usaid/rwanda hinga weze activity...itangazo no. 2019/11/031 usaid/rwanda hinga weze activity ipaji...

15
Itangazo No. 2019/11/031 USAID/Rwanda Hinga Weze Activity Ipaji ya 1 muri 15 USAID/Rwanda Hinga Weze Activity Itangazo No. 2019/11/031 Inkunga yo gufasha amakoperative y'abahinzi kwita ku musaruro no kuwubika neza Itariki itangazo ritanzweho: Kuwa 29 Ugushyingo 2019 Inama y'abasaba inkunga: Tariki ya 3-6 Ukuboza 2019 Itariki ntarengwa yo kubaza ibibazo: Kuwa 20 Ukuboza 2019 Itariki ntarengwa yo gusaba inkunga: Kuwa 27 Ukuboza 2019 Mufatanyabikorwa dukunda, Umushinga USAID/Rwanda Hinga Weze Activity (Hinga Weze) ushyize hanze itangazo rihamagarira abafatanyabikorwa gusaba inkunga izafasha amashyirahamwe y'abahinzi bato (bafite hegitari z’ubutaka zitageze kuri 5 kuri buri muhinzi) kubona ibikorewsho bikwiriye bizabafasha kwita ku musaruro no kuwubika neza, no kugira ubumenyi butuma iyangirika ry’umusaruro rigabanuka kandi ibiribwa bikagumana ubuziranenge. Inkunga izatangwa kandi ikoreshwe mu buryo buhuje n'amabwiriza ya USAID na Leta ya Amerika, hamwe n'amabwiriza ya Hinga Weze. Inkunga izahabwa gusa amashyirahamwe y'abahinzi ahinga ibihingwa biterwa inkunga na USAID/Hinga Weze mu turere umushinga ukoreramo. Ibindi bisobanuro ku birebana n'ibisabwa kugira ngo inkunga itangwe, icyo iyi nkunga igamije n'ibindi, biboneka mu ngingo zikurikira z'iri iri tangazo: Ingingo ya I: Icyo iyi nkunga igamije Ingingo ya II: Ibisabwa kugira ngo inkunga itangwe Ingingo ya III: Uburyo bwo gusaba inkunga Ingingo ya IV: Kugenzura, gutoranya no gutanga inkunga Ingingo ya V: Amategeko n'amabwiriza Guhera muri Werurwe 2020, USAID/Hinga Weze irateganya guha amakoperative yatoranyijwe inkunga zigera kuri 40, buri koperativeikazahabwa inkunga y'amadolari 2.000 kugera 15.000. Iyo nkunga izamara umwaka umwe, guhera muri Werurwe 2020 kugeza Werurwe 2021. Mwemerewe kwandika musaba inkunga imwe gusa kuri buri koperative. Uhagarariye koperative niwe wemerewe kwandika kandi agatanga impapuro zisaba inkunga, abanyamuryango b'ishyirahamwe ku giti cyabo ntibashobora guhabwa inkunga . Ugize ikibazo icyo ari cyo cyose kerekeye iyi nkunga, uzabaze Hinga Weze kuri iyi aderesi [email protected]. Impapuro zuzuzwa n’usaba inkunga ziri k’umugereka w’iri tangazo.

Upload: others

Post on 20-Oct-2020

6 views

Category:

Documents


0 download

TRANSCRIPT

  • Itangazo No. 2019/11/031

    USAID/Rwanda Hinga Weze Activity

    Ipaji ya 1 muri 15

    USAID/Rwanda Hinga Weze Activity Itangazo No. 2019/11/031

    Inkunga yo gufasha amakoperative y'abahinzi kwita ku musaruro no kuwubika neza

    Itariki itangazo ritanzweho: Kuwa 29 Ugushyingo 2019 Inama y'abasaba inkunga: Tariki ya 3-6 Ukuboza 2019 Itariki ntarengwa yo kubaza ibibazo: Kuwa 20 Ukuboza 2019 Itariki ntarengwa yo gusaba inkunga: Kuwa 27 Ukuboza 2019 Mufatanyabikorwa dukunda, Umushinga USAID/Rwanda Hinga Weze Activity (Hinga Weze) ushyize hanze itangazo rihamagarira abafatanyabikorwa gusaba inkunga izafasha amashyirahamwe y'abahinzi bato (bafite hegitari z’ubutaka zitageze kuri 5 kuri buri muhinzi) kubona ibikorewsho bikwiriye bizabafasha kwita ku musaruro no kuwubika neza, no kugira ubumenyi butuma iyangirika ry’umusaruro rigabanuka kandi ibiribwa bikagumana ubuziranenge. Inkunga izatangwa kandi ikoreshwe mu buryo buhuje n'amabwiriza ya USAID na Leta ya Amerika, hamwe n'amabwiriza ya Hinga Weze. Inkunga izahabwa gusa amashyirahamwe y'abahinzi ahinga ibihingwa biterwa inkunga na USAID/Hinga Weze mu turere umushinga ukoreramo. Ibindi bisobanuro ku birebana n'ibisabwa kugira ngo inkunga itangwe, icyo iyi nkunga igamije n'ibindi, biboneka mu ngingo zikurikira z'iri iri tangazo:

    Ingingo ya I: Icyo iyi nkunga igamije

    Ingingo ya II: Ibisabwa kugira ngo inkunga itangwe

    Ingingo ya III: Uburyo bwo gusaba inkunga

    Ingingo ya IV: Kugenzura, gutoranya no gutanga inkunga

    Ingingo ya V: Amategeko n'amabwiriza Guhera muri Werurwe 2020, USAID/Hinga Weze irateganya guha amakoperative yatoranyijwe inkunga zigera kuri 40, buri koperativeikazahabwa inkunga y'amadolari 2.000 kugera 15.000. Iyo nkunga izamara umwaka umwe, guhera muri Werurwe 2020 kugeza Werurwe 2021. Mwemerewe kwandika musaba inkunga imwe gusa kuri buri koperative. Uhagarariye koperative niwe wemerewe kwandika kandi agatanga impapuro zisaba inkunga, abanyamuryango b'ishyirahamwe ku giti cyabo ntibashobora guhabwa inkunga . Ugize ikibazo icyo ari cyo cyose kerekeye iyi nkunga, uzabaze Hinga Weze kuri iyi aderesi [email protected]. Impapuro zuzuzwa n’usaba inkunga ziri k’umugereka w’iri tangazo.

  • Itangazo No. 2019/11/031

    USAID/Rwanda Hinga Weze Activity

    Ipaji ya 2 muri 15

    Ingingo ya I. Icyo inkunga igamije

    A. AMATEKA Y'UMUSHINGA HINGA WEZE Hinga Weze ni umushinga w'imyaka itanu uterwa inkunga n'Ikogo cya Leta Zumze Ubumwe za Amerika Kita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID) ushyirwa mu bikorwa na CNFA. Intego y'ibanze ya Hinga Weze ni iyo gufasha abahinzi baciriritse kongera umusaruro, guteza imbere imirire myiza mu bagore n'abana bo mu Rwanda, no guteza imbere ubuhinzi bugashobora guhangana n'ihindagurika ry'ikirere. Uwo mushinga wibanda ku bice bitatu bikurikira byuzuzanya Igice cya 1: Kongera umusaruro w'ubuhinzi Igice cya 2: Kongerera abahinzi amahirwe yo kubona isoko Igice cya 3: Kunoza imirire myiza binyuze ku bihingwa biterwa inkunga B. UKO INKUNGA ITEYE Gutakaza ubuziranenge bw’ibiribwa bivuga guta agaciro k’umusaruro mu bwinshi no mu bwiza kuva ibihingwa bisaruwe kugeza biriwe, hari igihe bigabanuka cyangwa bikangirika bigatakaza ubuziranenge. Hari igihe bitakaza intungamubiri, abaguzi bakabyanga n'uburyohe bugatakara. Ubu ikbazo k'ingorabahizi kiri ku isi hose, ni ukubonera abantu badasiba kwiyongera ibyokurya bifite ubuziranenge kandi bakagera ku iterambere rirambye. Inzitizi ikomeye abahinzi benshi bahanganye na yo, ni ukoresha ibikoresho by'ubuhinzi bikoreshwa n’amaboko, bikabavuna mu gihe cyo gutera, kubagara, gusarura no gutunganya umusaruro. Abahinzi benshi baciriritse bakoresha amaboko kubera ko badashobora kubona imashini cyangwa izindi ngufu. Kutabona ibikoresho bikwiriye n'izindi ngufu, bishobora gutuma abahinzi bo mu cyaro bahora mu bukene bw'akarande kandi bakarya ibyokurya bitujuje ubuziranenge ugasanga bafite ikibazo k'imirire mibi . Hinga Weze yabonye inzitizi zituma abahinzi bato batitabira ikoranabuhanga ryo gufata neza umusaruro, hamwe ugasanga bakoresha uburyo butagihuje n'igihe, badashobora kubona uburyo bugezweho cyangwa nta buryo bwo kubahuza n'abakora/abacuruza ibikoresho byo kwita ku musaruro no kuwubika neza. Mu mwaka wa mbere Hinga Weze itangiye imirimo, yatahuye ibibazo bikurikira byerekeranye no kwita ku musaruro no kuwubika neza:

    Ibihingwa Ibibazo mu isarura Igihe ikibazo kigaragara cyane

    Ibigori Uruhumbu, impeke zangirika (zuma zigatakaza ibiro)

    Mu isarura, kwanika, guhunika

    Ibirayi Biranamba, biramera, birabora Mu isarura, kubikusanya no kubitwara

  • Itangazo No. 2019/11/031

    USAID/Rwanda Hinga Weze Activity

    Ipaji ya 3 muri 15

    Imboga n'imbuto

    Kunamba, Gukoboka, gusyonyoka, guhonyoka

    Mu isarura, mu ijonjora, gupakira no kuzitwara

    (1) Intego: Ni muri urwo rwego, Hinga Weze ibifashijwemo na USAID, iteganya gutanga inkunga izafasha abahinzi bato kubona ibikoresho bikwiriye byo kwita ku musaruro kandi bakamenya uburyo bwo gufata neza umusaruro kugira ngo utangirika cyangwa ugatakaza ubuziranenge. Iyo nkunga izakoreshwa mu gutoza abahinzi gukoresha uburyo bugezweho bwo kwita ku musaruro kandi iteze imbere ibikorwa byo kwita ku bihingwa biterwa inkunga na Hinga Weze, ifashe abahinzi kubona amasoko, amafaranga bavanaga mu byo bahinga yiyongere kandi n'abaguzi babone ibyokurya bifite ubuziranenge. (2) Ibikorwa bizaterwa inkunga:

    Hinga Weze izatera inkunga y'ibikoresho amakoperative y'abahinzi akorera mu turerere icumi

    two mu Rwanda, ari two: Gatsibo, Kayonza, Bugesera, Ngoma (mu Ntara y'i Burasirazuba);

    Nyabihu, Rutsiro, Ngororero, Nyamasheke, Karongi (Intara y'i Burengerazuba) na Nyamagabe

    (Intara y'Amajyepfo). Koperative rizahabwa inkunga ni irisanzwe rihinga kimwe muri ibi bihingwa

    biterwa inkunga: ibigori; ibishyimbo bikungahaye ku butare; ibijumba by'umuhondo; Ibirayi;

    imboga n'imbuto zikungahaye ku ntungamubiri.

    Iyo nkunga izakoreshwa mu kugeza ku bahinzi uburyo budahenze bwo kwita ku musaruro, urugero

    nko gusarurira mu bintu byabugenewe, uburyo bwo kwanika imyaka bwimukanwa, amahema

    meza, imashini zihungura ibigori, ibigega bidasaba ingufu, ibyumba bikonja, ibyo kwanikaho

    n'imifuka ifunga neza, ibigega bya grain Pro, udusanduku tw'imbaho, imifuka yo gusaruriramo,

    ingunguru za pulasitiki n'iz'ibyuma, iminzani, utwuma dupima ko imyaka yumye, imifuka isanzwe

    n'amapaleti. Urutonde rwuzuye rw'ibikoresho bizagurwa muri iyi nkunga ruri kumwe n'iri

    tangazo. Hinga Weze ntizagura igikoresho icyo ari cyo cyose kitari kuri urwo rutonde.

    (3) Umusaruro witezwe kuri iyi nkunga:

    Twiteze ko izi nkunga zizafasha Hinga Weze kugera kuri ibi bikurikira:

    No Hinga Weze Activity

    Umusaruro witezwe Igipimo cya Hinga Weze

    1 Igikorwa 11.1 Gukoresha uburyo bushya

    Amakoperative azabona ibikoresho bidahenze, urugero nk'udusanduku tw'ibiti, ingunguru, amahema n'imifuka ifunga neza.

    Igipimo 2 – Agaciro k'ibyo koperative ryatewe inkunga ryagurishije. Igipimo 4 – Umubare w'abahinzi baciriritse bongereye umusaruro ho nibura 50%

  • Itangazo No. 2019/11/031

    USAID/Rwanda Hinga Weze Activity

    Ipaji ya 4 muri 15

    Abantu bakoresha uburyo bugezweho bwo gufata neza umusaruro haba mu ngo no mu masoko.

    Igipimo 21 – Umubare w'abahinzi bakoresha uburyo bugezweho bwo kwita ku biribwa biturutse kuri iyi nkunga ya leta ya Amerika.

    2 Igikorwa 11.2 Gusuzuma ibikoresho bikenewe ku masite C1 na ABCs

    Abahinzi bazongera amafaranga ho 20% biturutse ku kugabanya umusaruro wangirika, no guha abaguzi ibyo bakeneye (mu bwinshi no mu bwiza)

    Igipimo 2 - Agaciro k'ibyo ishyirahamwe ryatewe inkunga ryagurishije . Igipimo 4 - Umubare w'abahinzi baciriritse bongereye umusaruro ho nibura 50%

    C. AMATEGEKO AGENGA INKUNGA Inkunga z'umushinga Hinga Weze zigengwa n'amategeko yo muri Amerika (US Foreign Affairs Act, Code of Federal Regulations (CFR) (2 CFR 200), and USAID’s Automated Directive System (ADS) Chapter 303, “Grants and Cooperative Agreements to Non-Governmental Organizations.” Inkunga zose zitangwa n'umushinga Hinga Weze zigomba kubahiriza amabwiriza ya USAID (Standard and Required as Applicable Provisions), n'amabwiriza ya Hinga Weze agenga inkunga. Hinga Weze isabwa kureba ko abahabwa inkunga ya USAID bose bakurikiza ibisabwa muri ayo

    mategeko, nk'uko biba byasobanuwe mu ngingo za buri nkunga. Mu nkunga zitangwa na Hinga

    Weze, USAID iba ifite uburenganzira bwo gusesa amasezerano y'inkunga igihe icyo ari cyo cyose,

    yaba yose uko yakabaye cyangwa zimwe mu ngingo zayo.

  • Itangazo No. 2019/11/031

    USAID/Rwanda Hinga Weze Activity

    Ipaji ya 5 muri 15

    Ingingo ya II. Ibisabwa kugira ngo inkunga itangwe

    A. ABASHOBORA GUHABWA INKUNGA

    • Bagomba kuba ari koperative yanditswe mu Rwanda rifite ikemezo gitangwa n'ikigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda (RCA) kandi bakagaragaza ikemezo cy'uko bafite ubuzima gatozi

    o Ikitonderwa – koperative rishobora gusaba inkunga niyo ryaba rikiri mu nzira zo kwiyandikisha mu kigo gishinzwe amakoperative (RCA) mu gihe ritanze ikemezo gitangwa n'umurenge. Icyakora nta nkunga y'ibikoresho, amafaranga n'ibindi bishobora gutangwa koperative itarangiza kwiyandikisha mu kigo gishinzwe amakoperative RCA.

    • Amakoperative asanzwe akorana na Hinga Weze kandi bakaba bakorana neza ; • Bagomba kuba biteguye gutanga umusanzu w'amafaraga angana nibura na 25%

    by'amafaranga yose ibikoresho bizatwara; o Ikitonderwa – usaba inkunga azasabwa gutanga uwo musanzu MBERE Y'UKO

    ahabwa ibikoresho. Ibi kandi bireba abazahabwa inkunga bose. • Kugaragaza ko koperative yabo idaheza abagore n'urubyiruko • Amakoperative y'abahinzi b'ibigori, agomba kuba afite abanyamuryango basaga 50; • Amakoperative ahinga ibigori n'ibirayi, AGOMBA kugaragaza abaguzi cyangwa abigeze

    kubagurira umusaruro. Kopi y'amasezerano bagiranye igomba komekwa ku nyandiko isaba inkunga.

    • Gutanga urutonde rwuzuye rw'abanyamuryango bose

    B. IBINDI BISABWA ABIFUZA INKUNGA

    Kuba bafite intego zifasha umushinga Hinga Weze kugera ku ntego zayo;

    Kwandika basaba inkunga bahuje n'ibyo Hinga Weze isaba;

    Kuba biyemeje kugendera ku mahame yo mu rwego rwo hejuru mu bikorwa byabo, hakubiyemo gukorera mu mucyo no kubika inyandiko zose;

    Kugaragaza ko bafite ubushobozi n'ubushake bwo kubika inyandiko z'ibikorwa byabo, iz'icungamutungo n'iz'ibya tekiniki, haba mu mpapuro cyangwa kuri mudasobwa;

    Kuba bubahiriza amategeko arengera ibidukikije;

    Kuba bamaze gusurwa mbere yo guhabwa inkunga;

    Kuba bemera kandi bubahiriza amategeko n'amabwiriza agenga inkunga zihabwa imiryango itari iyo muri Amerika (Mandatory Standard Provisions and Required as Applicable Provisions for Non-US NGOs), niba ari ngombwa; kandi

    Bakaba kandi koperative yabo cyangwa abanyamuryango bitari ku rutonde rw'abatemerewe guhabwa inkunga ya leta ya Amerika.

    C. ABATEMEREWE GUHABWA INKUNGA, IBIKORWA BITEMEREWE KWISHYURWA Aba bakurikira ntibemerewe guhabwa inkunga:

  • Itangazo No. 2019/11/031

    USAID/Rwanda Hinga Weze Activity

    Ipaji ya 6 muri 15

    Abantu ku giti cyabo hamwe n’amakoperative afite abanyamuryango bafite ubutaka burengeje hegitari 5 kuri buri munyamuryango.

    Koperative ifite umukozi ugira icyo apfana (uwashakanye, umwana, umubyeyi cyangwa umuvandimwe) n'umukozi wa CNFA (hakubiyemo na Hinga Weze) cyangwa USAID;

    Koperative cyangwa umunyamuryango bari ku rutonde rw'abatemerewe guhabwa inkunga ya leta ya Amerika (U.S. Department of Treasury Office of Foreign Assets Control (OFAC) Specially Designated Nationals (SDN) and Blocked Persons list or in the System for Award Management (SAM));

    Koperative cyangwa abantu bakora ibikorwa byo gucuruza abantu;

    Koperative cyangwa abantu bakorana n'imiryango y'iterabwoba, abigeze gukorana na yo, abayiteye inkunga cyangwa bakayifasha mu buryo ubwo ari bwo bwose;

    Koperative yahagaritswe cyangwa yashyizwe ku rutonde rw'abatagomba guhabwa inkunga ya leta ya Amerika.

    III. Uburyo bwo gusaba inkunga

    IIIA. INAMA Y'ABIFUZA INKUNGA Nk'uko biteganyijwe, abifuza gusaba inkunga bashyiriweho amahirwe yo kwitabira inama ku biro bya Hinga Weze mu turere kugira ngo bamenye amakuru yose yerekeranye n'iri tangazo kandi babaze ibibazo. Turabashishikariza kuzitabira izo nama, nubwo kuzitabira bitari mu bisabwa kugira go mutange inyandiko zisaba inkunga. Ukeneye kumenya aho ibiro bya Hinga Weze mu turere, wahamagara ku biro byacu i Kigali kuri iyi telefoni 0788-310-516.

    N

    o Akarere

    Itariki inama

    izabera Igihe

    1 Ngoma 3/12/2019 9H 00 AM -12H 30 PM

    2 Kayonza 3/12/2019 9H 00 AM -12H 30 PM

    3 Gatsibo 4/12/2019 9H 00 AM -12H 30 PM

    4 Bugesera 3/12/2019 9H 00 AM -12H 30 PM

    5 Nyabihu 3/12/2019 9H 00 AM -12H 30 PM

    6 Ngororero 6/12/2019 9H 00 AM -12H 30 PM

    7 Karongi 3/12/2019 9H 00 AM -12H 30 PM

    8 Nyamagabe 4/12/2019 9H 00 AM -12H 30 PM

    9 Nyamasheke 3/12/2019 9H 00 AM -12H 30 PM

    10 Rutsiro 4/12/2019 9H 00 AM -12H 30 PM

    IIIB. IBIBAZO N'IBISABWA MU KUZUZA INYANDIKO ZISABA INKUNGA

  • Itangazo No. 2019/11/031

    USAID/Rwanda Hinga Weze Activity

    Ipaji ya 7 muri 15

    Ikibazo icyo ari cyo cyose kirebana n'iri tangazo, kigomba kunyuzwa kuri iyi aderesi [email protected] bitarenze saa saba ku isaha y'i Kigali, kuwa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza, 2019. Inyandiko izemerwa isaba inkunga ni iyujujwe hakoreshejwe gusa urupapuro rusaba inkunga rugagaraga k’umugereka w’iri tangazo. Inyandiko isaba inkunga n’ibindi bisabwa bigomba kuba byatanzwe bitarenze saa kumi n’imwe z’umugoroba, kuwa gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2019. Abasaba inkunga barasabwa kwitwararika ku bisabwa muri iri tangazo. Abohereza inyandiko zisaba inkunga bakoresheje mudasobwa bazohereza kuri iyi aderesi [email protected], bakagaragaza inomero y'iri tangazo ahagenerwe umutwe w'ubutumwa bwa email. Abakoresha impapuro bagomba kuzishyira mu ibahasha ifunze neza yanditseho nomero y'iri tangazo (NTA MAZINA BAGOMBA GUSHYIRAHO) bakazigeza ku biro bya Hinga Weze mu karere cyangwa i Kigali. Abasaba inkunga bagomba gusaba Hinga Weze icyemezo cy'uko inyandiko zabo zakiriwe. Inyandiko zisaba inkunga zizatugeraho nyuma y'itariki yavuzwe, haruguru zizafatwa nk’izakererewe kandi zakirwe nyuma y’izindi , nabwo kandi ari uko CNFA ibona ko ari ngombwa.

    IV. Gusuzuma, gutoranya no gutanga inkunga

    Abanditse bose basaba inkunga bazasuzumwa hakurikijwe ibi bikurikira:

    Igikorwa gisabirwa inkunga gishyigikira intego za Hinga Weze zavuzwe muri iri tangazo kandi gifitiye akamaro abagenerwabikorwa benshi

    Amanota 25

    Ibikorwa bisabirwa inkunga bizagabanya umusaruro wangirikaga, bizane uburyo bwiza bwo kuwitaho bukemura ingorane zari zisanzwe ziriho mu kwita ku musaruro w'ibihingwa byatoranyijwe (gusarura, kumisha, kubika, gukusanya, gupakira no gutwara)

    Amanota 25

    Ibikorwa bisabirwa inkunga bishyira abagore n’urubyiruko muri bamwe mu bagenerwabikorwa b’umushinga

    Amanota 15

    Ibikorwa bisabirwa inkunga byunganira uburyo busanzweho bwo kwita ku musaruro, bigatuma urushaho guhuza n'ibikenewe ku isoko.

    Amanota 10

    Abasaba inkunga bafite ubushobozi mu mikorere n'amafaranga ku buryo bazashobora gukora ibyo basabira inkunga, hakubiyemo no kuba bashobora gutanga umusanzu usabwa cyangwa bakanawurenza.

    Amanota 25

    Igiteranyo cy'amanota yose Amanota 100

    Inyandiko zisaba inkunga nizimara kugera kuri CNFA, abakozi ba Hinga Weze bagize komite itoranya abashobora guhabwa inkunga bazazisuzuma bashingiye ku byavuzwe muri iri tangazo. Abasabye inkunga bazatoranywa bazahamagarwa mu cyumweru 1-2 nyuma y'itariki ntarengwa yo gutanga inyandiko zisaba inkunga kugira ngo basurwe. Basurwa hagamijwe kureba ko amakuru batanze mu nyandiko isaba inkunga ahuje n'ukuri. Hinga Weze ishobora guhamagara uwasabye

    mailto:[email protected]:[email protected]

  • Itangazo No. 2019/11/031

    USAID/Rwanda Hinga Weze Activity

    Ipaji ya 8 muri 15

    inkunga ikagira ibyo imubaza ku byerekeye inkunga yasabye. Gusurwa cyangwa guhamagarwa mukaganira kuri iyo nkunga, NTIBIVUGA ko uzahabwa inkunga byanze bikunze. Mu gihe kitarenze iminsi 90 uhereye ku itariki ntarengwa yo gutanga inyandiko zisaba inkunga, abasabye inkunga bazamenyeshwa mu nyandiko niba baremerewe inkunga basabye cyangwa niba batarayemerewe.

    V. Amategeko n'amabwiriza

    Abasaba inkunga basobanukiwe ko iyo bashubije iri tangazo bagatanga inyandiko zisaba inkunga bidasobanura ko Hinga Weze yiyemeje kuzabaha iyo nkunga byanze bikunze, nta nubwo bisobanura ko Hinga Weze igomba kubishyura ibyo batanze bategura izo nyandiko. Nanone, Hinga Weze ifite uburenganzira bwo kwemera cyangwa kwanga zimwe mu nyandiko yashyikirijwe zisaba inkunga cyangwa ikazanga zose, kandi ishobora no gukora ubugororangingo kuri iri tangazo mbere cyangwa nyuma y'uko inyandiko zisaba inkunga zitangwa. Mukohereza impapuro zisaba inkunga bivuga ko usaba inkunga asobanukiwe ko USAID itarebwa n’iri tangazo kandi ko ibirebana n’ihererekanyamakuru arebana n’inkunga azarigirana na Hinga Weze gusa. Abasaba inkunga bazamenyeshwa mu nyandiko umwanzuro wafashwe ku byerekeye inkunga basabye.

  • Itangazo No. 2019/11/031

    USAID/Rwanda Hinga Weze Activity

    Ipaji ya 9 muri 15

    SECTION I (IGICE CYA I): Identification (Umwirondoro)

    1. Name of Cooperative/Izina rya koperative

    …………………………………………………………………………………………………

    2. Name of Representative/ Amazina y’ubahagarariye mumategeko

    …………………………………………………………………………………………

    3. Contact address/ Aderesi

    Phone Number :( 1) ……………………………… (2)…………………………

    Email: …………………………………………………………………………

    4. Location of cooperative/aho koperative iherereye

    City/Province (Intara)

    District (Akarere)

    Sector (Umurenge)

    Cell (Akagari)

    Village (Umudugudu)

    5. Categories of cooperative applicant /Icyiciro (ubwoko) cya koperative

    Agricultural marketing coopera-tives/ koperative y’ubucuruzi bwi-bikomoko k’ubuhinzi

    Agriculture production coopera-tives/ koperative y’ubuhinzi

    6. Date of Registration / Igihe yiyandikishirije:

    RCA District Sector (if applicable)

    ID #

    7. How many cooperative members do you have?/ Koperative ifite abanyamuryango ban-

    gahe?

    Total cooperative members/ umubare wose w’abanyamuryango

    How many female/Abigitsina gore ni bangahe?

    How many male /Abigitsina gabo ni bangahe?

    How many are considered youth (age less than 30)/ urubyiruko ni ban-

    gahe? (abafite cg bari munsi y’imyaka 30)

    REQUIRED: Attach a complete list of members, including names, gender, age, and signature

    with your application

    IBISABWA: Shyira k’umugeraka w’urupapuro rusaba inkunga amazina yuzuye y’abanya-

    muryango ba koperative harimo igitsina, imyaka n’imukono wabo.

  • Itangazo No. 2019/11/031

    USAID/Rwanda Hinga Weze Activity

    Ipaji ya 10 muri 15

    8. Experience/ Uburambe

    Musanzwe mukora akazi kajyanye n’umushinga mushaka kwakira inkunga?

    Yego Oya

    Niba ari yego mufite uburambe bungana iki? : Imyaka …………………..

  • Itangazo No. 2019/11/031

    USAID/Rwanda Hinga Weze Activity

    Ipaji ya 11 muri 15

    SECTION II (IGICE CYA 2): Cooperative Background/incamake kubyo koperative ikora

    1. What crop/crops will you deal with / Ni ikihe gihingwa/ ibihe bihingwa uteganya kwibandaho

    mu mushinga wawe?

    2. What are your target markets/ Ni abahe baguzi uteganya/usanzwe ugurisha igicuruzwa cy-

    awe?

    No Name/Izina Address/Umwirondoro

    1

    2

    3

    4

    3. Contract /agreement with buyer/Amasezerano n’umuguzi n’ubumenyi mu bucuruzi

    Do you have a contract or agreement with buyers/ cooperative ifite amasezerano

    n’umuguzi

    Yes/yego No/Oya

    If yes answer the following questions and enclose the copy in appendix/ niba ari yego ayo masezerano yashyire k’umugereka

    CROP Currently Produce (yes or no)/ ese koperative irahinga/irakusanya (yego cyangwa oya)

    Quantity Produced (kg) Ingano y’umusaruro

    Quantity Lost (kg) Umusaruro wangirika

    Maize/ ibigori

    Orange Flesh Sweet Potato/ ibi-

    jumba bya oranje

    Irish Potato/ ibirayi

    High-iron beans/ ibishyimbo by-

    ikungahaye k’ubutare

    Horticulture/ imboga n’imbuto

    If you checked yes for horticulture, please specify/ niba ari imboga cyangwa se imbuto vuga izo ari zo:

  • Itangazo No. 2019/11/031

    USAID/Rwanda Hinga Weze Activity

    Ipaji ya 12 muri 15

    What is quantity required/month/quarter/year …? / Ibikenewe bingana iki mu kwezi/mugi-

    hembwe/mu mwaka …?

    Unit (Kg, Lt) (Ingano ya

    kimwe)

    Quantity (Umubare)

    Monthly (Ukwezi)

    Quarterly (Igihembwe)

    Yearly (Umwaka)

    Have you fulfilled your contracts? Ese cooperative y’ubuhairije amasezerano?

    Yes/yego No/Oya

    If no, explain why the contract was not fulfilled/ Niba ariyo oya nsobanura impamvu itayu-

    bahirije

    ………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………

    4. Does the cooperative have basic skills for the business/ ese koperative ifite ubumenyi

    bw’ibanze kubijyane n’ubucuruzi no gushaka abaguzi

    Yes /Yego No/Oya

    5. What additional skills do cooperative members need/ ni ubuhe bumenyi bundi abanya-

    muryango ba koperative bakeneye?

    ………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………

    6. What trainings has the cooperative received? When was the training? Who provided the

    training(s)? (Ni ayahe mahugurwa koperative yabonye? Yayabonye ryari? Ninde wayaba-

    haye)

    ………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………

    7. Has the cooperative applied for other grants? With what organization? Did the cooperative

    receive any grant(s)/ ese koperative yigeze isaba inkunga? Niba ari yego yayisabye hehe?

    Ese koperative iyo nkunga yarayibonye?

    ………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………

  • Itangazo No. 2019/11/031

    USAID/Rwanda Hinga Weze Activity

    Ipaji ya 13 muri 15

    SECTION III (IGICE CYA 3): Review on Investment / Incamake ku ishoramali

    1. What post-harvest handling and storage equipment does your cooperative need?/ ese ni

    ibihe bikoresho byo gufata neza umusazuro no kuwuhunika koperative ikeneye

    Type of PHH equipment required/ ubwoko bw’ibikoresho bukenewe Quantity Needed/ ingano

    Tarpaulins/ shitingi (ihema)

    Net bags/ umufuka uhitisha umwuka

    Pallets/ ipareti

    Weighing Scale/ umuzani

    Crates/ ikerete

    moisture meter/ akuma gapima ubuhehere

    plastic silos/ ikigega cya parasike

    PICS bags/ umufuka w’umumaranzara

    Hand shellers/ akumama gahungura ibigori

    Harvesting bags/ umufuka basaruriramo imboga/imbuto

    Bag closer sewing machine/ imashini ifunga imifuka

    Grading machine/ Imashini itandukanya ibirayi ikabishyira mu byiciro

    Motorized shelling machine/ imashini ihungura ibigori ifite moteri

    2. Explain why the cooperative needs equipment (please include as much detail as possible

    for EACH item listed above, including why you need that quantity)/ Sobanura byimbitse

    impamvu wasabye icyo gikoresho n’impamvu wasabye uwo mubare (ingano)

    ……………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………… ………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………

    3. What is your 25% contribution for project cost investment?/ Ese uruhare rwawe rwa 25%

    urarufite? Usarukura hehe? sobanura

    ………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………

    4. Do you have a bank account? Ese ufite konti mu kigo cy’imari?

  • Itangazo No. 2019/11/031

    USAID/Rwanda Hinga Weze Activity

    Ipaji ya 14 muri 15

    Yes (Yego) No (Oya) Niba ari yego, ni mukihe kigo cy’imari ?..........................................................

    5. Briefly list expected impact on members’ incomes/ sobanura muri make ingaruka nziza

    (impinduka) k’umutungo w’abanyamuryango ba koperative (ibyo binjiza) zizagaragara

    nyuma yo kubona ibyo bikoresho:

    ………………………………………………………………………………………… …………………………………………………………………………………………

    6. Does Cooperative have debts/ Ese cooperative ifite umwenda?

    a) No/Ntayo) Yes/ Yego

    If yes/ niba ufite umwenda

    How much/ unganiki : ………………………… Frw

    In which institution/ mukihe kigo ?

    RRA Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro)

    Banki

    RSSB(Ikigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize)

    Ahandi, havuge..................................................

    Applicants (Names & Title)/ Nyirumushinga (Amazina n’icyo ashinzwe)

    …………………………………………………………………………………………….

    Applicant signature / (umukono wa Nyirumushinga)

    ………………………………………………………………………………………………..

    Date of application / Italiki umushinga utangiwe:………/………./ 2019

    Received by (Names and title) / Uwakiriye umushinga n’icyo ashinzwe

    ……………………………………………………………………………………………..

  • Itangazo No. 2019/11/031

    USAID/Rwanda Hinga Weze Activity

    Ipaji ya 15 muri 15

    Receiver signature / Umukono wuwakiriye umushinga: …………………………………..