ni kuki ari ikintu kibi cyane mu birebana n'iby'umwuka?

KU WA GATANU 18 WERURWE

KUGENDERA MU KURI

“Nishimiye cyane kubona bamwe mu bana bawe bagendera mu kuri kw'Imana, bakurikije itegeko twahawe n'Imana Data” (2 Yohana 4). “Niba tuvuga

Page 118: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

rero ko dufitanye ubumwe na yo ariko tukagendera mu mwijima, tuba tubeshya ntitube dukora ibihuje n'ukuri” (1Yohana 1:6). Ni iyihe ngingo y'ingenzi ayo masomo yombi agaragaza irebana n'icyo kugirana na Yesu umushyikirano uguhesha agakiza bivuze?

Ukuri, nk'imbuto iva kuri Mwuka, ntabwo ari ukumenya byinshi, ahubwo ibikorwa byacu nibyo bikugaragaza. Kugendera mu mucyo w'Imana birenze kure ubumenyi mu bijyanye n'ukuri. Reba uburyo Yohana asobanura ibyerekeye kugendera mu mwijima: “Umuntu wese uvuga ko ari mu mucyo akanga umuvandimwe we, aba akiri mu mwijima n'ubu. Ukunda umuvandimwe we aguma mu mucyo, kandi nta kimubamo cyashobora kugusha abandi mu byaha. Ariko umuntu wese wanga umuvandimwe we aba ari mu mwijima, kandi agenda mu mwijima, akaba atazi aho yerekera, kuko umwijima uba umuhumye amaso” (1Yohana 2:9-11).

Bityo rero, kugendera mu mucyo, kugendera mu kuri, birenze gukomeza amategeko cumi, nk'uko yanditswe. Ku iherezo, igihe byose bimaze kuvugwa bigashyirwa no mubikorwa, imibereho ishingiye ku kuri igomba kugaragarira mu buryo tubana n'abantu n'uburyo tubafata? Niba tuvuga nabi, tukagira amahane, ntitubabarire, tukitura inabi abayitugiriye, tukangana, tukaba turi ba ntampuhwe; niba tutifuza ko abandi bajya mbere, niba tubakandamiza kugira ngo inyungu zacu zigerweho, tuba tugendera mu mwijima, nubwo twaba dukomeza Isabato mu buryo bw'intangarugero, nubwo twaba twamamaza kwizera dufite muri Yesu, nubwo twaba twubahiriza amabwiriza yo kwirinda kugira ngo tugire amagara mazima, nubwo twaba dutanga icya cumi cyangwa tudasiba kujya mu rusengero. Akenshi biroroha kwiga amahame n'iyobokamana kurenza kuba umunyampuhwe, kutikanyiza no kugira ubuntu, mbese ibyo sibyo bikomeye?

Tekereza ku bantu mwahuye mu masaha makumyabiri n'ane ashize. Ni mu buhe buryo wabitwayeho? Ni ayahe magambo wakoresheje muvugana? Mbese wakumva umeze ute igihe ibyo wabakoreye n'uburyo wabitwayeho bishyizwe ahagaragara (soma Matayo 10:26). Ni iki igisubizo cyawe kikubwira ku birebana n'impinduka ukeneye gukora mu mibereho yawe?

KU WA GATANDATU, 19 WERURWE

IBINDI BYO KWIGWA NO KUZIRIKANWA: “Ntabwo icya ngombwa ari igihe kinini tumaze mu murimo ahubwo icy'ingenzi ni ubushake n'umuhati tuwukoranye bituma ushimwa n'Imana. Mubyo dukora byose, ubwitange bwuzuye nibwo bukenewe. Umurimo muto ukoranwe ubwitange n'umutima ukunze ushimisha Imana kurenza umurimo munini ukoranwe kwihimbaza. Imana ishaka kutubonamo umutima wari muri Kristo n'uburyo imirimo yacu igaragaza ibituma dusa na We. Icyo Imana ireba ni

Page 119: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

urukundo n'umurava dukoranye umurimo wacu kurenza ubunini bwawo.” -Ellen G. White, Christ's Object Lessons, p. 402.

“Igikorwa gikoranwe umutima ukunze kizana ingororano nyinshi. 'So wo mu ijuru ureba ahiherereye azakugororera.' Iyo tubayeho binyuze mu buntu bwa Kristo imico yacu isa n'iye. Ishusho umuntu yaremanwe igaruka muri we. Ibiranga imico ya Kristo bihinduka ibyacu maze ishusho y'Imana ikarabagirana muri twe. Abagabo n'abagore bagendana n' Imana kandi bakayikorera, ku maso yabo hagaragaza amahoro n'umunezero by'ab'ijuru. Babaho imibereho y'ab'ijuru. Kuko kuri bo, ubwami bw'Imana bamaze kubugeramo. Bafite umunezero utangwa na Kristo, umunezero uhesha abandi umugisha. Bafite icyubahiro cyo kuba baremerewe gukora mu ruzabibu rw'Umutware ukomeye; bagiriwe icyizere cyo gukora umurimo We mu izina Rye.” -Ellen G. White, The Adventist Home, p. 535.

IBIBAZO:

1.Mbese haba hari uburyo ukuri kwafatwa mu buryo buri wese abyumva; bishatse kuvuga ko igihe cyose kutakoreshwa ahantu hose? Niba atariko bimeze, ni iki kibitera? Ahari se haba hari ukundi kuri gushobora gukoreshwa uko buri wese abyumva, hakaba n'ukundi gukoreshwa muri ubwo buryo?

2. Tekereza kuri iki gitekerezo cy'icyo kwizera n'umutima wose bisobanuye. Uko wakorana ikintu umutima wose kose, ni kuki ubona ko bidahagije? N'ubundi se, abantu bizirikaho ibisasu bikabaturikana, bo ntibaba bakoranye icyo gikorwa umutima ukunze cyangwa umutima wose. Ni iki kindi kiba gikenewe?

3. Ni kuki gutanga igihe cyawe wiga Ijambo ry'Imana ari ingenzi cyane niba ukuri kuruta ubumenyi twiga mu mashuri? Ni mu buhe buryo dushobora kwiga Ijambo riboneka muri Bibiliya kugira ngo ukuri kuririmo gushobore guhindura imibereho yacu, ikarushaho kuba myiza?

4. Ni mu buhe buryo wafasha abantu babaye rutare kubera kuba mu byaha igihe kirekire, bakaba bumva ko nta nama bakeneye yabafasha guhinduka?

5. Mu mutwe wanyu w'Ishuri ryo ku Isabato, mwungurane ibitekerezo kuri iki kibazo: Ni iki kiruta ikindi, gukora ikintu cyiza ubitewe n'impamvu itari nziza cyangwa gukora ikibi ubitewe n'impamvu nziza.

*********

Page 120: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

GAHUNDA YO GUTANGA AMATURO

KU WA 20 WERURWE, 2010

“Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n'ingese zitaburya, n'abajura ntibacukure ngo babwibe” (Matayo 6:20).

Kristo aduha amahirwe atangaje yo gushora imari mu isi ariko tukayibika mu ijuru. Kuki? Kubera ko mu ijuru ariho tuzahorana ubutunzi bwacu! Ntabwo bushobora kuribwa n'inyenzi, ingese, ndetse nta n'abajura bashobora kuhagera. Ubutunzi bwacu buzahorana umutekano usesuye buri mu maboko y'Imana!

Yesu yongeraho aya magambo y'ukuri guhindura imibereho. Ntabwo dushobora kujyana n'ubutunzi bwacu kuko tuzabusiga ku nkombe z'uruzi rwa Yorodani. Nyamara, niba tudashobora kujyana nabwo, dushobora kubwohereza hakiri kare tukazabusanga iwacu! Buri kintu cyose tugerageza kugundira kizasigara hano ku isi. Ariko icyo dushyira mu biganza by'Imana kizaba icyacu by'iteka ryose.

Igihe umugabo w'umuherwe witwa J.D. Rockefeller yapfaga babajije umucungamari we bati, “ Rockefeller asize amafaranga angana iki? Igisubizo cye cyari iki ngo: “Yayasize yose”. Uwitwa Wesley yatemberanye n'undi mukire wari ufite ibikingi by'imirima bageza nimugoroba batarashobora kubigeraho byose. Igihe bari bageze mu rugo bafungura, uwo mukire yabajije Wesley ati, “Urabitekerezaho iki?” Undi aramusubiza ati, “Ndatekereza ko bizakugora gusiga ibi bintu byose.”

ICYO DUHAMAGARIRWA:

Mu gihe dutanga uyu munsi, ni mutyo twibuke ko turi abaturage b'ijuru n'abimukira hano ku isi. Ni mutyo rero ubutunzi bwacu tubwimurire mu ijuru, aho Imana ibukoresha mu buryo bukwiriye.

DUSENGE:

**********

ICYIGISHO CYA 13

Page 121: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

20 – 26 WERURWE, 2010

IMBUTO IVA KURI MWUKA: ISHINGIRO RY'IMICO YA GIKRISTO

KU ISABATO NIMUGOROBA, 20 WERURWE

AHO ICYIGISHO CY'IKI CYUMWERU KIBONEKA: Matayo 6:33; Yohana 15:8; Abanyaroma 3:20-26, 14:17; 1Timoteyo 6:11; 1Yohana 2:15.

ICYO KWIBUKWA: “Iryo banga Imana yageneye amahanga yose, yiyemeje kumenyesha intore zayo ukuntu rifite ikuzo risendereye. Iryo banga ni Kristo uri muri mwe, ubizeza kuzahabwa ku ikuzo ry'Imana” (Abanyakolosi 1:27).

Igihe Mose yasabaga Imana kumwereka ikuzo ryayo, icyo gihe nibwo Uhoraho yamuhishuriye imico Ye, nk'Imana igira impuhwe, Imana igira imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi, kandi ikaba Imana y'ukuri (Kuva 34:6). Kandi igihe “twese tureba ubwiza bw'Imana tubureba nko mu ndorerwamo mu maso hacu hadatwikiriye, duhindurirwa gusa na we tugahabwa ubwiza buruta ubundi kuba bwiza, nk'ubw'Umwami w'Umwuka” (2 Abakorinto 3:18).

“Kubwo kwizera Kristo, inyokomuntu yacumuye akaba yarayicunguye, ishobora guhabwa uko kwizera gukoreshwa n'urukundo, bityo bakezwaho guhumana kose. Igikurikiraho ni ukugira imico isa n'iya Kristo. Kuko kubera komatana na Kristo, abagabo n'abagore barahinduka bagasa na We maze ishusho y'ikuzo ikarabagiranina muri bo, bagakura no mu mico isa n'iya Yesu. Icyo gihe imbuto nziza irera. Imico myiza igaragara nyuma yo gusa n'Imana, ubupfura, ubutungane, n'ubwitange nyakuri budategereje ibihembo birigaragaza. . . . “-Ellen G. White, My Life Today, p. 54.

KU WA MBERE, 21 WERURWE

MUBANZE MUSHAKE UBWAMI BW'IMANA

Akenshi na kenshi amasengesho acu akunze kubamo ibyo dushobora guhabwa kurusha ibyo dushobora guhinduka. Tekereza ku byerekeye amasengesho yawe, cyangwa ku byerekeye amasengesho wumva abandi basenga. Nubwo ibisabwa akenshi bijya gusa, ni mu ruhe rwego hafi ya yose agaragaramo: Ni iki nshobora kubona mu masengesho, cyangwa ni iki ashobora kumpinduraho? Ni iki ibyo bigufasha gusobanukirwa mu mucyo w'ibyo Yesu atubwira mu isomo dusanga hepfo?

Page 122: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

“Ahubwo mubanze mushake ubwami bw'Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa” (Matayo 6:33). Ni iki Yesu yashaka kutubwira igihe yavugaga ku 'kubanza gushaka' ubwami bw'Imana? Mbese ni kuki tugomba kubanza kuba ari bwo dushaka ? Soma Matayo 16:26.

Ni mu buhe buryo Abanyaroma 14:17 hadufasha gusobanukirwa n'icyo ubwami bw'Imana ari cyo?

Reba iby'imigirire itunganye n'amahoro n'ibyishimo ni imbuto za Mwuka Muziranenge. Niyo mpamvu rero, tugomba kubanza gushaka imbuto ya Mwuka muziranenge mbere y'ikindi cyose. Nyuma y'ibyo, dushobora gushaka ibindi byose dushobora gukura mu isi, ariko se ibyo byaba bivuze iki turamutse tudafite imigirire itunganye, amahoro, n'ibyishimo?

Umuntu aramutse akubajije ati, “Ariko se ibyo bisobanuye ko Yesu atitaye ku kugubwa neza k'umubiri wanje cyangwa kumera neza k'ubukungu mfite?” Mbese ushobora gusubiza ute ushingiye ku ibyo Kristo adusaba kubanza gushaka, ko tugomba gushyira imbere imbuto za Mwuka mbere y'ubundi bukene twaba dufite?

Umubyeyi umwe wari uhangayikishijwe n'umwana we w'umuhungu yabwiye pasitoro ati, “Pasito, ndakwingize usengere umuhungu wanjye, yavuye mu byizerwa, ikindi yavuye ku kazi ke. Umusengere kugira ngo abone akazi.” Mbese uwo mubyeyi yabanje gushakira umuhungu we ubwami bw'Imana n'ubutungane bwayo? Ukizirikana ko icy'ingenzi mu mibereho y'umukristo atari ukugira ibyo ubona ahubwo ari uguhinduka, ni iki uwo mubyeyi aba yarabanje gusabira umuhungu we?

Mbese ubukene bwawe bw'ibanze ni ubuhe nubwo bwaba butagaragariye mu masengesho yawe ahubwo bugaragariye mu mibereho yawe muri rusange: mu kubona ibyo ukeneye cyangwa guhinduka nk'uko Imana ishaka ko uba? Ni iki igisubizo cyawe kikubwira ku byerekeranye n'ibyo ugira nyambere?

KU WA KABIRI, 22 WERURWE

IZINDI MBUTO ZIVA KURI MWUKA

Mu Banyagalati 5:22, 23 na Abanyefezi 5:9 ntabwo ariho honyine dusanga urutonde rw'imbuto za Mwuka arizo shingiro ry'imico ya gikristo. Inyinshi zongeye kuvugwa mu 1Timoteyo 6:11, 2Timoteyo 3:10, no mu 2 Petero 1:5-7, aho indi mico

Page 123: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

ikwiriye kuranga umukristo yongeweho nko kubaha Imana, kubana kwa kivandimwe, n'ubumenyi. Birashimishije kubona ko mu 1Abakorinto 13:4-8 hasubiramo ibigize urukundo hakabisubiramo hakoreshejwe ijambo mpakanyi 'nti', “urukundo ntirugira ishyari, ntirwirarira, kandi ntirwihimbaza, ntirukoza isoni, ntirwikanyiza, ntirwivumbura, ntirugira inzika, ntirwishimira ibibi abandi bakora”.

Bigomba gusobanuka neza ko kugeza ubu nta rutonde wavuga ko rwemewe ruvuga iby' imbuto ziva kuri Mwuka. Hari uburyo bwinshi bunyuranye umuntu yashingiraho avuga imico ikwiye kuranga umukristo. Icyo intumwa zikora ni ugukora urutonde rw'ibintu runaka by'ingenzi bijyanye n'ubukene bw'abo bandikira. Icyatumye Pawulo atondagura ibiboneka mu Banyagalati ni ukubera ubumenyi yari afite bitewe n'umurimo w'ubugabura yakoraga no kumenya ubukene bw'abo yandikiraga.

Imbuto yo “kubaha Imana” yavuzwe mu 1Timoteyo 6:11. Mu rurimi rw'umwimerere, kubaha Imana bisobanura guha icyubahiro, kubaha, no gutunganira Imana. Abanyaroma 5:4, 5 havuga ibiranga “kwiringira.” Ni uruhe ruhare ibyiringiro bigira mu mico ya gikristo? Igihe byose bimaze kuvugwa no gukorwa, nta kindi kwizera kwa gikristo kwaduha kirenze ibyiringiro.

Urwa 2 Petero 1:5-7 hari urutonde rw'ingeso zikwiriye kuranga umukristo, kandi muri urwo rutonde habonekamo 'kugira neza”, ijambo ritaboneka mu rutonde ruri mu Banyagalati 5:22, 23. “Kugira neza” bigendana no kugira ingeso nziza zirimo kugwa neza no kwirinda. Ni iyihe mpamvu iyo ngeso ari ingenzi cyane mu mibereho ya gikristo? Ni mu buhe buryo iyo ngeso ifitanye isano n'itegeko rya karindwi?

Mu 2Petero 1:5, 6, ku rutonde Petero yongeraho “ubumenyi”. Nubwo ijambo ryakoreshejwe gnosis, risobanura ubumenyi muri rusange hamwe no gusobanukirwa. Nk'imbuto iva kuri Mwuka, ni uruhe ruhare ubumenyi bugira mu mibereho y'umuntu? Ni mu buhe buryo ubumenyi twabugereranya n' impano yo kurondora imyuka?

Petero ntiyigeze avuga ko urutonde rw'ibintu yanditse mu 2Petero 1:5-7 ari impano za Mwuka, nyamara dukurikije akamaro bifite, twavuga ko ari zo, kubera ko bigaragaza abo tugomba kuba bo nk'abayoboke ba Yesu.

Ni mu buhe buryo iyo mico ishobora kugaragarira mu mibereho yawe? Niba uciwe intege n'ibyo ubona, ni ibihe byiringiro rukumbi waba usigaranye? Ni hehe ushobora guhungira, kandi se aho hantu wahasanga iki?

KU WA GATATU, 23 WERURWE

GUSHIKAMA MU KWIZERA

Page 124: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Ikibazo twaganiriyeho mu cyigisho cy'ejo hashize cyatumye twibaza uburyo dukora uko dushoboye kose kugira ngo twimenyereze kwera imbuto zituma tugira amahirwe yo guhesha Imana ikuzo n'icyubahiro. Nta gushidikanya, iyo umuntu arebye ibiranga ingeso nziza akabyigereranyaho, biroroshye gucika intege ukumva ko ntaho uri. Ubundi se, ntitwari dukwiriye kuba twera imbuto zirenze izo twera ubu?

Icyo ni ikibazo cyoroshye, ariko kikaba ari ikibazo twese dukwiye gutekerezaho cyane. “Ngaho nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera, mwigerageze” (2Abanyakorinti 13:5). Dukeneye kwisuzuma tukamenya ibiturimo; tugasuzuma uburyo tubaho, n'ubuhamya duha abatureba cyangwa abo tubana nabo.

Nyamara na none, ibyo bidushyira mu kaga. Nk'abakristo, dufite Yesu nk'urugero ruhanitse tugomba gukurikiza, ariwe muntu rukumbi wabayeho ku isi utarigeze akora icyaha. Mbega ukuntu ducika intege igihe twigereranyije na We! Biroroshye cyane kubona ubuziranenge n'ubutungane bye igihe tubigereranyije n'ubunyabyaha bwacu n'uburyo turi abanyantegenke. Dufite urugero ngenderwaho rutunganye rwo gukurikiza, itegeko riboneye ryo kubahiriza, n'Umukiza utagira amakemwa tugomba kwigana. Nk'uko twese tubizi, akenshi ntidushobora kugera kuri izo ngero, urw'amategeko, ndetse n'urw'uwo Mukiza. Mbega ukuntu na none bishora kuba byoroshye gucika intege ndetse ukaba watezuka rwose, nyuma yo kugwa ugwaguza, nyuma yo kubona ko unaniwe kugera ku rugero rwiza wifuzaga kugeraho, maze ukibaza uti, ariko ubundi ndiruhiriza iki ko ntashobora kubigeraho?

Aho rero, niho dukeneye gusobanukirwa neza n'icyo agakiza kubwo kwizera bivuze, tugasobanukirwa n'aho agakiza kacu gashingiye, bityo tukamenya icyo Yesu yadukoreye ku musaraba.

Soma Abanyaroma 3:20-26. Ni ubuhe butumwa tuhasanga burebana n'agakiza kacu? Ni kuki uko kuri ari ingenzi cyane ku buryo tugomba ku kugundira, cyane cyane igihe twumva ducitse intege kubera ububi bw'imbuto twera?

Uburyo bwose twagerageza kubaho gikristo turwana intambara yo kunesha icyaha n'inarijye, mu gihe buri munsi, buri kanya, duhora tuzirikana ko kugira ngo twemerwe n'Imana tubibona binyuze mu butungane bwa Yesu, ubutungane yaturonkeye, tukaba tubuhabwa binyuze mu kwizera, ntabwo tugomba gutezuka. Kuki tugomba kudatezuka? Agakiza kacu karashinganye, si muri twebwe ahubwo ni muri Yesu.

KU WA KANE, 24 WERURWE

Page 125: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

INGORANE ZITERWA NO GUKUNDA IBY' ISI

“Ntimugakunde isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu ukunda iby'isi nta gukunda Imana aba afite” (1Yohana 2:15). Ni iki iri somo rivuga? Mbese bishatse kuvuga ko Imana idakunda abakunda isi, cyangwa ko abakunda isi badakunda Imana? Sobanura?

“Rimwe na rimwe umuntu ashobora kwifuza gutungana, akifuza n'iby'ijuru; ariko na none nta gire umwanya wo gutera iby'isi umugongo ngo atege amatwi ibyo Mwuka w'Imana amubwira. Ibintu birebana n'ubugingo buhoraho biba ibya nyuma, iby'isi akaba aribyo ashyira ku ruhembe rw'Imbere. Aho ntabwo biba byoroshye ko umuntu yakwera imbuto iturutse ku Ijambo ry'Imana; kuko imibereho ye aba yayirunduriye mu by'isi.” -Ellen G. White, Christ's Object Lessons, p. 51 (Imigani ya Kristo).

Mu gihe tugomba kumenya akaga gaterwa no kwihambira ku mategeko, Isirayeli ya kera buri gihe iyo yashaka kwigana andi mahanga yari ayizengurutse basubiraga inyuma. Mu 1Yohana 2:15 hatwihanangiriza hatubwira ko iyo umuntu akunda iby'isi bitamworohera gukunda Imana. Mbega ukuntu dukeneye ubyitondera nk'itorero, mu gihe tugerageza kugeza ubutumwa bwiza ku batuye isi, tukirinda gutwarwa nayo, byose tukabikora mu izina ry'Umwami wacu!

Ni mu buhe buryo umuntu yamenya ko urukundo akunda iby'isi rurenze urukundo akunda Imana? Ni ibihe bimenyetso twareba?

Akaga ko gukunda iby'isi kurenza gukunda Imana bifata ubundi busobanuro bushya muri Yakobo 4:4: “Mwa basambanyi mwe, mbese ntimuzi ko ukunda iby'isi aba ari umwanzi w'Imana? Nuko rero umuntu wese uhitamo gukunda iby'isi aba yigize umwanzi w'Imana”. Ni kuki Yakobo yakoresheje ikigereranyo cy'ubusambanyi avuga abizera b'itorero batwarwa n'iby'isi? Reba na none, uburyo Yohana yadukuriye inzira ku murima avuga ko tutagomba kwifatanya n'iby'isi mu 1Yohana 2:15. Ntitugomba gufata impu zombi. Ni kimwe cyangwa ikindi, ni ugukunda Imana, cyangwa gukunda iby'isi.

Ni ku ruhe ruhande rw'iby'isi rugukurura kurenza izindi? Ni ibihe bintu ubona bikureshya? Ni mu buhe buryo wakwiga kurwana intambara yo kwizera wirinda gutwarwa n'ibintu bidashobora kukunyura, kandi ku iherezo bikazanakurimbuza?

KU WA GATANU 25 WERURWE

UBURYO IMBUTO ZIVA KURI MWUKA ZIKURA

Page 126: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

(Yohana 15:8)

Nubwo tudafite ububasha bwo gutuma urubuto rukura, hari ibyo dushobora gukora bishobora kugira uruhare mu mikurire yarwo kugeza igihe rwereye imbuto. Aho nta handi byashobokera keretse mu mibereho yuzuye Mwuka Muziranenge. Mu gihe umurimo Mwuka Muziranenge akorera mu mutima w'umwizera ari umugabane ukomeye w'ubuzima ubwabwo, Ibyanditswe biduha amabwiriza y'uburyo twatuma uko gukura gushoboka kugira ngo dusohoze icyifuzo cya Yesu cyo kwera imbuto zihesha Se ikuzo (Yohana 15:8).

Tugiye kureba uburyo butuma imbuto ziva kuri Mwuka zikura:

Binyuze mu kwiga Ijambo ry'Imana. Mu 2Timoteyo 3:16 hatubwira iki cyerekeye umumaro Ibyanditswe bifite? Mbese ikigerwaho mu mibereho yacu kubera kwiga Ibyanditswe ni iki? (Soma n'umurongo wa 17; na Zaburi 119:105.)

Binyuze mu gusenga. “Isengesho ni impumeko y'umutima. Ni ibanga rifite imbaraga mu by'umwuka. Nta yindi nzira y'ubuntu yasimbura isengesho, ku buryo umutima wakomeza kugira imbaraga. Isengesho rituma ukomeza kugira intege mu bugingo. Isengesho rituma umuntu asabana n'isoko y'ubugingo, kandi rikomeza imisokoro n'amagufa byo mu mibereho ya gikristo. Nuramuka wirengagije gusenga, cyangwa ugasenga bya nyirarureshwa, nabwo ukabikora rimwe na rimwe igihe wumva ubyishakiye gusa, uzatakaza isano ufitanye n'Imana. Uzatakaza imbaraga mu by'umwuka, ndetse n'imibereho yawe mu by'idini izamera nk'irwaye kandi ibure imbaraga.

Binyuze mu bitekerezo bizima. “Ahasigaye bavandimwe, icyitwa ingeso nziza cyose n'igikwiye gushimwa cyose, n'iby'ukuri n'ibikwiye icyubahiro, ibitunganye n'ibiboneye, ibikundwa n'ibivugwa neza abe ari byo muhoza ku mutima” (Abanyafilipi 4:8). Ni mu buhe buryo twakwiga kugira intekerezo nzima?

Binyuze mu buhamya bwacu bwa Gikristo. Umuntu Yesu yakijije abadayimoni yashatse kumukurikira ariko Yesu aramubuza, ahubwo amubwira ko asubira aho yabaga akabwira abaho ibyo Uhoraho amukoreye (Mariko 5:18-20). Ni mu buhe buryo guhamiriza abandi kwizera kwacu bigira uruhare mu gukura kw'imbuto ya Mwuka mu mibereho yacu?

Imbuto ya Mwuka ntabwo izigaragaza ubwayo yonyine utabigizemo uruhare. Guhitamo kwawe kugena iherezo ryawe. Ni ibiki ukeneye guhindura mu mibereho yawe, mu muryango wawe, no mu kintu icyo aricyo cyose ukora gishobora gutuma ukura mu by'umwuka?

Page 127: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

KU WA GATANDATU 26 WERURWE

IBINDI BYO KWIGWA NO KUZIRIKANWA: “Imana iturarikira gushyira mu bitekerezo byacu intekerezo nzima kandi ziboneye. Yifuza ko twahora dutekereza ku rukundo n'imbabazi byayo, no gusobanukirwa n'umurimo ukomeye wakozwe mu nama y'agakiza yo gucungura umuntu. Imana yifuza ko dusobanukirwa n'ukuri biruseho kandi tukarushaho kubonera, tukagira ibitekerezo bizima n'imitima yifuza gutungana. Umuntu uba ahantu hatunganye, ahantu atabona ibintu bibi byanduza intekerezo ze, azahindurwa no kugirana ubumwe n'Imana binyuze mu kwiga Ibyanditswe.

“'Maze mwere imbuto.' Abumvise ayo magambo, bakayakomeza bera imbuto bitewe no kumvira. Umuntu wakiriye Ijambo ry'Imana bigaragarira mu mirimo myiza akora. Ingaruka z'iryo jambo ni ukugira imico isa n'iya Kristo akaba ariyo iranga imibereho ye yose. Kristo ubwe yarivugiye ati, “Icyo nifuza ni ugukora ibyo ushaka, amategeko yawe yancengeyemo' (Zaburi 40:9). 'Ntacyo nshobora gukora bivuye ku bushake bwanjye, ahubwo nkurikiza ibyo Data wantumye ashaka' (Yohana 5:30). Kandi Ibyanditswe biravuga biti, 'Uvuga ko aguma muri yo agomba kugenza nk'uko Kristo yagenzaga' (1Yohana 2:6).” -Ellen G. White, Christ's object Lessons, p. 60.

IBIBAZO:

Nk'itorero, rifite inshingano yo kwamamaza ubutumwa bw'abamarayika batatu ku isi, akenshi duhura n'ikibazo cy'uburyo twasobanura ubutumwa bwacu ndetse n'uburyo twakwisobanura ubwacu kugira ngo bihure n'umuco w'abo tugezaho ubwo butumwa. Ni akahe kaga duhura nako igihe dukora ibyo? Amateka agaragaza ko mu binyejana byinshi, inshuro nyinshi itorero ryagiye rikururwa cyangwa rihindurwa n'imico y'ab'isi aho kugira ngo abe ariryo ribahindura. None se bimeze bite kuri twebwe nk'Abadiventisiti? Mbese aho ntitwibeshya dutekereza ko ibyo bidashobora kutubaho? Mbese hari ibihamya tubona bigaragaza ko ibyo biriho? Niba ibyo ari ukuri, ni iki twakora?

Mu kinyejana cya makumyabiri na kimwe, ni izihe nzitizi muhura nazo mu muco wanyu zituma abantu batera imbuto za Mwuka? Ni mu ruhe rwego runaka rw'umuco wanyu mushobora kuba muhanganye narwo mu buryo bukomeye?

Ni kuki Umusaraba ari ishingiro ry'ikibazo cyose kirebana n'imbuto ziva kuri Mwuka hamwe no kubaka imico myiza? Ni iki Umusaraba uduha cyangombwa mu gutuma hubakwa imico myiza? None se ubundi, Umusaraba uramutse utariho, umugambi wo kwera imbutowaba ari uw'iki?

Page 128: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Ni kuki kubaka imico myiza n'imirimo myiza bituma Imana ihabwa icyubahiro? Ibyo se bishatse kuvuga iki?

**********

GAHUNDA YO GUTANGA AMATURO

KU WA 27 WERURWE, 2010

“Aho ubukungu bwawe buri niho uzahoza umutima? (Matayo 6:21).

Agatabo kawe ka banki nako kakwigisha iyobokamana. Kagaragaza uwo uriwe n'uwo uramya” (Byanditswe na Billy Graham).

Dusesenguye icyo isomo tubonye haruguru rivuga, uwitwa Randy Alcom yavuze ko Yesu yashakaga kuvuga ati, “Nyereka agatabo kawe ka banki, ikarita yawe yo kubikuza amafaranga, n'igitabo wandikamo amafaranga wasohoye n'ayo winjije, ndakubwira ibyo uhozaho umutima. Umutima wawe uba aho ubutunzi bwawe buri.”

Ubutumwa buri muri iryo somo burimbitse cyane! Dushobora kumenya ibyo duhozaho umutima turamutse dusuzumye neza ibyo dutangaho amafaranga yacu. Ntabwo ibyo duha agaciro ari ibyo duhoza ku rurimi ahubwo ni ibyo dutangaho amafaranga yacu. Ibyo dutangaho amafaranga yacu bigaragaza ibyo duhozaho umutima.

Iryo somo hari ukundi kuri rigaragaza! Dushobora kuyobora imitima yacu ikavumbura ikindi kintu gifite agaciro twashoramo umutungo wacu. Iyo tuguze imigabane mu kigo runaka, imitima yacu ihora itekereza ku nyungu z'icyo kigo.

Kubera izo mpamvu rero, niba dushaka guhora dutekereza Imana, tugomba gushyira ubutunzi bwacu mu murimo wayo. Niba dushaka guhora tuzirikana umurimo wo kubwiriza ubutumwa ku isi yose tugomba gushyira ubutunzi bwacu muri uwo murimo. Niba dushaka guhora tuzirikana imirimo y'itorero, dushyire ubutunzi bwacu mu mirimo y'itorero. Niba twifuza guhoza umutima ku bwami buzahoraho iteka bw'Imana, tugomba gushyira imigabane mu bwami bw'Imana buri munsi!

ICYO DUHAMAGARIRWA:

Mutyo dushore imari yacu mu bwami bw'Imana tugura imigabane uyu munsi.

Page 129: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

DUSENGE:

**********

AMASOMO Y'UMURINZI WO MU RUTURUTURU

UKUBOZA, 2009

Ku Isabato 26 Ibyah. 12:11 Bemeye guhara amagara yabo

Ku wa Mbere 27 1Pet. 2:21-24 Ibyo nibyo Imana yabahamagariyeKu wa Kabiri 28 Yoh. 16:33 Ku isi muzagira amakubaKu wa Gatatu 29 Ibyah. 1:7,8 N'abamucumise bazamubonaKu wa Kane 30 Ibyah. 21:7 Utsinda wese ibyo nzabimuha ho umunaniKu wa Gatanu 31 Heb. 10:37,38 Nasubira inyuma sinzamwishimira

MUTARAMA, 2010

Ku wa Gatand. 1 Itang. 1:2 Mwuka w'Imana yari hejuru y'amazi

Ku Isabato 2 Itang. 6:3 Mwuka utanga ubugingo ntazaguma mu bantu

Ku wa Mbere 3 Itang. 41:38 Uyu muntu akoreshwa na Mwuka w'ImanaKu wa Kabiri 4 Kuva 31:3 Namwujuje Mwuka wanjyeKu wa Gatatu 5 Kub. 11:17 Mbahe ku bubasha naguhayeKu wa Kane 6 Kub. 11:25 Bamaze kubuhabwa barahanuraKu wa Gatanu 7 Kub. 11:26 Nabo bahabwa ububasha bw'UhorahoKu wa Gatand. 8 Kub. 11:29 Ububasha bwo guhanura

Ku Isabato 9 Kub. 24:2 Mwuka w'Imana amuzaho

Ku wa Mbere 10 Kub. 27:18 Nahaye Yozuwe Mwuka wanjyeKu wa Kabiri 11 Abac. 3:9, 10 Mwuka w'Uhoraho amuzahoKu wa Gatatu 12 Abac. 6:34 Mwuka w'Uhoraho aza kuri GideyoniKu wa Kane 13 Abac. 11:29 Mwuka w'Uhoraho aza kuri YefutaKu wa Gatanu 14 Abac. 13:24, 25 Uhoraho amuha umugishaKu wa gatand. 15 Abac. 14:6 Nuko Mwuka w'Uhoraho amuzaho

Ku Isabato 16 Abac. 14:19 Mwuka w'Uhoraho amuzaho

Ku wa Mbere 17 Abac. 15:14 Mwuka w'Uhoraho amuzahoKu wa Kabiri 18 Abac. 16:28 Samusoni atakambira Uhoraho

Page 130: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Ku wa Gatatu 19 1Sam. 10:5, 6 Mwuka w'Uhoraho arakuzaho uhindukeKu wa Kane 20 1Sam. 10:9 Imana ihindura umutima weKu wa Gatanu 21 1Sam. 10:10 Mwuka w'Imana amuzaho arahanuraKu wa Gatand. 22 1Sam. 11:2-6 Mwuka w'Imana amuzaho ararakara cyane

Ku Isabato 23 1Sam. 16:13 Mwuka w'Uhoraho aza kuri Dawidi

Ku wa Mbere 24 1Sam. 16:14 Mwuka w'Uhoraho ava kuri SawuliKu wa Kabiri 25 1Sam. 19:20 Mwuka w'Imana aza ku bantu ba SawuliKu wa Gatatu 26 1Sam. 19:23, 24 Ese Sawuli na we yabaye umuhanuziKu wa Kane 27 2Sam. 23:1, 2 Mwuka w'Uhoraho avugira muri jyeKu wa Gatanu 28 1Abami 18:12 Mwuka w'Uhoraho arakujyanaKu wa Gatand. 29 1Abami 18:38, 39 Uhoraho ni we Mana y'ukuri

Ku Isabato 30 1Abami 19:12 Uhoraho ntiyari muri wo

Ku wa Mbere 31 1Abami 22:24 Mbese uwo Mwuka w'Uhoraho yanyuze he?GASHYANTARE, 2010

Ku wa Kabiri 1 2Abami 2:9 Ndaga k'umwuka w'ubuhanuzi ukurimoKu wa Gatatu 2 2Abami 2:15 Umwuka w'ubuhanuzi wa Eliya uri muri ElishaKu wa Kane 3 2Abami 2:16 Mwuka w'Uhoraho yaba yamutwayeKu wa Gatanu 4 2Abami 3:15-17 Ububasha bw'Uhoraho buza kuri ElishaKu wa Gatand. 5 2Abami 4:35, 36 Yikubita hasi imbere ya Elisha

Ku Isabato 6 2Abami 5:10 Genda wiyuhagire muri Yorodani

Ku wa Mbere 7 2Abami 6:17 Uhoraho muhumure amaso arebeKu wa Kabiri 8 1Ngoma 12:18 Imana ibahaneKu wa Gatatu 9 1Ngoma 28:11, 12 Ibintu byeguriwe ImanaKu wa Kane 10 2Ngoma 15:1, 2 Uhoraho ari kumwe namweKu wa Gatanu 11 2Ngoma 18:23 Mbese uwo mwuka w'Uhoraho yanyuze he?Ku wa Gatand. 12 2Ngoma 20:14, 15 Uhoraho aravuze ngo

Ku Isabato 13 2Ngoma 24:20 Uhoraho Imana arababaza impamvu

Ku wa Mbere 14 Nehem. 9:20 Wabahaye Mwuka waweKu wa Kabiri 15 Nehem. 9:30 Wabatumagaho Mwuka waweKu wa Gatatu 16 Yobu 26:13 Umwuka wayo wakenkemuye ijuru Ku wa Kane 17 Yobu 33:4 Umwuka w'Imana niwo wandemye Ku wa Gatanu 18 Yobu 34:14, 15 Iyaba Imana yisubiragaho Ku wa Gatand. 19 Zaburi 51:11 Umpanagureho ibicumuro byanjye

Page 131: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Ku Isabato 20 Zaburi 51:12 Undememo umutima uboneye

Ku wa Mbere 21 Zaburi 104: 30 Wohereza umwuka wawe bikabahoKu wa Kabiri 22 Zaburi 106: 32, 33 Barakaje UhorahoKu wa Gatatu 23 Zaburi 139:7,8 Mbese aho najya utagera ni he?Ku wa Kane 24 Zaburi 139:9, 10 Unyoboza ukuboko kwaweKu wa Gatanu 25 Zaburi 139:11,12 Kuri wowe n'iki utabonaKu wa Gatand. 26 Zaburi 143:10 Unyigishe gukora ibyo ukunda

Ku Isabato 27 Imigani 1:23 Ndabamenyesha amagambo yanjye

Ku wa Mbere 28 Yesaya 11:2 Ni umwuka utanga ubwengeKu wa Kabiri 29 Yesaya 30:1 Bazabona ishyano abantu bigometse

WERURWE, 2010

Ku wa Gatatu 1 Yesaya 32:15 Uhoraho azadusenderezaho Mwuka weKu wa Kane 2 Yesaya 34:16 Uhoraho ubwe ni we ubivuzeKu wa Gatanu 3 Yesaya 40:13 Ni nde wasobanukirwa Mwuka w'UhorahoKu wa Gatand. 4 Yesaya 42:1 Ni we nitoranyirije

Ku Isabato 5 Yesaya 44:3 Ngiye gusendereza Mwuka wanjye

Ku wa Mbere 6 Yesaya 48:16 Nimunyegere mwumveKu wa Kabiri 7 Yesaya 59:19 Abantu bazubaha UhorahoKu wa Gatatu 8 Yesaya 59:21 Nzagirana isezerano namweKu wa Kane 9 Yesaya 61:1 Mwuka w'Uhoraho ari kuri jyeKu wa Gatanu 10 Yesaya 63:10 Barakaje Mwuka MuziranengeKu wa Gatand. 11 Yesaya 63: 11 Uhoraho wabashyizeho Mwuka we

Ku Isabato 12 Yesaya 63:14 Mwuka w'Uhoraho yahawe abantu be

Ku wa Mbere 13 Ezek. 2:2 Mwuka w'Imana anyinjiramoKu wa Kabiri 14 Ezek. 3:12 Nuko Mwuka w'Imana aranjyanaKu wa Gatatu 15 Ezek. 3:14 Ububasha bw'Uhoraho burankomezaKu wa Kane 16 Ezek. 3:24 Mwuka w'Imana arampagurutsaKu wa Gatanu 17 Ezek. 8:3 Mwuka arangurukanaKu wa Gatand. 18 Ezek. 11:1 Mwuka aranzamura

Ku Isabato 19 Ezek. 11:5 Nzi ibyo mutekereza

Ku wa Mbere 20 Ezek. 11:24 Mwuka aranzamura

Page 132: xa.yimg.comxa.yimg.com/kq/groups/23140219/100206…  · Web view · 2010-01-07Isi yarahindanye kandi itera Imana umugongo. Imana yicujije impamvu yaremye umuntu – ariko hariho

Ku wa Kabiri 21 Ezek. 36:27 Bazamenya ko ari jye Uhoraho Ku wa Gatatu 22 Ezek. 37:1 Uhoraho yanshyizemo imbaragaKu wa Kane 23 Ezek. 37:14 Nzabashyiramo umwuka wanjyeKu wa Gatanu 24 Ezek. 39:29 Sinzongera kubatererana ukundiKu wa Gatand. 25 Ezek. 43:5 Nuko Mwuka aranterura

Ku Isabato 26 Dan. 4:8 Ni umuntu ukoreshwa na Mwuka w'Imana

Ku wa Mbere 27 Dan. 4:9 Nzi ko ukoreshwa na Mwuka w'ImanaKu wa Kabiri 28 Dan. 4:18 Mwuka w'Imana utagira inengeKu wa Gatatu 29 Dan. 5:11 Umuntu ukoreshwa na MwukaKu wa Kane 30 Dan. 5:14 Ukoreshwa na Mwuka w'ImanaKu wa Gatanu 31 Dan. 5:17 Impano zawe uzigumanire

*********